Ubwo hazaba haba umukino wa nyuma wa Champions League ku kibuga cy’umupira cyitwa Millenium Stadium kiri mu mujyi wa Cardiff mu Bwongereza, Police irateganya kuzakoresha ibyuma bimenya buri isura ya buri wese uzaba ahari, hakarebwa niba yakekwaho ubugizi bwa nabi kandi Police ikaba yazabasha kumenya isura y’umuntu runaka uri ku rutonde rw’abashakishwa waba yihinduranyije ndetse […]Irambuye
Umugabo utatangajwe amazina wo muri Africa y’epfo ubu ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko abaganga babashije kumubaga bakamuteraho ikindi gitsina kuko icyo yavukanye cyangijwe n’abamusiramuye nabi mu myaka 17 ishize. Abaganga baravuga ko ari ubwa kabiri mu mateka y’abaganga babashije gutera igitsina cy’umugabo ku wundi muntu kandi ngo byagenze neza uretse ikibazo cy’uruhu rutarafata ibara […]Irambuye
Abahanga bandika mu kinyamakuru Atmospheric Environment cyandika kuri science bemeza ko ibiti birebire biba bidakenewe cyane mu mijyi kuko birushaho gukora neza akazi ko gukurura umwuka wa carbone iyo biri ahantu hisanzuye hatari inzu nyinshi. Bemeza ko ibiti bigufi bikura bikegerena bikaba byacongwa ari byo bibasha gukurura umwuka mwinshi wanduye uturuka mu nyubako zigize imijyi […]Irambuye
Ubutabera ni ubwa buri wese yaba uwishoboye n’udafite amikoro. Mu Rwanda hari ubufasha bugenerwa abatishoboye burimo gusonerwa igarama y’urubanza. Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda akaba n’umugenzuzi mukuru wazo, Itamwa Emmanuel avuga ko hari bamwe mu baturage bacurisha ibyangombwa by’ubukene kugira ngo bahabwe ubu bufasha, akavuga ko hari n’uwigeze kugana urukiko rukuru aje mu modoka ya V8 […]Irambuye
MacBooks Pro na MacBooks Air ni ubwoko bwa Laptops bugezweho kubera uko bukoze n’ingufu zabwo mu ugukora akazi vuba. Ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga Apple kirateganya gusohora ubwoko bushya bwa laptops zo mu bwoko bwa MacBooks Pro, ibi ikazabikorera mu imurikagurisha ryiswe Worldwide Developers Conference rizabera ahitwa San Jose muri Kamena, 2017. Bloomberg ivuga ko Apple […]Irambuye
Update 11.10′: Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane bamwe mu bakoresha WhatsApp mu Rwanda batangiye kuyibona nanone ku murongo. Ubutumwa bwahise butangira gucicikana, abantu bamwe byagaragaye ko batari bamenye ibyabaye bazi ko ari telephone zabo zari zagize ibibazo. Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu abantu batangiye kubura WhatsApp kuri telephone […]Irambuye
Itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga muri USA, Israel n’u Burusiya kuri uyu wa Mbere basohoye raporo ivuga ko bamaze gusesengura aho virus ya mudasobwa yitwa Wannacry yaturutse bemeza ko yakozwe n’abahanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa bo muri Koreya ya ruguru. Iri tsinda ry’abahanga bo muri Koreya ngo rizwi ku izina rya Lazarus Group rikorana bya bugufi […]Irambuye
Mu myitwarire y’umuntu muzima ngo akenshi yirinda kwerekana amarangamutima yabo yose uko yakabaye kugira ngo ababareba batabafata ukundi. Gusa ngo uwasomye manyinya kuyahisha biramugora, ibyo akora ngo si uko adasanzwe ahubwo ni ibyo asanzwe ahisha. Abahanga mu mitekerereze ya muntu basanze iyo umuntu yanyweye inzoga akagera ku gipimo cyo gusinda, arushaho kwirekura, akerekena imyitwarire ubusanzwe […]Irambuye
*Yakoresheje amafaranga 38 000Frw gusa *Yinjiye muri Nyungwe saa munani ayisohokamo saa tanu y’ijoro *Urugendo rwe yarwise ‘Peace Trip” Saa sita zirenzeho iminota micye Patrick Gashayija uzwi nka Ziiro the Hero yari yambutse ikiraro cya Nyabarongo ageze mu mujyi wa Kigali, uyu munsi iminsi 50 yari yuzuye ariho azenguruka u Rwanda n’igare rye. Yabwiye Umuseke […]Irambuye
Umuvugizi wa Perezida Robert Mugabe avuga ko iyo uyu mukuru w’igihugu cya Zimbabwe ahumirije mu nama zitandukanye ataba asinziriye nk’uko bamwe babivuga ahubwo ko aba ari kuruhura amaso kubera urumuri rwinshi. Perezida Robert Mugabe akunze kugaragara mu nama zikomeye yakase igitotsi ndetse no mu nama yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) yabereye muri Afurika y’Epfo […]Irambuye