Rwamagana: Polisi yumvise ibibazo by’abaturage ikoresheje Mobile Police Vehicle
23 Mutarama 2015 – Kuri uyu wa kane, ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanyabikorwa n’abaturage(Community policing) ryakoresheje ku nshuro yaryo ya kane ikitwa Mobile Police Station , mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana mu rwego rwo kwumva no gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no kubafasha kubishyikiriza inzego zibishinzwe.
Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuze ko ubwo Polisi yahagurutse ibibazo byabo wenda byaba bigiye gukemurwa neza.
Fiston Murego umwe mu baturage bari bazanye ibibazo byabo yagize ati:“ Ni byiza ko mutwegera kuko turi gukorerwa akarengane kuko nta kuntu umuntu amara imyaka 15 aburanira ikintu yatsindiye ariko ntagihabwe.”
Murego yabwiye abanyamakuru ko afite ikibazo cy’isambu ingana na metero kare 30 kuri 282 yaburaniye kuva mu 2001 aratsinda ariko akaba atarabasha kuyihabwa kuko ba nyirayo bahora bajurira kandi nabwo ntabure kubatsinda.
Theonestine Kampire nawe yavuze ko afite ikibazo cy’uko yapfukiranwe ubwo yajyaga gushaka gatanya n’umugabo we bitewe n’uko yagiye gusaba icyangombwa cy’uko yasezeranye agasanga uwari Burugumesitiri ntiyigeze asinyaho bityo bakamubwira ngo azanyuze ikirego cye kuri Interineti ariko we yabibonyemo amananiza kuko nta n’amafaranga ngo yabona yo gutanga icyirego abinyujije kuri internet.
Ibibazo aba baturage bazaniye Police byinshi byiganjemo ibireba inzego zitandukanye z’ubutabera, ibibazo by’umutekano mucye, ibishingiye ku ihohoterwa ryo mu ngo n’ibindi….
CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko Mobile Police Station yashyizweho mu rwego rwo kwegereza ibikorwa bya Polisi abaturage hagamijwe cyane cyane kumva ibibazo byabo no kubikemura.
Uyu muvugizi wa Police CSP Celestin Twahirwa yavuze ko abaturage bagomba gukomeza gukorana n’ibiro bya Police bibegereye.
CSP Twahirwa yagize ati: “ Ibi si ukugira ngo ugize ikibazo areke kugera kuri station ya polisi y’aho atuye ahubwo ni ukugira ngo tuborohereze kuko hari abo usanga batuye kure y’ibiro bya Police.”
Abaturage bishimiye ko police yabegereye ikaba yaje kumva ibibazo byabo bityo bayizeza ubufatanye mu mikoranire nk’uko bisanzwe.
CSP Twahirwa yavuze ko Rwamagana ije ku mwanya wa kane mu duce polisi y’u Rwanda imaze kugeramo ikoresha Mobile police station ndetse ko kuri ubu hari gahunda yo gukomeza mu tundi duce twose tw’igihugu kandi ko hari na gahunda yo kongera imodoka zikora iki gikorwa ku buryo buri karere cyangwa intara bigize u Rwanda byaba bifite imodoka yabyo.
Yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu mu gihugu hose hari gukoreshwa imodoka eshatu za Mobile Police Station.
Ibibazo bimaze ngo kugarangaza muri utu duce tune police imaze kugeramo ngo higanjemo ibishingiye ku makimbirane hagati y’abagize imiryango, amakimbirane ashingiye ku mitungo, n’ibindi bishobora gukemurirwa mu nzego z’ibanze.
Mobile Police Station ni gahunda yashyizweho na Polisi y’u Rwanda aho yakira ibibazo by’abaturage.
Muri iyi gahunda, Police iyo imaze gukusanya ibi bibazo ireba ibishobora gukemirwa n’izindi nzego ikabibashyikiriza kandi izo nzego zikazatanga raporo y’uko ibyo bibazo byakemuwe.
Kuva iyi gahunda ya Mobile police station yatangizwa, CSP Twahirwa yavuze ko mu duce tune bamaze kugeramo ko bakiriye byibura ibibazo bitari munsi ya 70.
UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW
6 Comments
Byiza cyane…
Mu Rwanda hari inzego zikora neza cyane kurusha izindi:
1.RDF/Ingabo z’u Rwanda
2.Ikigo cy’abinjira n’abasohoka
3.Polisi
Ego waraionye uretse ko ntavuga ngo nr 3 nuko ikora cn gusuma nr 1, naho uundi 1=2=3 Ingabo= Police=Ikigo ca abasohoka n´ainjira
Wao nibyiza cyane kdi mukomereze aho wenda nabandi babonereho kdi birakwiye niba our Excellence amanuka akicarana nabaturage abandi bo bashyizweho nabaturage cg yahaye ubwo bubasha ubwe kuki tutamureberaho.Vive police kuri iyo ndanga gaciro.ariko nanabitumire muzadutumikire.Mutubarize umuyobozi wa station ya Kanombe/icyahoze ari EWASA ubu ngo ni ECUL,igituma atamanuka ngo arebe akarengane kari mwitangwa ryamapoto ni nsinga kdi ibyo bitangirwa ubuntu???? ashyigikira aba manpower be yirengagije inyungu za rubanda abereyeho kurengera.ngo abumwami yahaye nibo bamwimye amatwi,police mudufashe gukurikirana aho abo bantu bashizwe gutanga umuriro.baza kwiyakira icyacumi no mungo zabantubakakubwirako niba utabikoze bazayajyana ahandi bazi agaciro kayo..nzaba ndeba iherezo….
nshimiye twanda national police
Kuri iyi modoka bazongereho inzira yatuma abafite ubumuga babasha kuhagera nabo.
Tujya dukunda kubibahirwa kd iyo nzira irashoboka kuboneka bityo nta munyarwanda uzaba uhejwe.
Murakoze
Comments are closed.