Digiqole ad

Champions Ligue Final: Hazifashishwa ibyuma bimenya abagizi ba nabi

 Champions Ligue Final: Hazifashishwa ibyuma bimenya abagizi ba nabi

Aha niho Final ya Champions League izabera taliki ya 03, Kamena, 2017

Ubwo hazaba haba umukino wa nyuma wa Champions League ku kibuga cy’umupira cyitwa Millenium Stadium kiri mu mujyi wa Cardiff mu Bwongereza, Police irateganya kuzakoresha ibyuma bimenya buri isura ya buri wese uzaba ahari, hakarebwa niba yakekwaho ubugizi bwa nabi kandi Police ikaba yazabasha kumenya isura y’umuntu runaka uri ku rutonde rw’abashakishwa waba yihinduranyije ndetse hagira n’uburana n’abe akazashakishwa akaboneka.

Aha niho Final ya Champions League izabera taliki ya 03, Kamena, 2017

Ni ubwa mbere kuri kiriya kibuga hazaba haje abantu benshi kuko icyo gihe stade izaba irimo abantu 170 000.

Umukino uzabera muri iriya stade uzahuza Real Madrid na Juventus ku italiki ya 03, Kamena, 2017.

ubu iri koranabuhanga riri kugeragerezwa mu kigo cya Police cy’ahitwa South Wales ku ngengo y’imari y’ibihumbi 230$.

Police ivuga ko hari ahantu hatandukanye kandi hihishe muri uriya mujyi izashyira za camera zizakoreshwa mu gucunga umutekano w’abafana n’abakinnyi bazaba baje muri iriya stade.

Umukuru wa Police muri Cardiff yabwiye MailOnline ko muri iki gihe abantu bari guhinduka bagakora ibyaha mu buryo bififitse, bityo ngo na Police igomba guhindura uburyo irindamo umutekano.

Kuri we ngo abapolisi muri iki gihe bagomba guhabwa ubumenyi n’ikoranabuhanga bihagije kugira ngo bakore akazi kabo neza.

Yagize ati: “Iri koranabuhanga rizadufasha kumenya abantu bari muri kiriya kibuga abo aribo, guhuza amasura yabo n’ibindi bipimo byatuma abo dukeka tubafata bityo tukaba twaburizamo ubugizi bwa nabi buryo bwihuse.”

Kugeza ubu Police yo muri kariya gace niyo izaba ibaye iya mbere mu gukoresha ririya koranabuhanga kandi ngo rizakomeza gukoreshwa no mu bindi birori bizahakorerwa mu bihe biri imbere.

Police ivuga ko iri koranabuhanga rizigengesera ntiryinjire cyane mu buzima bwite bw’umuntu urugero nko  kureba ibyo intoki zabo zizandika kuri za telefoni zigendanwa n’ibindi.

Abapolisi bo muri kiriya gihugu bavuga ko nubwo hari abazavuga ko iri koranabuhanga ryinjira mu buzima bwite bwa muntu, ngo birakwiye ko rikoreshwa kuko ibyaha bikorwa muri iki gihe bisigaye byibasira abantu bateraniye ahantu hamwe ari benshi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish