Digiqole ad

Ndago: Inka yatemwe n’abantu bataramenyekana

Mu Mudugudu wa Gitovu , Akagali ka Ndago, Umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera  ho mu Ntara y’Amajyaruguru inka y’umuturage witwa Nyiransabimana Vestine yatemwe n’abagizi banabi bataramenyekana.

Abayitemye ntibaramenyekana
Abayitemye ntibaramenyekana

Umuyobozi w’Akarere ka Burere ushinzwe Ubukungu n’Iterambere Zaraduhaye Joseph, avuga ko ibikorwa nk’ibi birimo kugaragara mu Mirenge ya Rusarabuye, Butaro na Rwerere.

Ubuyobozi bw’aka karere kandi burakangurira abaturage kwirinda amakimbirane n’imyumvire mbi ngo kuko ari byo ntandaro y’ibikorwa nk’ibi bibyara kwica.

Muri uyu Murenge wa Rusarabuye kandi ngo hamaze iminsi hagaragara ibikorwa nk’ibi aho mu minsi ishize hari umutarage waranduriwe imyaka undi bakamutemera inyanya.

Zaraduhaye avuga ko ibi biterwa n’amakimbirane agaragara hagati y’abaturage aho usanga umwe atishimira ko undi atera intambwe kandi we agikennye, akagurisha umusaruro w’amatungo  nta gire icyo amumarira.

Akomeza avuga ko ubuyobozi burimo gukurikirana abakoze iki gikorwa bagerageza no gukangurira abaturage kugira ngo bareka imyumvire nk’iyi.

Avuga kandi ko iyo habayeho igikorwa nk’iki kiba kivuye ku burangare bw’irondo, abaturage bose bateranya amafaranga maze bakagura indi nka.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Ariko niryari iyileta izaduha amahoro? Nonese nimba mwananiwe gucunga umutekano muraturyoza iki? Mufite aba plice+abasilikare+rocar difens+kk sacrute+inkera gutabara.nindi mitwe ishinzwe umutekano,arikongo iyo bigenze kuriya abaturage batuye aho byabereye bateranya amafaranga bakagura indinka?izo nzirakarengane zirishyurira iki? Zakoze iki?umutekano wananiye leta umuturage arabyishyurira? Ubuse leta iratuganishahe?nakumiro abagabo bararya imbwa zikishyura.birutwa nokwibera impunzu,nukage wishyura ibyangije nabashizwe umutekano.

  • Iyo nteruro yanyuma yangije byose.Kuki umuntu agomba kuriha ibitari mu nshingano ze? Ayo mategeko atangwa na nde koko? Hanyuma ngo turi mu gihugu kigendera ku mategeko.Ahubwo ibyo ni byo bihungabanya gahunda za Leta ureke ibyo babeshya.

Comments are closed.

en_USEnglish