Episode 35: Impamba ya John ihishuye irindi banga Nelson atari azi
Tumaze kubasuhuza bose Aliane yinjiye mu nzu hashize akanya agaruka afite urufunguzo.
Aliane – “Dore umuryango wanyu ni uriya, uzi amahirwe mwagize, uzi ko mu gitondo bari bagiye kuwutanga ngahita mbishyurira.”
Njyewe – “Ohlala! Imana iguhe umugisha! Turayagusubiza nta kibazo!”
Aliane – “Oya nta kibazo nimushaka, nako turabivugana.”
Aliane yagiye imbere natwe turamukurikira arakingura turinjira, yari inzu nziza idafite ikibazo, yari ifite ibyumba bibiri na salon mbega yari iberanye natwe.
Njyewe – “Wow! Iyi nzu kabisa ni sawa cyane! Ndabona ari yo nifuzaga kuzabamo pe!”
Gasongo – “Nelson, umvugiye ibintu! Ni ukuri ni nziza cyane!”
Aliane – “Noneho nizere ko mumpemba!”
Njyewe – “Kuguhemba gusa se? Ibyo ntubyibikeho utubwire igihembo kigukwiye turi tayari rwose!”
Aliane – “Ubu se mbatse icyo mudafite?”
Njyewe – “Eh, twanaguza ariko tukagushimira akazi keza wakoze! Usibye ko nawe mbizi ko utatwaka icyo tudafite!”
Aliane – “Hahhhhh! Rata nta gihembo mbasaba nanjye nikoreraga, buriya akazi kanjye si ako mu biro ahubwo buri munsi ngomba kumenya igikwiye nkagikora nk’inshingano zanjye.”
Gasongo – “Noneho n’ubu uri mu kazi?”
Aliane – “Cyane rwose!”
Njyewe – “Oh! Ntiwumva se! Ni umugisha kuri twe!”
Njyewe – “Gaso, reka turebe uko twisuganya rero dushake ibikoresho dutangire twibereho nk’abasilibateri nk’uko byahoze.”
Gasongo – “Ni byo kabisa, reka ndebe aga papuro nandike ibikenewe turebe ko twabigura.”
Njyewe – “Ni cyo nkwemerera, ibintu byose ni ukwandika.”
Gasongo – “Hahhhhh! Sasa! Nawe urabizi ko njye na bic twanywanye!”
Aliane – “Reka mbe ngiye gato mwisuganye icyo munkeneraho mumbwire mbafashe ni cyo mbereye hano!”
Njyewe – “Alia, urakoze cyane ni ukuri kutuba hafi.”
Aliane – “Murisanga ni ukuri.”
Aliane yarasohotse maze dushyira ibikapu hasi, Gasongo ajagajaga mu dufuka tw’igikapu akuramo ikaramu n’urupapuro atangira kwandika za matelas n’amashuka, amasafuriya n’amasahani n’ibindi byinshi ubundi dutangira gukora total, tubona ntibihura n’amafaranga twari dufite.
Gasongo – “Eh! Aya mafaranga turayakura he?”
Njyewe – “Bro, nyine ni arrangement nk’abasore, mu yo dufite tugure ibikenewe ibindi tuzajya tubishaka buhoro buhoro!”
Gasongo – “Ni ko bimeze, ahubwo reka tugire ibyo dukuramo.”
Njyewe – “Eh! Ese Gaso ko utanyibukije wana?”
Gasongo – “Iki se kandi?”
Njyewe – “Uzi ko twibagiwe kureba ya bahasha ya John?”
Gasongo – “Inka yanjye! Uzi ko nanjye nari nibagiwe!”
Nahise nkora mu gikapu vuba vuba nkuramo ya bahasha mu kuyifungura twese turikanga.
Gasongo – “Uh! Ibyo mbona se ni ibiki?”
Njyewe – “Yampaye inka! John uzi ko yadupfunyikiye impamba koko?”
Gasongo – “Amafaranga!”
Njyewe – “Ko ari na menshi se ahubwo?”
Gasongo – “Uuh! Urwo rupapuro se rwo rwanditseho iki?”
Njyewe – “Reka nze mfungure ndebe.”
Nakuyemo urupapuro nitonze ndarufungura, rwari urupapuro rwandikishijeho bic
y’umukara maze ntangira gusoma, hari handitseho amagambo meza kandi ahatse
byinshi ntari nzi.
Yagiraga ati “Hello Basore? Nizere ko mumeze neza, mufashe urugendo mugiye
gushaka ubuzima, ibi ni byo nifuzaga kandi ni byo nabifurizaga, iyi ntambwe isaba
imbaraga ndetse isaba no kumenya icyo ushaka ukagiharanira, ugashimishwa no
kwese umuhigo wahize.
Mu byo mukora byose muzajye mwibuka aho mwavuye, mufatane urunana mukore akazi kuko ari ko kadutunze mu myaka myinshi duhejeje, natangajwe namwe nkibabona, noneho bigerekaho n’ukuntu abo dukorana bambwiraga ukuntu nsa na Nelson.
Si nzi aho babiboneye kuko njye sinjya nireba, gusa mukomere kandi muzagire amahirwe mu kazi mutangiye nzababa hafi kandi nzabafasha ibyo muzaba munkeneyeho byose, ntimuzampishe ahubwo muzambwire byose ntacyo nabima murabizi ko nta mwana ndiza.
Aha muri ino bahasha harimo impamba y’umubyeyi, izabafashe aho mugiye kandi ntibirangiriye aha, nzakomeza mbashyigikire kuko nabonye umwana usa nanjye, basore urugendo rwiza n’akazi keza, from John.”
Twarangije gusoma Gasongo yitsa umutima yongera kunyitegereza maze arambwira.
Gasongo – “Uuh! Bro, ariko uzi ko John afunguye agaseke nahoraga nitegereza ariko nkabura imbaraga zigafungura?”
Njyewe – “Akahe gaseke se Gaso?”
Gasongo – “Uzi ko buriya nkureba nkabona usa na John?”
Njyewe – “Reka? Koko se?”
Gasongo – “Eh! Buhoro se ahubwo, ewana murasa cyane ahubwo nkimubona nagize ngo ni Papa wawe!”
Njyewe – “Uuh! No muri iyo budget ushyiremo aya miroire nzajye nireba ndumva naracitswe kubona ukuntu nsa na John!”
Gasongo – “Reka mbyandike ahubwo.”
Njyewe – “Ese ubundi wabaze ayangaya tukareba ko ibyo twapanze byavamo?”
Gasongo yatangiye kubara impamba ya John maze ariyamira ndikanga ntangira kubaza ibyo ari byo.
Njyewe – “Gaso, none se ko utangaye bigenze gute?”
Gasongo – “Uzi amahera arimo hano John yise impamba?”
Njyewe – “Uuh! Gaso, none se ubonye angahe?”
Gasongo – “Eh, ko ari amahera ra? Uzi ko yaduhaye ino budget twakoze maze akarenzaho ibihumbi mirongo itatu?”
Njyewe – “Uuh! Ibi ni ibiki Tere?”
Gasongo – “Mumbarize Suza!”
Twese – “Hahhhhhhhh!”
Gasongo – “Ahubwo tujye ku isoko tugure byose, iyi ni yo mpamba bavuze!”
Njyewe – “Amen! Ntacyo narenzaho usibye gushimira Imana. Bro, tugize amahirwe atabonwa na benshi, reka tuyasigasire ntazatuve mu ntoki.”
Gasongo – “Ni byo Bro! Ni ukuri birakwiye, ahubwo reba mabuja aturangire aho isoko riba tujye kugura ibi twanditse?”
Njyewe – “Reka nze gato.”
Narasohotse ngeze hanze nsanga hicaye umwe muri ba bakobwa witwaga Betty wenyine, nkomeza kugenda musanga, mugezeho ndamubaza.
Njyewe – “Harya ntiwitwa Betty niba nibuka neza?”
Betty – “Ubu se wabyibukaga?”
Njyewe – “Cyane rwose, ndibeshye se?”
Betty – “Oya. Ni byo rwose ahubwo ndumva uzirikana pe! Ntabwo numvaga ko waba unyibuka!”
Njyewe – “Ndakwibuka rero niba bikubangamiye wihangane!”
Betty – “Umva yewe, ubwo se byambagamira gute? Ahubwo ndumva, nako nyine murakaza neza mu gipangu!”
Njyewe – “Murakoze! None se Aliane ari he?”
Betty – “Sha yari agiye kuvugana na nyiri inzu ariko mu kanya araje. Eh, nguriya ahubwo araje, uzi ko atazapfa vuba!”
Narahindukiye koko mbona nguwo Aliane araje angezeho ahita ambwira.
Aliane – “Uuh! Betty se wamwibukaga? Eh, ariko nanjye nabaza amanjwa we! Ubu se wayoberwa uwo uyobora?”
Njyewe – “Yaba ari sakirirego kabisa. Alia, ko nagushakaga se?”
Aliane – “Eh, ndahari ni ukuri!”
Twahise tuzamuka dusubira muri ya nzu yacu aho twari tugiye gutangira kuba, Aliane ahita ambwira.
Aliane – “None se mwagize ikihe kibazo?”
Njyewe – “Ntacyo rwose ahubwo twashakaga kukwishyura ya mafaranga y’inzu wadutangiye ubundi niba byashoboka ukaturangira n’aho tugura ibikoresho hano hafi.”
Aliane – “Oh, nta kibazo rwose, usibye ko na bano ba nyiri inzu numvise ntazi ibyabo.”
Njyewe – “Uuh! Bisubiyeho se?”
Aliane – “Oya! Ahubwo uje kwishyuza uno munsi si we ugaruka ejo! Ubu nari mvuye kuvugana n’uje ngo ashaka kwishyuza kandi undi yavuye hano mu gitondo niba inzu ari iya nde simbizi!”
Gasongo – “Inka yanjye! Ubwo se wa mugani ntibazajya batwishyuza kabiri?”
Aliane – “Yewe nanjye si nzi pe! Gusa igihe mpamaze nari nzi umugabo umwe gusa wajyaga aza ambwira ngo mwishyure none haje umugore uyu munsi mubwiye ko nishyuye arambaza ngo ni nde nishyuye, mubwiye uwo ari we arikubita agenda arakaye cyane.”
Njyewe – “Uh! Ubwo se wenda uwo ntiyaba ari umugore w’uwo mugabo wishyuye mu gitondo ra?”
Aliane – “Oya, uwo mugabo umugore we ndamuzi, ahubwo ano mazu ashobora kuba ahuriweho n’abantu benshi kandi uko mbona babirwaniramo ashobora kuba atari ayabo!”
Njyewe – “Oh! Nta kibazo ndumva ibyo bitatureba cyane icyo dupfa na bo ni inzu, bapfa kutazajya batwishyuza kabiri!”
Aliane – “Yego sha! Ni byo Nelson, ahubwo reka tugende mbereke aho mugura ibikoresho.”
Twahise dusohoka turakinga tugeze hanze dukubitana na Mireille wari wambaye neza, ahita avuga.
Mireille – “Eh! Boss murisanga rwose turabishimiye!”
Njyewe – “Oh! Urakoze cyane ariko nyita Nelson ntacyo bitwaye ni ryo zina ryanjye.”
Mireille – “Ntabwo nzongera rwose. Mugiye he se ngo mbaherekeze?”
Njyewe – “Tugiye gushaka udukoresho two kuba twifashisha hano.”
Aliane – “Eheee! Mireille ntimumuzi ubu wasanga aje, uzi ukuntu ashya!”
Mireille – “Ariko Patrona aranyanga, urumva ukuntu ambwiye ngo ndashya!”
Gasongo – “Wimubeshyera ntabwo yangana, ahubwo se koko uraje cyangwa wivugiraga?”
Mireille – “Eh! Niba munshaka naza da, ubu se nakwanga kubaherekeza, ahubwo reka mbwire na ba Betty bose baze!”
Koko Mireille yahise agenda abwira ba bakobwa bose baza nk’abatabaye dusohoka igipangu Aliane ajya imbere atangira kutwereka quartier ndetse atunyuza kure ngo atwereke n’ahari bureau twagombaga gutangira gukoreramo duhingukira mu isoko.
Byari byiza cyane kuri njye na Gasongo, twavugaga ibyo dukeneye Gasongo yari yanditse na bo bakaduhitiramo ibyiza. Matelas ebyiri twashyize hariya, amashuka, n’ibindi bikoresho byose tugeze mu masafuriya n’imbabura Aliane araseka cyane maze aravuga.
Aliane – “Nelson! No guteka birimo se?”
Gasongo – “Uuh! None se twabaho tutarya?”
Aliane – “Oya Ngabo! Reka tuzajya dusangira nta kibazo, ubwo guteka mwabivamo koko?”
Njyewe – “Hari icyo bitwaye se? Guteka turabimenyereye erega!”
Mireille – “Ibaze kweri! Ubwo se twaba turi abakobwa gati ki? Ibyo mubiduharire n’ubundi turiye twenyine ntitwagira appetite!”
Njye na Gasongo twararebanye tubura icyo turenzaho dushyiraho akadomo ubundi dufata ibyo twari twaguze dusubira mu rugo.
Twagezeyo tuba nk’Abami, abakobwa beza barambura imikeka baradusasira bajya guteka turarya, tumaze kurya twumvikana ko tuzajya duhahira rimwe bagateka tugasangira.
Twarabasezeye tujya kuryama, ngeze muri chambre yanjye nta kindi cyari mu mutwe wanjye usibye Brendah. Nafashe Telephone mfungura data maze njya Online mfungura whatsapp, message zitangira gufunguka. Mu bantu bake nari mfite Brendah ni we naboneye message bwa mbere.
Yagiraga iti: “Nelson! Umbabarire ko ntaje kuguherekeza, wagira ngo Mama yari yabimenye kare, nagiye kuza aba arambwiye ngo ntahari ngo ninsigare ku kazi, kandi sha sinari kumusuzugura, none se wagezeyo?”
Nkimara gusoma iyo message nanjye nahise nandika vuba vuba ngo: “Ooooh! Bre! Ihangane nanjye nabyakiriye kandi nagezeyo nta kibazo ubu ndyamye mu cyumba cyanjye, ejo ngomba gutangira akazi!”
Ako kanya yahise ansubiza ngo:
“Wow! Maze ndagukumbuye, niba nzabishobora si nzi?”
Nahise musubiza vuva ngo:
“Bre! Urabizi ko burya amatage ari amatindi ariko urukundo ntirutana no kwihanganira ibihe nk’ibi, uzambe hafi ntazatsikira nkagwa ndabona umuhanda ndimo urimo ibinogo n’amakoni!”
Brendah ntiyatindaga gusubiza Message yahise ansubiza ngo:
“Humura sinzatuma utsikira, uzambabarire aho kugira ngo utsikizwe n’inzira uzanyuramo nzaguharurire akanjye kayira. Nelson, humura ndagukunda kandi cyane!”
Nkimara gusoma iyo message nahise numva itebeye mu ndiba yawo maze nsubiza vuba vuba ngo:
“Urakoze cyane mukundwa, umutima wanye uganjwe n’ihumure riturutse iwawe, sinzaguta kuko utari hafi yanjye ahubwo nzagaba amashami yawe ajye antwikira nugame agacucu.”
Brendah yahise ansubiza vuba cyane adatinze ngo:
“Ooooh! Woooow! Urakoze cyane Ma Nelly nanjye nzabikubahira kandi uzaba umwambaro nzambara nkaberwa abambona bose bagatangara, niba urukundo ari intambara nzayirwana!”
Nanjye nahise musubiza vuba ngo:
“Thank you Ma Bella! Uzandwanirira nanjye nkurwanirira, nufata icumu nzafata ingabo kandi nzi neza ko tuzatsinda. Eeeh! Bb nta amakuru ya Dovine kweri?”
Hashize akanya mbona message iraje yagiraga iti:
“Sha Dovine maze duherukana mu gitondo, yari ari kumbwira ko abakumbuye muha nomero zawe ahubwo urebe neza ko atakwandikiye.”
Nahise ndeba koko mbona muri message zaje koko nimero iriho ifoto ya Dovine maze ntangira kumwandikira.
Nkiri kwandika nahise numva umuntu ukomanze, mbanza kugira ngo si aho twabaga, yongeye gukomanga nahise numva ari ku muryango wacu ndabyuka, ngeze ku muryango ibikoba birankuka………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 36 muri Online Game……..
********************
ITANGAZO
Online Game & Unity Family WatsApp group inejejwe no kumenyesha abantu bose bakurikira inkuru ya Online Game ko hateganyijwe umunsi wo guhura kw’abasomyi b’iyi inkuru ya Online Game mu rwego rwo kumenyana, kwishimisha ndetse no gushyiraho gahunda y’ubufatanye( abishyize hamwe ngo nta kibananira).
Uwo munsi w’UMUHURO uteganyijwe tariki 12/03/17 ukazabera City Valley Hotel Nyabugogo, kuva saa 10h00 za mu gitondo kugera saa 15h00.
Kwitabira umuhango ni kwishyura 5 000Frw kuri telefone ya Angelique Umulisa ni 0788608117 comptable wa group Online Game & UNITY FAMILY (Iyo umaze kwishyura uhabwa ubutumwa burimo numero izagufasha kwinjira ahabereye umuhuro).
Ukeneye kugira ikindi wabaza kuri iyi gahunda wahamagara kuri iriya numero yatanzwe hejuru.
Ubuyobozi bwa Group ya WatsApp “ONLINE GAME & UNITY FAMILY”.
29 Comments
Mwanditsi wacu urakoze cyane!!. Nelson irisangira rizabateranya rwose ntakabuza babiri kuri bane ahaaaaa!!mfite ubwoba pe,singaho nyamara jhon ni père wa nelson wabona abonye ababyeyi be disi.
eeehh! kweli nelson buriya john siwe papa wawe cg mukuru wawe? ahaaa reka tubitegereze, ahubwo c abo bakobwa ko bakuziye woe na gasongo muzabakira ra? gsa muzirikane aho mwajishe ibisabo byanyu ntimuzatatire igihango ngo mwice isezerano mwasigiye Brendan na gaju. ndabakunda nimuduhe akandi
Woooow.!!!! thanks kbs.
Thx mwanditsi kararyoshye pe.
Hello basomyi beza ba Online Game!!! Ndabasuhuje mugire amahoro!!! Mbega episode iryoshye we weeeee!!! Gusa ikintu gitumye Nelson ibikoba bimucika birabe ibyuya ntibibe amaraso Mana rwose!!! Iyo inkuru igeza aharyoshye nibwo hazamo ibibazo byo gukubitwa bikomeye, gufungwa cyangwa c kwirukanwa mu nzu!!! Mana fasha abana bawe Nelson na Gasongo episode ya 36 bazabe amahoro. Amen
ibi bintu birimo uburyohe rwose Nrlson akuwe ibikoba ni iki mwabantu mwe
Mbega byiza John umubyeyi mwiza cyane.Tekereza ukuntu Nelson abonye Papa we bakazashaka Mama we bakamuhindura akaba umuntu muzima,Mana we urugendo rw’ubuzima ni rurerure kandi inzira igera ku byiza ntigororotse pe ariko iragorana ikagera aheza COURAGE MWANDITSI mMWIZAAAAiyi nkuru ijya inkora ahantu
EEH BIGENZE UTE ? UWO NI ALIANE UKOMANZE ? GUSA ABA BASORE BAJYE BIBUKA KO BASIZE BRENDAH NA GAJU INYUMA! NELSON ABONYE SE NI JOHN TU WASANGA UWO KIKI ATORERA UMWUKO ATARI NYINA WA NELSON ! GUSA AMAKURU YA JOJO NAYO ARAKENEWE PE MURAKOZE
ndabona ari Ariane uje kwishyuza care ze!
Sha ntakabuza John ni Papa Nelson rwose. Naho muraje mwumve intambara y’abakobwa barwanira abasore. Gusa Nelson na Gasongo ndabizeye ntimuzabone amasha atamba ngo mute izo mwambaye. Ark rero ayo mazu mucumbitsemo nababishyuza ibyabo bidasobanutse wabona aray’iwabo wa Maman Brown. Congs umwanditsi courage!!!
yoooh umwanditsi nawe utera comment bikanezeza rwose kuk ushyiraho amarangamutima yawe KBS none c kok Nelson abaye iki kweli ??atk abo bakobwa rwose sinzi ko ibyabo bizagenda neza ark ndabasabye baziteararike rwose bibuke ababo basize kd babahay amasezerano KBS nshimiahijw nuko john akomeje kwitwara neza nkumubyeyi kd ndabona ari papa Nelson kuk yatangiye nokubibwirwa amaherez azitekerezaho neza azasanga afite amateka bahuriyeho.wawooooo gaju uzagire amasomo meza rwose ks uzatsinde
Komeza twumve
Muraho Bayobozi b’Umuseke, Mwanditsi, namwe nshuti Basomyi ba Online Game? Imana ibahaze amahoro. Iyi nkuru ntagiteye ubwoba kirimo kuko ndayireba irangira kandi ikarangira neza nubwo haribo birantega nyinshi. Ndabo ari inkuru y’igisanira n’igisekuru. Sinzi uko iyi nkuru iteguwe n’aho yateguriwe ariko ndebesheje ijisho ry’abakuru, aya mazu n’ayo kwa Sekuru wa Brown (iwabo wa Nyina) tuzabimenya buriya muri bice bibiri bikurikira.
Ndabona mu minsi mike Gasongo na Nelson bagiye guhura na ka kana (Kelly) kahururije Nelson akabona ubutabazi. Nelson abonye ise umubyara, Nyina se ko mbona agira amarere byibura azibuka gusaba imbabazi nka nyina wa Kelly? simbizi, bazasubirana se nya John? nabyo simbizi. Nongeye kwishima kumva aba basore mu kanwa kabo humvikanamo izina “DOVINE” kuko numvaga asa n’uri kwibagirana kandi bakwiye kumuhora hafi ngo hato Brown atazibagirana muri we. Bakwiye kumwitaho cyane kurusha uko bakwita kuri Gaju na Brendah kuko aba bo nta kibazo bafite gikomeye cyane nka Donive.
Ibi babikoze baba bafashije Brown kurusha uko bamufashije mbere. kandi Nelson ajye yibuka ko ariwe wabaye iteme rihuza akagari kitwa “Brown” ndtse n’akitwa “Dovine” iryo teme rikaba ryari ryubatse mu mudugudu wita “Umutaka wa Me2U”.
Mwanditsi, nujya usoma aya magambo y’abasomyi bizagufasha kujya unoza inkuru bityo uyihuze n’ibyo abasomyi bifuza, cg se aho uzahera ukora iyindi mu gihe iyi izaba ishyizweho akadomo. Ikindi n’uko ubasha kumenya sosiyete uko iteye uhereye kubituvamo nyuma yo gusoma icyo watugejejeho.Murakoze.
Ngarukanye akandi kantu, ejo hazaza ndabona John agiye kuzahesha Mama Brown imitungo y’iwabo, kuko niba ariwe se wa Nelson koko tubaye tutibeshye, twibuke ko yakoraga mu mishanga ya se wa mama Brown ari naho sekuru wa Brown yakoraga nka Zamu. Iyi nkuru iteguranywe ubuhanga pe, henga mbitege amaso.
Ubu se mwebwe ntimubibona ko John ari papa wa Nelson uriya akaba Nyina wa Nelson wananiye umugabo we John?
Ninziza rwose ariko zikabije kuba ngufi cyane.izi nzu nizo kwa Maman Brown,John ni Papa wa Nelson,Nelson&Gasongo mwirinde abo bakobwa kuko bashobora kubagusha mubyago byavamo no kwirukanwa ku kazi gusa mukomere kunama mwahawe na Sogokuru&Kaka&Maman Brown kandi mugume kwibuka abakunzi banyu.
Iri sangira ko ritangiye kundya ahantu? Iri ni kidobya tu. Rindira gato urebe ngo abakobwa bararwanira abahungu. Congz kuri Nelson wabonye papa we. Mwibwirane vuba ahubwo mukureho urujijo, ahasigaye muryoherwe n,ubuzima
Mumbabarire kabsa kuba mudakunze kubona comments zanjye kuri iyi inkuru”Online Game”narayisomye kuva kuri Episode up to 35 gusa narayikunze kuburyo ntabona uburyo mbibasonurira gusa ngize ngo mvuge abantu bavugwamo bwakwira bugacya Nelson na Gasongo muri intwari bikomeye kd abashyize hamwe Imana irabasanga ikindi kd ndashimira Umusaza John wababonye bwa mbere akamenya ko mukwiye kubona ibyiza akabahoza amarira mwari mumaze iminsi murira none mukaba mugeza aho kwifuzwa na buri wese Imana imuhe umugisha utagabanyije.
Maman Brown yabaye umugore w’intangarugero yanga gusiga abana arabasigasira none nawe ageze kurwego rushimishije Imana imuhe umugisha gusa nizeye ko Pascal umugabo nawe azahinduka akazava mumunyururu yarumvise Brown nawe nahumure azavamo byihuse Blendah Gaju na Dovine mwihangane nubwo mutarikumwe nabo mwahaye ikibanza mumitima yanyu umunsi umwe muzishima mugaragiwe mutambuka gitore mudatsikira kuko urugamba mwarwanye rugeze mumahina ndabashimiye kd ndabakunda.
Aliane nawe nakomeze umutima mwiza afitiye aba basore ntazahinduke cg ngo yicuze nibibi Imana izamuhemba nsoza nabwira Nelson ko John ari we papa we umubyara rero nawe nakomeze abiharanire ntazakire ngo yibagirwe gukinga.
Murakoze turi kumwe
Yooooo nari nibagiwe pe mwirinde abo bakobwa bashobora kubagusha mumutego bityo mukibuza amahirwe mwari mubonye kd burya amahirwe aza rimwe mubuzima so mwirinde mube indahemuka gusa turashaka kumenya n’amakuru ya Jojo disi
Abo bakobwa manawe mubirinde kuko nu mutego ukomeye Ejo hatazavuka ibibazo ibyo gusangira byo ntabwo mbishigikiye pe! Nelson na Gasongo mube maso kuko imbere hari ama koni .Umwanditsi wacu courage!
Nulison akaba abonye se!hhhhh
Big up Umuseke n`umwanditsi wacu. John ni Papa wa Nelson, ahubwo wamugore uhora umutesha umutwe asaba cash kandi ntamwana agaragaza ni Maman Nelson. Nelson na Gasongo birinde kandi nibiba ngombwa bashake indi nzu bajye kwibana bashyire imbaraga n`umwete mukazi bahawe baragaze umusururo kandi batsinde ibishuko byose.Bahe isomo rikomeye abo bari nibazana ibyo gusamara no gutatira inshingano. Dovine bambe,ni akomere kandi igihe Brown yakatiwe kigiye kurangira. Azasohoka Maman Brown n`aba basore bageze kure bamufate ukuboko nawe atere intambwe. Papa Brown we azabona isomo ko ubugome n`ubugwari ari umurage mubi kandi nta wavuma uwo Imana itavumye ubuzima burahinduka iyo umuntu ahanira icyiza Imana iramushyigikira. Nelson wari usuzuguritse mumaso y`abantu yabaye ikiraro cyo kwambukiraho mugihe isi yasaga naho iguye kumuryango wa Pascal. None agiye kubona umuryango no guhozwa amarira.
Isomo: Haranira kugira neza ukobyagenda kose,uzabisanga imbere, kandi wirinde guhemuka kuko utazi icyo iminsi ihishe.
Bakunzi ba Online game hamwe n’umwanditsi, mwaramutse!!! rwose iyi nkuru irimo isomo rikomeye cyane, irigisha ubuzima ndetse no kwihangana musubize amaso inyuma mutekereze.
umwanditsiii nakomeze atwigisheee kandi murakora cyaneee
Mumbabarire kabsa kuba mudakunze kubona comments zanjye kuri iyi inkuru”Online Game”narayisomye kuva kuri Episode 1 up to 35 gusa narayikunze kuburyo ntabona uburyo mbibasonurira gusa ngize ngo mvuge abantu bavugwamo bwakwira bugacya Nelson na Gasongo muri intwari bikomeye kd abashyize hamwe Imana irabasanga ikindi kd ndashimira Umusaza John wababonye bwa mbere akamenya ko mukwiye kubona ibyiza akabahoza amarira mwari mumaze iminsi murira none mukaba mugeza aho kwifuzwa na buri wese Imana imuhe umugisha utagabanyije Maman Brown yabaye umugore w’intangarugero yanga gusiga abana arabasigasira none nawe ageze kurwego rushimishije Imana imuhe umugisha gusa nizeye ko Pascal umugabo nawe azahinduka akazava mumunyururu yarumvise Brown nawe nahumure azavamo byihuse Blendah Gaju na Dovine mwihangane nubwo mutarikumwe nabo mwahaye ikibanza mumitima yanyu umunsi umwe muzishima mugaragiwe mutambuka gitore mudatsikira kuko urugamba mwarwanye rugeze mumahina ndabashimiye kd ndabakunda Aliane nawe nakomeze umutima mwiza afitiye aba basore ntazahinduke cg ngo yicuze nibibi Imana izamuhemba nsoza nabwira Nelson ko John ari we papa we umubyara rero nawe nakomeze abiharanire ntazakire ngo yibagirwe gukinga Murakoze turikumwe
bano bakobwa bazagufata kungufutu!
CONGZ umuseke.rw. MURI ABANTU B’ABAGABO
iyinkuru iraryoshyepe!ngahoda!Nelson ngo ibikoba biramukuka!yaba ari Jojo,sebahu!yaba ari banyirinzuse!?cga ni m.Kelly !gusa John abaye arise wanelson byaba aribyizape!ndagushimiye Nelson kuba wibutse dovine!ibukako ariwowe kiraro gihuza brawn na divine binyuze mumutaka,maze nawe ukomeze kumuba hafi!dore ubonye uburyo bwokubaho!brawn azakwitura kuko uzaba warakomeje kuhirira ururabo yasize ateye!ariko kdi ntuzishinge ibyumugi ngowibagirwe aho wajishe igisabo!nibwo mugenda muhura namakoni menshi,ariko nzinezako muzarwana urugamba mukarutsinda kundunduro.umuseke turabemera.
njye ubu biba byandenze
nc????
Comments are closed.