Hateranye inama yiga by’umwihariko ku mihindagurikire y’ikirere cy’u Rwanda
Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA) kuri uyu wa 22 Mutarama yatangarije abanyamakuru ko bakoranyije inzego zitandukanye na sosiyete sivile ngo barebere hamwe uko igihugu gihagaze mu mihindagurikire y’ikirere n’icyakorwa kuko ngo igira ingaruka mbi cyane ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, raporo ikorwa n’iyi nama yateranye none itangwa ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gusuzumwa ku rwego rw’igihugu.
Dr Mukankomeje avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa ba REMA irebera hamwe ikibazo cy’imyuka ihumanya ikirere, ngo nubwo ikiri micye muri Africa ariko iriyongera no mu Rwanda.
Muri iyi nama havamo raporo itangwa ku buyobozi bw’igihugu kugira ngo ishingirweho mu bijyanye no kubungabunga umutungo kamere, impindagurike y’ibihe n’icyakorwa kugira ngo itabangamira iterambere rigamijwe.
Dr Mukankomeje avuga ko banareba uko no mu bindi bihugu gahunda zo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zihagaze kugira ngo bagire amakuru ahagije igihugu cyagenderaho.
U Rwanda ngo rwaguze ibikoresho bya Meteo bihagaze akayabo ka miliyoni ebyiri z’amadorari, ibi bikoresho ngo nibyo bitanga amakuru y’ibanze ku kirere cy’u Rwanda n’uko gihindagurika.
Muri iyi nama havuzwe ko umwaka ushyize ari wo mwaka wari ufite ubushyuhe kurusha indi myaka yabayeho.
Ibi ngo bivuze ko ubushyuhe bugenda bwiyongera no mu Rwanda, ingagruka zikurikira kwiyongera kw’ubushyuhe ngo ni nyinshi zirimo n’indwara zitandukanye ndetse na Malaria.
U Rwanda ubu kandi ngo rwamaze kugura icyuma kinini kitwa “Climat change observatory” gifasha mu gutanga amakuru kuburyo mu myaka 10 bazaba bafite amakuru ahagije ku mihindagurikire y’ikirere.
Iyi nama nyungurabitekerezo yateranye uyu munsi itanga raporo itangwa buri myaka ine ubu ikazatangwa babanje gukusanya amakuru yose bayishikirize ‘cabinet’ yigweho maze ishyikirizwe Inteko ishinga amategeko.
Biteganyijwe ko iyi raporo ku makuru y’imihindagurikire y’ikirere cy’u Rwanda izarangira neza mu 2017 ikohererezwa United Nations Framework Convention on Climat Change (UNFCCC) .
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ikirere cy’u Rwanda???????????????????
Comments are closed.