Muhanga: Ibyo Abafatanyabikorwa bagezeho birashimishije
Mu rugendo shuri abanyamabanga bahoraho b’ihuriro ry’abafatanya bikorwa b’Uturere n’Umujyi wa Kigali, bakoreye mu karere ka Muhanga, aho babanje kwerekwa ibyo iri huriro ryagezeho ku bufatanye n’abikorera, abari muri uru ruzinduko bavuze ko ibyo abafatanya bikorwa bagezeho bishimishije.
Biziyaremye Gonzague ni umunyamabanga uhoraho wa JADF mu Karere ka Muhanga, avuga ko abafatanyabikorwa b’Akarere, bigabanyijemo ibice bitatu birimo Komisiyo y’Ubukungu, Imibereho myiza , Ubutabera n’imiyoborere myiza, ari nazo nkingi n’ubuyobozi bw’Igihugu bugenderaho, buri komisiyo ikabazwa ibyo yagezeho.
Yagize ati:˶Ubufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere nibwo bwatumye tugera kubyo twiyemeje gukora˵.
Mutarutinya Theogène, ni umunyamabanga uhoraho wa JADF mu karere ka Rusizi, avuga ko urugendo barimo ruzabafasha kwigiranaho kugira ngo, barebe aho intege nke ziri, bityo bibafashe kunoza imikorere.
Yagize ati:˶N’ubwo hari ibyo twakoze bishimije ariko ntawabura gushimira abafatanyabikorwa ba karere ka Muhanga,ku bikorwa byiza tubonye˶.
Usibye kugaragarizwa imikorere ya komisiyo aba bakozi beretswe ibikorwa by’iterambere birimo ibiraro by’inka, imirima y’inanasi, ahazubakwa isoko rya kijyambere, n’ibagiro rigezweho rihereye mu misozi yo Murenge wa Shyogwe.
Biteganyijwe ko nyuma y’uru rugendo shuri, aba bakozi bazajya gusura ibikorwa bya bafatanyabikorwa mu karere ka Gasabo ho Mujyi wa Kigali.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW