Tags : BRD

Ikigega kirimo miliyoni 250$ kizafasha kubona inzu za make

*Kenshi ngo inzu bita iza make zubakirwa abo mu cyiciro kitazikeneye cyane *Iki kigega nikijyaho ngo bizafasha guhenduka kw’inguzanyo za banki ku bubaka *Barareba uko umuntu w’amikoro make yakodesha inzu akazayegukana nyuma   Mu nama yahuje Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’abikorera ndetse n’abanyamabanki baganira ku bijyanye no kubaka inzu za make (affordable houses) mu Rwanda, Minisitiri Musoni James […]Irambuye

Raporo ku mikoreshereze y’inguzanyo n’impano Leta ihabwa n’amahanga ihishe byinshi

*Abadepite bavuga ko amafaranga y’inguzanyo Leta yaka akwiye gucungwa neza kuko azishyurwa, *Inzego z’ibanze ahenshi ntizimenya ibyo ba rwiyemezamirimo bumvikanye na Leta, *Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga yasize abadepite bibaza byinshi. *Umudepite ati “Umuturage umubaza iterambere yagezeho, ati ‘natanze mutuelle, najyanye abana mu ishuri’.” Kuri uyu wa gatanu, ubwo Inteko rusange y’Abadepite yakiraga raporo ya […]Irambuye

Abadepite basabye BRD korohereza abahinzi babuze ubwishyu kubera ‘Kabore’

Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi basabye ubuyobozi bwa Banki Nyarwanda y’Iterambere (BRD) kwegera abahinzi b’imyumbati bo mu turere twa Ruhango, Muhanga, Gisagara na Nyanza kugira ngo bumvikane uko inyungu ku nguzanyo bari bagurijwe n’iyi banki yazishyurwa buhoro kuko batewe igihombo n’ibiza by’indwara ya ‘Kabore’. Ni mu biganiro byahuje izi ntumwa za rubanda n’ubuyobozi bwa BRD, aho […]Irambuye

‘Bourse’ y’amezi 2 abanyeshuri barayibona vuba aha izatangwa mu buryo

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2015, ubwo Minisitiri y’Uburezi na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) basinyanaga amasezerano agamije guhindura uburyo inguzanyo yatangwaga ku banyeshuri ba kaminuza, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri yavuze ko ‘Bourse’ y’amezi abiri yamaze gutegurwa, ikazatangwa vuba aha mu buryo bwari busanzwe. Aya masezerano aje mu […]Irambuye

‘Bourse’ ya Frw 25 000 ntizahinduka ariko azajya atangwa ku

Misitiri w’Uburezi mushya Dr Papias Musafiri Malimba, avuga ko amafaranga y’inguzanyo ahabwa umunyeshuri wa kaminuza buri kwezi ngo amufashe ‘ayitwa Bourse’, ngo muri uyu mwaka ntaziyongera kabone n’ubwo umunyeshuri azajya aguza banki, ariko ngo azajya atangirwa ku gihe. Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki 2 Nzeri, nibwo Inteko rusange y’abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena itangwa […]Irambuye

Mutabaruka yasesenguye impamvu inyungu ku nguzanyo ziri hajuru mu Rwanda

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ubwo yagaragazaga politiki y’ifaranga uko ihagaze mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2015, hari bamwe bavuze ko mu Rwanda amafaranga y’inyungu zakwa ku nguzanyo (interest rate) ari hejuru cyane. Mutabaruka Jean Jacques ufite ubumenyi mu by’Ubukungu, asanga hari impamvu eshatu zatuma inyungu ku nguzanyo zigabanuka. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke ku […]Irambuye

Abadepite ‘bamwe’ ntibumva uko umukoresha azafasha Banki kwishyuza ‘Bourse’

Umushinga w’itegeko umaze iminsi ibiri utorwa n’Inteko rusange, kuwa mbere tariki ya 31 Kanama – 1 Nzeri 2015, abadepite bagaragaje impungenge z’uko uzaba ari umukoresha w’umunyeshuri wagurijwe na Banki yiga, azikorezwa umuzigo wo gutanga amakuru ku bakozi barihiwe, ndetse itegeko rikaba rimuteganyiriza ibihano atabikoze, bakavuga ko abazarangiza bashobora kutazabona akazi kubera kwanga izo ngaruka. Bidasanzwe […]Irambuye

Uburyo bushya bwo gutanga ‘Bourse’ buzazamura umubare w’abiga Kaminuza

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije gusobanura itegeko rishya ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku itariki 14 Mata 2015 rijyanye n’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga muri Kamunuza n’amashuri makuru ya Leta, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ubu buryo buzongera umubare w’abiga Kamunuza, kandi ngo ‘bourse’ izajya izira igihe. Uburyo bushya bwo gutanga bourse ku banyeshuri biga muri […]Irambuye

Perezida Kagame yasabye ko BRD yegurirwa abikorera kuko yananiwe inshingano

Ku munsi wa nyuma w’umwiherero w’abayobozi bakuru waberaga i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru gutangira kwiga uko Banki nyarwanda itsura amajyambere “Banque Rwandaise de Développement (BRD)” yakwegurirwa abikorera kuko itageze ku nshingano zayo zo gufasha abahinzi, aborozi, ba rwiyemeza mirimo bato n’abaciriritse ahubwo ikaguriza abantu bafite uko bameze neza. […]Irambuye

en_USEnglish