Digiqole ad

Episode 98: Brenda na Dorlene mu gihome, Nelson yanzuye gusubira ku ivuko

 Episode 98: Brenda na Dorlene mu gihome, Nelson yanzuye gusubira ku ivuko

Brown-“Reka reka ntabwo ari njyewe rwose ubu se koko natinyuka ngakora ibyo? Bre! Uwo muntu ninde?”

Brendah-“Humura ndabizi ntabwo ari wowe, iyo aza kuba wowe wari kumbera inshungu ukankura mu rwobo nari ndimo”

Mama brown-“Yooooh? Ubu se koko? Bre? Nonese byaje kugenda gute?”

Brendah-“Uwo muntu yakomeje abwira Dorlene ngo uzi icyo nagushakiraga, Dorlene ati oya ntabwo nkizi rwose, akivuga ko atabizi uwo musore yahise amubwira ati Nelson afite ibirori, mukanya araza kwambika impeta yemeza ako ashaka kubana na Brendah”

Sha Dorlene nta kintu cyamushimishije nkabyo ni nayompamvu yaje kundeba igitaraganya bikarangira twisanze ahantu nka hariya”

Mama Brown-“Yoooooh! Ihangane disi Brendah wacu! Ubu se koko ndaguhoza mpereye hehe mwo gaheka mwe?”

Brendah yakomeje kurira cyane ari nako muri njye hasimburanaga umubabaro uvanze n’umujinya, nibazaga icyo nakorera umuntu wakoze ibyo ndamutse mufashe mu maboko yanjye gusa byose byari bigaragiwe na Gasongo wari utwicaye imbere, Ooooh my God! Mbega ibihe ntazibagirwa.

Nakomeje kwitegereza ma Bella Brendah maze mbonye nta kindi nakora nitsa umutima ndamwitegereza maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Koko nemerere amatwi yanjye yumve, ubwenge n’umutima byisegure ko bagufashe ku ngufu?”

Brendah-“Ma Nelly! Naragukunze kandi nzakomeza kugukunda, ni nayo mpamvu nkwikubise imbere ngo wemere wumve ibyambayeho, byose byari ibanga nari nkubikiye, byose byari ikizere n’ishyaka Dorlene yarwaniriraga urukundo rwacu, gusa nuko rubaye urudashoboka”

Mama Brown-“Ariko koko Mana yanjye ibi ni ibiki bibaye kuri Nelson? Koko nta mukunzi w’abakundana by’ukuri”

Gasongo-“Hhhhhh! Like like! Iyo nkuru rwose ni sawa kabisa kuyisoma no kuyumva biraryoshye! Ndabikunze weee, niba nanjye naraguze sinafashe ku ngufu mpita ntera n’ishoti Jojo ararisama”

John-“Gaso! Urongera gukopfora ndahita ngusandaza”

Afande-“Oya rwose wikongera kwihanira nicyo tubereye hano, tuza turamuhora turamuryoza ibyo yakoze kuko amategeko aricyo aberaho”

John yaratuje areka Gasongo maze Brendah n’agahinda kenshi akomeza kutumbwira,

Brendah-“bakitugeza aho tutazi twatunguwe no kubona uyu Gasongo aduhagaze imbere”

Gasongo-“Ngo? Utanyibutsa ko banze ko nkwakwanya vuba ngo nigendere, bariya bashenzi gusa”

Afande-“Ceceka aho se nyine ntakwereka ikiri ku ntugu zanjye! Uko areba n’ ibikosa bingana n’isanzure”

Gasongo-“Gira uti bingana n’urusisiro ahubwo”

Afande ntiyabyihanganiye yahise amucinya urushyi amugaruza rugagi Gasongo atangira kubona neza ko intugu ze zitareshya nize, twese aho twari turi dukanda Like wa mugani we.

Gasongo amaze kumurirana Afande yahise avuga,

Afande-“Wongere kuvuga urambona, komeza utubwire rata iyi dosiye yuzure”

Brendah-“Aho twari turi ibyo bigabo byaduhuriyeho maze birwanira kutwurira, Dorlene niwe bagiyeho mbere maze bamukorera ibya mfura mbi ndeba, njyewe uwababwira uwo bari bategereje ko ajyaho”

Njyewe-“Oya ma Bella! Ntumbwire ko nawe baku…”

Brendah-“Erega nta wundi ni Bruce Nelson!”

Njyewe-“Ngo ngo ngo Bruce?”

Brown-“Yababa weee! Uriya mushenzi na nubu yari akirekereje? Mbega isi wee! Uziko umuhanga wo guhemuka ahora akopera koko!”

Gasongo-“Hhhhhh! Byose ni njye maze, uriya mukobwa wigize ngo azi gufatisha abantu se ko atamenye ijwi ryanjye? Niyise Brown nzi ko…”

Ako kanya akivuga gutyo kwihangana byaranze mba ndamusimbukiye mufata mu ishingu atangira gusakuza Afande amunkuraho,

Afande-“Oya kwihanira rwose mwikomeze kwihanira ntabwo ari byo, yego urababaye ariko komera udateza ibindi bibazo kandi wageze mu maboko yacu”

Njyewe-“Nta bibazo biruta ibyo uyu mushenzi gatindi Gasongo ankoreye! Mundeke ariko nihorere”

Gasongo-“Hhhhh mumureke ariko akatirwe burundu njye nipfire n’ubundi ko nanjye ntacyo nsigaje!”

Mama Brown-“Cyakora byo nta kindi ukwiye, si ntabwo nari narakabonye uwapfuye ahagaze! Koko umuntu aragenda akaba ikihebe akaba icyohe ntagire n’umutima koko?”

John-“Mawu! Byihorere njye narumiwe, gusa mbabajwe nuyu mwana uzize iyi nyanga birama, Gaso! Uzagende ubone, uzangare nkuvumye ntari so”

Gasongo-“Hhhhhh! Like like kabisa! Ibyo muvuga ntacyo bimbwiye, ahubwo niba Bruce yabikoze neza niba yabikoze nabi simbizi gusa nta cyanshimisha nko kubona inda ya Brendah ingana niya Martin ariko yo itarimo byeri ahubwo irimo umwana wa Bruce”

John-“Ariko Afande koko muremeye Gasongo atwivuge tumureba koko? Niba ntacyo mushoboye gukora mutubwire tubyikorere”

Afande-“Oya rwose nanjye nubwo mpura n’ibyaha bitandukanye ariko uyu we nanjye yarenze abo nafashe nkanafunga! Koko habe no gusaba imbabazi?”

John-“Afande! Namwe turabyizeye mugiye kumuha igihano kiruta icyo abandi babonye”

Afande-“Ariko se ubundi wa mugani ndamuha ikihe gihano ko mbona…”

Gasongo-“Mumpe igihano cyo gutaha nkajya kurera umwana Jojo atwite! Rwose ni ukuri ndahangayitse ntabwo mwabyumva”

Gasongo yakomeje kuvuga amangambure aho nari nshigatiye Brendah waririraga mu gituza cyanjye mbona hari imodoka iparitse hanze aho twari turi, maze Brendah ahita avuga cyane,

Brendah-“Niwe disi! Yoooh! Ubu se koko nawe baramuzanye?”

Aliane-“Inde se? Bre! Dorlene se?”

Aliane yahise yiruka asanganira imodoka maze bagifungura umuryango tubona hasohotse umu Afande mukuru n’abamurinze, hashize akanya tubona havuyemo na Dorlene baramusindagiza bamuzana aho twari turi agikubita amaso Brendah ibintu biba ibindi, amarira aba menshi.

Twakomeje kwifata ari nako byari ibitwenge kuri Gasongo maze hashize akanya wa mu Police Afande mukuru asanze ari kubaza Gasongo ahita amushyira imbere,

Afande-“Jya imbere tugende se nyine, wowe kuzava aho wijyanye bizakugora”

Gasongo-“Oya rwose mumbabarire ntahe njye kurera umwana Jojo atwite”

Mama Brown-“Mumutware uwo mugome mubi gusa”

Brown-“Genda wumve icyo nakurushije sha uzaribwe n’imperi wishimishe ibati, urye rimwe nubwo nabyo bitagukwiye!”

Njyewe-“Gaso! Sinakwangaga, iyo nzira ni wowe wayiharuriye, wenda nugerayo uzatuza ubone ko nakwizeye nk’umwana twakuranye ariko ukankorera mu kebo k’abagambanyi, nubwo ugiye ariko unsenyeye umuryango usiga wangije urubuto rwashibutse kuri njye gusa ugende uzi ko rutazuma uzaririra mu maso ye kandi usaze ugambanirwa”

Gasongo-“Koko mwambabariye!”

Afande-“Ninde se wakubwiye ko imbabazi zikuraho ibihano? Njya imbere se nyine!”

Gasongo-“Basi mureke mbanze…”

Gasongo bamutwaye amaguru adakora hasi, twe dusigara duhoza abaziranenge bamaze gutuza Afande mukuru wari uzanye Dorlene aba abwiye abo bari bazanye,

We-“Nonese ko nshimye uriya musore bamujyanye aba koko tubafunge bagihungabanye?”

Njyewe-“Ngo? Ibyo muvuga ni ibiki Afande?”

Afande-“Hano twe turi mu kazi kacu, ibyo bindi ntabwo bibareba”

John-“Muravuga gufunga bande se Nyakubahwa Afande?””

Afande-“Aba bakobwa!”

Afande akivuga gutyo twese twarikanze maze tumuhurizaho ibibazo byose twari dufite abura na kimwe asubiza, mu gihe tukibyibazaho, Brendah ahita avuga,

Brendah-“Nelson! Ihangane rwose ngende, nabikoze nitabara”

Njyewe-“Ngo? Ibyo uvuga ni ibiki ma Bella?”

Dorlene-“Nanjye rwose nabikoze kandi ntacyo nicuza, njye se nari niyanze”

Afande-“Imana ishimwe ko mwemeye icyaha mwakoze mutaruhanyije, yego namwe mwahohotewe ariko mwihangane amategeko agomba kubahirizwa”

Njyewe-“Afande! Ibyo muvuga ntabwo mbyumva, habaye iki?”

Brendah-“Nelson! Mbabarira twakoze ibara”

Njyewe-“Irihe se? mbwira ndahangayitse Bre!”

Brendah-“Ahwiiii! Ubu se koko nako nyine…”

Dorlene-“Ariko se uratinya kumubwira iki ko Bruce twamumennye urutwe?”

Dorlene akivuga gutyo twese twarikanze burya ahacitse igikuba hacura umwijima, Brendah yaramfashe arankomeza maze arambwira,

Brendah-“Nelson! Ba bagabo babaye bakimara gukorera ibya mfura mbi Dorlene mu gihe bategereza Bruce ngo aze abahe umwitangirizwa kuri njye aho aziye agize ngo amfate ndamumbwira ngo basi yihangane maze abikore tutarwanye”

Mama Brown-“Ariko Mana! Ayiwee! Nuko se disi?”

Brendah-“Ubwo yabyemeye arampambura maze mu gihe ari gukuramo ibyo yari yambaye…”

Brendah yageze aho kuvuga biranga maze amarira ayatura igituza cyanjye agapira nari nambaye karatoha,

Dorlene-“Bre! Bivuge ariko! Wamukubise igiti cyari kiri mu kizu twari turimo mo yikubita hasi, umaze kumpambura mwivurizaho ubuhanda, hari ikindi?”

Mama Brown-“Ahwiiiii! Nonese mwamwishe?”

Dorlene-“None? Bo se ibyo badukoreye si ugupfa kabiri?”

John-“Ooooohlala! Mbega ibibazo, ubu se koko…!”

Dorlene-“Ngo ibibazo? Njye ntacyo nicuza, ariko Afande uzi gutwarwa ubusugi n’igisambo?”

Afande-“Ndabyumva rwose murababaye ariko natwe tugomba gukurikiza amategeko, ahubwo babambike vuba dufite izindi caisse nyinshi turimo”

Njyewe-“Afande! Koko ubu mwatinyuka mugafunga Brendah na Dorlene koko…”

Afande-“Ihangane musore! Natwe niyo mabwiriza tuba twarahawe! Cyane ko biyemerera icyaha, bagomba guhorwa ibyo bakoze rero!  Ahubwo twatinze, umva sha! Mubambike tubajyane vuba”

Bose-“Yes Sir!”

Njyewe-“Afande! Koko mwambariye koko mukumva agahinda aba bana batewe n’ibyo bakorewe?”

Afande-“Aca yvo petit! Ngo nuko ari umugore wowe se? Niba ari wowe wamushutse ngo aguhorere wibeshye, umenye ko n’iyo Dosiye tuyifite”

Njyewe-“Afande! Rwose uriya musore yageze ubuzima bwanjye intorezo, avuye muri gereza vuba nyuma yo gushaka kumpitana Imana igakinga ukuboko, rwose mwumve Brendah na Dorlene mubareke uriya musore niwe wizize”

Afande-“Umva yewe! Urivugira ariko? Ahubwo ngo bene uriya musore bavuye ku bitaro baje hano, reka aba bakobwa tubahungishe batabatura umujinya ibintu bikaba ibindi”

Ako kanya amaso yanjye yabonye bafata ma Boo Brendah wawundi nasanze akansanganira akitsamura nkamwikiriza akemera akangaragira bamwambika ya shene iryana, ndetse na Dorlene baramwambika ako kanya bahita badusohora nkomeza kumufata ibiganza tugeze hanze,

Afande-“Nawe ushaka kujyana nabo?”

Njyewe-“Afande! Koko mwababariye aba bana b’abakobwa ko bariya baguye mu mwobo bicukuriye?”

Afande-“Ahubwo gira vuba uvuge ayanyuma”

Nakomeje gutakamba ariko byose ntacyo byari kumara, uko navugaga bambwiraga ko nsigaje iminota micye, n’ikiniga kinshi nafashe Brendah ibiganza maze nawe aranyitegereza mu maso,

Njyewe-“Ma Bella! Nubwo wajya mu gihome, nubwo bisa n’inzozi kuri njye gusa ntuzigere wibagirwa ko ngukunda, nagukunze ndetse nzagukunda”

Brendah-“Ma Nelly! Nanjye ndagukunda cyane! Nzemera nzire uru ariko ntapfanye agahinda! Nubwo nivunnye umwanzi w’urukundo ntabigambiriye ariko ntabwo nzabyicuza yewe nzemera nsaziremo ariko ntasajishijwe n’umugome w’umugambanyi”

Njyewe-“Ma Bella!”

Brendah-“Karame disi rukundo narwaniriye kandi nzemera nkazira”

Njyewe-“Yooooh! Karame uramizwa amata shenge wowe nashengereraga urukundo nkwitegeye none…”

Brendah-“Ooooh my God! Ndakumva ma Nelly!”

Njyewe-“Bella Boo! Nubwo agahinda gasobetse umutima wanjye ariko igihe cyose uzibuka ko wavutse uzibuke ko wavukiye ibyishimo byanjye, icyo kizabe ikizere kizatuma uzirikana ko uzasanga nkiri wa wundi, aho nzaba ndi ntabwo nzigera mpumiriza ngo mbure isura yawe yayindi yiganza mu nzozi zanjye ndetse ntawe uzagusimbura ngo yitwe Umutoni ngo atetere aho wateye ikigabiro

Bre! Uzibuke ko mubo nabonye bose ari wowe wenyine nategeye ikiganza ngo ankarabye akanyuhagira umubiri wose atabanje kubaza ndetse akabikora atitaye ko isoko idudubiza urukundo izakama muri we nkagira umwuma”

Brendah-“Mana wee! Nelson koko nkore iki ko nibutse byose?”

Njyewe-“Humura ndahari kandi nzaba mpari ibihe byose! Ibi biganza bicigatiye wowe kandi ntabwo nzarekuza, uzasanga nkiri wa wundi”

Brendah yagize ngo avuge imodoka iba isubiye inyuma Afande ahita aza adusanga maze aravuga,

Afande-“Niba mutasezeranyeho mwasibye!”

Akivuga gutyo koko yashyize Brendah imbere ndwanirira kumukurikira ariko abandi bansubiza inyuma nabi John aramfata arankomeza umutima ucura umwijima amarira atemba ajya munda.

Imodoka imaze kurenga nyitegereza negereye hirya maze nicara hasi ntangira kwiyanga ibi byo kwihaga, koko ntacyo numvaga nsigaranye,

John-“Ihangane Nelson! Rwose ibikubayeho birababaje ariko nta kundi mu buzima bibaho”

Njyewe-“Oya John! Mbabarira ureke kumbwira ko ari ubuzima, ubu se nsigaye hehe? Niba ari ibi twita ubuzima ndumva ubwanjye bushatse bwagarukira aha”

Mama Brown-“Oya se kandi mwana wanjye wivuga gutyo, ubu se njye mba naravuze iki? Sinabayeho? Nawe uzabaho, ahubwo ihangane dusindagire dutahe”

Njyewe-“Mama! Wowe n’umuryango wawe mwarakoze cyane kuba mwaratwitayeho mukatubera ababyeyi mukatugerera mu kebo mwagereyemo abo mwibarutse, ntabwo nzibagirwa ko mwadukoreye byose ngo tuzakunde duhirwe none dore aho guhirwa uwo twakuranye ansize mu butayu n’iriba navomagaho umutuzo rikamye ndireba”

Brown-“Ihangane Nelson! Bibaho nanjye aho nagarukiye urahazi”

Njyewe-“Bro! Ntako mutagize aho bigeze umwanzuro ndawufashe”

John-“Ngo umwanzuro urawufashe?”

Njyewe-“Yego rwose! Ndandaye nsubiye iwacu mu cyaro kwa Sogokuru na Nyogokuru, n’ubundi iyo ngumayo ntabwo nari gutambuka ngo ngere aha ndi kubona iherezo ry’inzira nasubira inyuma nkabura umusare wanyambukije za nyanja zose, reka ngende nkeneye kubaho ubuzima bushya, ngiye kubaka amateka nsibe aya nambariyemo ibicocero narambaye inkindi”

John-“Oya se kandi! Ngo ugiye gusubira mu cyaro?”

Brown-“Oya Bro! Wifata umwanzuro nk’uwo, tuzakomeza tugufashe kandi erega uri mukuru wo kubaka ubuzima ndetse ukihanganira ibibazo”

Njyewe-“Ibyo ndabyumva Brown! Kuba ndi mukuru wo gufata umwanzuro uwanjye ni uyu, John warakoze cyane, ntako utagize ngo udufumbatize, Imana izaguhe umugisha kandi uzatunge utunganirwe n’uwo uzibaruka”

Mama Brown-“Yooooh! Nelson! Koko uragiye?”

John-“Nelson! Ongera wibuke ibanga ritumye ibi byose biba!”

Njyewe-“Oya rwose ntabwo nakwibuka ngo nanibuke ko nzize gusa nawe, rwose n’umwanya Gasongo yanzizaga Brown awusigaremo, naho njyewe mfashe umwanzuro udakuka ndagiye muzanyumvire ibya Brendah, nzagaruka kumutura agahinda umunsi ntazi”

John-“Nelson! Niba koko ufashe umwanzu nta kundi twabigenza reka noneho tujye mu rugo ufate ibintu tujyane nkugeze aho nagukuye ngusubize n’abakumpaye”

Mama Brown-“Nanjye ntimunsiga, hari icyo nshaka kumenya”

Aliane-“Nelson! Koko urumva wajya aho ntazi? Nanjye turajyana”

Brown we ntiyigeze agira icyo avuga yaradukurikiye twinjira mu modoka njya gufata utwangushye ngo nerekeze ku ivuko…………………………

 

KUMENYESHA:

Bakunzi b’iyi nkuru ya Online Game n’iyayibanjirije ‘My Day of Surprise’ dukomeje kubashimira uko mubana natwe n’inkunga y’ibitekerezo mudahwema kuduha buri munsi.

Mu kuri, episodes z’izi nkuru zibageraho nta kiguzi dusabye kandi tukagerageza uko dushoboye kuzibagezaho zinoze bikwiriye, ariko hari umuhate mu gihe n’amafaranga ikinyamakuru n’umwanditsi bishyiramo ngo tubahe izi nkuru.

Turifuza kubamenyesha ko kubera ibyo bisabwa ngo izi episodes zibagereho, mu gihe gito kiri imbere dutangira kwishyuza buri mukunzi usoma izi nkuru amafaranga macye ashoboka ku kwezi (subscription).

Amafaranga yanyu azafasha ikinyamakuru Umuseke n’umwanditsi w’izi nkuru by’umwihariko gukomeza kunoza umurimo bakora neza.

Ibi bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; kwishyura hifashishijwe uburyo bwa telephone (mobile money), bank transfer na Paypall ku bari mu mahanga.

Abakunzi b’izi nkuru bazajya bishyura ifatabuguzi ku mafaranga macye (tuzabamenyesha vuba) ku kwezi.

Ibirambuye ku buryo bwo kwishyura n’igihe bizatangirira tuzabibamenyesha mu gihe cya vuba.

Twizeye kubyakira neza kwanyu no kudufasha mu iterambere.

Murakoze cyane.

 

86 Comments

  • Mbuze icyo mvuga nukuri!!! Mbega agahinda Mana weee!!! Gaburagasani Gasongo? Nako uri Gahini wo gahira munzu we!! Sha urabeshya ubwo bugome buzakugaruka urakaba imbwa bakwishe amahiri!!!

  • Ibiniki se kdi

  • Ohhhh mbega agahinda koko Brendah na Dorlene barafunzwe hejuru y’amakosa ya Dovine nishyari rya Gasongo koko? Nelson asubiye kwa sekuru koko? Gusa ntacyo arahita amenyana na se John. Thx Umuseke ariko ibyo byo kwishyuza se bije bite? Ni izi nkuru mpimbano gusa se cg ni Inkuru zanyu zose? Thx mudusobanurire.

  • Ntakibazo ariko njye ndi tayali kwishyura kuko ndabemera kbsa.

  • Jonh nibagera mucyaro azahita amenya ko Nelson Ari umwanawe. Gusa biranshimishije kuba Brenda yitabaye bataramugirira nabi. Nelson azagaruka na sekuru ndetse na nyirakuru umuryango ube umuryango ibyishimo bigaruke. Kandi na ba Brenda bazafungurwa.

  • ntaribi tu, tuzayatanga rwose kuko dukuramo amasomo menshi.

  • ntakibazo

  • Ntabwo Iyi Nkuru Iryoshe. Irababaje.

  • oya weeeeee Nelson yigenda nukuri niyisubireho pe

  • Ahaa Agahinda karanyishe

  • mana weee ubuc koko ibi ni ibiki?ngewe ntakintu navuga!amarira ndize gusa iyi episode imazemo imbaraga pe!iteye agahinda gusa

  • Amarira anshizemo pe murakoze

  • Yoo,nuko yari igeze aho irimo kutubabaza,gusa icyumvikana ni uko turi tayari gutanga uwo musanzu pe!

    Nanone ninjye nabatanze kuko nayifunguye saa 05:00

  • Anarira.com

  • noneho ngeze aho kurira pee! mbega inkuru mbi? ubu c niki kizongera kunshimisha muri iyi nkuru? ariko hano bakabije pe! iyo wishe umuntu bigaragara ko witabaraga ntacyaha ubarwaho! ariko Wenda urubanza ntiruraba ninayo mpamvu Nelson atari akwiye gucika intege ngo areke akazi no kwita kuri Brenda asubire mucyaro ntibikwiye rwose! ubu se Brendan nabona utamusura kdi ari wowe wakagombye kumukomeza urumva azamera ate!!! ubaze nabi kabisa Nelson! mukomere Umuseke umwanditsi rwose urakoze cyane ariko ungura Nelson igitekerezo kuko ari gufata imyanzuro atewe n’ agahinda!!!

    • Oya babafunze kugirango umuryango wa Bruce utihorera. Ntiwumvise afande avuga ngo abo mu muryango we bagiye kuza kuri police. Bijya bibaho ko iyo umuntu yapfuye cyangwa wakoze nka accident ukagonga umuntu agapfa, kubera umujinya icyo gihe bene umuntu bashobora kwihorera. Icyo gihe rero baba bagufunze ariko mu byukuri ari nko kuguhungisha. Jye ndumva aba bakobwa bazabarekura situation nimara kuba neza kuko bari muri self-defense.

  • Yooo mbega gatindi gasongo, bagasongo mubirinde

  • mbega inkuru ibabaje nuliso asubiye mu cyaro kubera amatage atewe nuwo bakuranye koko isi ntigira inyiturano ndabibonye umuntu ni mugari cyane naho gatindi gasongo muri gereza nicyo gihembo cyimukwiye.

  • Yooooo murakoze pe naho kwiyandikisha tuzabikora n’izindi abonnement zirishyura ariko iyi ntirangirire aha pe

  • Njye ndumva kwishyura nta kibazo. Gusa ntimuzashyireho ibiciro gihambaye

  • Aba bakobwa ntekereza ko batagafunzwe iminso myinshi kuko amategeko ntago apfa gufunga guss, ahubwo harebwa na circonstances icyaha cyakozwemo cyane cyane iyo ugaragaje ko witabaraga nk’uko byabagendekeye niba ntibeshye!! Gusa wenda police yaba ibabitse kugira ngo dossier ibanze isobanuke!!

    Nelson we nasubira iwabo nawe ibye biracyemuka abone ababyeyi… nanagaruka ahure na Brendah afunguwe ubundi amata abyare amavuta… inkuru irangire ityo!! Ntagk mbizi arko daaa I predict!!

    Naho ku kijyanye no kwishyura kugira ngo dusome iyi nkuru byo njye nta kibazo mbibonamo cyane ko umwanditsi agomba kurya ku matunda aturuka mu bihangano bye!! Mupfa gusa kutaduca menshi kandi nanone mukajya muzana inkuru ku gihe ntihazemo gukererwa cg kurenza umunsi nta episode!! Byajyaga buba tukabyihanganira kuko nyine nta kiguzi twabaga twatanze arko mu gihe twishyuye, ntizaba ikiri faveur duhabwa ahubwo azajya aba ari droit zacu mutugomba!! Kwihangana rero kuzatandukana!! MURAKOZE

  • Ariko yeee ndumiwe Koko
    Ko mutatwishuza gusoma amakuru abanditsi bandikira Ubuntu se…ntaho zitaniye na film nubundi nimujyane

  • Mana yanjye, akaga kubaho. Bella na Dorlene muhumure Imana yanyu iri maso, naho Nelson ibye bigiye kujya muburyo, John na maman brown baramuherekeje sekuru abibutse amateka bahite bamenya amakuru y’umwana wabo

  • Oooh my god.brendah na dorlene bateye agahinda

  • Naho igitekerezo cyanyu tuaragishyigikiye pe gusa muzatworohereze twese maze mukomeze muturyohereze mutumara irungu

  • Bari beza mwakoze icyo mwagombaga gukora rwose brend humura nelson arahari nelson nawe ugiye kubona papa wawe ahubwo namama wawe ntimumusige

  • Yoo Dorlene abaye igitambo cya Brendah ariko ndibaza ko amategeko azareba contexte Bruce yakubiswemo niko bigenda! Kdi gufatwa ku ngufu ni iyicarubozo ribi. Nelson agiye kumenya uko John ari papa we wa nyawe Brendah amategeko amurenganure ubundi bibanire. Abagome Gasongo na Martin bakanirwe urubakwiye

  • agahinda ntikica kagira mubi koko.mbega uburyo mbabaye.mbega gasongo wumugome,mbega Nelson ngo arababara.ngaho nimundebere uburyo Dorlene na Brendan bagiye gufunganwa na Martin na gapfusha gasongo.ewana ndababaye abize ibyamategeko bampumurize CG bansubize,buriya koko bariya bakobwa bazabamanura bakatirwe?kandi baritabaraga?ese ari wowe wabigenza ute umuntu akwambuye ubusugi akagukorera iyica rubozo nkaririya?yewe nange namwica PE.bariya bakobwa nubwo amategeko yabahana ariko Imana izaca icyanzu .Blenda azize Nelson disiiiu pôle kabisa

  • Gusa iyi inkuru itarangira nabi nicyo mbona!!! Ndababaye kubona irangiye nelson abbabaye gutya nagahinda kubakunzi. Rwose byaba byiza bumvishe agahinda kababakobwa bakabafungura. Naho nelson we nagende abanze aruhuke mumutwe

  • Iki gice rwose Ni ????. Ubu se Koko ejo Nelson azamenya ababyeyi. Nuko 100 izaze itubwira nyuma y imyaka myinshi Nelson acunga Dovina mu kagare Ko yasanze Ari mubyara we cg mushiki we kwa nyinawabo. Brenda Na Dorlene barambabaje pe. Gasongo we yaragenderewe

    • Ntabwo numvise ibyo gucunga mu kagare?naba naratangiriye inkuru hagati se cg naribagiwe?Nelson yigeze acunga mu kagare Divine?arwaye iki?

      • Hari umusogongero w’ iyi nkuru ushobora kuba utarasomye. ubanjiririje episod ya mbere niyo matsiko dufite yo kumenya impamvu Dovine agenda mu kagare ndetse afite n akabari.

  • I’m the first one for leading this episode so ntabwoba icyo dushaka ni ibitwubaka kd bikagira icyo bidufasha. Episode nubwo iri kurangira turabashimiye natwe kd nibyagaciro gakomeye kudufasha kumenya uko isi turimo imeze! Igiciro kizabe kitabangamira naba rubanda rugufi rubona MB zokubafasha gusoma izi nkuru… Ni ugufatanya ikurikira turayitegereje kd mugire akazi keza!

  • bonjoue

  • Ntibisanzwe Da! Yoo Mbega Agahinda Kuje Intimba Kubakunzi Bamahoro Gs Cya Gasongo Nabuze Aho Ngishyira Sinamwifuriza Gupfa Kuko Atarabona Ibyiza Byose Bizaba Kuri Nelson Nubwo Bisa Nibya Mugoye Niko Umunyamugisha Amera Kd Byose Azabicamo Gitore

  • Bjr.none se nijye ubanje ra!Gusa iyi yo inshubije inyuma pe!mbega amarira,mbega agahinda.kuki Mana wemeye ibi biba kuri Brendan na Nelson?ndagusaba ko wasoza amateka ya Nelson neza Mana yacu,kuko mubyo akora byose aragukorera.

  • Yoooo.Birababaje disi ariko biranabaye John agiye kumenya umwana we!!gusa turasaba rwose ko bruce adapfa akoroherwa ariko aba bari bagafungurwa!so amafaranga tuzayabaha rwose kuko muratwubaka thx

  • ntaribi badaza kuko ibyo mukora birivugira, sibwo bose bagiye guherekeza gasongo hanyuba bakajyana numugore wa jonh bagerayo agasanga ariho iwabo iryavuzwe rigataha nerisoni akamenya ababyeyi biwe

  • Ibi byo kwishyuza subcription byo nibyo rwose kuko umuhanzi agomba gutungwa n’igihangano cye, rwose kuva mode de paiement izorohera buri wese, turi tayali kwishura kdi umuseke.rw turabemera cyane… kudos

  • Nukuri impano yanyu niya agaciro gakomeye ntikwiye kugendera ubusa rwose twiteguye kwishyura kuko mutumara irungu kandi mukaduhera amasomo yubuzima murizi nkuru.

  • Yooooo,nelson rwose ufashe umwanzuro udakwiye pe ,gusa ubwo baguherekeje jonh agiye guhita abona ko sogokuru wawe ari we sebukwe,amata ahite abyara amavuta usubire Kigali usange ubanyeyi

  • yoooo mbega agahinda kunkumi dukunda Nelson ihangane papa this is life!!ugiy kumenya ababyeyi bawe sh

  • ntabwo najyaga ntanga comments ariko uyu munsi reka ngire icyo mvuga.umuntu wabagiriye inama yo kwishyuza iyi nkuru yarababeshye cyane. ibi byatumaga ikinyamakuru cyanyu gisurwa cyane kubera ababaga baje gushaka ino nkuru.namwe mugatera imbere kuko ikinyamakuru cyandika (website) ipimirwa kumubare w’abayisura.ubwo mutangiye kwishyura rero mwabyishe kabisa. hari aho mwabonye nka television nyarwanda ivuga ngo muzajya mwishyura ikiganiro cy’urubuga rw’imikino kugira ngo tukibagezeho?? oyaaa oyaaa aha mwacyishe kabisa nimushaka mwisubireho kuko namwe muzabihomberamo!!!! no no no no no no

    • Niba utajyaga utanga comment urayitanze none uragaragaye nyine,
      Niba utari ubizi rero ahubwo ahantu hose bateye imbere za Website zaho zikomeye zigira ibyo bita Premium Content, izi ni content usanga abantu bishyura kandi rwose bakabikora kuko bazi agaciro k’icyo baba bashaka.

      Wowe rero ugereranya Televiziyo y’u Rwanda n’Umuseke urasekeje cyane, urerekana ko utabyumva rwose.
      Umuseke ni ikinyamakuru kigenga, televiziyo y’u rwanda itunzwe n’imisoro yacu? Yaba itwishuza iki se?

      Urabura gufasha umuseke gutera imbere ngo ukomeze ukore neza kurushaho ukavuga ngo abawusura bazagabanuka? Nibagabanuka se ariko abo bacye bakishyura iyi nkuru igihombo ni ikihe? bacye bishyura ntibaruta benshi badatanga na 100F?

      Njyewe nshimiye cyane umuseke kuri iyi initiative ahubwo yo kwishyuza iyi content benshi dukunda kandi igira icyo itwigisha mu buzima, ndetse ni umuco mwiza ugiye kuza wo kumvisha abanyarwanda ko badakwiye buri gihe kubona iby’ubusa.

      Umuseke nushyiraho igiciro gito uzunguka kandi natwe tuyatange twishimye tunahe agaciro icyo kintu dukunda kigirire akamaro abacyandika nk’uko natwe kikatugirira.

      Wowe rero ndumva ukwiye kwivana mu mutwe ibyo kumenyera iby’ubuntu, nonese nudasura umuseke ngo usome iyi nkuru kuko yenda bayishyuje amafaranga igihumbi kandi wayikundaga kandi abandi bo bakayishyura bakanayisoma ni umuseke uzahomba cg ni wowe uzahomba?

      Abanyarwanda nimureke duhindure imyumvire tumenye guha agaciro ibyo dukunda no guha agaciro ababikora kugira ngo bibabesheho.

      umuseke ndabashyigikiye kandi niteguye rwose kwishyura mu gihe muzaba mwabitangije

      • @ Esperance muvandimwe ndakugaye rwose kubwo kunnyega umusomyi bigeze aha uziko ubaye aka gasongo muri iyi episode irangiye koko! yavuze uko abyumva kandi ni uburenganzira bwe gutanga igitekerezo naho ibyubuntu ntawe utabikunda pe, ubu se ugiye gutega akamoto ujya kukazi ukabona uguha lift wabyanga ngo reka mfate moto sinkunda ibyubuntu? Gusa Umuseke nanezezwa nuko bashyiraho igiciro kitabangamiye buri wese kugirango hatazagira umwe mu basomyi ucikanwa naya masomo kuko yubaka benshi kdi ahindura imitima ya benshi nihereyeho. Murakoze.

  • Ndumiwe ntacyo narenzaho! Ntakundi

  • “reka noneho tujyane nkugeze aho nagukuye ngusubize nabakumpaye” harya hari abamumuhaye ra ?
    Ikindi mbona kirimo kwibeshya ntekereza ko aho mwanditse muvuga ko John yavuze ngo “aca yvo petit ….ngo ni uko ari umugore wawe se… “atari we wakabivuze

    • Nanjye nziko bahuriye munzira nelson akamufasha gushaka inzu ahubwo nelson niwe wahuje gasongo, mama brown,gaju na john,naho “aca hivyo ndabona….”ndabona byavuzwe na afande

  • mwaramutse, iyi ipisode iteye agahinda gusaaaa ubu koko Brenda na Darlene mu gihome!!! ndibaza arukugirango iperereza rikorwe neza kuko ibyo bakoze bitabaraga. nejejwe rwose na Darlene ukuntu wumva abyemera ishize amanga. mwakoze gukosora Bruce uzi ukuntu gufatwa kungufu byongeye ukamburwa ubusugi warubikiye umukunzi arigikomereee. Nelson ndasaba ko John na Christine ndetse na Maman Brown bamuherekeza bagera kwa Sogokuru bagahita bamenya Nelson kwarumwana waboo.
    umwanditsi atubababrire ejo azaduhanagure amarira turize today.

  • Ndababaye ntabona uko mbisobanura kuko amarira ndize Imana niyo iyazi ubu c koko Brendah na Darlene ntibazize ubusa koko!? gusa police nikore iperereza neza bamenye impamvu yatumye byose biba kd ndazi ko police idapfa gufunga umuntu gusa ahubwo harebwa circomstances icyaha cyakozwemo cyane iyo bigaragaye ko uwabikoze yitabaraga nyine bababafunzeho gato kugira ngo case isobanuke gusa ndizera neza ndashidikanya ko aba bakobwa batazakatirwa kuko ibyo baribagiye gukorerwa byari iyicarubozo kuko nibyari byateguwe n’inkozi z’ibibi cyane cyane ko na Bruce yarasanzwe afitanye beef na Brendah urumva ko yaragamije kumwihimuraho gusa itegeko rirahari kd nabanyamategeko barahari bakore akazi bashinzwe abo bakobwa be kuzira amaherere

    Naho nyakwigendera gatindi Gasongo ntakindi akwiriye atari ugukanirwa urumukwiye kuko niwe Sebayazana wa byose we na mavunamuheto Martin gusa nibangare nicyo bakwiriye

  • Umwanditsi wacu nibyiza ko uzishyuza ariko ukore utekereza no kuza gera aho wandika igitabo kinini kirimo ayo ma eEisode yose hanyuma mukagurisha ndizera ko biza kugirira akamaro cyane kuko inkuru zirimo ni nziza kandi harimo ni nyigisho nyishi kurubyuruko rwacu.

  • Mwabavandimwe mwe murabona ingaruka yicyaha uko kimeze birababaje nukuri niba ibintu nkibi bijya bibaho mubantu nukuri bira babaje cyane kbs

  • Muraho nanjye ntago najyaga ntanga comment ariko nabakurikiranaga,ikijyanye no kwishyura ntago aricyo rwose,kuba tuza tugasoma inkuru nigice kimwe nkuko nafungura indi nkuru runaka nkayisoma,kandi ikindi ntimugire ngo gusoma inkuru zanyu Nubuntu oyaaa,turishyura kuko udafite connection kuri internet ntago wabsha gusoma hari ikiguzi dutanga kugirango ngo dusome,rero nimushiraho gahunda yo kwishyuza ,muzaba mutwishyuza kabiri.ahubwo niba mushaka amafranga mwakangurira abantu bashaka kwamamaza akaba aribo mwishyuza ubundi mukajya mubamamariza hagati munkuru.naho kwishyuza buri muntu bizatuma umubare wabasuraga ikinyamakuru cyanyu ugabanuka.hari umubare munini usoma ikinymakuru cyanyu ushak iyi nkuru gusa.Ntimukore ikosa mwongere mwige kuriyi ngingo neza.
    Murakoze.

  • ariko Aliane ati Nelson turajyanaaaaaa.hanyuma se Brono waweeee bimeze bite? umwanditsi turababaye ejo uzagerageze uduhumurizeeee peee. hagataho abakumbuye Kiki n’abandi nka Pascal Bruno, Ganza, Jojo, Gaju mutere agatoki hejuruuuu

  • njyewe ndumiwe,ndifashe pee,ngo kwisahura hhahahha ibintu byose byabaye cash ndajahe mwakishe pee sinzabona ikinyamakuru kishuza abasomyi,ukwo nugukabwa rwose

  • Muraho nanone,njye nasigaranye amatsiko ese Brendah yafashwe kungufu cg ntibyabaye kuko mwatubwiye ko Bruce akimufungura yahise amukubita ikibando mumutwe.hanyuma nyuma yaho abari basigaye baje kubikora cg ntibabigezeho ????? MUDUSOBANURIRE NEZA

  • Murakoze cyane kuri iyi nkuru ndende yandikanye ubuhanga.Ku bwanjye muramutse mwatse inkunga idakanganye,ndumva twayitanga kuko n’ubundi ibitabo n’ibinyamakuru biragurwa. Kandi bigaragara ko ari ibintu bibatwara umwanya uhagije, ari nayo mpamvu mwacishagamo inkuru igakererwa cyangwa igasiba.
    Ikindi ni uko iyi nkuru irimo inyigisho y’ubuzima ikomeye. Aho amateka yacu nk’abantu agaragarira. Mwa bana mukiri bato mube indahemuka n’inshuti nziza, muzagira amahoro muri mwe maze muyarage abazabakomokaho. Imana ibahe umugisha mwinshi.

  • Ndababay Kubona Brendath Na Dorlene Bafungwa Nivyago Bagize.Ariko Ntawokwirengagiza I Giporisi Gishobora Kuba Kibakingiy Umujinya Wumuryango Wa Bruce Mugih Gito Bakarekugwa.Nibaz Ko Ubutungane Cank Ubutabera Bukora Akazi Kabwo Bakarekugwa.

  • Muzadusobanurire neza ababa hanze ukotuzajya twishyura izonkuru turazikunda cyane

  • Mbega agahinda kari muri iyi Episode ,mbabajwee cyaaane na DORLENNE azize kwanga ikinyoma no kurwanirira inzirakarengane disi,gusa nanone nishimiye ko Brenda atafashwe kungufu,Nelson disi niyihangane ibimubaho birakabije gusa amahirwe yo gusubira mucyaro bishobora kuzatuma amenya ababyeyi be!kuko hatarimo inyumgu zo kumenya ababyeyi yaba acitse intege ntiyaba agiteye imbere nkuko byakagenze kandi ntiyabona uko yita kuri Brenda ari kure ye adafite n’amafaranga gusa nyuma y’akababaro haza ibyishimo nizeye ko bizagenda neza

  • apuu ubwo Bella akirisujyi nisawa bt dorleen be sorry and then nuliso komera umwanzuro wawe urakugeza kubabyeyi naho kucy kwishyura bizaterwa nayo muzashyiraho kko harabatazapfa kuyabona

  • Turi Tayari kwishyura rwose!!! Ariko za comments za nabatanze, za waoouh!!, mbega byiza, n’ibindi by’amafuti ntituzishaka. Ikindi muzabanza muduhe umusogongero w’inkuru izakurikira kuko iyi yo irarangiye!! Naho mutayitanga biragaragara ko guherekeza Nulisoni ari ukumuhuza na se(John) na nyina (umugore wa John)na sekuru na nyirakuru(ababyeyi b’umugore wa John.
    Ubwo rero ntagisigaye uretse inkuru nshyashya. Ariko mbibutse ko itarikwiye kuba Online game ahubwo ari My day of suprise part2. Nizishyirwa no mu bitabo binini bizakorwe bityo.

  • nelson niyihangane ntagend we

  • Turi Tayari kwishyura rwose!!! Ariko za comments za nabatanze, za waoouh!!, mbega byiza, n’ibindi by’amafuti ntituzishaka. Ikindi muzabanza muduhe umusogongero w’inkuru izakurikira kuko iyi yo irarangiye!! Naho mutayitanga biragaragara ko guherekeza Nulisoni ari ukumuhuza na se(John) na nyina (umugore wa John)na sekuru na nyirakuru(ababyeyi b’umugore wa John.
    Ubwo rero ntagisigaye uretse inkuru nshyashya.

    • hahahh
      cyakoze abantu bamwe na bamwe baratangaje!
      izo comment udashaka ujye ureka kuzisoma!very simple!!

  • YaaAllah njyewe iyo bindenze mbura icyo nandika!murakoze nzongera kwandika blendah yafunguwe,nzonfera kwandika nelson yamenyanye na se nanyina ,murabeho Imana ibarinde

  • Morning Ni muhumure abo bakobwa bazafungurwa vuba byarukugirango babahungishe bene wabo wa bruce nu muporisi yabivuze ngo bagire vuba babakure hano ngo bene wabo wuwo bishe bavuze ngo bagiye kuza aho bari bari naho Nelison nimumureke asubire iwabo biratuma hamenyekana ko John ari papa we na Mn gaju mwibuke ko yavuze ngo ntasigara ngo haricyo ashaka kumenya aragenda abaze sekuru wa Nelison byose amusobanurire kuko yari umuzamu iwabo byose barabimenya

  • Bavandimwe mwaramutse, rero nanjye sindi miseke igoroye ariko rwose kuba duhujwe niyi nkuru numva byaranyubatsemo ubuvandimwe nabakunzi bayo. Nubwo iyi nkuru iryoshye ariko dukwiye kuyikuramo amasomo menshi, aha ndashaka guhugura Esperance ku mvugo ukoresheje ubwira umusomyi ku bijyanjye no kwishyura iyi nkuru kandi rwose ntubifate nabi. Umusomyi yatanze igitegerezo cye kandi kiri rusange, mu kumusubiza rero wazanyemo ibyo kumunnyega ” uragaragaye nyine!”bigaragara ko dukwiye kureba uko Gasongo annyega abantu twe tukabyirinda. ikindi washoboraga gusobanura neza uko mu bihugu byateye imbere bikorwa mu buryo bwiza kuko twese ibyo bihugu siko tuzi imikorere yabyo cg siko twese twabigezemo.
    Ikindi umuseke urigenga kandi icyemezo wafashe ndabona utatugishije inama ubwo twebwe abasomyi buri wese azahitamo icyo gukora kimunogeye.
    Igitecyerezo Umusomyi yatanze nacyo kirumvikana, buriya ari Umuseke ndetse numwanditsi bari muri business; bakurikije rero ukuntu inkuru yabo twayikunze na sentiments tuyigaragarizaho nabo bagomba kutubyaza umusaruro (Nyabarongo yica uyizaniye).
    Bazashyire mu gaciro barebe igikwiye natwe dufite guhitamo.

  • Kuruhande rwanjye niteguye kuyishyura

  • INKUNGA NTANGORANE TWAYITANGA, GUSA ABAHEMU BABA GWOSE BINYEGEZA MUBANDI!

  • urakoze Mimi rwose buri wese azahitamo ikimunogeye kandi murakoze kugitekerezo mwatanze ikindi muri abarimu beza ibihe byose

  • njye ndumva nshyigikiye ikifuzo cyumwanditsi kuko nawe haribyo akenera kugirango tubone iyi nkuru ark rero muzatangire kutwishyuza kuyindi nkuru

  • Mana we,birababaje cyane.Mwanditsi nkunda,fasha Nelson gusubiza amaso inyuma,maze areke gutererana Brendah,kuko nasubira mucyaro ntazigera amenya amakuru ye,byongeye Kandi azaba yitesheje akazi ,no gushakira Brendah umwunganizi

  • No harm with paying koz u do a great job giving us this nice story bt how much donu need n how will u know that someone has paid? Thanks
    Getting back to the story yo irababaje pee…nigute batinyuka gufunga Inzira karengane!!!! Arko gusubira mucyaro kwa nelson bigiye guhishura byinshi

  • Mwanditsi wacu urakoze. Ahubwo najya nibazaga inyungu mufite mu kuduha izi nkuru, Rwose ikifuzo mutugejejeho gifite ishingiro kandi turagishyigikiye. Ariko amarira aranyishe. Ibi byose nigatindi gasongo , gasongo wogasongorwa amaguru we, uzapfe urwo. Ariko siwowe Mana. Bruce nyagupfa ntazapfa bariya bana bazabafungura kandi muzaseba. Nelson igire mu cyaro baguherekeze kandi ntusige na Christine kuko niho ugiye kubona mama wawe christine na papa wawe John na Nyogosenge Mawuwa na mubyara wawe Brown . waoooo Umuryango mwiza cye.

  • Nelson unteye agahindape.utumye ndira ntabiramutse.unyibukije ibibazobyanyje narinarabyirengagije,gusa I mana uduhe kunesha nubwo bibabitoroshye.nyuma yumubabaro haboneka kwishima.kuko ntamvura idahita!!Mboneyeho gushimira umwanditsi.ntakomuba mutagize Imana igikomeze kubengerera ubwenge!!nubumenyi.nimbaraga.

  • Mana wee.ntakundi nimureke twakire ibyotudashobora guhindura.gusa Nelson arambabaje Sanaa !kdi niyihangane bigiyekurangira nyuma yumubabaro hagiye kuboneka Ibyishimo.gusa nageyo doreko kuvayanavayo atarasubira kureba ba Sogokuru.

  • Ahwiiiiiii ndababaye kweri mbega agahinda nanani kurizwa nibyo nabonye arko inkuru inkozeho Gasongo we Imana zaguhane igihano kigukwiriye Nelson ihangana ukomere kdi ukomeze umukunzi wawe Brendah na Dorlene kuko bazize kwanga guhemuka

  • Nkunda gusoma ibitekerezo muba mwanditse kandi byose biba bifite akamoro pe!waba ushima waba unenga byose bigira icyo bifasha n’uburyo bizamyra ibindi bitekerezo. njyewe umuseke ntagihe kimono gishize nihaye peine yo kujya nkanguka ariwo mperaho kureba mbere yo kuvuga na Mwaramutse kubi mu rugo. iyi nkuru nyibona bwa mbere Yari igeze kuri 81 ariko nagize amatsiko ndeba n’izabanje ndetse n’iyayibanjirije. byantwaye umwanya,ndetse n’ama unites. kwishyuza rero wenda Ni ngombwa k’umwanditsi ariko nanone cyakabaye igitekerezo gituruka mubakunze iyi nkuru! niba nararebye neza mugira n’urubuga rwa wats app muhuriraho rwanakoze igikorwa kiza.n’ibindi byakorwa! Gusa n’ubwo Natwe twunguka,umwanditsi w’umuseke yabonye abafana benshi ahubwo abaye ataratangira ku kwishyura waba waearenganye (wowe uduha izi nkuru) Kuko Ni hake abantu basoma bakanatanga ibitekerezo gutyo. kandi ntimwirengagize ko hari inkuru nyinshi zicicikana ku mbuga nkoranya mbaga. urugero Ni fcbk ibaho inkuru nyinshi nkizi.kdi Nazo ntizishyuzwa.burya comment, sharing byakabaye bikwishyura ubwabyo.

  • gusa Mumbabarire ntimumbwire ko iyi nkuru irangiye kuko Yaba irangiye nabi cyanee ibyo kwishyura byo ningombwa tuzishyura kabisa

  • Yooo!brenda na dorlene barambabaje,gsa kukijyanye no kwishyura byo ntacyobitwaye arko mubanze murangize iyi kuko igeze kure noneho dutangirane ninshyashya twishyura kuko turabakunda cyane,mubitekerezeho murakoze murakarama.

  • ariko abanyarwanda no gukunda ibyubusa muzageza ryari???? niba ikintu hari akamaro kiguftiye kuki wumva ntacyo wagitangaho!!!??? Rata mugre vuba muduhe uburyo bwo kuyishyura!! mupfa kutumara irungu namwe!! kd mukaduha story nziza nkizi!!! saw murkoze trabakunda!!

  • Nelson nasubire mu cyaro amenye ababyeyi be ubundi bagarukane basange Brenda na Dorlene bafunguwe ubukwe tubutahe. Umwanditsi gira bwangu ahubwo inkunga tuyitange ark muzagereranye hanzaha ni danger.

  • Muzatangira kutwishyuza ino epsod itarangiye? byababyiza mutwishyuze. kuyindi shya. iyikabanza ikarangira

  • Yebabaweeee ubu c koko nanjye ndarize pe gusa ndumva gasongo arindenga kamere gufungwa gusa bidahagije pe ababana bazavamo bidatinze nelson agiye kumenya se ayomafr tuzayishyura turi mumahanga pe

  • Mwiriwe banditsi bacu dukunda rwose ntakibazo tuzajya twishyura kdi nukuri tubashimiye ubwitange bwanyu gsa mudufashe tubone iyuyumunsi

Comments are closed.

en_USEnglish