Digiqole ad

Episode 97: Brendah na Dorlene bafashwe ku ngufu ku kagambane ka Martin

 Episode 97: Brendah na Dorlene bafashwe ku ngufu ku kagambane ka Martin

Afande-“Hello! Ngo bigenze bite…? Ntibishoboka, ngo mubasanze hehe…? Oya nonese nta n’undi muntu muhasanze?”

Twakomeje kwitegereza Afande; Aho twari turi twabuze icyo tuvuga muri ako kanya gusa twarebanaga igishyika, hashize akanya Afande ava kuri telephone ayishyira ku meza maze ahita avuga,

Afande-“Gaso! Koko ubu uzicuza?”

Gasongo-“Nicuza iki Afande? Hari uwo ndimo ideni se? Cyeretse niba kwicuza ari ikiru cy’ibyo nakoze?”

Njyewe-“Gaso! Basi niba ari njye nabaye ikibazo kuki wabihoye Brendah w’inzirakarengane?”

Gasongo-“Nta Brendah nta wowe n’ubundi agukunda byo gusara, nawe nako ahubwo usenge Imana ubusugi wanze bube bukikurindiriye, niba nanjye mfite Jojo na…”

Mama Brown-“Utigamba ko wantereye umukobwa inda Gaso!”

Brown-“Mama byihorere ntongera kubyumva mu matwi yanjye ngakora ibyo ntari nzi ko nzakora”

Mama Brown-“Byihorere mwana wa, ubu se koko Gasongo nzi niwe watinyuka akambwira gutya nta soni?”

Brown-“Mama Rwose! Ubwo se atakubwiye ibi ahubwo ikindi yavuga niki? Kenyera ukomeze ahubwo araje akwereke n’ibindi yagambiriye cyera tukimwizera”

Mama Brown-“Reka reka! Ishwiii! Nagende yangare! Niba yari no kuzabimbwira nahomeho, mbega kurigusha weee!”

Njyewe-“Gaso! Mbabarira umbwire niba koko Brendah wanjye ari amahoro?”

Gasongo-“Umva imiteto yewe! Niba abagabo babararanye ari bya Sematama ubwo wenda ari amahoro”

Njyewe-“Ooooh my God! Afande mwambabariye koko nka…”

Afande-“Ihangane musore! Rwose ntacyo ugikoze kuko…”

Njyewe-“Kuko iki Afande! Mbabarira umbwire, habaye iki ku buryo ntacyo ngikoze”

Afande-“Abakobwa babiri basanzwe ku karubanda bafashwe ku ngufu, bahise bihutanwa kwa muganga”

Njyewe-“Ngo? Afande? Oya nizere ko ibyo uvuga atari byo!”

Gasongo-“Hhhhhhh! Like like! Iyo nkuru ntakanze like nakanda hehe ko ariho najyaga mbona ukanda iyo wabaga uri online njye niyicira isazi mu maso ngo yewe mfite Gaju nzafungura ryari se? Igiti cya Voka cyabaye icy’amapera se?”

Njyewe-“Gaso! Uratinyutse koko…”

Nkivuga gutyo Afande yahise ahaguruka aho yari yicaye aramfata arankomeza burya gutangira umujinya urimo n’agahinda hari igihe kenshi byanga gusa muri uwo mwanya nagurumanye ntumye, nitsa umutima biranga, ndatsikira ndavunika ntekereza kure naho ndaharenga mbura icyo nkora muri ako kanya.

Nkibaza kuri ibyo nagiye kubona mbona imodoka yiruka ihingutse aho, nyibonye ndayimenya, yari John wari uje atabaye, uwo Gasongo yitaga Papa wanjye ndetse akabigenderaho kugera aho biba intandaro yo kwesa amateka yanjye nawe kuva mu buto kugera ubwo,

John-“No! Ntibishoboka! Brown ngo wishe umuntu?”

Brown-“Oya John! Byose byakozwe n’uwo wizeye nyamara uko umwizera ariko akugera intorezo”

John-“Ngo angera intorezo? Inde se?”

Mama Brown-“Mfura ya Data erega turazira ko usa n’uwo wikuriye ku nzira, dore ngo kuba usa na Nelson ni byo byatumye agahuru k’imbwa gashya”

John-“Ntibishoboka! Ko mbona Nelson amarira asiganirwa gusohoka se kandi bigenze gute?”

Mama Brown-“Wahora ni iki ko umugambanyi ari muri twe, Brendah yafashwe ku ngufu Gasongo arogeza”

Gasongo-“Like kabisa!”

John-“Ooooh! My God! Ntabwo mbyumva, Gaso…”

John nawe yagize umujinya w’umuranduranzuzi ashaka gufata Gasongo ariko Afande arahagoboka,

Afande-“Attention! Nyakubahwa John ntabwo wemerewe kwihanira! Uyu ni umunyacyaha kandi agomba guhanwa n’amategeko”

John-“Oya reka mwereke ko njye John njya ndakara ndetse cyane, urabona iki kigoryi kinyibutsa ko nabuze umwana wari kumbera imfura?”

Afande-“Eeeeh! Nyakubahwa rekera aho utongera kumukubita urushyi tukitabaza izindi mbaraga”

John-“Oya reka mwereke aho mbera njyewe!”

Gosongo-“Afande! Reka ankubite ariko dufunganwe, hariya ko ntawe urata ko yari atunze, ibyo nabyo! Shyuhuhu!”

Afande-“Ceceka aho se nyine! Uratinyuka ukavuga nta soni?”

Mama Brown-“John mwana wa Data rekera aho gushaka gukubita Gasongo, mureke rwose agende yangare nicyo yahisemo”

Gasongo-“Ngo mwana wande? Ariko noneho narumiwe, John se yavukanye nawe ryari?”

Brown-“Kuko ntacyo wamenye mubyo wari ufite mu biganza ni nako ntacyo uzamenya mubyo uzagira, iryo ryari ibanga rizitse rizakubera ibyishimo none dore ribaye inkuru mbi kuko utamenye ingendo yawe ngo umenye aho wacumbagiye uwo mwakuranye akurandate, genda uzabage wifashe twe umugisha twifuzaga waje uzanye n’uwundi turawusigasira Mama yita John imfura ya se naho wowe uwusasira uwusimbiriza aho utazawusamira, genda ubage kandi uzifashe”

Gasongo-“Ariko uzi ko koko nshobora kuba naribeshye? Ko naje aho nabanaga na Nelson ngasanga mwese muhari? Ubu se hariya hantu haba ari kwa Nganji?”

John-“Iyaba wari uzi Nganji ntiwari kuba wicara hano ukavuga amangambure”

Mama Brown-“Ntuzongere no kumuvuga ntiwamumenye ndetse nta nubwo uzanamumenya”

Gasongo-“Oya naba nsigaye hehe se koko? Ubu se bibaye John akaba ari Papa wa Nelson, Mama Brown akaba mushikiwe naba uwande koko?”

Mama Brown-“Hhhhhh! Nanjye reka nkwishyure sinjye wakubwiye ngo unseke ahamanuka, aha hazamuka se njye nakurebera izuba? Usenge iya hehe ibyo uvuze bitaba ariko hari icyo udashobora guhindura”

Gasongo-“Ibyo byo! John ni Papa wa Nelson kuko naribeshye namaranira kwimanika mba ndoga Gaju nakunze cyera”

Mama Brown-“Uribeshya ukavuga umwana wanjye? Afande koko mwaretse nkamwereka ko…”

Afande-“Oya rwose mwihangane mutuze Mama! Bibaho ariko ntibikwiye, komera wakire ikirumbo natwe tuzi aho tugomba kukijyana”

Njyewe-“Afande! Ndabinginze munyumve ndashaka Brendah!”

Afande-“Oya humura uraza kumubona”

Njyewe-“Oya! Oya rwose mumbabarire ntabwo natuza ntarabona umwana wanKunze igihe ntari nzi ko mbikwiye”

Afande-“Uuuh! Koko se ibyo uvuga nibyo?”

Njyewe-“Ni ukuri ndabinginze mumfashe niba hari n’ikindi mumbaza mukimbaze mvuye kumureba”

Afande-“Oya humura rwose uraza kumubona niba ariwe ushaka, ahubwo se mu gihe tugitegereje Raporo y’abo twashinze iki kibazo ndumva Gasongo yaba agiye ahagenewe kumusigasira ngo adahubangana”

Mama Brown-“Ahwiiii! Oya nagende rwose! Siwe wabyivugiye? Hari ikindi aburana? Ahubwo disi abo bana b’abakobwa nibo bazize amaherere”

Gasongo-“Oya! Oya ntimumfunge rwose kuko ibyo natekereje ntabwo nigeze mbigeraho, ntacyo mwaba mundushije, mutansabiye imbabazi, rwose ntabwo nzongera”

John-“Ngo tugusabire imbabazi? Nta n’isoni? Ahubwo reka nze sha”

Gasongo-“Ayiweee! …”

John yamushyizemo inshyi nk’eshatu Afande arafata akomeza kumwinginga ngo areke umujinya mu gihe bari bakiri muri ibyo mba numvise Mama Brown avuga cyane ngo,

Mama Brown-“Ayiwee! Dore Brendah ni ukuri!”

Njyewe-“Ngo? Ari hehe se?”

Nahise mpindukira ndeba inyuma vuba vuba mba mbonye koko Brendah ari kuva mu modoka ya police, yari yambaye ipantaro nziza y’umweru nakundaga ariko muri ako kanya ntiyari ikiri umweru uyu tuzi, yari yabaye ibyondo bisa.

Nahise nsiga abandi bose aho, niruka musanganira mu kumugeraho mbona intege ziramucikanye angwa mu maboko,

Brendah-“Nelson! Mbabarira”

Ooooh! My God nabaye nkimara kumva ibyo mbura uko mbigenza, nabuze ijambo namusubiza gusa nongeye kumva ibanga Imana yaremanye umwari yampaye ankwiye, rya jambo rigora benshi kuvuga ariryo “Mbabarira” yarintuye akingwa mu maboko. Naramufashe ndamukomeza ndamwitegereza maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Humura ni njyewe!”

Brendah-“Oya oya weee! Ubu se koko…”

Njyewe-“Ma Bella! Mbabarira ari njye natinze kukugeraho, ntacyo nigeze menya mbere y’igihe, byose mbimenye nonaha nari ndimo ndwana no kukugeraho”

Brendah n’amarira menshi yakomeje kumfata kwihangana nanjye bikomeza kwanga ndamusindagiza twerekeza muri cya cyumba nari nsizemo Mama Brown, John, Aliane, Brown ndetse na Gasongo tukigeramo,

Gasongo-“Eheee! Mwagiraga ngo ndababeshya se si ng’uyu Brendah bamuzahaje no kugenda byamunaniye?”

Mama Brown-“Ceceka aho se nyine! Uravuga iki? Ni wowe umuzanye se urinda wacika ururondogoro”

N’amarira menshi Brendah yitegereje abari bari aho bose maze ikiniga nacyo kibonye ari ngombwa kiramworohera maze aravuga,

Brendah-“Gaso! Ntacyo mfite nakubwira gusa aho uzajya hose, uzavumwe kuko wandavuje icyatumye menya Nelson nkamugabira umutima wanjye abikwiye ndetse nkamugurana byose byiza nari mfite,

Gaso! Ni wowe nakiriye ngirango nakiriye uzavuna amaguru uwankunze, akarwanirira urukundo agatabara aho rukomeye naho simenye ko wakomeje kwihisha inyuma ya ka gacu twari dutegerejeho ihumure…”

Mama Brown-“Oya mwana wanjye wintera agahinda, ihangane wihogora disi ni isi isya itanzitse”

Brendah-“Oya Mama! Ntabwo ushobora kumva ukuntu uyu Gasongo namubonye bwa mbere mu ishusho y’intama simenye ko ari ikirura cyigendera, uwakubwira ukuntu yari yashyashyanye ngo yizihize umunsi mukuru w’amavuko y’umwana wawe Gaju”

Mama Brown-“Nyumvira ni ukuri!Ayiga Mana!”

Brendah-“Uwo munsi ni nawo Nelson namubitsemo akabanga yibukaga ko afite akamwenyura gusa ubu…”

Brendah yakomeje kurira nanjye kwifata biranga gusa byabaye ya marira y’umugabo adapfa guseseka ndikomeza maze ndamubwira,

Njyewe-“Ma Bella! Ibuka rya sezerano nakugiriye tumurikiwe n’ukwezi kwaboneshaga mu mutima wawe usesuye ibyishimo maze unkundire uwitse uwureke usanganire uwanjye ndabizi urakira impumu yanjye”

Brendah-“Oya weee! Ntabwo bishoboka! Nelson ndabizi birarangira uyu munsi, ariko byose Imana izabibaze Gasongo”

Brown-“Oooohlala! Ararikoze Gasongo ntiyakoze macye!”

Njyewe-“Bre! Nkundira ngusabe akanya gato k’umutuzo, nukampa ndakakirana ibiganza byombi, numara kuruhutsa umutima untege amatwi unyumve kuko nkaraze ururimi inshuro mirongo ngo nguhamirize ko nkiri Nelson wawe, wawundi uzishima ari uko umutima wawe usimbiza ituze nifuza kugutura buri munsi”

Brendah-“Oya Nelson! Wari ubikwiye ariko byose binshitse nkikurindiye, mbega isi nisanzemo wee!”

Aliane-“Ihangane Bre! Nonese koko abo bahanya bagufashe ku ngufu? Dorlene se ari hehe?”

Brendah-“Alia! Icecekere mwana w’umukobwa, ibyo wabimubariza aho aryamye ku gitanda kwa muganga”

Aho twari turi abari bahari bakomezaga kubaza Brendah uko byagenze ariko nawe agakomeza kurira cyane, muri ako kanya nanjye nta kindi nari nsigaje gukora kitari uguhoza uwankunze byibuze ngashyigikira umutima wampumurije igihe nari nzi ko byose bigiye nk’umwijima wimukira urumuri niko gutera intambwe mufata ibiganza birarenga muryamisha mu gituza maze hashize akanya koko aratuza maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Ndakwinginze tuza umutima ndahari kubwawe, igihe uzaba umbona imbere yawe uzamenye ko nkiri wa wundi waje agusanga ukamwakirana ibiganza byombi”

Brendah-“Nelson! Nahoraga mbiharanira ariko ubu simbikwiye”

Njyewe-“Bre! Nubwo bwose ariko bimeze ariko nkundira wemere ko narahiriye ko aho kugira ngo ushavure nzandavura, ni ukuri byemere icyo nicyo navukiye”

Brendah-“Nelson! Ntabwo bigikunze kuko…”

Njyewe-“Mbwira nguteze yombi gihozo! Kandi ndakwinginze unkundire ureke guhogora”

Brendah-“Ahwiiii! Ejo ubwo hari mu masaha ya saa tatu z’umugoroba nagiye kubona mbona numero ntazi irampamagaye, ngikanda yes ngo nshyire ku gutwi numva ni umukobwa, mu kumubaza uwo ari we nawe ati ni Dorlene,

Narikanze cyane kuko nta numero ye nagiraga nkimubaza impamvu ampamagaye ahita ambwira ngo aranshaka cyane nanjye mubwira ko ngiye gutaha kandi ndi kumwe na Papa, musaba ko byaba byiza tubonanye ejo mu gitondo,

Ibyo ntabwo yigeze abyemera ahubwo yarambwiye ngo basi nimurangire aho ndi aze andebe, maze kumubwira aho ndi mu minota itanu imodoka yari ihagaze hahandi dukorera mu kureba neza mbona koko ni Dorlene uje,

Namusanganiye vuba maze amfata ukuboko anjyana ku ruhande arambwira ati ihangane uze kuri iriya modoka gato, kuko nari mbonye ijemo Dorlene narazamutse ndayegera ariko numva igishyika, Dorlene yinjiyemo nanjye ninjiramo ako kanya imodoka ihita ifatiraho twongeye kwisanga dusekwa n’abagabo aho badufungiranye niho Dorlene yambwiriye byose ndetse ambwira ko yahamagawe n’umuntu witwa Brown!”

Brown-“Yee? Ngo Brown?”

Brendah-“Yego niko yitwaga, ngo yamubwiye ngo arashaka ko bapanga kandi ngo byari ibanga rikomeye”

Brown-“Ntibishoboka uwo muntu koko ninde wanyiyitiriye?”

Brendah-“Humura uraza kumenya byose!”

Brown-“Nonese nako…”

Brendah-“Nk’uko Dorlene yamenyereye ibya online yakoze mu mufuka akuramo aga telephone bari bibagiwe kutwaka maze afungura telephone atangira kunyumvisha byose bavuganye yari yabitse, yari ijwi ry’umusore wamuhamagaye maze aramubaza ngo umusore witwa Nelson uramuzi? Undi nawe ati ndamuzi rwose, ati ufite umukobwa bakundana witwa Brendah? Dorlene nawe ntaho yari guhera ahakana yaremeye”

Mama Brown-“Ahwiii! Uwo muntu rwose ntabwo ari umwana wanjye Brown! Ni ukuri kose ibyo nabihamya!”

50 Comments

  • Hanyuma se ? Amatsiko.com. number one mwese ndabatanze

  • Mana we mbega agahinda! Mbega Gasongo mubi.@pole Brendah na Dorlene. Sha Gaso, iminsi iraje ikwigishe, Martin nawe uraje ubone. Nelson komeza umukunzi wawe mubibazo arimo

  • Mbega akaga mbuze icyo mvuga, yewe uwarushye ntaruhuka koko!

  • Gasongo wa muhamba wee ahwi mbuze icyo mvuga uragapfana umuruho

  • Imana ifashe brendah ntabe yagakuye sida cg inda, Gusa nelson uzakomeze ugire ubutwari bwo kuba umugabo aho kuba imbwa nka gasongo, ariko nawe azicuza.

  • Mbega ngo birabiha!! Niba Brendah yafashwe ku ngufu umwanzi araba atsinze

  • Ayiwe ga Mana! ariko abansi bariyanka byo kuki gasongo ari umubisha bigeze ahongaho!!! Nelson ntiyanke Umwari kuko nawe ntiyabishaka

  • yewe nelson wizeye ugomba kwizerwa gusa ihangane ukomeze uhumurize your bella.

  • gasongo abaye gica mu muryango gusa araje abone ingaruka zi kibi thx umuseke.

  • mbega umugambanyi weee! gasongo uwamumanika nicyo cyimukwiye. naho gufungwa ntagihano kuriwe ahubwo azaba ashyizwe igorora. bamumanike rwose.

  • yesu weeeee njyew agahinda karanyish gusa mbuze icyo Navuga kuk gasongo akomeje gukora ibara pe kd afite ubugome burenz ukwemera wallah bre humura ntcy uzaba rwose ikurokoye nibind uzabitambuka gaso uragapu nanjye ndakuvumye

  • Imana imbabarire brendah ntabe yaranduye sida cga atwite bizabe gutakaza ubusugi gusa

  • Ndarize gusa. Mbega gasongo ndamwanze nasange martin ubundi bazakatire burundu

    • Gusa ntibabafungire hamwe,kuko nibaruharwa.bakomeza umugambi wabo mubisha bararuha.

  • Titre yonyine Ndumva mbabaye kuburyo gusoma birananiye. Mbaye tuje ndsbisoma mukanya karibuze

  • Mbega ! Ndababaye

  • iiiiimaaaha Gasongo wo kabunz imbehe mu bakazana wa busa we, gahabw akato nurungano.

  • Mrng umuseke murabambere kweri ariko gasongo ni feke ariko araje abone ntakeza ko guhemuka Nelson komeza ugaragaze ubutwari bwawe uhumurize ta bella

  • Mbega mbega!muri episode94 nari natangiye gushira amatsiko numva ko inkuru iri kurangira!Ariko 96,97 ziranyumije.Amatsiko.com.
    Ariko mfite ikizere cyuko bariya bakobwa batatindanye nibyo bikozi by,amabi bikorana na Gatindi Gasongo.Kwa muganga bahise babaha imiti amasaha ataraba menshi kuburyo nanda nta HIV bafashe.Ntegereje amaherezo ya Gasongo ariko.murakora umuseke kbsa.

  • Mana we Njye Rwose Gasongo yanteye iseseme kuko yandwaje umutwe Kuva Kera gusa nizere ko mwamukoreye dossier imumanura agafungwa burundu kuburyo ntazongera Kumwumva Kandi vraiment muri kuntera amatsiko trop sijye urota bucyeye

  • Gasongo nturi imbwa kuko naba ntutse iryo tungo. wowe uri inyuma y’imbwa kbsa ! bazagufungire mu mazi kandi ntuzongere kubona izuba bibaho wa busa we ! mbuze uko nkwita ariko umenye ko ubusugi bwa brendah na dorlene buzahora bukubuza amahoro. urakagirwa inzobe no kwishima wa busa we !

  • Brown

  • yesu weee titee yonyine yankuye umutima gasongo nakyo nabon nakubwira gusa uzabona uri kwisi,njyewe mfite ikizere ko brendah batamufashe akaba yarwanye ipantaro igahinduka icyondo kuko iyo bamufata nawe aba ari kwamuganga nibyifuzo ariko mana fasha nelso nibibe byo pee dolren chr pole nukuri kandi humura nakyo uzaba

  • Mana we!Mbega inkuru ibabaje muri iki gitondo!!!
    Mbega Gasongo w’umugome ruharwa!Akanakomeza kuvuga yigamba?! Mbega! Cyakora sha bizakugaruka! Si ugufungwa gusa kuko n’izindi mfungwa zizakwanga, nta mugisha uzagirira Murisa gereza! Na Martin muzahurira muri gereza ntakwiteho kandi mwarafatanije amabi hejuru y’ishyari ryawe! We se ko umugore we azamugemurira, wowe uzaba uwande ko abakakugemuriye wabahemukiye nabi cyane!Reka uburoko buzakubone, wenda wazagira umutima wicuza! Ariko uri mubi weeeee!
    Nelson komera ku rukundo rwawe. Imana yagiye itabara kenshi na Brendah na Dorlène irabarinda inda zitateganijwe na VIH. Ariko Gasongo uri mubi weeeee!

  • Cya Gasongo cyahoranye inda mbi kera uzi ukuntu cyahendaga ubwenge Nalson kikamurira ibijumba binini ngo nuko ari kirekire hahahahahaaa

  • Mbega Sekibi Gasongo, Umutima Wanjye Ushenjaguwe Nintimba Gs Blendah Na Dorlene Bihangana Turi Kumwe Nabo

  • yewe ubu nibugome ndega kamere ariko muribuka ko brown na gasongo bigeze gupanga ko baza hemukira Nelson kuri brenda? none yaba ari jui rya Brown bira genda bite?? iyi nkuru ira babaje pe.

  • Morning mbega gasongo. imana ifashe abo bakobwa ntibabe barabanduje sida kuko inda yo wanayikuramo . ese gasongo kuvuga ko Nelison aruwa john yabikuyehe ko numva john ntabyo aramenya ?

  • Morning mbega gasongo. imana ifashe abo bakobwa ntibabe barabanduje sida kuko inda yo wanayikuramo . ese gasongo kuvuga ko Nelison aruwa john yabikuyehe ko numva john ntabyo aramenya ? brown humura ntago byagufata ko ari wowe wavuganye na Dorirene kuko gasongo yabivuze mbere ko ari Maritin wabipanze

  • Morning mbega gasongo. imana ifashe abo bakobwa ntibabe barabanduje sida kuko inda yo wanayikuramo . ese gasongo kuvuga ko Nelison aruwa john yabikuyehe ko numva john ntabyo aramenya ? brown humura ntago byagufata ko ari wowe wavuganye na Dorirene kuko gasongo yabivuze mbere ko ari Maritin wabipanze

  • Ni inkuru y’umubabaro kuri Brendah, dorlène,…tutibagiye Nelson ari mugahinda kumunzi we ndetse na ba John, Mama Brown, Brown, Aliane,… tutiyibagiye natwebwe abakunzi b’umuseke! twizere ko gasongo na martin be nabo bafadikanije bagiye guhanwa vyakarorero!

  • cya gasongo nubundi cyacuraga Nelison muribuka ukuntu cyamunyweraga Gahuzamiryango? ariko ngewe nubundi nabonaga gasongo arumugome kuva iyi episode itangira

  • No one can guess how I am feeling for that bustard NGO ni gasongo…uwamumpa nkamwereka araga…

  • Ubu c noneho turabyifatamo gute bahuu!? Gasongo wa mugani arenze no kuba imbwa kbs kuko ari munsi yayo nibura nayo n’itungo ririnda urugo naho nyakwica n’umuruho gatindi Gasongo ntakindi yiyemeje nuguhora ahemukira abimereye neza!!? Mana wumva gusenga kwabana bawe ndagusabye Brendah na Dorlene ntibabe bahemukiwe nizo nkozi z’ibibi ngo babe bambuwe ubusugi ngo babe babateye cya cyago SID cg ngo babe batewe inda zidateguwe Mana ndabizi ko arinzirakarengane utwumve uri mu ijuru iyo migambi mibisha iburizwemo kugira wiheshe icyubahiro kuko n’abali beza bazira icyasha n’inenge Mana wumve kd utabare abana bawe

    Nelson humura muvandimwe kd ukomeze kuba intwari muri byose Brendah arahari kd ndizera ndashidikanya ko nubwo ubona bisa nibyarangiye ko baba bahemukiwe cyane arko siko biri kuko batabawe izo nkoramaraso zitaragera kuntego yabo ihangane Brendah arahari gusa yanegekaye arko niwawundi nzi neza kd nuwawe ibihe byose kd na Dorlene aho ari kwa muganga araza kumera neza naho Gasongo na matindi Martin babakatire urwaburundu kuko ntakeza k’izo ngegera bazawugwemo ntakindi gihembo cy’ubwo bugome hakwiye atari ukubakanira urubakwiye bo kavumwa iptuuuu gusa Imana imbabarire kubw’ibi mvuze mbitewe n’agahinda ntewe n’inkozi z’ibibi

  • sukukubeshya rwose ndumva gasongo mufashe nanjye namuhitana mbega urwana rubi sha ubukoko uyu harya nawe ateze kubabarirwa

  • Sha Gaso Urambabaj Pe.Nelson Izina Niryo Muntu Wang,iyo Family Ndayikunze,ariko Ico Gipfu Ngo Ni Gasong Kiragapfa Uko!!Asante Museke

  • My God kubona icyo umuntu avuga biragoye
    Gusa Gasongo Imana izamuhane yihanukiriye
    Brown ndabona azahita yikundanira na Dorlene

  • yew ni ndager brenda yamwinjiye kugezaho no gutambuka bidakunda dorlen we ari mubitaro!! Gasongo uwamuma na..N

  • mbega akaga, mubintu nanga numuntu ufata undi kungufu,Imana ihe abo bana kwihangana

  • Gasongo na Martin ntibakwiye burundu gusa ahubwo bakwiye burundu y’umwihariko bakava muri societe ubundi bari bakwiye igihano cy’urupfu nuko cyavanyweho gusa burundu y’umwihariko bayifate nta n’imbabazi zibareba bo gatsindwa.Iryo ni ishyari gusa cg ni mukuru w’ishyari!!!!Nelson namwe muryango mwiza Nelson akomokamo ni mukomere Imana irahari kandi mukomeze ubutwari.Muhumure na Dorlene araza kumera neza Brown nturangare Dorlene ni umukobwa mwiza ugukwiye,ugomba kwandikwa mu bitabo by’intwari kuko yarokoye Nelson,gusa nongere mbivuge abanyeshyari muzashya kandi nta n’imbabazi mukwiye kuko mwica benshi kandi ku buryo bwinshi.Nelson komeza Brendah mubwire ko ukimukunda meme nubwo yahuye n’ibibazo kandi ni wowe azize mubwire ka kajambo k’ihumure”ndacyagukunda,ndagukunda”,abo bari ba Nyagasani twizeye ko batandujwe Sida.Bravo umuseke,Mwanditsi nukuri uri umuhanga pe!!!Gasongo yivanye amata mu kanwa agiye aho yiteguriye

  • guceceka rwose byanze Gatindi Gasongo ansubiza mu bihe nabanyemo nabo nitaga inshuti. uku gushinyagura umucuti wanjye yarabinkoze nsumbirijwe nuburwayi akajya abwira bagenzi banjye ko Mimi ari umurwayi bahisha.Ati muri weekend nzajya kubarebera aho ageze.
    Ntibikabatangaze rero ba Gasongo bariho kandi benshi. Icyo nabifuriza nukugira inshuti wenda imwe ariko nziza. Kandi wabona ari ngombwa ukabanira abantu bose amahoro ariko ibyubucuti ukabireka Imana niyo nshuti nziza idahemuka. ukuntu Kanyagwa Gasongo yabanye na Nelson kuva mu bwana basangira akabisi nagahiye ntiwakwiyumvisha ukuntu yamuhindutse mu kanya nkako guhumbya.
    Ubundi ni byiza Mama Brown yatangiye kuva mu bikoma namandazi ari kureba ukuri imbere ye atagendeye ku marangamutima. Neslson komeza ukunde your Bella, bamwambuye ubusugi bwumubiri ariko ubwumutima buracyahari uzanezezwe nubwo.

  • Mbega agahinda ndababaye kabisa Nelson komeza uhumurize Brenda Brawon NDA kwinginze nawe uhumurize Dorlene

  • ohhh my God!!ndababaye birenz gufatwa kungufu nibintu bibabaje peee!!gaso uzibonera sh kuko ubugome ufite burakabije!**Brendah na Dorln bakobwa muri imfurakazi muhumure Imana irabarinda gutwarinda zabo bagome cg SIDA!!

  • hahahaha, mbega ibitutsi, ngo Gasongo arakagirwa inzobe no kwishimagura? hahahah

  • manawee!izonyanga birama,zizabiryozwe zifungwe Burundu yumwihariko!kuko ntaho bazongera kubonera umwanya wogupanga imigambi mibisha!Brendan mukobwa mwiza?ihangane,umukunzi wawe yamaze kumenya ibyakubayeho byose ninkomoko yabyo kdi yabyakiriye!aracyagukunda,humura.dorlene mukobwa w’intwari,ihangane wazize kuba intwari,kdi imana irikumwe nawe,humura uraza kumererwa neza,kdi urahita umenyana numwe mumuryango azakumare agahinda watewe kubwo kurokora inzirakarengane!Nelson ube hafi yabobari!ubahumurize bongere kwigirira icyizere cyo kubaho kdi bazabaho neza!twizeyeko uwomupolice abibafashamo Gasongo akazicuza ibyo yakoze.tks

  • ntakintu kimbabaje ko kumva iyi nkuru yifatwa kungufu rya BRENDAH hakubiseho ukuntu mfuh mana kumva cher waawe bamusambanyije wowe utarabirota ntakibabaza nkabyo mais ikizima nukwihangana pe kuko ntayindi sure
    ibaze bamuteye inda MANA weeee

  • Gasongo weeee uranze ukomeje gutoneka ababyeyi koko?Mana we mfite ikiniga ntago nakwandika byinshi kbs muduhe indi mucyakare turebe aho biherera

  • Imana ikomeze yihanganishe abo bari bombi naho gasongo azafungirwe ahatagera umucyo kuko nta kindi kimukwiriye, Brown nawe mwifurije ihirwe mu rukundo agiye kwinjiramo we na Dorlene.

  • Ariko nkubu Pascal ugira amahane agatuka Maman Brown na John ntacyo bamutwaye, yazakiriye GASONGO muri Gereza mu kumwaka Buji kigahuragura ibigambo byacyo kivuga ubugome cyo na Martin bakoze hanyuma Pascal agahita akirangiriza muri Gereza kandi akakirangiza mu bwenge ku buryo ntawumenya uko BYAGENZE, akazisangira umuryango we yisabira imbabazi abana be n’umuryango we ndetse na John ubundi bagatuza bagatunganirwa!!!!

  • Am still online waiting iyindi episode….. Cyangwa wongeye ntiwamererwa neza

Comments are closed.

en_USEnglish