Digiqole ad

Episode 55: Mu muhuro, Eddy asezeye kuri Soso mbere y’ubukwe bwe

 Episode 55: Mu muhuro, Eddy asezeye kuri Soso mbere y’ubukwe bwe

Nagiye nitegereza umugi nari ndimo ,John umu shoferi mwiza nari mfite agenda amenyereza akazi , muri macye byabaye umunsi wanjye wo guhirwa , twageze Kicukiro aho umu shoferi yanyeretse, araparika ,tuvamo ndasohoka negera umugabo wari uri aho hafi nabonaga asa nkaho ayoboye ibyaberaga aho, mba ndamusuhuje!

Njyewe-“salut Boss!”

We-“ salut ca va ? bite se?”

Njyewe-“ ni sawa kabisa!”

We-“ hhhhhh, Ati ni sawa rwose!, none se  ni wowe Paul yambwiye?”

Njyewe-“yego  ni njyewe nitwa Eddy!”

We-“eeeeeh  njye nitwa Chris rero! ,ndi chief of site department wa company …Ltd! , ariko buriya tuzaganira neza gusa  nishimiye gukorana nawe!,ushobora kuba uri umwana mwiza  nabiboneye ku kinyabupfura cyawe!”

Njyewe-“Urakoze cyane Chris!, none se ko nari mbazaniye ibikoresho!”

Chris-“ eeeeeh ok, Paul yari yambwiye ,reka nze mbwire Storekeeper aze abyakire!”

 

Chris yahise acaho hashize akanya azana n’umusaza ubona ko akuzemo, batwereka  aho duparika imodoka ,ubundi batangira gupakurura ari nako njye na wa musaza twandika ibyo nari mbazaniye , barangije aransinyira nicara mu modoka hahandi naje nicaye, Chris aba arahansanze ampereza telephone yiwe ,ubundi  arambwira,

Chris-“ Bro,shyira  numero yawe mo hano se ,ntazagushaka nkakubura dore ubu winjiye mu kazi!”

Njyewe-“ yaweeee!, nari ndangaye  nanjye numvaga nshaka kuyikwaka! “

Chris-“ hhhhhhh, ahubwo buriya nako ndaguhamagara!”

Nahise nandika numero yanjye muri telephone  ya Chris,  ndamusezera turahaguruka turagenda, ntiwakumva ukuntu numvaga nishimiye ibihe nari ndimo!,

Twageze kwa Boss Paul ,muha rapport aranshimira ambwira ko gahunda ari ejo ngakomeza akazi, burya umuntu ugushimiye umukorera ntako asa ,ni motivation ikomeye!,

Nkimara kuvugana na Boss Paul , nahise nsohoka ya 5000rwf ya communication yari yampaye  niyo nahise ntegesha njya kureba James ibinezaneza byamfunze amaso!,

James  yatunguwe no kubona mugezeho bwa mbere aho yakoreraga, ndamusuhuza,kunyishimira ntiyabihisha!,

James-“ Bro,ni wowe se?”

Njyewe-“hhhhhhhh, ni njyewe Bro!”

James-“  ibyo byishimo mbona mu maso yawe ndabikizwa n’iki wana!?”

Njyewe-“ eeeeh erega nibyo Bro,none se wowe hari icyo utabona?”

James-“ Bro,wishe umuzungu cyangwa watoboye  Bank!?”

Njyewe-“ hhhhhh,wapi Bro ,ahubwo  kora hano mu kiganza nkubwire!”

James-“ ibyo nabyo!, dore acyira!”

Njyewe-“ Bro,urabizi kuva cyera ni wowe,uzi ibyanjye! ,Ibi nabyo ni wowe ugomba kubimenya bwa mbere!, ubu tuvugana nabonye akazi!!”

James-“ What!!!!!???, ngo akazi!?, Vraiment  je ne co…! “

Sinzi ibintu by’ibifaransa James yavuze ariko mpita nibuka ko, iyo ibyishimo byamurenze ariko amera!,

James-“ Bro,mbuze icyo mvuga! ,gusa genda wa munsi we nahoraga ngutegereje!!”

 

James yamaze kumpobera , ntangira kumubwira ukuntu byose byagenze,arumirwa!, ibyishimo tubikomereza muri pub!,

Ahantu hose twagendaga wabonaga turi proud yabo turibo, byanyibukije ko ishema ry’umuntu riba mucyo yibitsemo!, niyo mpamvu aho uzagera hose ugasanga abishimye  burya nawe uzishimane nabo kuko wasanga icyo bishimiye aricyo wowe wakoze!,

Nta cyanshimishije nko kuba ibyo byose byarabaga ndi kumwe na James umuvandimwe wanjye!,ibyishimo nagize icyo gihe byatumye nongera kwibuka aho byose byavuye!,

Byose ni abantu kandi abantu turi impano ikomeye Imana yiremeye!

Ubwo twagiye ahantu hamwe turicara batuzanira uducupa tw’icyatsi twambaye agatimba k’umweru hejuru twishwe n’ibyunzwe!(mitsing ikonje!)

James-“ Brother Eddy! soma icupa ushire inyota , ibihe byacu nibi!”

Njyewe-“ Urakoze  Bro,noneho mu minsi iri imbere ninjye ugiye kujya ngura tu!”

Twese” hhhhhh!”

James-“ oya ,kamare baguhe akandi ahubwo !!”

Njyewe-“ hhhhhhhhh,none se ko ugiye kuzinyicisha ntarakora Bro?!”

James-“ irekure Bro,inzira y’amahirwe yacu yafungutse!, ikizaba nzanywa Mitsing!”

Njyewe-“ hhhhhhh, James gabanya aka biere!,ubwo usigaye wirahira inzoga ndumva ugiye kuba  akazizi kabaye!

James-“ hhhhhhh,humura ngirira ikizere ,ibi byose si ingeso ahubwo ni urwibutso rw’amateka turi kunyuramo ,ndacyeka utazibagirwa uyu munsi mukuru!”

Njyewe-“ yego James! ,turyoherwe!

 

Twakubise ibirahuri kwa kundi kwa cheers, dukomeza kuryoherwa amasaha akuze James atangira gusezera abari mu kabari, mpita menya ko kamugezemo!,ubwo turishyura turasohoka James afata iya Kimisagara nanjye mfata ijya  mu Gatsata, ngeze aho nitaga murugo  nshyiramo Alarm ngo mu gitondo ntaza gukererwa ,nizingira mu mashuka ndasinzira neza sinanarota!

Mu gitondo nazindutse kare nyarukira douche ,mvuye yo ndambara, nerekeza ku kazi!, nakomeje gukora ntikoresheje ngo mbyaze amusaruro amahirwe nari mbonye!, ibyo byose bigashimisha Paul wambaga hafi akanyereka uko byose bikorwa, nanjye nataha ngashimira Imana mbere yuko ndyama! ,

Ukwezi kwa mbere kwanjye kwapfuye ari kuwa gatanu!, Iyo nkuru yatashye kwa James dukomereza  ibyishimo mu birori  bya Soso ku Gisenyi wari ugiye gushyingirwa ! ,ariko disi kuri njye nari nshegeshwe n’agahinda!

Njye na James  twahuriye Nyabugogo nka saa cyenda, dufata tickets zijya ku Gisenyi, twageze yo nka saa kumi n’imwe za ni mugoroba tubanza  kujya ahantu hihereye , kumva impumuro n’umuyaga wa Kivu  ,duhamagara Soso  ngo aze adufate  hashize nk’iminota icumi mba mbonye Soso wari wambaye neza birenze, ashagawe n’abandi bakobwa nka batatu, amaso yanjye koko yari yiteze  kubona bwa nyuma umwana w’abandi wari ugiye kunsiga agasanga uwo Imana yashatse ko bakomezanya ubuzima, azenga amarira! ,

Aho twari twicaye njye na James ,narahagurutse ngenda nsanganira Soso, ndamuyambira byiza, ndamugumana nka nyuma y’iminota itbiri ndamurekura mwitegereje mu maso   mbona nawe ibitonyanga by’amarira biri kugwa ndamuhanagura nawe arampanagura!

Soso-“ Eddy ni wowe?”

Njyewe-“ Bb  ni njyewe sha!,wooow! ,mbega akageni keza! ,hahirwa umusore ugiye kuku..!”

Soso-“  hhhhhhh,Eddy na za blague zawe koko?”

Njyewe-“ yego sha!, ni njyewe rwose!”

Soso-“ woooow,Welcome disi!”

Njyewe-“ stareh Bb!,”

 

Soso yahise akomeza yegera James, nanjye nsigara ngwamo ba bana beza b’abakobwa bari baherekeje Soso!, twicara aho hafi bazana udu fanta dutangira kuganira!,

James-“ hhhhhhhh, uziko ari ubwa mbere nabona umugeni uzarongorwa ejo biri  live!, ese ubwo urumva bimeze bite Soso?”

Soso-“ hhhhhhhh ariko James ,wambabariye kweli ni ibisanzwe pe!”

Njyewe-“Soso ,ntabeshye nanjye  ndi kukwitegereza nkibaza byinshi gusa ndumva ahari atari byo! ,ubu ugiye kujya urarana amaguru ane mu buriri koko!!??”

Soso-“ yego sha!, ubwo nyine nta kundi nzamenyera!”

 

Soso, yandebanaga impuhwe bikankora ku mutima ,nkarambura ikiganza nkamukora mu misaya nkumva uwasubiza ibihe inyuma oooohlala !!! ,twakomeje kuganira bigera mu masaha ya ni mugoroba cyane! ,kandi murabizi abageni baba bitaweho n’abantu benshi ba mukecuru batangiye guhamagara, ba Shangazi nabo biba uko cyane cyane umugabo we niwe wari wamurembeje ,ubwo dufata umwanzuro wo kuba tugiye iwabo mu rugo akajya gutangiza ibirori byo kumusezeraho!

Ubwo twageze yo dusanga ibintu byacitse gusa icyo James yishimiye cyane n’abana b’abakobwa bo ku Gisenyi bari bahari!!

Tukigea mu rugo kwa Soso,Twicaye hanze gato haba haje umu MC atangira kuvuga bya bindi byabo! ,bidatinze ahamagara Soso ngo aze asezere urungano! ,

Soso yarasohotse ari kumwe  n’abandi bana b’abakobwa , bose bambaye imyeda y’umweru ifoto nakunze cyane! ,Soso ahera  ku ruhande asuhuza, byabaye nka surprise kuri njyewe ansorejeho, niba yari yabipanze simbizi ,gusa yahise amfata ukuboko turatambuka twicarana kuntebe ebyiri zari ziri imbere!, MC ahita afata umwanya,

MC-“ nkuko mubibona rero umugeni wacu ntagomba kuba wenyine nkaho ari nyakamwe! ,uwo mubona ni inshuti ye y’inkoramutima ,Soso yifuje ko yamwinjiza mu munsi we wo guhindura ubuzima,ndagirango badusangize injyana zituje umukirigitananga w’iwacu yaduteguriye, Karibu mu kibuga!

 

Twarahagurutse Soso amfata ukuboko tujya hagati ndamuhobera buhoro buhoro turagaceza, ndamuzengurutsa amashyi menshi barayaduha , tuba tubafunguriye umuhuro bose bazamo uhereye kuri James!,

Twakomeje kubyina bigeze aho njya kuruhura umugeni, twarakase tujya hirya gato ku kabaraza twitegera akayaga katamaga gaturuka mu kivu, nitegereza mu maso ya Soso,imbamutima zirazamuka numva birandenze mpita mubwira!,

Njyewe-“ soso,amahirwe yajye yari wowe, nyuma yo kubura Kabebe wanyinjije mu isi y’urukundo, ni wowe wamfashije gukomera ,none  dore ndi umuntu w’umugabo ,mpagaze nemye kuko wampagurukije! ,Bb uzahirwe kandi uzagire ibyishimo mu buzima bushya  ugiye kwinjira mo mukanya!, uzakomeze ube umwana w’umutima nkuko wabihoranye, ntuzemere guhindurwa n’isi ngo hagire ibigukingiriza umutima kuko uko usa ku mutima aribyo byatumye ugira igikundiro mu maso yanjye!, humura sindi kure yawe , aho uzumva unaniwe gutwara ubuzima uzambwire  nzagutwaza!”

Soso-“ Eddy,mbabarira reka kundiza! ,Eddy,ndumva byose nabivamo nkagumana nawe!”

Njyewe-“ oyaaa,Bb iyi niyo nzira yawe Imana yaguharuriye kuva ukivuka! ,kandi twese twaje kugushagara kuko tuzi agaciro k’imitima igiye kuba umwe! ,gusa amagambo y’umunezero nakubwiye azaguherekeze ntuzanyibagirwe!

 

Soso n’amarira menshi byamunaniye kwihangana andyama mu gituza! ,hashize akanya katari gato aratuza!,

Soso-“ Eddy ndakurahiye sinzakwibagirwa kabone niyo isi yakwikaraga ikazana n’ibyayo, nzakomeza kuba Soso wakwiyeretse kugera mu ndiba y’umutima!, Eddy uzahirwe kandi nzishimira kukwambarira urugori nawe wabonye Kabebe wategereje imyaka n’imyaka!”

Ubwo nanjye sinamenye aho amarira avuye, ariko ndihanagura dusubira kubyina, amasaha ageze umugeni w’abandi ajya kuruhuka njye na James dusubira mu mugi wa Rubavu, aho twaraye , mu gitondo tukaramuka dufunga udukote ,dukomeza tujya guherecyeza Soso!, Ndangije kumuha impano nari namugeneye  turikubura dufata imodoka tugaruka I Kigali………

Indi episode ni ejo mu gitondo

34 Comments

  • Eddy ubuzima butangiye kuryoha nubwo ubuse Soso ihangane uzabona undi

  • Ariko Mana Soso aragiye koko? Eddy Soso ni uwawe, ikindi nishimiye akazi wabonye nizere ko Chris nawe ari inyangamugayo nkawe, ibisigaye ndumva emotion kubera Soso nanjye binaniye kubyakira

  • hhhhhhhhhhhhhh,Djalia ntago yaje mubukwe bwa Soso? Ariko Mana Eddy aratomora kbsa nuwambere ku isi no mu Burundi kbsa,iyimitoma ntawe itariza najye ndayumva nkumva umusatsi unyorosotseho ndi umuntu w’umugabo!!!

  • Ohhh!aba bana banteye emotions disi!eddy wirangayeho none dore soso atashye iwabandi

  • Eddy courrage kdi inzogo muzigabanye ntabwo mwazatera imbere mukunda inzoga.

  • eddy,nturare utabivuze wasanga hari undi ugutanze akarikocora.niwowe wirangayeho ngo utegereje ba kabebe!uzamuvana he? niyo wamubona ntiwakira se yaguhitana.

  • Eddy, ihangane Soso aragusize buriya haruwo Nyagasani yakujyeneye, kdi uzahirwe mu kazi kawe kaburi munsi.

  • Igeze rwagati

  • Mana yanjye mubuzima byose biraahoboka cyane iyo witonda kandi wiragiza imana gusa iyo ndigusoma nibuka byinshi ariko nyine ugasanga halinshingano nishe Niyo mpanvu nkunda umuseke murakoze imana ibalind

  • Gusa eddy nkwibutse ikintu kimwe ujye uzirikana Sandra mwana

  • Mubona ukuntu Soso na Eddy iyo baba na ukuntu bari kuba bari mwijuru rito? NtakundiNtacyo reka Eddy ategereze uwatazi aho ari Kabebe niba papa kabebe atazamumerrra nabi

  • uyi nkuru ni danger kabisa , saa moya mba ndi muri office mfungura umuseke, ikibazo ni uko batinda kuduha episode ikurikira nibura 2 ku munsi please!!!

    • hahahhahaha nanjye ni uko

  • Ndumva hari ukundi byagenda Soso akaba uwa Eddy. Nibura Eddy wakuriye mu buzima bushaririye akazasazira mu munezero. Umuntu watekereje iyi nkuru rwose warakoze. Sinajyaga nkunda gusoma izi stories ariko iyi yaramfashe neza!!

  • Mbega urukundo rwaranze aba bana wee rwari nyakuri disi, gusa Imana izarinde Soso kubabara hanyuma Eddy courrage ubuzima wabutangiye kd ube maso, James komera nawe humura kd nshimishijwe n’uko wakomeye mu mutima byiza cyane. Ubundi mwirinde inzoga ubuzima bwanyu buriho umugisha.

  • Yooooooo mbega soso uragiye burya,mbega Eddy pole disi gusa gusa Imana ishimwe Ku bw’akazi wabonye,kandi humura Imana uri kugutegurira Soso wawe,ariko murabona ukuntu fille ahemukiye benshi dore na Djalia ntahereje soso shenge,ndumva ejo hatazagera pe thx kubatugezaho iyi nkuru

  • Eddy, Inama nakugira ni ukutazongera kwiraza inyanza ngo utegereje kabebe, kuko nawe aho ari wabona yariboneye undi cyangwa yaranahindutse atakigukeneye

  • Bravo UM– USEKE, TURABINGINZE N’IYO IYI NKURU YA EDDY YAGERA KUMUSOZO MBESE KUMUNSI UMWE MURI IYI NTIZAHAGARARE BASI MUZAHIMBE IBY’IMINSI IRI IMBERE RWOSE ARIKO IKOMEZE, IRUNGU RYATWICA WEEEEE !! TUKAZINUKWA IMBUGA ZA INTERINETI!!! PLZZZZZZ………..

    • ntago ubeshye kabsa muvandi irungu ntitwarikira!nubu batarandika indi nkuru nabuze icyo nkora.

  • Nyamara Soso ntabwo uriya mugabo bazabana

  • mbega Soso ngo arajyan agahinda, Eddy agasigarana akandi, iyo bishoboka buri umwe ahagoza undi pe

  • Next episode plz!!!!!!!!!!!!!!!!!ese kabebe na Eddy bazabonana ra!

  • Mrning! biranejeje pe!
    gusa ndabona ko ibyo Eddy agenda ahura nabyo ari ishuri rishaririye ariko rizaryohera umunsi umwe. EDDY courrage kabebe ari hafi kuza jye ndumva uzasanga abo bakire ukoramo uzasanga ari famille ya KABEBE CG UKAZAMUBONA YAJE GUSURA MIGNONNE.

  • Njye amatsiko mfite ni meshi ibaze djalia uburyo azamera namenya ukuri,ibaze kabebe nahura na edy,ibaze papa kabebe niyongera kubona edy,yalla iyo mbitekereje numva nasimbuka iminsi wallah

  • Mbega mwebwe, Umuseke murampemukiye pe!!!, koko munkozibiki?? soso yakagombye kubana na Eddy kuko baraziranye neza kdi babanye neza, Eddy yaramaze kubona akazi kdi yakundaga Soso,murambabaje gusa ntakindi,rwose mumfashe soso nimugoroba yivumbure ntararane numugabo atahe,kuko nubundi yarongowe atabishaka,abazakomeza gusoma crge njye mpise mpagarikira aha.

  • Wawouuuu.ubuzima bwa Eddy burakomeza kuba bwiza.amagambo yabwiye Soso afite ingufu nihake ubungu umukobwa abona umuhanura akamugira inama nkaziriya.wowe ugishaka kujya kurubuga rwa whatsap rw’inshuti za Eddy urahamara cg wohereze ubutumwa bugufi bukubiyemo amazina yawe na nimero ukoresha kuri whatsap.urabunyuza kuri 0782848247

  • nge ndumva kugirango mwerekane koko imbaraga z’urukumdo, mwakora kuburyo soso yazakurikira eddy.
    hanyuma djaria nawe mukaza muhuza na jemus.

    • aho haba hajemo ibintu bya infidelite kandi twifuza kubona ibintu bizima naho ibyo twarabibonye munkuru nyinshi iyi niho itanira nizindi!!! narayikunze pe!!! ahubwo Soso naha agaciro inama za Eddy azagira urugo rwiza kuko bigaragara ko umugabo amukunda yaramutegereje bihagije!!!

  • Ahwiiii, ndarangiye neza neza pe! Mbega inkuru!!
    Ariko nawe Saidi rero mbega wowe, ngo uhise urekeraho kuyisoma! Aha niho iryohera naho ubundi iyo baza guhita bemeranya kubana yari guhita irangiraaa! Kandi nanjye numva itazarangira!
    Amatsiko.com

  • bnjr umuseke! iyi nkur nayibonye hatambutse episodes nyinshi, nta gitabo zirimo zose kuva itangiye umuntu yabona? iraryoshye Pe! murakoze

    • hhhhhhhh! matsiko masa!

  • Manaweeee umva iyinkuru niyambere pe wamugani ntizarangire vuba, gusa nigiyemo ikintu gikomeye kuri Eddy na Jems uburyo babaye abavandimwe disi kd batari banaziranye naho Eddy Imana irikumutegurira soso we rwose njyewe Eddy mfite ikizere cyose ko azabaho Neza, gusa niyongera kubabara bizangora kubyakira pe ibyanyuzemo birahagije.
    Umuseke muracyarabambere kabisa

  • Mama we! Yemwe Bantu musoma izi nkuru muba mumeze nkanjye byibuze? Ndifuza kubona jamus na eddy?

  • umuseke muri aba mbere ndabakunda. Edy ndishimye ku buzima ugiye gutangira, unva mwana lero ndunva ungana nabahungu banjye, wowe na James mwirinde inzoga rwose muzigabanye pe kugira ngo mukomeze guhirwa. Kandi Edy wirinde cyane uyo Chris mukorana ntazakubeshye ngo mukore amanyanga, kandi uzi neza ahantu umusaza Paul yagukuye nukuntu yakwizeye. Uzakomeze rwose muhungu wanjye ube inyangamugayo. Kuko nunvise uyo Chris afitemwo tena.
    Ndabakunda abantu mutanga commentaires hano.

Comments are closed.

en_USEnglish