Digiqole ad

Mu kwezi gutaha Apple irasohora ubwoko bushya bwa MacBooks Pro na MacBook Air

 Mu kwezi gutaha Apple irasohora ubwoko bushya bwa MacBooks Pro na MacBook Air

MacBooks Pro na MacBooks Air ni ubwoko bwa Laptops bugezweho

MacBooks Pro na MacBooks Air ni ubwoko bwa Laptops bugezweho kubera uko bukoze n’ingufu zabwo mu ugukora akazi vuba.

MacBooks Pro na MacBooks Air ni ubwoko bwa Laptops bugezweho

Ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga Apple kirateganya gusohora ubwoko bushya bwa laptops zo mu bwoko bwa MacBooks Pro, ibi ikazabikorera mu imurikagurisha ryiswe Worldwide Developers Conference rizabera ahitwa San Jose muri Kamena, 2017.

Bloomberg ivuga ko Apple izasohora ubwoko bushya bwa MacBooks Pro bufite processor yitwa Kaby Lake yihuta cyane kandi n’indi laptop yitwa MacBook Air na yo izaba ifite indi processor yihuta kurushaho.

 Mudasobwa za  MacBooks zinjiriza Apple 11% bya miliyari 216 $ yinjije umwaka ushize. Kuva izi mashini zatangira gushyirwa ku isoko nta bwo ziragaragaza ubusembwa bwatuma abakiliya bazivaho.

Ibi bituma Apple ikomeza kuzinonosora kugira ngo abaguzi bakomeze kwiyongera.

Apple iri kubikora mu rwego rwo guhangana na mukeba wayo Microsoft iherutse gusohora mudasowa bita Surface Laptop ifite ikirahure cyumvira ugikozeho (touch screen) kandi ikagira ibuye rimazamo umuriro amasaha 14.

Apple kandi iri hafi gusohora telefoni ifite ikoranabuhanga ryo kwishyiramo umuriro nta ntsinga. Iyi telefoni yitwa iPhone 8 izasohoka mu mpera z’uyu mwaka.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibikorerwa muri Apple avuga ko ruriya ruganda rufite imishinga ihambaye yo gukora za micro zikoranye ikoranabuhanga ryo hejuru, ibi ngo bizatuma Apple ikomeza gukundwa kurusha za Amazon, Microsoft n’izindi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ntiwakoresha Microsoft Windows sha ngo umbwire ngo wagiye kuri Apple, ndazifite zombi, ariko si ukubeshya no gukabya, imikoreshereze ya apple ni nka Windows 2000 ku bantu bayikoresheje (trop archaique) pe!!! kumbwira ngo umutekano wo kuri net OUI ariko se hanyuma, ko ntahorana connection, abanyamuzika nibo bagombye kuyikoresha nabwo mu kazi, ariko apana mu buzima busanzwe rwose ntabwo iri exploitable

Comments are closed.

en_USEnglish