Digiqole ad

Kimisagara: Mu gitondo kare, yagonze akabari kubera ubusinzi

 Kimisagara: Mu gitondo kare, yagonze akabari kubera ubusinzi

Mu gitondo hafi saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa gatatu umusore wari utwaye imodoka ya Nissan Hardbody yarenze umuhanda agonga urukuta rw’akabari ku muhanda umanuka ku Kimisagara ugana Nyabugogo urenze kuri dos d’ane zo hafi y’ahitwa kuri green corner.

Imodoka yayirengeje umuhanda yinjira mu kandi kabari
Imodoka yayirengeje umuhanda yinjira mu kandi kabari

Ababonye uyu musore wari kumwe n’inkumi (bikekwa ko batashakanye) bavuga ko yari yasinze kandi yasaga n’ukiva mu kabari muri iki gitondo.

Aho yagonze naho ni ku rugo rw’akabari.

Bavuga ko urebye nta kindi cyaba cyateye iyi mpanuka uretse ubusinzi kuko nta nkomyi cyangwa ikindi kintu cyari gutuma arenga umuhanda akagonga urukuta muri icyo gitondo cya kare.

Umwe mu bahageze mbere ati “Ashobora kuba yasinziriye cyangwa yarangaye byo gusinda agashiduka yatikuye urupangu rw’abandi”

Iyi mpanuka yabaye mu gihe uyu munsi nyine Chief Supt Lynder Nkuranga umuvugizi wungirije  wa Police y’u Rwanda yatanze ubutumwa buhamagarira abantu kwitwararika umutekano muri izi mpera z’umwaka.

Cyane cyane abantu birinda gutwara ibinyabiziga basinze, gutwara ku muvuduko ukabije n’uburangare bundi bikunda gutera impanuka mu mpera z’umwaka.

Chief Supt. Nkuranga yasabye ubufatanye n’abaturage mu kugaragaza ahari ibyaha biciye ku mirongo y’ubuntu bamenyesha Police (113 impanuka mu muhanda, 3512 ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 997 ruswa, 111 inkongi, 112 ikindi kihutirwa).

Police muri ibi bihe by’iminsi mikuru ngo ubaye wasinze ufite impungenge zo gutwara ikinyabiziga wayihamagara ikagutwara.

Yashwanyaguje urukuta kubera umuvuduko
Yashwanyaguje urukuta kubera umuvuduko
Abamubonye bavuga ko nta nkomyi cyangwa ikindi kintu cyari gutuma arenga umuhanda mu gitondo cya kare
Abamubonye bavuga ko nta nkomyi cyangwa ikindi kintu cyari gutuma arenga umuhanda mu gitondo cya kare
Yaba ari umutoza w'intore? Uwagonze ni umusore abamubonye bavuga yari avuye mu kabari atahanye n'iyi nkumi gusa ntacyo babaye.
Yaba ari umutoza w’intore? Uwagonze ni umusore abamubonye bavuga yari avuye mu kabari atahanye n’iyi nkumi gusa ntacyo babaye.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • ikaze Kweli…..Umutoza w’intore koko?

  • Satani yabahembye;

  • Ngo umugabo yahaze urwagwa atashye iwe agwira insina iravunika, ni ko kuyibwira ati n’ubundi ni wowe nyirabayazana.

    • Hahahaahaa nubundi akabari niko nyirabayazana!

  • Iyi ntore ikwiye gusubira mu kiburamwaka cy’itorero.

  • N’Intoraguramayugi

  • Yooo imana ishimwe kuko ntamuntu wahakomerekeye imodoka nijye muri garage nigipangu gisanwe

  • Ariko murareba urukoza soni”kujya mu mafuti wambaye umwambaro w’abatoza b’intore!!” aka ni akumiro, kurara ku gasozi n’umukobwa usa kuriya!!! utwaye Imodoka isa kuriya!!!

  • Aba bantu se, n’ubwo amasura yabo yahishwe banze baramenyekana!!

  • pole sana driver mwenzangu kosa umetenda aiko ya ma driver kugonga ukuta ya bara imekuima DENI!!!!!!!!

  • WABONA BARIBAVUYE MURI NIBATURE

  • NIBATURE!!!!!!!!!!

  • Nibature koko!!
    Yabanatuye kbsa warara kugasozi,ugatahana ikiryabarezi bikakugwa Amahoro koko??? Ahaaaa nzoba ndeba

  • Nibature koko!!
    Yanababatuye kbsa warara kugasozi,ugatahana ikiryabarezi bikakugwa Amahoro koko??? Ahaaaa nzoba ndeba

  • Hhhhhhh uyu muntu uvuze ko bari bavuye muri nibature aranyishe kbsa cyakora Imana ishimwe ko ntawakomeretse cg ngo ahasige ubuzima naho ubundi kuba yagonze akabari avuye mu kandi ndumva ari buhite afata umwanzuro wo kuzireka. Ngo uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo!

  • Gutwara imodoka umuntu yanyoye agacupa kenshi nibibi kandi polisi yacu ntihwema kwitwigisha ububi bwo gutwara imodoka twanyoye gusa bibere n’abandi isomo, kandi yishyure nibyabandi yangije.

Comments are closed.

en_USEnglish