Digiqole ad

Episode 34:Nelson na Gasongo bakiriwe na Aliane i Kigali

 Episode 34:Nelson na Gasongo bakiriwe na Aliane i Kigali

John-“Ooooh! Muraho mumeze neza?”

Twese-“Turaho turakomeye!”

Mama Brown-“Kalibu urisanga iwawe!”

John-“Si wumva se murakoze cyane rwose!”

Gaju-“Tonto! Twari tubakumbuye!”

John-“Uuuuh! Nibyo?”

Gasongo-“Yego rwose ntago ababeshye!”

John-“Ni byiza cyane rwose ndishimye kongera kugaruka, Kiki se ari hehe?”

Gaju-“Ari gutunganya ibya nimugoroba”

John-“Nta kibazo mwagize se yabafashe neza?”

Mama Brown-“Rwose nta kibazo twagize yafufashe neza cyane!”

John-“Ok! Good, hanyuma se ku kazi bite? Babahaye ayahe ma Zone yo gukoreramo?”

Mama Brown-“Njye nzaba mfite bureau inaha ariko nanone nzajya ngera muri buri zone!”

John-“Nibyo rwose kandi felicitation! Hanyuma se Nelson n’uriya musore wundi?”

Njyewe-“Twe batwohereje muri Zone Kigali ubu ejo turazinga utwangushye twerekeze yo!”

John-“Eeeeh! Mwatomboye zone nziza cyane! Nizereko muzayibyaza umusaruro uko bikwiye!”

Twese-“Cyane rwose!”

Njyewe-“Ikindi kandi nuko ari njye natomboye guhagararira zone yacu!”

John-“Eeeeh! Felicitation musore muto! Dore nuko bigenda biza, bucye bucye buriya n’inyoni yuzuza icyare!”

Mama Brown-“Oya nibyo rwose ibyo uvuze n’ukuri”

John-“Uzakore utikoresheje rero werekane umusaruro, ubwo se Online system siyo uzaba ushinzwe?”

Njyewe-“Yego niyo!”

John-“En bon! Ni byiza rwose! Nanjye nzajya mbafasha ahari ngombwa!”

Twese-“Murakoze!”

Muri ako kanya Kiki yahise yinjira maze akigera muri salon ariyamira, aza yiruka ahobera John,

Kiki-“Eeeeeeeeh! Dore Boss yaje weee!”

John-“Hhhhh! Naje ngaho vuga gacye ndumva uri kunyabiza!”

Kiki-“Reka reka sinavuga bucye! Ko naguze amabuye mashyashya se? Reka nongeze volume ahubwo!”

Twese-“Hhhhhh!”

John-“Ariko sha, umunsi uzamara igihe kirekire utabona ntuzarwara bwacyi?”

Kiki-“Eeeeh! Uwo munsi nzahita nipfira bigire inzira, maze nubu numvaga ntangiye kujya nsusumira, Boss urakaza neza rwose! Uziko nkize”

Twese-“Hhhhhhh!”

John-“Hhhhhh! Yewe, Nta muntu mfite rwose ni comedie yigendera!”

Kiki-“Boss! Maze yaraje”

John-“Inde se waje kandi?”

Kiki-“Yaraje ategereza nk’utegereje Mensiya kandi atazi umunsi n’isaha uzazira, arambiwe ajya gutegerereza mu murwa!”

John-“Hhhhhhhh! Ariko se noneho ibyo uvuga n’ibiki? dore re? Icyo gitumbye aho mu mupira ni iki se kandi”

Kiki-“Eheee! Boss wowe ntago ubizi uziko yatsimbukiye no mu ishingu ngo gaciiii!”

John-“Ngo iki? Ariko se ko utambwira uwo ari we ugakomeza kumbwira ibyo gusa?”

Kiki-“Ni gati kabisi kababuye, cyuma cyasagutse ku ndege y’umuzungu yewe!”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

John-“Hhhhhhh! Ariko narumiwe kabisa! Uwo ko ntamuzi se nuwa hehe?”

Kiki yahise yegera John maze aramwongorera ahita ashiguka vuba asa n’uwikanze Kiki ahita avuga,

Kiki-“Yiiiiiii! Nibyo rwose, yari anyirengeje ni nayo mpamvu nsigaye ngendana umwuko”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Mama Brown-“Kandi koko ubwo wasanga uwo ari umwuko?”

Kiki-“Uuuuh! Ugirango ndababeshya se? Nguyu da!”

Mama Brown-“Ayiwe! Uziko ari wo koko?”

Kiki-“Yiiiii! Ubu n’ubwirinzi bukomeye, ubu aramutse agarutse nahita mutimbura njye n’umwuko wanjye ntituzongera gutana”

John-“Kiki jyana ayo kabisa ndi kumva ninaniriwe sinshaka guseka!”

Kiki-“Eeeeh! Birashiriye weeee!”

Kiki yirukankanye umwuko asohoka yiruka dusigara duseka tujya hasi, maze hashize akanya,

Mama Brown-“Ariko John! Uriya mu Fiance wawe agira amahane cyane! Rwose uzamuhindure abe nkawe!”

John-“Wahora niki wa mu byeyi we ko iby’uriya utabivamo ubaye udafite agatuza gakomeye!”

Mama Brown-“Ariko se buriya mupfa iki gituma aguhigisha uruhindu bigeze hariya koko?”

John-“Iby’uriya ntiwabivamo! Ahubwo reka tubyihorere!”

Mama Brown-“Ahaaaa! Nyamara wambwira nkareba ko hari icyo nagufasha tukamugindura!”

John-“Oya mundekere, buriya ndaje ahubwo mfate icyemezo nk’umuntu w’umugabo!”

Mama Brown-“Ariko rero gira umuzane mubane dore uri kugenda usatira iza bukuru ni ukuri!”

John-“Oya rwose buriya sindasaza, uru ruhara ubona rwarazindutse, naho ubundi ndi muto! Unshyingiye n’umukobwa wawe sinabyanga rwose!”

Mama Brown-“Hhhhhhhh! Si ngaho! Umukobwa wanjye se ko akiri muto atarakura!”

Gaju-“Yigo Mama! Ntago ndakura rwose!”

John-“Humura nivugiraga! Rwose ntago nari nkomeje! Ahubwo se witeguye gusubukura ishuri?”

Gaju-“Yego!”

Mama Brown-“Ahubwo mwe mumenyereye ino  ntaho mwaturangira ikigo ngo tube twamwandikisha?”

John-“Eeeh! ko Ibigo aribyo gusa ra! Inaha ibigo ni byinshi ariko ndumva yajya kwiga kure akabanza akiyibagiza byose ubundi agafata ikayi agasoma atisomesheje!”

Mama Brown-“Uuuuuh! Umwana wanjye akajya kure koko? Ubu se koko bose ko bagiye mwo kabyara mwe ndabaho gute?”

Gaju-“Ihangane Mama! Humura ntacyo uzaba Imana irahari!”

Mama Brown-“Iyaba Jojo wanjye ataragiye koko ubu mba nganya?”

Njyewe-“Wihogora Mama! Kuko tugiye gukorera ahantu hatandukanye, yaba wowe yaba natwe tuzagerageza tumushake kandi nziko tuzamubona!”

Mama Brown-“Ahwiiiiii! Nta kundi twabigenza mwana wanjye, icyo Imana izashaka gukora buriya izagikora! Yampemukira Pascal wanteje ibi byose”

John-“Ihangane rwose! Aho atari erega ndahari”

Gaju-“Humura Mama! Siwumva ko Tonton ahari!”

Mama Brown-“Nonese Gaju, nkujyanye kwiga I Kigali wakwiga neza?”

Gaju-“Mama! Ni ukuri nakwiga neza nshyizeho umwete uno mwaka nkawurangiza”

Mama Brown-“Uuuuh! Koko?”

Gaju-“Mama! Niba ntarabonye isomo narasibye! Humura icyo gukora ndakizi”

Mama Brown-“Utangire witegure rero dore harabura iminsi micye, sibyo!”

Gaju-“Yego Mama!”

John-“Ariko Kiki yatetse ikiringiti ko mbona adategura ameza?”

Gaju-“Reka njye kureba nanamufashe wasanga hari icyamugoye”

John-“Oya! Mwihorere nicyo muhembera!”

Gaju-“Reka mufashe nta kibazo Tonton, erega ndi umukobwa ibi kubikora ni inshingano zanjye, ahubwo umumbwirire ajye yemera mufashe, iyo mbimubwiye arabyanga”

John-“Eeeeh! Nta kibazo noneho niba ariko ubishaka uzajye umufasha rwose”

Gaju-“Yego rwose!”

Ako kanya Gaju yahise agenda maze John aramwitegereza cyane hashize akanya ahita avuga,

John-“Sureba umukobwa warezwe neza! Ati “mumbwirire yemere nzajye mufasha rwose!” Genda wa mubyeyi we waribyaye!”

Mama Brown-“Oya ni byo rwose agomba kumufasha, hariya erega niho umwana amenyera uturimo bityo akazamenya inshingano ze igihe yageze mu rwe!”

John-“Oya nibyo rwose!”

Hashize akanya gato tubona Kiki na Gaju baraje bategura ku meza, baduha kalibu turahaguruka turegera turicara dutangira kurya, dusoje twasubiye mu ruganiriro tumaze gutuza,

John-“Ndumva naniwe cyane, reka njye kuruhuka buriya tuzasubira ejo!”

Mama Brown-“Natwe reka tujye kwirambika aba bana banjye bafite urugendo ejo bazagende badasinzira mu nzira”

John-“Nibyo rwose! Ahubwo se sha, mwabonye aho muzajya muba?”

Njyewe-“Yego! Twarahabonye rwose!”

John-“Uuuuh! Uziko namwe mutoroshye! Ejo muzanyibutse ni mujya kugenda tubanze tuvugane”

Twese-“Murakoze cyane!”

John yahise adusezera maze aragenda dusigara aho akanya gato,

Mama Brown-“Bana ba! Ubu rero tugiye gutandukana, muzakomeze kuba ingenzi mwibuke aho twavuye maze muzafatane urunana nkuko byaturanze, muhumure muzagera kuri byinshi, nanjye mbafatiye iry’iburyo”

Njyewe-“Murakoze cyane Mama! Tuzaguhesha ishema kandi tuzabigeraho”

Gaju-“Ubu koko tugiye gutandukana?”

Mama Brown-“Yooooh! Wibabara mwana wa! Ni ubuzima!”

Gaju-“Nonese ninjya kwiga nanjye, uzaguma hano kwa John?”

Mama Brown-“Oya ndi guteganya gushaka inzu yo gukodesha, akaba ariyo nzajya mbamo”

Gaju-“Yego Mama! Nibyo”

Mama Brown-“Ngaho reka tujye kuryama rero n’ahejo”

Gasongo-“Birakwiye!”

Twarahagurutse buri wese anyura ahe twerekeza aho twararaga, ngeze mu cyumba cyanjye naritunganyije maze nsesera mu mashuka ntangira gutekereza ukuntu tugiye gufata umuhanda tukerekeza i Kigali mu kazi.

Nakomeje gutecyereza byinshi nshiduka nasinziye nakangutse mu gitondo kare mfata telephone njya Online nsanga Brendah nawe yariraye tuba tuganira byinshi umuriro wo muri telephone yanjye urinda ushiramo numva akajinya ariko nanone ndihangana.

Ako kanya nahise mbyuka njya muri douche mvuyeyo nditegura neza mfunga n’ibintu neza ubundi ndasohoka ngeze muri salon nsanga Kiki amaze gutegura ameza n’abandi bahita baza dufata ifunguro rya mu gitondo ubundi dusoje John ahita avuga,

John-“Mugiye kugenda se basore?”

Njyewe-“Yego rwose mukanya turafata umuhanda”

John-“Ok! Mugende rwose mukore akazi inyungu muzayibona vuba”

Njyewe-“Murakoze cyane! By’umwihariko turabashimiye cyane bituvuye ku mutima, ni ukuri warakoze cyane kwicisha bugufi ukatwegera maze tukavuga ukatwumva ndetse ukadufasha, Imana izakwiture kuko twe ntacyo twabona tukwitura”

John-“Nuko nuko sha! Murakoze gushima”

Gasongo-“Reka tubonereho kubasezera tubifuriza amahirwe n’umugisha mu buzima buri imbere!”

John-“Murakoze cyane rwose!”

Twavuye aho buri wese ajya kwisuganya hashize akanya dufata ibikapu tugaruka muri Salon,

Kiki-“Uuuuh! Ko muhetse ibikapu se mugiye hehe?”

Njyewe-“Kiki! Ubu tugiye I Kigali mu kazi”

Kiki-“Uuuuuh! I Kigali? Koko se ubundi muragiye?”

Gasongo-“Turagiye Kiki! Buriya tuzagaruka kubasura!”

Kiki-“Yayayaya! Munshiye urukenyerero kabisa! Nta kundi ariko muzansuhurize Cloude w’i Kigali”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Tukiri aho John yarasohotse maze adusanga aho twari turi ampereza ibahasha, maze aravuga,

John-“Mwakire iyi ni impamba yanyu”

Twese-“Murakoze cyane”

John-“Ngaho urugendo rwiza kandi muzahirwe”

Twese-“Murakoze nanone!”

John-“Reka nshyiremo agakweto mbageze muri Gare”

Twarikirije maze turasohoka John ahita aza akingura imodoka, duhobera Gaju na Mama we, dusezera na Kiki ubundi twinjira mu modoka twerekeza muri Gare.

Tugezeyo twavuyemo maze dusezera John aragenda tujya aho bakatishiriza ama ticket ariho nari navuganye ko mpurira na Brendah ariko nkomeza gutegereza ndamubura mu kumuhamagara nsanga nimero ye nta yiriho, isaha nari nakatishije iragera twinjira mu modoka irinda ihaguruka ifata umuhanda.

Twakomeje kugenda urugendo rw’amasaha hafi ane twari dutangiye kwinjira mu murwa mukuru w’Urwanda, imodoka igihagarara tuvamo mfata telephone ndeba numero za Aliane nkanda yes nshyira ku gutwi nawe ayitaba vuba,

Aliane-“Hello Nelson! Mwahageze?”

Njyewe-“Yego! Ubu turi hano muri Gare”

Aliane-“Buretse ndaje ndi kumanuka nza ahongaho”

Njyewe-“Ok! Turagutegereje”

Call end.

Twakomeje kuguma aho maze hashize nk’iminota icumi mbona Aliane arongeye arampamagara ndamwitaba mubwira aho turi ahita ahadusanga adusuhuza bisanzwe,

Aliane-“Bite se byanyu?”

Njyewe-“Ni sawa kabisa nta kibazo”

Aliane-“Murisanga rwose, reka tujye gufata imodoka y’I Remera niho tuba”

Twarikirije maze ajya imbere turamukurikira twinjira mu modoka twerekeza I remera aho twari tugiye gutangirira ubuzima bushya.

Tukigera aho imodoka zihagarara, twavuyemo maze Aliane akomeza kutuyobora tumanuka hirya muri cartier akingura igipangu turinjira mba nkubitanye amaso na ba bakobwa batatu tuzakorana bari bicaye hanze baca inzara bahita barebana baraseka bakubitana mu biganza………

Ntuzacikwe na Episode ya 35 ejo mu gitondo

 

 

ITANGAZO

Online Game & Unity Family WatsApp group inejejwe no kumenyesha abantu bose bakurikira inkuru ya Online Game ko hateganyijwe umunsi wo guhura kw’abasomyi b’iyi inkuru ya Online Game mu rwego rwo kumenyana, kwishimisha ndetse no gushyiraho gahunda y’ubufatanye( abishyize hamwe ngo nta kibananira).

Uwo munsi w’UMUHURO uteganyijwe tariki 12/03/17 ukazabera City Valley Hotel Nyabugogo, kuva saa 10h00 za mu gitondo kugera saa 15h00.

Kwitabira umuhango ni kwishyura 5 000Frw kuri telefone ya Angelique Umulisa ni 0788608117 comptable wa group Online Game & UNITY FAMILY (Iyo umaze kwishyura uhabwa ubutumwa burimo numero izagufasha kwinjira ahabereye umuhuro).

Ukeneye kugira ikindi wabaza kuri iyi gahunda wahamagara kuri iriya numero yatanzwe hejuru.

Ubuyobozi bwa Group ya WatsApp “ONLINE GAME & UNITY FAMILY”.

23 Comments

  • Your welcome.!!!!

  • number one

  • komeza ndumva ubuzima burikurushaho kugenda buba bwiza

  • Mbaye uwa mbere. ariko ni kagufi sana.

  • Murakoze cyane

  • Komeza

  • AKARYOSHYE NTIGATINDA MU ITAMA RWOSE. INKURU IBAYE NGUFI KABISA. Nelson se aba bakobwa ntibazamutwara umutima akibagirwa Brendah? Ni ukubitega amaso?

  • NUKURI MURI ABAMBERE PE ! NJYE MBA I RUSIZI ARIKO TURABAKUNDA

  • Nulisoni na Gasongo tubahaye ikaze mumurwa mukuru w,igihugu cyacu.

    muzahahurira nabyinshi byabagusha urugero rwahafi nuwo aliane nabagenzi be!!!!
    gusa uzazirikane impanuro wahawe na sogokuru ndetse nyogokuru, ndetse na mama gaju.
    muzirinde kuba ibigwari.
    muzaharanire kuba i ndahemuka rwose.
    muzabe focused kumurimo ntakindi.

  • Byiza cyane, gusa hari akantu gato ngaya bano basore. Kugeza uyu munsi ntanumwe uravugisha Dovine koko? bari bakwiye kwuhirira uru rurabo rw’umuvandimwe Brown hato atazasanga rwarumye cyangwa se ibyonnyi byararwibasiye. Gaju uramenye gusa uzazirikane ko Gasongo mwasangiye kawunga kw’ishuri, we na Nelson bakakwimukira bajya muri salon ukajya mu cyumba kubwo kuguha agaciro nk’umwali ubereye Urwanda, kuko birashoboka ko John yaba agiye kukubenguka. Ikindi nujya kwiga I Kigali uramenye wowe na Gasongo muzatwaze kigabo hato za sortie no gusurwa bitazatuma uhora umutekereza aho gutekereza ikayi n’ibiyirimo. Muzaharanire kwicaza ababyeyi mu cyicaro gikwiye bahabwe ikamba ribakwiye kandi muzibuke n’iry’ubutwari.

  • gasongo na nelson baritomboreye. biboneye abakobwa beza bazajya bibindira. muzabagabane umwe babili babili.

  • Ibintu biri muburyohe kabisa mukomerezaho

  • i like this story

  • Wabona ntahakuye umugore ? Nzaza kbsa

    • I like this story,always waiting the new part!!

  • Iyi Nkuru Nuburyoh.Kmz Wang.

  • aka gakuru kararyoshye,ese buriya nelson na john ntituzasanga bafitanye amaraso(isano)? aliane bamwitondere hamwe nabo bakobwa bashobora kubahindura! murakoze.

  • ee!!!! kwe maisha ni safari ndefu

  • Good musigaye mutinda ariko ndakanuka nkakabura nkukobisanzwe

  • Kmez Kbs Nuburyohe

  • karikaryoshye,nuko arigato!?ndumva ubuzima burimo bugenda neza!arikose,kontawibuka imfungwa!divine sewe, ntagakuruke!?mugiye mumugi muramenye ntimuzirare!ngo mwibagirwe aho mwajishe ibisabo!muzakurikize impanuro zabasogokuru na nyogokuru ndetse na m.brawn!

  • Sha nelson na gasongo mwitondere abo abakobwa kuko bashobora kuba inkomyi murukundo rwanyu gusa nelson john ni papa wawe ushonje uhishiwe papa gaju nafungurwe are be umuntu imana atarumuntu ahubwo ikunda umugore we yaramwubahije ari mana nawe azatuze amwubahe kuko numunyamutima iyo amwubaha kera aba akomeye cyane ibyo byose ntibyari kubabaho

  • wawuu!nc ????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish