Episode 63…….Nakomeje kumureba mu maso nongera ndeba na badge yanjye haciyemo nk’iminota itatu. Njyewe – “Jane?” Ngihamagara Jane yahise yikanga arashiguka aba arahagurutse Mwarimu aba arinjiye. Mwarimu – “Dore mbese, ubwo wari ugiye rero!” Jane yahise yongera aricara, Mwarimu atangira kwigisha, ariko nareba Jane nkabona yagiye kure. Byageze nka saa kumi dusoza amasomo y’uwo munsi, […]Irambuye
Episode 62………..Destine – “Eddy, mbabarira unyumve na njye si nzi uko byaje, gusa ni ibimbyiganiramo ntashobora gutangira, si nzi uko nabivuga bisa n’urukundo, nabayeho nifuza umuntu wamba hafi, akanshyira aho nifuza kuba, ngahorana ibyishimo iminsi n’iminsi… Sha, nkikubona rero, umutima wanjye wahise ukuntumaho ngo nkubwire ko ukwishimira. Eddy, ubanza ngukunda nako ndagukunda, ngaho nsubiza kandi […]Irambuye
Episode 61 ……..Hari umusore wavuye kuzana amazi yo kunywa mu kirahuri, si nzi ukuntu ukuguru kw’ameza kwamuteze agiye kwikubita hasi amazi yari afite mu kirahuri ameneka kuri Destine, ahita asakuza cyane. Destine – “Oooooh my God! Aheeeeeee!!!!! Urambonera uyu muturage ibyo ankoreye!” Salle yose yahise ihindukira, abantu barangarira aho twari turi, uwo musore na we […]Irambuye
Twavuye aho turazamuka tujya hejuru muri etage ya kabiri, aho niho chambre bari baduhaye zari ziri, nari nkiri kumwe na Destine tugera kuri chamber N°45 ariyo ye na N°46 ariyo yanjye ahita ambwira Destine-“ Eddy mbega ahantu!, kuhagera ko bizajya bingora!!, nizere ko uzajya unzamura!” Njyewe-“ariko ntihagoye cyane Desti, ahubwo nuko utari wahamenyera!” Destine-“ oya […]Irambuye
Episode 59 …. Nkanda yes nshyira ku gutwi! Njyewe – “Hello!” We – “Allo, Eddy bite?” Njyewe – “Ni bon, meze neza rwose!” We – “Ko wanyanze se?” Njyewe – “Oya, uwo muco ni mubi sinawugira!” We – “Hahhhhhh, ese ubwo basi wamenye?” Njyewe – “Oya, ahubwo nyibwira!” We – “Ariko Eddy, koko n’ijwi ryanjye nti […]Irambuye
Ntangira gutekereza iby’urugendo nari ngiye gukora sinzi ukuntu nibutse ko James ntacyo namubwiye, mba mfashe telephone mpamagara ndeba nandikamo nimero ye nari nzi mu mutwe ,nkanda yes nshyira ku gutwi, nawe ntiyantenguha ayitaba vuba, James-“Yes My Brother Eddy!” Njyewe-“Hello James!, bite se?” James-“ni bon kabisa, ushaka kumpa rimwe se ko icyaka kimeze nabi?” Njyewe-” hhhh, […]Irambuye
Nkiri muri ibyo byishimo aho hanze ,Chris yahise asohoka asanga ibyishimo byambujije kuvuga inkuru nziza itaha kwa James, kwa Paul wari umubyeyi akanaba na Boss wanjye niho nagejeje ibyishimo bwa mbere mubwira byose uko byagenze, arampobera arankomeza. Paul- ” mwana wa, ndishimye kuko uteye intambwe ikomeye cyane nahoraga kwifuriza, singuhombye kuko ugiye, ahubwo nishimiye ko […]Irambuye
Epsode 56 ……Ndangije kumuha impano, turikubura dufata imodoka tugaruka i Kigali, twahageze numva ndi muri mood y’urukundo cyane, burya ubukwe na bwo burarema! Narebaga ama couples hafi aho nkabona birasa neza mu maso yanjye, niba hari ikintu nishimira na n’ubu ni ukubona ibyishimo bitama bihumurira bose, kubibona birandyohera mba numva ari nk’umutako nagura ngashyira muri […]Irambuye
Nagiye nitegereza umugi nari ndimo ,John umu shoferi mwiza nari mfite agenda amenyereza akazi , muri macye byabaye umunsi wanjye wo guhirwa , twageze Kicukiro aho umu shoferi yanyeretse, araparika ,tuvamo ndasohoka negera umugabo wari uri aho hafi nabonaga asa nkaho ayoboye ibyaberaga aho, mba ndamusuhuje! Njyewe-“salut Boss!” We-“ salut ca va ? bite se?” […]Irambuye
James yasigaye areba mu maso ya Fille imbaraga yari afite ziramushirana yicara hasi umutima usobekwa n’agahinda, fille nawe ni bwo yabonye umwanya wo gutekereza neza agaciro k’imitima ari kwangiza yibwira ko ashaka umutuzo muri we! Ubwo Fille nawe yabonye ibibaye, nawe aba yicaye hasi mbura aho mpera ngo mbafate mu mugongo, ntawakumva akababaro numvaga mfite […]Irambuye