Digiqole ad

Episode 96: Dovine ahanutse kuri Etaje, Gasongo ahishura undi mugambi mubisha

 Episode 96: Dovine ahanutse kuri Etaje, Gasongo ahishura undi mugambi mubisha

Abantu bakomeje kuza bamanuka biruka natwe turwana no kugera hejuru nubwo byari bigoye ariko tukigerayo twasanze Brown yicaye hasi twese twiruka tugana aho yari ari tukimugeraho,

Njyewe-“Brown! Bigenze gute?”

Brown-“Nelson! Iryavuzwe riratashye!”

Mama Brown-“Habaye iki se kandi mwokabyaramwe ko mbona abantu bose biruka bava hano?”

Brown-“Dovine ariyahuye birarangiye dore nguriya hasi! Murambere abagabo njye ntawe nsunitse niwe wihanuye”

Njyewe-“Oya! Ngo? Ariyahuye? Uravugisha ukuri? Brown! Ko utavuga ariko?”

Brown-“Ashobora kuba apfuye tu! Kuko arwaniye ko duhanukana ariko biramunanira”

Brown akivuga gutyo twese aho twari turi twarikanze tuyoberwa ibitubayeho, muri ako kanya niruka njya ku gasongero mpagarara hejuru koko mbona hasi abantu bashungeye ari benshi nibwo nahise menya ko ibara ribaye,

Nagarutse niruka nza aho Mama Brown, Aliane na Brown bari bari maze mu kubura icyo mvuga,

Mama Brown-“Ayiwee Mana wee! Ubu koko bigiye kugenda gute? Mutambwira ko umwana wanjye asubiye muri gereza?”

Brown-“Oya ntabwo nsubiramo, ahubwo mumbise gato”

Brown yahise ahaguruka vuba vuba aducamo hagati natwe duhindukira vuba vuba turamukurikira tumanuka hasi tugeze ahari hari abantu benshi ambulance n’Abapolisi baba baraje batangira gukora ibishoboka byose ngo bite kuri Dovine gusa byasaga nk’aho ntacyo baramira kuko yari yanegekaye bikomeye,

Tukiri aho hari umugabo wahise atangira gutunga intoki aho twari turi, ntangira kwikanga ngize ngo mubaze ahita antanga,

We-“Ni uyu! Ni uyu namubonye!”

Njyewe-“Njyewe se? Ko untunga intoki se ngize nte?”

We-“Nakubonye wari uri kumwe n’uriya musore wamusunitse, nako mwamuteruye muramunaga”

Njyewe-“Reka reka ibyo uvuga urabeshya wambonye hehe se?”

We-“Ni wowe ntuducike”

Njyewe-“Ahubwo se uranzi? Uyu mugabo ra?”

We-“Ni wowe umuhiritse ku itage, umuzamukanye diri diri tukureba, ahubwo bagufate utaracika ngo uhunge”

Njyewe-“Uuuuuh? Warebye neza wa mugabo we? Cyangwa amaso yawe aritiranya?”

We-“Eheheee! Nuko mutangira kwitakana abantu rero! Uyu si Gasongo? Nawe yabihamya”

Njyewe-“Ngo Gasongo?”

Ako kanya koko nahise mpindukira mbona Gasongo aduhagaze inyuma maze ahita atangira guseka cyane,

Gasongo-“Dore ishyano re! Na n’ubu se kandi muranshaka ra? Ndacyahari rero Gasongo ntaho nagiye! Hhhhhh!”

Njyewe-“Ese ubwo nta soni ufite Gaso? Na n’ubu ukitugendaho?”

Gasongo-“Hhhhhhh! Mwebwe se ko na n’ubu mwanjugunye mugashaka no kumpitana? Ubu noneho ni njye namwe, buhoro buhoro umwe ku wundi hasi hejuru”

Njyewe-“Ngo umwe ku wundi buhoro buhoro? Ubwo se wihekesheje iki Gaso! Ariko wari uzi n’ikindi?”

Gasongo-“Hhhhhh! Ibeshye se, yubububu! Nguyu umuhiritse”

Gasongo yatangiye gusakuza cyane abwira abantu bose ko ngo ari njye umuhiritse, we n’abo bari bari kumwe koko amajwi numva bayahurije aho nari ndi mu gutangira guhakana,

Afande-“Nonese mwamwiboneye?”

Gasongo-“Niwe bari bari kumwe! Baherutse no kugirana ibibazo uwo musore yigamba ko azamuhitana ni nayo mpamvu mbahamagaye bikiba”

Afande-“Reka? Ngo waduhamagaye bikiba cyangwa mbere y’uko biba? Ahubwo ni wowe twashakaga cyane mbere y’abandi?”

Gasongo-“Oya! Oya rwose njye ntabwo ndimo…”

Afande-“Ntabwo ari wowe utwihamagariye mukanya se?”

Gasongo-“Ni njyewe ariko nako nyine, ukuntu bigenze agiye kumuhirika…”

Afande-“Reka ikiburi ube uteze amaboko ibindi urabivugira kuri station!”

Gasongo-“Oya wee! Ntabwo nabyemera ko mumfunga ba nyiri gukora icyaha mukabareka, dore rwose ngaba nibatege amaboko nabo mubatware”

Ako kanya Afande yahise aza adusanga aba asabye Brown gutega amaboko nawe akomeza gutakamba agiye kurimwambika Mama Brown ntiyacogora akomeza gutakamba,

Mama Brown-“Afande! Rwose mutwumve babyeyi, uyu musore arabeshya ahubwo mutubabariye mwatwumva mukadukura muri aya mage, uyu yari ari mu maboko y’abo yari yibye nijoro aza kutureba ijoro ryose ngo tubwishyurire none reba n’aha aracyitambika mu nzira zacu, arabeshya ntabwo ari uyu muhungu wanjye umuhanuye ahubwo…”

Tukiri aho hari Umupolice wundi wahise aza mu mukumwitegereza neza mbona amaso si ayo, ahita aca mu ijambo Mama Brown,

Afande-“Uuuuh! Mada! Nta hantu nkuzi ra?”

Mama Brown-“Aiwee! Ubu se ni mwebwe? Nanjye rwose ndabona amaso atari aya!”

Afande-“Ntabwo uri umugore wa Pascal?”

Mama Brown-“Ahwiiiii! Mana wee! Afande! Koko ni mwebwe ntabwo nibeshye?”

Afande-“Ni njyewe rwose”

Aho twari turi twongeye kubona wa Mupolice wari inshuti ya Pascal cyera, ni wawundi wajyaga aza mu rugo kugera igihe byabereye ibindi tugafata utwangushye tukimuka, akibona ko ari twebwe yahise avuga,

Afande-“Nonese ko uriya musore mwari muri kumwe yambaye ipingu bigenze gute? Nawe afite uruhare muri ibi bibaye aha?”

Mama Brown-“Rwose uriya musore ureba ni wa wundi…”

Afande-“Ntabwo ari wawundi se watoraguye Gaju niba nibuka neza?”

Mama Brown-“Rwose niwe ntabwo wibeshye, uwakubwira ukuntu yatunaniye akaba agiye kunshira umuryango, yewe nako ibye ni birebire dore ntagitana n’abashinzwe umutekano”

Ako kanya tukiri aho Umupolisi wari wafashe Gasongo yahise aza akubita salut ahita avuga,

We-“Afande! Uyu niwe wahamagaye mukanya, nabaye mufashe kugira ngo tubanze tumenye neza impamvu yavuze ibitaraba”

Afande-“Ok! Niba koko aribyo, uriya muhungu yaba yihiga, ndaje sha ndamenya n’ibindi ahubwo”

Mama Brown-“Yego rwose nimudufashe!”

Afande-“Muhumure ndabafasha rwose, ahubwo se mwe nta makuru mwaba mubifiteho kuri ibi bimaze kuba?”

Mama Brown-“Rwose ibi ntabwo ari hano bitangiriye, ni ibya cyera pe! Dore twese uko turi aha twari tuvuye mu kazi, tukigera hariya ku muhanda……”

Mama Brown yabwiye Afande byose ntacyo amuhishe ndetse nawe amutega amatwi aramwumva arangije kumubwira byose ahita avuga,

Afande-“Uko biri kose rero nubwo muraza kubazwa uriya mukobwa ariko nanone hari andi makuru ashobora kubarengera dufite”

Njyewe-“Uuuuh? Ngo amakuru aturengera? Nonese hari ikindi kihishe inyuma y’ibi koko Afande?”

Afande-“Cyane rwose! Ahubwo ni ngombwa ko tujyana!”

Njyewe-“Ntabwo ari twe tumuhanuye Afande uriya mukobwa ariyahuye rwose”

Afande-“Tuza sha! Uraza kumenya byose”

Mama Brown-“Rwose muce inkoni izamba! Ubu koko umuryango wanjye ushirire muri gereza? Ngaho nanjye nafungwa! Si ngaho nsanze Pascal?”

Akivuga gutyo ambulance yahagurukanye Dovine imutwara kwa muganga nta kindi cyakurikiyeho natwe bahise badusaba kujyana na Police tukajya gusobanura uko bigenze, imodoka tuyurira gutyo n’Aliane ntiyasigara.

Tukigera kuri Police, Gasongo induru yakomeje kuyiha umunwa abari bari aho bose birabacanga batangira kumubaza ibibazo byinshi ariko igisubizo kikaba kimwe, ngo “Ni Brown na Nelson bamuhiritse”

Brown-“Gaso! Nushaka rwose uvuge n’akari imurori gusa icyo nzi cyo n’uko umunsi umwe uzicisha umutwe ngaho ngo urimo kugambana”

Gasongo-“Ubwo rero uragira ngo ntabivuga byose? Umugambi ntuwugezeho se? Reka bagufunge nyine”

Afande-“Genza gacye wowe, ahubwo sobanura, wagiye guhamagara hano ngo uriya mukobwa baramuhanuye ubikuye hehe ko igihe watubwiriye atari yagahanuka?”

Gasongo-“Afande mumbabarire mutamfunga, ni njyewe nahamagaye rwose kuko nari mbizi ko arabikora”

Mama Brown-“Aho ntiwumva! Ngo yari abizi ko arabikora!”

Afande-“Umva! Nutambwiza ukuri ndagufunga ubutazavamo, uribuka igihe waratwaga kwa Pascal ngo ngaho uri intwari none ni wowe uri kubagera amajajanja?”

Gasongo-“Ndabyibuka ariko nabo ntabwo bazagira umutuzo kuko nibo babiteye”

Afande-“Umva mbese, nibo bateye iki se?”

Gasongo-“Iyo nza kuba narigumiye ku muhanda se nkikorera imizigo nari kumenya ko ishyari ribaho? None ko nari mbonye inshungu y’ibyo nari nibye nari kubigenza gute?”

Afande-“Ngaho mbwira neza kandi n’umbwiza ukuri ntabwo ngufunga, ngo byatangiye gute?”

Gasongo-“Rwose ntabwo mbarushya, n’iyo mwamfunga nzira ukuri sinakwicuza, dore ibi byose byabaye ni Ishene ndende kuva ku Gisenyi kugera inaha”

Afande-“Urabeshya! Nawe uri muri caisse y’abantu bashimuse abakobwa babiri ku Gisenyi?”

Gasongo-“Yego Afande! Rwose ntabwo najya aho ngo mbabeshye kandi n’ubundi nafashwe, ahubwo amakuru mwifuza mumbwire nyabahe n’ubundi nari nababwiye ko bitazabahira baranga, njye nsigaye numva ndambiwe no kubaho kwanza, noneho guhinguka mu maso y’aba ni igisebe kirusha ibindi umusonga”

Mama Brown-“Yuuuuuh! Bakobwa bakowe! Atari wowe wabyiteye se? Urabona umuvumo wikururiye koko Gaso!”

Afande-“Ihangane Mama Brown!”

Mama Brown-“Nihangana nihangana iki ko n’ibyo nari nsigaranye birangiriye aha, ubu nzongere kubona umuntu wo kwizera mu yihe shusho koko?”

Afande-“Ihangane Mama! Humura hari igihe uzabona uzaba inshungu y’uyu ukubereye ikirumbo, niko sha ngaho icara aho umbwire, kandi n’umbwiza ukuri ndakurekura utahe nako ujye kwangara, ngo umugambi wapanzwe nande?”

Gasongo-“Rwose nanjye nabimenye mbere yo kuva ku Gisenyi, icyo gihe nari nabuze ticket inzana ino i Kigali maze sinzi ukuntu byanjemo nsubira kuri gereza, aho niho naboneye amabwiriza mashya ya Martin”

Afande-“Uuuuh? Amabwiriza y’iki sha?”

Gasongo-“Yo guhitana Dovine ngo umugore we atazamenya ko yamuteye inda no guhana twihanukiye bano bakobwa”

Aliane-“Ngo? Ibyo ni ibiki numva?”

Twese-“Ooooh my God!”

Afande-“Nonese mwapanze uwo mugambi wowe nande?”

Gasongo-“Nari mfatanyije n’abagabo banzanye nimugoroba aho nabanaga na Nelson babeshya ko nabibye”

Mama Brown-“Uuuuh! Nonese koko mwabeshyaga ntabwo wari wayibye?”

Gasongo-“Reka aho Nelson nari namutegeye yarambonye we na Aliane bari kunkubita aranyihorera buriya nimugoroba nari nje kugira ngo tumushukishe umugore we twari twafashe maze ampe ibihumbi Magana atanu tubabaze n’umugore we areba ariko byanze kuko nasanze bose basigaye bakodesha hariya”

Njyewe-“Ngo? Gaso uri kuvuga nde? Ataba ari Brendah uvuga?”

Gasongo-“Ni Brendah wawe nyine!”

Njyewe-“Oya! Brendah ari hehe, Gaso! Gaso…!”

Afande-“Tuza musore, niba ari n’umugore wawe uraza kumenya byose, ahubwo tega amatwi wumve uko byagenze ubone aho uhera”

Afande-“Komeza uvuge sha, ngo hanyuma y’uwo mugambi?”

Gasongo-“Nyine buriya Martin ntabwo yashizwe amaze gutsindwa ku karubanda, yakomeje umugambi we mubisha, none aho yari ageze ni uguhora Dorlene na Brendah ibyo badukoreye”

Afande-“Gute se ko aribyo dushaka kumenya?”

Gasongo-“Abagiye kubafata ni njyewe nabarangiye aho baba ku Gisenyi baraye babagejeje inaha, nibyo nababwiraga rero ko muri kiriya gicuku twaziye muri kiriya gipangu, twashakaga kuza gutwara Nelson tukababaza Brendah kugeza igihe bimurengeye gusa…”

Afande-“Gusa gusa iki?”

Njyewe-“Oya ntabwo mbyumva, Brendah ari hehe?”

Gasongo-“Bikunze se sha ko twasubiranyemo, abagabo twari turi kumwe bakabatwara twabura uko tubigenza tukaza kuri mission y’uyu munsi”

Afande-“Ndashaka umbwire aho abatwaye abo bakobwa babajyanye”

Gasongo-“Afande! Rwose naba nkubeshye, ntaho nzi pe”

Njyewe-“Oya! Afande! Mumfashe basi menye niba ari muzima”

Afande-“Ihangane turacyari mu iperereza buriya ubwo aba bafashwe n’abandi baraza gufatwa, niko se sha Gaso! Uriya mukobwa mwagiye guhanurira hariya we bite?”

Gasongo-“Afande! Uriya we niwe wizize kuko ngo yashakaga ko bahanukana biranga aba ariwe uhanuka wenyine, nonese ubu ayo kumushinja ko ntayo yadusigiye tumutegereze?”

Mama Brown-“Ntacyo nakubwira gusa uzabona uri i Rwanda, ubu koko ntubona ko n’inzira zawe zifunze? Twakugiriye impuhwe ubugira kenshi ngo yewe wenda utazangara ngo uganye, twakoreye bwa buzima twabanyemo ndetse twagiriye wa mu gisha twagiriye kuwakubyaye igihe yemera kutwakira,

Kubungana imbabazi imbere yawe ntabwo ari uko tuzirusha abandi, ahubwo n’uko twagiriye ko uri umwana wakuze mu bandi ndetse tukagirira rya sezerano ry’ibyishimo wanzaniye igihe nari maze imyaka isaga ingahe ndira,

Gaso! Guhemukira udahangana nawe nta soni biguteye koko? Nta no kwibwira guhina akarenge ugaruke ukurikire abandi?”

Gaongo-“Hhhhhhh! Uzi ko uri kuvuga neza nka Mama? Nuko uri kumbwira nk’ubwira Brown nicyo kibazo”

Mama Brown-“Yewe! Ubwo ugeze n’aho uvuga ubugome n’ubugambanyi wisekera? Nanjye sinzongera kukubwirana ikiniga!”

Gasongo-“Hhhhhhh! Mere! Nawe uranyumije kweli kweli! Erega isi ni isi! Njyewe se nari nanze akamodoka nka kariya John agendamo? Nanze gutunga inzu nziza nk’iriya ye? None ntabwo navutse nka Nelson? Ntituva mu cyaro kimwe? Iyaba mwari muzi urupapuro yamwandikiye igihe dufunga byose tukaza kuba ino i Kigali, biriya byose mubona uriya mugabo afite ni ibya Nelson, naho njye ndaho ngo ndi mumakabutura gusa! Namenye inzira ngomba gucamo nyine ngo nzatunge nkawe ni biba ngombwa kandi ikiraro nzanyuraho nzasiga ngishenye azambukire ku mugozi nahanuka azamire nkeri!”

Njyewe-“Gaso! Burya bwose wapanze ibi byose cyera?”

Gasongo-“Yego nyine! Urambwira iki se usa na So? Uzatwara ibye, ariko mbiri mbiri tu!”

Brown-“Gaso! Urumva urwango wabibye kuva cyera koko? Umugisha mwese mwari mufite wawunyanyagije aho wiboneye none utangiye no kwicuza impamvu umwana mwakuranye yagize umugisha? Ese hari icyo yariye ngo akwime? Hari icyo yaronse ngo aguhishe, hari aho yatashye ngo ukingiranwe? Gaso! Nkubwiye nakubwira byinshi gusa wariyishe kandi ntuzaririrwa”

Brown akivuga gutyo Telephone ya Afande yarasonnye arebyemo mbona arongeye aratwitegereza cyane, akanda yes ashyira ku gutwi,

Afande-“Hello, Ntibishoboka ngo? …………………………………………

58 Comments

  • Yooooo, Brenda na Mirielle Imana ibavane mumaboko yabagome naho gasongo we numwicanyi urenze nabandi Bose. Gusa nzikobari buboneke.

    • Brendah na Dorlene

  • ahaaaa ndumiwe pe ngaho murebe za mbabazi dusabira gatindi gasongo gusa no mubuzima busanzwe ibi duhura nabyo umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.njye nyisomte saa cyanda na 15

  • Mbega Gasongo? Mbuze icyo mvuga gusa.Aho ba Brendah ntibabishe? Oh Mon Dieu!!

  • Ayiwe mbega Gasongo! Umuntu ni mugari koko mbega inzika kumbi yarwaye Nelson bakiva Gisenyi, mbega isi! Brendah na Dorlene se mma baraboneka? Mbega Dovine! Ndumiwe gusa. Thx Umuseke.

    • Dovine=Destine 100%

  • ????yegoko

  • Mbega gasongo we ubugome nkubu buza gute????

  • Mana y’i Rwanda koko ubu Gasongo akoze mu yihe matière ? Ubugome bwe ni indengakamere pe. Ariko umutima utanyurwa uragatabwa nta kindi. Urabona uyu mubisha igihe yahereye acura imigambi mibisha koko! Ariko Imana iri hejuru y’ibintu byose izabisobanura umunsi umwe.

  • Brendah se agize ikibazo?????????????? wasanga rescue mission ye itagenze sawa!! Gusa abanyeshyari nka gasongo bitesha amahirwe menshi!! Yabuze kwishimira intambwe Nelson atera no kumushyigikira kandi bari gusangira byose bakanafatanya kuzamuka, none yagiye kwisibira amayira yirengagiza ko ntawe uvuma uwo Imana itavumye!! Nzaba ndeba!!

  • mbega

  • Gasongo Gatindi!genda upfe urwo upyuye si ruto! Kumbe wamenye ko John ari se wa Nelson kera?nk’aho wakwishimye urajiginywa sha? uzagambanira n’isi!

  • Nelson agahinda gashira akandi kageze ibagara wasanga Brendah apfuye!Mana y’i Rwanda rwose nkweretse Dorlenne na Brendah nngo ubakize ababisha kandi uzabagarure ejo ari bazima Amen

  • Noneho rero ndumva ibintu bitoroshe!mbega umuhemu ngo ni gasongo!

  • Mana weeee gasongo noneho abaye umugambanyi wujuje ibyangombwa!Ariko Imana ihora hafi ya Nelson na brown niyo ibakijije pe kuko umutego yari abatayemo ntibari kuzawuvamo!Brendan se bamujyanehe mana yange na Dorlene yesu we batabare ni ukuri bariya baziranenge!afande c we kandi abaye iki? mbega amatsiko!

  • Mana weeee! mbega Gatindi Gasongo! ubu c bari bapanze na Dovine ko agiye kwiyahura bahu!!!! akumiro karagwira nakomeze yihige ntakundi! gusa urumva ko hari ibarwa John yandikiye Nelson Gasongo akayimuhisha?? John we azi ukuri ko Nelson ari umwana we tu!!!

  • Akamara kazazica ngo kazivukamo,mbega Gasongo yoooo umugome baragwira pe kandi ibi birahari pe nzi umuntu iteye utya rwose ahora atega iminsi abo mu muryango wacu Nyina ariko ngo umutego woshya I kinyoma ushibukana nyirawo

  • mana we ntubwireko Brendah na Dorlene bapfuye?
    mbega Gasongo ?

  • Ariko kuki incuti y’umuntu ihindutse ihinduka nabi!! yankuru abenshi basaba Imana ngo urandinda nacane cane abagenzi.

  • Mana weeeeee! Baranze babaye gica pe! Ubwo Gasongo we amanutse yo nyine asanze Martin Na Pascal. Brenda aboneke pe. Dorlene ndabona azaba uwa Brown nawe. Yewe ntibyoroshye pe

  • MBEGA GASONGO !

  • Yewe mwabantu mwe ishyari Ni ribi! ndumiwe pe! coup de chapeau kumwandutsi.

  • Nigato peeee ariko nuburyohe gusa

  • mbega ishyari ukuntu rigira nabi weee!

  • Mbega!!!!!

  • ariko Mana wee Gatindi wee uragapfa nabi!dore urabihindutse ntacyo batagukoreye iyi epsode inyibukije ikintu???????? Gusa Brendah na Dorlene nibagira icyo baba bakwice wa muhamba wee uko kigamba nurutwe rubi ptuu

  • karabaye da singaho noneho Gasongo ibyakoze ra ahaaa nakumiro gusa bamufunge bamuhezemo kbs

  • Murakoze cyane umuseke muziye kugihe Imana ifashe Brenda ariko gasongo urihiga kweli kweli ndabona byongeye kuba agatogo

  • Sha naraye ndotaguzwa kubera iyi episode mwadufasha ikarangira koko, hanyuma abantu Baba grp whatsap muba mwaturiye avance sha mubyirwa Niki ko divine azagwa etage bazafunga abantu. Niba ncuruje ubufu ndamaze. Sha BN jrnee kari keza

  • Genda gasongo urikivume

  • Oya afande rwose ntuvuge ko bakubwiye ko hari icyo brendah na dorlene babaye. Ahubwo Imana ibarinde aho bari bari

  • Manaweeee ndumiwe kubwubugambanyi bwa gasongo burya bwose yarabeshyaga ngo yibye kumbi bafite naba Brenda. Mana tabara Brenda na Darlene kuko

  • Manaweeee ndumiwe kubwubugambanyi bwa gasongo burya bwose yarabeshyaga ngo yibye kumbi bafite naba Brenda. Mana tabara Brenda na Darlene kuko abakobwa bintwari ntibabishe batabonye umunezero wibyo baharaniye. Umwanditsi adufashe rwose Uko brawn yazanzamutse ntazatubwire ko aba bakobwa babishe.

  • Mbega Gasongo !!!! Imana ifashe Blendan na Dolrne.

  • Mana yanjye tabara Dorlene na brendah Nukuri ndakwinginze Kandi ndasaba Maman braun ko yareka ubutesi bwose afite agashyira ubwenge kugihe Nelson na Brown Namwe mureke ubwana no kwigira abana ahubwo mukamirike

  • OOOH!Mana tabara rwose Brendand na Dorlene kuko Nelson ntacyo byamumarira kubaho adafite Brendah ,mbega mbega Gasongo mubi naho ngo nababarirwe nagende bamufunge aheremo amenye ko ntacyo bimaze kugambana kdi ko ntawuvuma uwo Imana itavumye.Cant wait to read new episode!

  • Ewan ndumva bitoroshye

  • I don’t know why I feel it was short…. Gasongo in gasongo kweri, ishyari gusa

  • Eeeeh LA ilaha ilallah mbega agahinda!gusa Imana idufashe blendah na dorlene babe ari bazima naho ibindi biraza gukemuka in shaa Allah ubwo uriya mwicanyi gasongo afashwe akaba arikuvuga byose! Ubu mbuze icyomvuga noneho brown ubanza atazongera kumva ibyo nyina azajya avuga disi mbega agahinda kagarutse nyuma yibyishimo?

  • ibyo umuntu yavuga nibyinshi wamungani wa brown gaso uranyumije pee,imana ishimye ko brown nakyo yabaye naho gasongo arizize,imana itabare brendah na dolrean nakindi,nelso komera chr.

  • Arko ubu koko Gasongo ntiyihize kuva kweli!? arinda ahondagurwa nabo bafatanyije umugambi mubisha akagera ibwa gupfa ari ubugome bungana gutya yibitseho!? burya bwose yagiriye Nelson ishyari kuva kera gusa bamukanire urumukwiye kabsa kuko ndabona ntambabazi akwiye usibye kumufunga burundu ndebera agezeho naho ashimuta Blendah na Darlene kweli ngo arigimura kuri Nelson!? ubu c Martin ko agiye kuwuheramo kubera ubuhemu ngaho gutanga amabwiriza yo gushimuta abali beza batagira inenge ageretse no kwica Dovine kd ari nyirabazayazana wa byose gusa nibabafunge nimfunguzo bazijugunye gusa nizere ko Dovine atabe yapfuye kd Brendah na Dorlene ari amahoro

  • ahreee we

  • Mbega Gasongo ngo ishyari riramukoresha, aha abanyeshyaribwo baruzuye kwisi

  • Mbega gatindi Gasongo

  • Mana wee! Sinkunda kwandika ariko iyi nkuru ndayikurikira 100 %. Gusa Gatindi Gasongo angeze ahantu, umutima mubi afite unyibukije inshuti yanjye yankoreye nka biriya sinabimenya kugeza ubwo namuhaye promossion mu kazi akayanga ari nabwo yampishuriye byose nka kuriya Gasongo abivuze. Uwanjye rero yampishuriye ko muyobora yarantanze kurangiza kaminuza, ko namutwaye mu modoka imyaka myinshi we atarayitunga, ko nagenze amahanga menshi kuko umugabo wanjye yakoraga mu bihugu bitandukanye,…..
    Yaranyanze akanteza nabandi ba nyeshyari nkawe bakajya baza kuntukira muri office yanjye kugeza ubwo akazi nakavuyeho kuko umwe muri bo yashatse kundoga agatuma planton uyu nawe akabimbwira ati wahagaritse kunywa icyayi ku kazi ko baguhiga! ariko byarangiye nabo basubiranyemo.
    Maman Brown rero gabanya impuhwe umuntu ni mugari, isi yarahindutse.

  • Mana wee! Sinkunda kwandika ariko iyi nkuru ndayikurikira 100 %. Gusa Gatindi Gasongo angeze ahantu, umutima mubi afite unyibukije inshuti yanjye yankoreye nka biriya sinabimenya kugeza ubwo namuhaye promotion mu kazi akayanga ari nabwo yampishuriye byose nka kuriya Gasongo abivuze. Uwanjye rero yampishuriye ko muyobora yarantanze kurangiza kaminuza, ko namutwaye mu modoka imyaka myinshi we atarayitunga, ko nagenze amahanga menshi kuko umugabo wanjye yakoraga mu bihugu bitandukanye,…..
    Yaranyanze akanteza nabandi ba nyeshyari nkawe bakajya baza kuntukira muri office yanjye kugeza ubwo akazi nakavuyeho kuko umwe muri bo yashatse kundoga agatuma planton uyu nawe akabimbwira ati wahagaritse kunywa icyayi ku kazi ko baguhiga! ariko byarangiye nabo basubiranyemo.
    Maman Brown rero gabanya impuhwe umuntu ni mugari, isi yarahindutse.

  • mwaramutse,muri my day of surprise twabonye ubushuti bwa james na eddy buzira ikizinga,none muyi nkuru gasongo abaye yuda.mbega ab,isi.ibi byose tubibamo.umwanditsi urakoze kubw,izi nyigisho nziza udusangiza.

  • Ibiri kuba byose ni ikiguzi cy’ icyaha cyo gusambana Maritini yakoze, yewe na Pascal uri mu gihome ni ubusambanyi azira. Iyo abo basaza batabwishoramo ibi bibazo byose ntabyari kubaho. Niko nkeka.
    Ariko ishyari rya Gasongo no kwilira life bya Dovine bari kubura ababibateramo inkunga.
    Twirinde rero ubusambanyi,ishyari ndetse n’ irari ry’ ibyo kuri ino si. Nta kiza cyabyo uretse gukurura ibyago gusa gusa.

  • Ndumuwe koko najyaga ngirango nanjye bibaho njye nyine none iyinkuru inyeretse ko ntakeza k’abantu koko.Imana ifashe bariya bakobwa baboneke.umwanditsi uduhaye akandi none wabukoze kabisa ahubwo zamura antene turaguteereje.

  • Mama gaju waretse ubutesi igihe wahereye ukiri umwana nubu nturamenya umuntu? Naho gatindi gasongo nimumureke ntambabazi akwiye .Gasongo nimufunge aheremo we na Maritin imfunguzo bazijugunye .Dovive ntampuhwe na mugirira niwe nyirabayazana nagende yumve

  • Gasongo aranze abaye gasongo koko burya ngo akabaye icwende ntikoga niyo koze ntabwo gashira umunuko.Gusa Blenda na Dorlain ndizera ko ntacyo bari bube tu.ntabwo Imana yabyemera ko bagirirwa nabi

  • Ntibyoroshye ariko ngubwo ubuzima benshi ku isi babayemo urakundwa bakakugirira ishyari,wakambara ukaberwa ishyari rikahagutanga,wagira umugabo cg umugore mwumvikana ishyari ngo ba,mbega isi na bayo,mbega Gasongo ubaye imbwa,muhumure Brendah na Dorlene baraboneka kandi Brown azahita aba inshuti na Dorlene,ndumiye pe ngize nubwoba bwa Gasongo utareba imbere ngo arebe ibyiza ahubwo akaba igikoresho cy’ishyari
    Umwanditsi Bravo kabisa izi nyigisho zirarema,zikaturema kandi kunesha bikaduha gutuza.uwo Imana yavuze ngo yego ntawe uvuga oya.Ba nyeshyari namwe murarye muri menge ntamunyeshyari uzabona ubwiza bw’Imana

  • mbega ubugome bwa gasongo

  • Ariko mwagiye muduha episode ebyiri kumunsi kuko irangira igeze aho iryoshye tugasigarana amatsiko

  • Dovine arakira ariko azajya agenda mukagare. Kuko utangira hari umudamu wari ufite akavari wagenderaga mukagare niwe rero

  • arinda ahondagurwa nabo bafatanyije umugambi mubisha akagera ibwa gupfa ari ubugome bungana gutya yibitseho!? burya bwose yagiriye Nelson ishyari kuva kera gusa bamukanire urumukwiye kabsa kuko ndabona ntambabazi akwiye usibye kumufunga burundu ndebera agezeho naho ashimuta Blendah na Darlene kweli ngo arigimura kuri Nelson!? ubu c Martin ko agiye kuwuheramo kubera ubuhemu ngaho gutanga amabwiriza yo gushimuta abali beza batagira inenge ageretse no kwica Dovine kd ari nyirabazayazana wa byose gusa nibabafunge nimfunguzo bazijugunye gusa nizere ko Dovine atabe yapfuye kd Br

  • jye numiwe gusagusa pe nkubu isomo nkuye hano ahotugeze -kubeshya , ishari, guhemuka yewe nukuri abantu bagira izo gesho cg batekereza kuriya Imana ibaba barire gusa mbega ingaruka mbi mubuzima.Menya Dovine bye birangiye Ise niwe uhamagaye afande cg Dorlen na Brenda barabonetse

  • cyakora imana ibehafi abobaziranenge!ndabona adanyeshyari bakomeje kwibasira Nelson!gusa mumuryango wa mm.brawn, uraduha inyigishope!

Comments are closed.

en_USEnglish