Episode 32: Nelson amenye byose ku nzitizi ziri mu rukundo rwe na Brendah rutifuzwa na Mama we
Brendah – “Nelson! Mbabarira unyumve!”
Njyewe – “Ndakumva Bre! Nta n’ikizatuma ntakumva, yaba urusaku rw’amahindu, yaba ibiza n’ibizazane bizamfuka amatwi nzemera mbe icyambu cyiharira amagorwa nkumve kuko ubikwiye!”
Brendah – “Nelson, nahuye n’inzitane mu rugendo rwanjye nawe, gusa umbabarire kuko naguhishe, si nari ngamije kukuryarya yewe si nari ngamije kuguhisha byose ahubwo uko nabyitwayemo nibwiraga ko ari byo byaguha amahoro kubera ibizazane mwahuye na byo.
Nagushimiye uburyo wahabaye intwari ugasubiza akebo iwa Mugarura, byose nabaga mbizi, nta makuru naburaga kuko Jojo yabaga ahabaye. Ibyabaye kuri mwe byaje bizanye n’ibyambayeho, Nelson wumve ngo usibye kugukunda byonyine nagize ingabo, naho ubundi nta kindi nari niteze.”
Ibyo byose Brendah yabimbwiraga anyitegereza mu maso nanjye nari muteze amatwi ndikiriza arakomeza.
Brendah – “Nelson, uko undeba uku nakuze mbana na Mama uzi, wamenye ndetse wanyuze imbere kenshi igihe wazaga kurya imvange wakundaga cyane igihe wari uri hariya ku mutaka, uriya mutaka wawe ni wo wa wundi wabaye icyambu kinyambutsa, ubu nkaba ndebana nawe mu bihe bikomeye nk’ibi.
Nelson, nakuze ndi umwana mu rugo, wa wundi wakinaga ngwira igikati bakansigasira bambuza kumena icyayi, sinari wa wundi wo kwambikwa amasashi ahubwo nari uzira amazi akonje.
Ibyo byose byari binkwiye icyo gihe ntabwo byabonagwa na buri wese ahubwo byabonwaga na bake, nanjye ngirirwa umugisha wo kuba umwe muri abo! Nelson, amateka yanjye n’ababyeyi banjye ni cyo kimenyetso cyonyine nsigaranye kuko byabaye amatsa bapfuye telephone, iyi nguhamagaraho ukanyitaba, iyi ureba mfite mu ntoki!
Byose mbyumva ubu ariko nari kubimenya nkiri muto kuko ndi imfura nkaba na bucura. Umunsi umwe nari ndi kumwe na Mama mu cyumba cye aho nari ndi kumuzingira imyenda, mfata ishati mu kuyitegereza nsanga ni iy’abagabo ndatangara ni ko kumubaza nti: “Mama iyi shati ni iyande?”
Mama yarikanze abyuka vuba dore ko yari yirambitse ku buriri maze aravuga.
Mama – “Ngo ishati? Iyihe se?”
Nahise musubiza nti: “Iyi shati wayiguze utabona ko ari iy’abagabo?”
Mama yahise yihumura maze yitegereza ishati namwerekaga aho kunsubiza atangira kurira.
Njyewe – “Uh! Atangira kurira?”
Brendah – “Yego sha, Nelson! Uko undeba uku iyo mbonye umuntu arira ndira ku murusha kabone n’iyo naba ntazi ikimuriza, byongeye kubona Mama arira byari amabara kuri njye sinabirebaga ngo mbihamye sinanabyumvaga ngo mbyitse menye ko numvise, ahubwo byateye intimba umutima wanjye maze ndawurekura urisanzura ukora igikwiye, nta kindi nari mfite ku bwanjye usibye gufasha uwanyibarutse kurira.”
Njyewe – “Oh My God!”
Brendah – “Nelson, twararize turihanagura turongera turarira, umbwiye ngo waririraga iki ntacyo nabona, gusa nakubwira ko naririraga Mama. Hashize akanya Mama aratuza nanjye ndatuza maze mu kumubaza ikimurijije yitsa umutima ahumeka insigane.
Ati: “Mwana wa, iyo shati ihishe amateka atazigera asibangana muri njye, si uko nayiguze, si uko nayihishe ahubwo aho iri si nari nzi ko yaba igihari. Yewe si nari nzi ko wari ukwiye no kuyikoraho!”
Mama akivuga gutyo, nabaye nk’aho atari njye wa nyawe ahubwo ari njye w’amateka, nahise nihutira kubaza Mama impamvu, maze mu mutuzo mwinshi ansaba gucisha make maze arambwira ngo: “Bre! Iyo shati ni iya so!”
Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba kuko ari ubwa mbere Mama yari amaze kumbwira ibyerekeye Papa umbyara, akenshi iyo namubazaga yarambwiraga ngo nzabimenya nkuze.
Naratuje maze ntega amatwi, na we araterura ambwira ntacyo ankinze ngo: “Iyo shati ihatse amateka akomeye ntifuzaga ko uzamenya ariko bibaye ngombwa ko uyamenya.”
Yarambwiye ati: “Ubwo nari umwangavu niga mu mashuri yisumbuye nari umukobwa udashamaje, nari inkumi ishinguye ariko nkababazwa n’uko abandi bana babaraga inkuru z’ababakunda njye nkiburamo.
Sinari mfite uburanga bw’inyuma ku mubiri yewe nta n’igikundiro nari mfite, ibyo byose byatumaga niheba nkimenya ngasa n’ubayeho njyenyine. Uko iminsi yashiraga ni nako nihebaga, byari ibihe bikomeye kuri njye kuko nafataga umwanya munini nitekerezaho bikantera kwiyanga.
Umwanzuro nawufashe vuba maze niyemeza gushaka inshuti uko yaba imeze kose ngo nanjye njye mu murongo w’abandi bana twiganaga, nakomeje gutegereza ariko imbuto yanga kwera.
Hari umunsi umwe twari turi gusoza umwaka wacu w’amashuri, maze umwarimu wacu w’indimi ansaba ko naza kumufasha guteranya amanota nanjye nikiriza vuba dore ko nari mbonye umwanya wo kwihuza ibitekerezo byazaga kenshi iyo nabonaga abandi bari kumwe n’ababo.
Naremeye maze njyana na we mu ishuri rimwe, twari babiri gusa, ntangira guteranya amanota y’abana yari abereye titulaire, muri uko guteranya amanota yanganirije byinshi maze nanjye ndirekura ntangira kumubwira ukuntu rimwe na rimwe niyanga kuko ntawe unkunda,
Yabyumvise vuba maze atangira ku nyihanganisha, ambwira ko na byo biri mu mpamvu zatumye ampamagara, yambwiye ko na we bimubabaza iyo abonye abandi bana bari kumwe n’ababo, ariko njyewe akabona ndi maama mbigenze nte, bimubabaza.
Akimara kumbwira atyo nishimiye ko mbonye uwantekereje, ntangazwa n’uko yabonye ibindimo kandi akabyubaha, maze ndeka ibyo nari ndimo muhanga amaso na we akomeza kumbwira byinshi byiza kuri njye ndetse akora no mu ndiba z’umutima kwitangira biranga njya kure mu bitekerezo.
Nyuma yo kubona ko natwawe yansabye ko twimuka tukava aho tukajya ahiherereye, mbanza kubyanga ariko nongera kwibuka ko umurezi angana n’umubyeyi ndemera. Niko kuzinga ibitabo ndabimuhereza maze arambwira ngo: “Genda ushyiremo agakanzu maze unsange hanze kuri gate umusecurite umubwire ko urwaye ndaba namubwiye ntabwo ari bwange kugukingurira.”
Narikirije ngo yego, ni na ko byagenze nasohotse ikigo nemye bwasaga nk’aho bwahumanye, ako kanya nkigera hanze y’ikigo nakanzwe n’uwanturutse inyuma akamfata mu nda mpindukiye mbona ni mwarimu wanjye, narasetse maze na we aramwenyura ako kanya mbona moto ziparitse aho yurira moto imwe abwira umu motard wari usigaye ngo amukurikire, nta yandi mahitamo nari mfite nanjye nuriye moto ntazi aho njya.
Twakomeje kugenda moto ya mwarimu iparika ahantu hamwe, kuko ntari mpazi navuye kuri moto nsanga Prof maze na we yishyura vuba ajya imbere ndamukurikira, twinjira ahantu tugezemo nibwo nabonye neza ko ari muri lodge. Narikanze nshaka gusubira inyuma ariko ndavuga nti ntacyo reka mfate neza akanya mbonye, uru rushobora kuba ari urukundo kandi sinakurwitesha.
Naramukurikiye yinjira mu cyumba nanjye ninjiramo arakinga maze arambwira ngo: Urabona hano hari icyo hatwaye se?” Nanjye nahise musubiza vuba cyane nti: “Ndabona hatuje.”
Prof yahise ambwira vuba ati: “Si cyo wifuzaga se? Niba uhagaye umbwire tujye n’ahandi njye nta kibazo mfite!”
Narikirije mvuga ko nta kibazo mfite pe!
Ako kanya uwakoraga aho aba azanye amacupa nari mbonye bwa mbere bayafungurira imbere yanjye, uwari uyazanye amaze kugenda Prof yansukiye mu kirahuri na we arisukira aransomesha ntangira gukorora kuko numvaga bindya mu muhogo.
Byose byari ubwa mbere kuri njye mu minota mike nari ntangiye kuzungera ibyo ni byo nibuka, nakangutse mu gitondo nkabakaba aho nari ndi mbura umuntu, maze ndabyuka ndeba hirya no hino mbona hose harampamagara, naritunganyije nambara imyenda yanjye maze ndasohoka mbona izuba ryakambye mfata inzira nerekeza ku ishuri, nsanga inkuru yabaye kimomo ko ntaraye mu kigo.
Nahaswe ibibazo mbura ibisubizo agapapuro nabonye muri ayo masaha kari aka mwarimu wanjye, wambwiraga ngo: “Niba wumva wikunda ntiwibehye ngo umpingutse mu kanwa kawe, ibindi njye nawe tuzaba tubivugana.”
Koko naratuje nakira byose week end irandikwa ndataha, nyuma y’icyumweru ndagaruka nza nzanye n’umubyeyi, bamaze kumubwira byose yahise ambwira ngo ni njye imbere tugende, mubajije ngo tujye he, arambwira ngo: “Sinakwishingira ikigoryi cy’umukobwa cyigira ikirara, ca aha se tugende!”
Nagize ngo ni imikino, ntangira kwinginga Papa ngo ambabarire, nemera icyaha nsaba n’imbabazi arambabarira ariko imigeri irambona mpinduka moto! Byari igisebo gikomeye kuri njye ariko ni na njye wizize, muri ibyo byose mwarimu wanjye namuhishiye ibanga rikomeye nanga kuvuga ko ari we nyirabayazana.
Nasubiye mu bandi ariko mfite ipfunwe, aho nanyuraga hose bandyaniraga inzara maze hashize ukwezi sinitabirira igitaramo cy’imitsi ine ni nako byagenze n’ukwezi kwakurikiye niko gufata inzira nerekeza kwa mugaga, muganga akimara kunkorera Exam yahise ambwira ngo: “Sigasira umwana dore utatwite”
Nakubiswe n’inkuba ariko n’ubundi nagiye kwa muganga mpinyuza kuko nabikegaga, natangiye kwibaza uko bizagenda ariko mbura igisubizo. Nagerageje kubihisha ariko uko bwacyaga bukira byagendaga bigaragara ari na ko bagenzi banjye bagendaga babinuganuga.
Nikubise imbere ya Mwarimu mubwira ko ntwite, aranyihanganisha ambwira ko azamfasha ariko sinzavuge ko ari we. Narabyemeye ndatuza inda ibaye nyarwege banyohereza iwacu, nkihagera byabaye ibindi mba igicibwa bampa akazu hanze nagereranya n’ak’uburushyi.
Naje kubyara umwana w’umukobwa Mama anyitaho ngarura intege, hashize iminsi nibwo mwarimu yangezeho ansigira amafaranga nita ku mwana. Byabaye amahirwe umwana wanjye arakura akurana ubwiza butangaje. Bre, uwo mwana ni wowe!”
Njyewe – “Oh my God!”
Brendah – “Nelson, Mama yamaze kumbwira uburyo navutsemo byabaye ibindi kuri njye numvise ahari ndota, numvise byose bihindutse ntangira kwireba mu yindi ndorerwamo.
Mama yakomeje kumbwira byose ati: “Wakomeje gukura ukurana ubwuzu ari bwo na njye natangiye gucuruza amata hariya dukorera waza uvuye ku ishuri ukansanga hariya tugatahana nk’uko na n’ubu ubigenza.
Prof wanjye yatangazwaga n’ukuntu ngenda ntera imbere n’ukuntu nkwitaho, maze na we atangira kunyitaho cyane akajya anzanira utuntu twiza. Ubwo icyo gihe nanjye narishimaga mbese nkumva ibintu ari mahwi.
Nakomeje gukora cyane ndunguka ari nabwo iriya restaurant dufite hariya yatangiye gukora. Prof yakuye ingofero maze ahita angurira iyi nzu tubamo akajya aza rimwe na rimwe udahari ubundi akongera akagenda.
Vuba aha wiga mu wa gatanu nibwo nagize umunsi mukuru w’amavuko maze anzanira aga telephone keza arambwira ngo ‘akira ino telephone ni iyawe ariko uzitwararike sinzasome amabi’.
Nibajije ayo mabi avuga ndayabura, atangira kunyigisha uko bayikoresha, yari imeze nk’iyo ngiyo ufite neza ni na yo mpamvu nayikuguriye. Iyo yazaga no mu buriri, buri wese yabaga yihinnye hirya ari Online, yarayikundaga cyane ku buryo najyaga nkeka ko ashobora kuba ayikunda kundusha.
Hari umunsi nazindutse mu gitondo njya gutegura icyayi gihiye nza kumubwira ngo aze kumeza. Nkihagera nasanze afite telephone yanjye ndetse yabishe maze arambwira ngo: “Nta soni! Nako fata wandikire abagabo bawe ubabwire baze mujyane ku meza, sinakubwiye ngo sinzasome amabi muri iyi telephone?”
Naguye mu kantu ntangira kumubaza impamvu y’ibyo maze azunguza telephone ayihonda hasi arabyuka arambwira ngo nzongera kumubona nirutse.
Yaransize aragenda telephone iba iradutandukanyije kandi itaraduhuje, kuva ubwo koko sinongeye kumuca iryera nta nubwo nongeye gutunga telephone ukundi ahubwo dore ejo bundi nibwo nari nagiye kurangura, maze ndigutambuka numva imodoka yari iparitse ivugije ihoni ndikanga, mpindukiye nkubitana amaso na Gaston Papa wawe!
Habe no kunsuhuza yahise ambwira ngo: “Harya ngo umukobwa wawe asigaye afungisha abantu?”
Naratunguwe ndamubaza nti: “Ese koko umuntu umaze imyaka ingahe mutabonana ni uko umusuhuza?”
Ibyo ntiyabyitayeho ahubwo yambajije uburyo ngo wafungishije umusore witwa Bruce akaba ari umuhungu w’inshuti ye bakorana. Bre, ndashaka kukwihanangiriza kuva muri ibyo urimo, niba udashaka kuzaba nkanjye, niba ushaka ko so aduha amahoro va muri ibyo by’inkundo urimo, iyaba wanakundaga umusore ufatika, kariya gahungu kaza kurya imvange iwanjye ni ko wazanye ukerekana hano maze abantu bakabasiga muri salon bagataha. Eh, byarambabaje! Bre, byarambabaje cyane ntiwabyumva. Umva nkubwire, uriya musore simushaka, simushaka, mbisubiremo simushaka!”
Nelson, Mama namubwiye ko bitashoboka ariko anyihanangiriza bwa nyuma ndetse ansaba guhitamo we cyangwa wowe.
Nelson naratuje ndwana n’umutima mwizeza ibitangaza mubwira ko nkuretse, aratuza. Mu kanya nkimara kubona ko ari wowe uje nabuze uko mbigenza maze ndakwihakana kuko nari nzi ko ndibugusange kandi nari nzi ko unyumva.
Nelson, mbabarira ndagusabye wumve ko ngukunda kandi cyane, ni ukuri ibyambayeyo uyu munsi ubyihanganire sinakureka ngo mbishobore pe!”
Ndi kumva ibyo byose nari nabaye nkuri mu nzozi ariko inzozi z’impamo, nitegereje cyane Brendah maze nitsa umutima ndamubwira.
Njyewe – “…………………….”
Ntuzacikwe na Episode ya 33 muri Online Game……………..
********************
12 Comments
Yewe ndumva Brendah yaravukiye mu mashida. Nelson namukunde cyane azahite amurongora vuba na vuba se ataracura indi migambi. Ariko Nelson yari akwiye kubanza agafata avance kugirango atazahava amucika, cyane ko Brendah ari mwiza.
Yoooooo niyihangane rwose amubabarire nawe siwe kandi bafatanye barwane intambara y’urukundo kandi bazatsinda.thx umuseke
Wooow.!!!
Ooooh my God!!!!!
IMANA IFASHE ABA BANA MU RUGAMBA BAGIYEMO
Nelson babarira Brendah kuko nawe si we ni ababyeyi be badashobotse si uwo ngo ni se nkurikije ibyo yakoreye nyina ni umugome mubi ni ingirwamurezi nako mwalimu nduzi ko nta murezi umurimo kuko umwalimu nita umurezi ni ugira inama abo abanyeshuri cg urubyiruko muri rusange akabafasha gutekereza neza ngo batangiza ejo hazaza habo njye uwo sinanatinyuka mwita data kuko utishimiye kwitwa papa nuwo yabyaye ntaba agomba no kumwivangira mu buzima ngo yazaga adahari akanarenzaho ngo umukobwa wawe nkaho we atari uwe please abagabo cg abasore bari aha nizere ko ntawuzakora iri kosa rwose burya niyo wakwihakana umukobwa cg umugore mwabyaranye umwana wawe ntukamwihakane. Naho nyina we sinzi uko ibye nabivuga arenze kuba bwenge buke rwose sinumva ukuntu aguhemukira uri umwangavu bene kariya kageni, akakugaruka imbere kuko abonye ko wikuye habi hari aho umaze kwigeza ukongera ukamwumva?? Bakobwa bari aha ibi bibabere isomo! Icyo nzi nuko uwo ngirwa se wa Brendah nuko gufasha nyina aruko yabonaga ashoboye kwikura mubibazo yibeshejeho asa neza akongera kumugirira irari kuko urukundo rwo ntiyarwigeze. Ibyo byose yabimukoreye kugirango akomeze kumugira indaya ye none kuko ntiwagirira umwana utigeze wifuza ko anamenya ko ari wowe wamubyaye. Mma Brendah ndamugaye cyane rwose njye umuntu ankoreye nkibyo sinzi ko yanangaruka mu maso keretse nibura azanywe no gusaba imbabazi umuryango wanjye kuko njye nanazimuhaye nazimuha nyuma. Gusa icyo nabagayiye bombi bahuriyeho ni abanyerari ubundi se akarenzaho ubugome nyina we akarenzaho ubwengebuke kuko ntaho numvise ko yigeze amukunda. Thx Umuseke gusa niba nasomye neza simbizi ariko uko iyo shati mma Brendah yayibonye ntaho nabisomye, yaba se yarayihataye igihe amena phone yafushye? Yayisize se muri lodge?
mbefa agahinda nihurizo bivanze!
Nelson kunda umwana urumva ko afite impamvu
mbega!biteye agahinda!Nelson, kunda ugukunda!ndumva Brendan yaravutse mubibazo! gusa imana izagufashe,ntazabe ari mushiki wawe!ndagushimiye kuba waramuteze yombi,ukamwumva mukaganira!komeza wihangane, ubuzima buzahinduka kdi buzagenda neza.Brendan, azaba uwawe!tks
Sibwo Nolusoni (amugani wa mukecuru) na Brendah bagiye kuzasanga bahuje ise ubabyara!
@Simba Jean, Nelson na Brendah ntabwo bahuje Papa wabo kuko dukurikije aho inkuru imaze kugera, ikigaragara ni uko John wa mugabo ukora mu ruganda wahaye akazi Nelson, Maman Brown na Gasongo ari we ushobora kuba ari Papa wa Nelson. Naho muri iyi nkuru uyu Gaston (Papa cg ingirwapapa w aBrendah)we ni undi mushya kaba ari we se wa Brendah, ndabona rero ntaho bahuriye cyereka ahubwo niba wenda bavindimwe cg bafite ikindi bapfana tukazabibona mu nkuru imbere!!!
Komeza
Comments are closed.