Digiqole ad

S. Africa: Bamuteyeho igitsina nyuma y’imyaka 17 icye cyarangijwe n’abamusiramuye

 S. Africa: Bamuteyeho igitsina nyuma y’imyaka 17 icye cyarangijwe n’abamusiramuye

Itsinda ry’abaganga bo muri Africa y’epfo bakoze kariya kazi ku nshuro ya kabiri mu mateka yo kubaga

Umugabo utatangajwe amazina wo muri Africa y’epfo ubu ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko abaganga babashije kumubaga bakamuteraho ikindi gitsina kuko icyo yavukanye cyangijwe n’abamusiramuye nabi mu myaka 17 ishize.

Itsinda ry’abaganga bo muri Africa y’epfo bakoze kariya kazi ku nshuro ya kabiri mu mateka yo kubaga

Abaganga baravuga ko ari ubwa kabiri mu mateka y’abaganga babashije gutera igitsina cy’umugabo ku wundi muntu kandi ngo byagenze neza uretse ikibazo cy’uruhu rutarafata ibara risa neza neza n’igice gisigaye cy’umubiri w’umurwayi.

Ubwa mbere ngo hari muri 2014 kandi nabwo ngo byabereye muri Africa y’epfo.

Aba baganga baravuga ko ikibazo gisigaye afite kizakemuka mu bihe biri imbere binyuze mu gusiga uruhu rw’igitsina cye irindi bara, ibyo bita ‘tattooing’.

Umurwayi ngo azabasha kuba yakwihagarika mu buryo busanzwe no gutera akabariro nk’abandi nyuma y’amezi atandatu ari imbere.

Kubaga no gutera igitsina gishya kuri uriya mugabo ngo byakorewe mu bitaro bya Tygerberg mu mujyi wa Cape Town, bikaba byaratwaye amasaha icumi.

Professor André van der Merwe wari uyoboye igikorwa cyo kubaga uriya mugabo yabwiye Daily Mail ko bishimira uko cyagenze, kandi ngo kugeza ubu umurwayi ameze neza.

Professor van der Merwe yamaze imyaka myinshi yigira ku mirambo uko imitsi igize igitsina cy’umugabo iteye, uko ikorana n’icyakorwa ngo ibe yafatana ikorane neza.

Yemeza ko bizafasha abagabo benshi bifuza ibitsina biteye ukundi kuntu ariko akongeraho ko ikibazo ari uko abantu bo kubitanga bazaba bake ndetse n’amafaranga yo gushora muri ubu buvuzi akaba make.

Umugabo wahaye ruriya rugingo ubu arishimye kandi ngo akanyamuneza kamugaragaraho ku maso.

Mu gutera ikindi gitsina ku murwayi, abaganga bahuje imitsi n’imyakura kugira ngo azabashe kwihagarika no gutera akabariro

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

 

1 Comment

  • Eeeeh,ni hatali,ubwo ibyo bitsina babikura he he batera kubantu?abagabo murabe maso

Comments are closed.

en_USEnglish