Ku kigo cy’Indangamuntu uko bakira ababagana ntibivugwaho rumwe
Ahakorera ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu ku Kimihurura bavuga ko bashobora kwakira abantu 400 buri munsi cyangwa banarenga, bamwe mu bagana iki kigo binubira serivisi mbi bavuga ko bahabwa. Umuyobozi w’iki kigo we avuga ko abinuba ari ababa basaba ibyo badafitiye uburenganzira cyangwa ibyangombwa byuzuye, ndetse ngo hari n’ababa bashaka indangamuntu kandi ari abanyamahanga.
Kuri iki kigo hajya haza abafite ibibazo bitandukanye baturutse kure ya Kigali nko mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu n’ahandi…
Abagana iki kigo cy’indangamuntu (NIDA) ni ababa barataye indangamuntu, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, abashaka gukosoza amakosa ari kuri ibyo byangombwa. Muri aba bamwe muribo bavuga ko batishimiye serivisi babonera kuri iki kigo.
Vestine Ingabire yaje kuri iki kigo avuye mu karere ka Nyabihu avuga ko abangamiwe na guhora asabwa kuzagaruka.
Ati “Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nari naje hano kureba ko indangamuntu yanjye yakosowe. Uyu munsi nabwo nagarutse bambwira ko batarayirangiza. Ubwo nzagaruka ubutaha.”
Ingabire avuga ko agorwa n’ingendo no gusiragizwa muri ubu buryo, kandi ngo amaze gutanga amafaranga arenga 25.000Rwf mu ngendo akora aza gukosoza amazina ari ku ndangamuntu ye.
Umugabo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko hari abakozi bo kuri NIDA bagira imvugo mbi, hakaba n’abadashaka gusobanurira abaturage icyo bakwiye gukora.
Yagize ati “Mu bigaragara ntabwo bakira abantu uko bikwiye. Bafata umuntu nkaho azi ibintu byose, kandi hari ababa bigiza nkana. Ureste n’ibyo hari abagira imvugo itari nziza.”
Pascal Nyamulinda umuyobozi w’ikigo cy’indangamuntu avuga ko abaturage bishimira serivisi babonera kuri iki kigo, gusa ngo ‘nta byera ngo de’.
Ahamya ko abatanyurwa na serivisi bahabwa ari ababa batujuje ibisabwa cyangwa abasaba ibyo badakwiye guhabwa. Aba ngo barimo n’abashaka indangamuntu bikagaragara ko atari abanyarwanda.
Ku bijyanye na serivisi mbi n’imvugo mbi ishobora kuba ku bakozi abereye umuyobozi, Nyamulinda avuga ko bishobora kuba bivugwa n’abatanyurwa nyine.
Ati “ Ndahamya ko abaturage bishimira serivisi tubaha, gusa abantu bose ntibakwishima. Hari abo ushobora gusubiza inyuma kuko bimwe mu byemezo basabwa ntabyo bafite. Urumva nk’aba ntibakwishima.”
Umwe mu bakozi bo ku Umushinga w’indangamuntu akeka ko gutinda kubona ibyangombwa bishobora no guterwa n’uko aha kuri NIDA hakorerwa ibyangombwa bikenerwa n’abantu benshi cyane birimo amakarita y’indangamuntu, impushya zo gutwara ibinyabiziga, amakarita y’impunzi n’ibindi byangombwa by’abanyamahanga baba mu Rwanda.
Mu bakenera serivisi zo ku Umushinga w’indangamuntu harimo n’abahamya ko serivisi zihatangirwa zibanogeye.
Camir Kazage wo mu karere ka Nyagatare avuguruza abitishimira serivisi zo kuri NIDA. Kazage ati “Njye mbona uburyo bakira abantu ntacyo bitwaye.”
Naho Mutuyimana Jean Marie Vianey, waturutse mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko kuri NIDA, serivisi zaho zidatinda ugereranije no kubona icyemezo cyo ku murenge cyemerera umuntu gusaba indi ndangamuntu.
Mutuyimana avuga ko iyo umuntu afite ibisabwa byose, atamara igihe kinini kuri NIDA.
Hari abavuga ko iki kigo gikorera ahantu hato ndetse gifite abakozi bacye ugereranyije n’abakenera serivisi zabo, bityo ngo bikaba impamvu y’uko serivisi zitanoga.
Pascal Nyamulinda uyobora iki kigo ibi ntabyemera gutya kuko avuga ko nubwo bakira abantu benshi ariko bagerageza kunoza serivisi babaha.
Ati “Hari amezi twakiramo abantu benshi cyane ku buryo dushobora kwakira abantu 1000 ku munsi ibyo bibaho gake cyane. Tugerageza kubaha serivisi nziza bose.”
Hari icyifuzo cya bamwe mu baturuka mu turere twa kure nka Rusizi, Nyamasheke na Nyabihu ko hashyirirwaho amashami y’Umushinga w’indangamuntu nibura kuri buri Ntara aho kwirirwa baza i Kigali.
Pascal Nyamulinda avuga ko ku biro bya buri Murenge mu Rwanda ubwaho naho ari nk’ishami rya NIDA kuko ibyinshi mu bibazo byakirwa ku mushinga w’indangamuntu i Kigali ngo bishobora gukemukira mu biro by’irangamimerere ku murenge.
Alain Joseph MBARUSHIMANA
UM– USEKE.RW
23 Comments
Sha umugore wajye twavuye Canada tugeze kuri NIDA bamuha ID mu minsi 3 gusa…, ubwose iyo service ntiyihuta koko !!!
Jye nashimye imikorere ya NIDA
Wikirirwa ubuvuga kuko iyo uri uwo muri diasporant muri services za immigration na NIDA service zawe zihabwa priorite, niko bimeze!
Ahubwo nibazaga yuko byagorana kuko hari document zimwe na zimwe uba utarabona !!!!
Bagira service mbi rwose batitaye ko umuntu aturuka kure nama tike.
jye nagiyeyo irangamuntu narayitaye bampa indi muminsi 7 ,iyo wujuje ibyo ibisabwa ,Irangamuntu uyibona vuba.
Batanga service neza cyaaane uyu munsi gye nagiyeyo mfite ikibazo cyindangamuntu yatakaye nahamaze iminota itarenze 10 ubwo murashaka ko bahinduka abamalaika?
Kugira ngo borohereze abava mu Turere twa kure bakunze gusiragira kuri NIDA bikaba bibatwara amafaranga menshi (reba nkuriya umaze gutanga ibihumbi makumyabiri na bitanu 25.000 Frw) byaba byiza Leta ishizeho za “branches” za NIDA nibura imwe muri buri Ntara.
Naho ibyo gusiragira kw’abantu bamwe batabona igisubizo vuba byo birahari ntawabihakana, ariko biterwa n’uko ikibazo giteye. Ndizera ko abakozi ba NIDA batasiragiza abaturage ku bushake.
Ikigo cy’ubutaka (land center) nacyo cyikosore kuko muri iyi minsi kiratanga serivisi mbi itihuse cyane cyane muri serivise ishinzwe mutation. Udepoza ibyangobwa bisaba mutation ugategereza amezi na amezi ugaheba. Rwose muyobozi mukuru wa land center dufashe duhabwe serivisi yihuse nk’uko migration ibigenza naho umuntu yatekereza ko bamushakaho ruswa kandi yenda Atari byo. niba hari ibibura bajye batubwira tubishake aho gutegereza utazi iherezo.
NIDA ikora neza cyane ahubwo yari ikwiye igihembo. Ahubwo service z’ubutaka nizo zatuyobeye rwose
Ibya service y’ubutaka byo ni agahomamunwa. Ndisabira abanyamakuru ngo bazajye rimwe hariya ku karere ka Gasabo, maze baganirize abaturage baba bahicaye baje muri service y’ubutaka ku bibazo binyuranye, bazahakura amakuru menshi ajyanye na service ihatangirwa mu by’ubutaka. Bazibonera uko abaturage bababaye.
Ikibazo kijyanye no kubona ibyangombwa bya “mutation” ni ingorabahizi, wibaza niba ari akazi kenshi karimo gatuma abantu batabona ibyangombwa byabo ku gihe, cyangwa niba uriya ubitanga ariwe ubikora (ubitinza) ku bushake kugira ngo abantu bibwirize bamujombe akantu abone kubasinyira. Ibyo aribyo byose, usanga abantu benshi bavuga ko hashobora kuba harimo ikibazo cya RUSWA..
Rwose imikorere ya NIDA nta njyana,nataye indangamuntu njya kuri police no ku murenge mu munsi umwe ibyo bangomba bari babimpaye, bigiye kuri NIDA byamaze amezi 5, nsubira ku murenge bambwira ko itaraboneka banohereza kuri NIDA ngezeyo ngo ninjye ku murenge nsubiye ku murenge bampa ibaruwa ivuga ko hashize igihe nshaka indangamuntu kd nyikeneye, nyigejeje kuri NIDA bampa rendez-vs ya nyuma y’icyumweru, ejo kuwa 26 nazindukiyeyo njya ku murongo utagira uko ureshya nka nyuma y’isaha ngeze kuwo ugomba kumfasha ku idirishya rihari ati kuki se utanyuze kuri uriya muryango wo hakurya ngo bakurebere ko ntayihari musubiza ko ntarinzi aho baca kuko nta cyapa gihari nta n’umuntu uyobora abantu, arangije ngo WINSAKURISHA!
Mbega abasore beza bavuga nabi, bari totally careless, wagira ngo ntibarezwe, ntibayobora umuntu aho agomba kunyura, mbese NIDA ifite service mbi kurusha iya banki y’abaturage y’u rwanda. Nyakubahwa Muyobozi wa NIDA si byiza kuvuga neza ikigo ukuriye, gukora ikosa ubwabyo si ikosa ahubwo ikosa ribi ni ukutikosora
mwaramutse, ndatangazwa nuko umuntu avuga ngo imitangire mibi ya service, cg ngo kuvuga nabi, muby’ukuri burya niba hari ikintu kigora ni ugukora akazi kaguhuza n’abaturage umwaka umwe ugashira undi ugataha, cyane cyane nko muri NIDA ahantu buri mutura Rwanda wese agomba kugera, kuvuga nabi rero siwo muti w’ikibazo, kandi NIDA nta mpamvu z’uko yatanga service nabi kuko service ihatangirwa irihariye pe.
Ahubwo ni ukuri bakoraneza kuko akazi bakora gasaba no kwihangana kubera guhura n’abaturage bafite imitekerere n’imyumvure itandukanye.
Courage NIDA mukora neza pe.
Munyamakuru ,ntabwo service zose za permit zitangirwa kuri NIDA,KURI NIDA hakorerwa permit ntago ariho zitangirwa,rero nta muntu ufite ikibazo cya permit ujya kuri NIDA ahubwo ajya kuri police.
Rwose service zindangamuntu zitangwa neza,ahubwo nuko service nziza abantu batayumva neza,Service nziza ntikuraho amategeko abantu tuba tugomba kubahiriza.cyangwa procedure zigomba gukurikizwa.
Yewe Munyamakuru, ujye ubanza ukore analyse y`inkuru mbere yo kuyitangaza, this is not professional at all. Iyo uvuga ngo umwe mu bahakora utamuvuze, ibyo ntago uba ukibaye umunyamakuru w`umwuga.
Ikindi ujye wirinda kuvuga ibyo udafitiye amakuru, kuba NIDA ikora ibyangombwa (uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga) wavuze, ntaho bibangamira services za ID.
Hanyuma ko wavuze ngo bamwe baranenga, abandi bagashima, n`iki utanga nka conclusion.
hello guys! Yego ntabyera ngo de! ariko rwose ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu(NIDA) gikora neza kandi gitanga service uko bashoboye! erega twese ntituba duhuje ibibazo ! iyo rero ugiye yo ufite ikibazo runaka nundi afite ikindi hari amategeko akurikizwa kandi niko biri! uwahawe icyumweru biterwa nikibazo cye! uwahawe iminsi myinshi cyangwa mike nabwo bivana nikibazo uko giteye! ariko kandi natwe tujye dushyira mugaciro bagira ikiganiro cyabo nkunda rwose gica kuri RTV kidusobanurira neza uko kiriya kigo gikora na service gitanga twe kwigiza nkana rero natwe abaturage hari ubwo tubigiramo uruhare! NIDA njye mbona itanga service nziza rwose nubwo itaba ijana ku ijana! ariko baragerageza… courage NIDA!
Alain Joseph, kuvuga ngo “Umwe mu bakozi bo ku Umushinga w’indangamuntu akeka ko gutinda….” ntago biri professional at all, ni byiza kuvuga uwatanze “quote the source”.
Hanyuma ujye ubanza ubaze amakuru neza, uyavuge uko ari, atari uko ubyiyumviye.
NIDA nta service za permis itanga kuko si police.
Kandi ujye kora ubusesenguzi “analysis” hanyuma unatange conclusion.
Ndahamya neza ko NIDA itanga service nziza, zirenze izo yagatanze.
NIDA mukomereze aho.
@KIKI
Ukobigaragara ntabwo professionalism y’itangazamakuru ngo ni iki. Iyi nkuru y’UM– USEKE.COM iri mu nkuru zikoze neza za bene aka kageni kurusha izindi nyinshi cyane.
Umukozi cg umuntu runaka ashobora kwifuza kudatangazwa umwirondoro we mu nkuru, ibyo ni ibintu byemewe kandi bisanzwe cyane kubera impamvu zitandukanye. Ibi kereka niba ari wowe utari ubizi, guhera ubu ubimenye.
Ibyo uvuga badafitiye amakuru ntabwo bisobanutse kuko ntacyo umunyamakuru nabonye yavuze atabwiwe, birazwi neza ko Polisi y’igihugu ariyo itanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ariko NIDA niyo izikora, ni akazi ka NIDA rero ko kuba abantu bashobora kuhaza babaza ibya Permis zabo bazikosoza se cg ibindi.
Uti bamwe baranenga abandi bagashima none umunyamakuru ntiyatanze CONCLUSION??? Ibi biragaragaza ubumenyi bucye ufite mu mikorere y’itangazamakuru, ntabwo umunyamakuru atanga umwanzuro agaragaraza ibiriho akagira n’inshingano zo kutagira uruhande abogamiraho.
Ubu iyo uyu munyamakuru aza kuba yavuze iby’abanenga gusa ntahe ijambo na Pascal cg n’abandi bashima nibwo twari kumutwama twese, naho ibyo yakoze nabikoze neza cyane ku buryo akwiye amanota nka 9,5/10.
Niba uri umukozi wa NIDA cg n’ahandi mu rwego runaka komera ku muheto kandi wihatire guha serivisi nziza abakugana.
Wirirwe neza
Jye nagiye ku Kigo cya NIDA mfite ikibazo cy’amazina nshaka gukosoza izina, bambaza niba mfite ikibigaragaza ngira amahirwe nari mfite ya ndangamuntu ya kera yigipapuro naje ari sa mbiri bambwira ngo sa cyenga ngaruke kuyifata ko baba bayikosoye naragarutse ndayibona ubu se koko murashaka ko bakora bate? umuntu wabonye indangamuntu umunsi umwe ahubwo bakora neza cyane sinabona uko mbashimira pe. Jye ahubwo ntekereza ko abavuga ko bakora nabi nuko bababwira ibyangombwa bikenewe bakabibura bakaboneraho kuvugako nta serivisi nziza babonye. Jye ndashaka kubaza Rufangura: Ese Rufangu ujya wumva ibiganiro bya NIDA binyura kuri radio y’u Rwanda cyangwa ngo urebe ibiganiro bya NIDA binyura kuri tereviziyo y’u Rwanda? Ibibazo byose umuturage aba afite niho binyura, ufite indangamuntu ifite ikibazo, ushaka kwifotoza etc… byose muricyo kiganiro bavuga ibyangombwa bikenewe. Ikindi wamenya jye nashakishije itegeko rishyiraho kiriya kigo n’inshingano zacyo nsanga mu nshingano zacyo ntaho bagomba guhurira n’umuturage. Ikigo gikora Indangamuntu zikagiha ubuyobozi bushinzwe gutanga ibyangombwa aribwo bw’umurenge ubundi umurenge akaba ariwo ukemurira ibibazo ukabizanira icyo Kigo. Uzashake iryo tegeko urisome neza ubone kuvuga ibyo uvuga. Ahubwo ndabona no kwemera kwakira abaturage ari uko Imirenge biba byayinaniye noneho abaturage bakigira kuri icyo kigo nacyo kikabafasha nubwo atari inshingano zacyo
NIDA ikora neza neza ahubwo ifite abantu benshi yakira ndetse harimo n’abateka mutwe. Umuntu akaba ashaka guhindura izina ry’umubyeyi we kugira ngo wenda azajye kuburana kugabana umutungo n’abo yita ko bahuje se kandi ataribyo! rero ibintu NIDA ikora bisaba ubushishozi bukomeye.
Naho abantu binubira iyi service nuko baba badakwije ibisabwa.
Gushuraho branchesuwabivuze atekereze no kuri Budget. ahubwo bagabanije abazi mu minsi ishize.
NIDA ikwiye guhabwa trophy.
kujya gusabayo service nukubura aho umuntu ajya, kandi kujyayo ntamuntu muziranyeyo ahaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Muraho,
Ese harabura iki ngo NIDA ibe decenrtalisee muturere no mumirenge, ntimuziko hari urubyiruko rwinshi rwarangije amashuri rufite ubushobozi ariko rutagira akazi rubasha kuba rwafasha rubanda mu gutanga service zihuse ? Jye mbonako NIDA yagombye korohereza rubanda, ibibazo by’ irangamuntu bikajya birangirira muturere, naho i Kigali kuri Siege bo bakita kubajya cg bava mumahanga, bityo ibibazo bikoroha kandi n’ urubyiruko rubishoboye rutagira akazi rukaboneraho.
ikindi ni ikibazo,
ni gute umuntu yakora kugirango amenye amakuru y’ umwirondoro we wose cyane ko irangamuntu itayagaragaza yose ?
ikindi kandi, ni uko bigaragara ko hari benshi bafite amarangamuntu agiye afite amazina n’ imyaka bitari byo, ex: amazina aculikiranije cg yanditse nabi, amataliki n’ imyaka y’ amavuko (kubona nk’ umwana w’ imyaka 16, 17, 19…) byanditse ko ngo yahavutse 1930, 1915, 1900…, umusaza cg umukecuru w’ imyaka nko hejuru ya mirongo itanu ukabona handitseho nka 1990, 1992,
Muburyo rero bwokoroshya ikibazo, mbona NIDA yaha uturere n’ imirenge ububasha igashyiraho n’ uburyo buri on line kugirango ufite ikibazo kumwirondoro abe yatanga amakuru nyayo kumwirondoro we bibe byakosorwa hatabayeho ko umuturage yahora aza i Kigali. Nibwo buryo jye mbona bwakwihutisha izo service.
murakoze
Bijya bibaho ko umuntu aguha serivise nziza bitewe Nuki akuzi cg hari uwo muziranye wamuhamagaye, jye imikorere ya NIDA ndayinenga 100% maze imyaka irenga 3 ntaye indangamuntu ariko ntaho ntageze, ku murenge bati ntiturabona umwanya wo kujyayo kugeza ubwo niyiziye I Remera,mu kwezi kwa 3 nibwo nadepoje nanubu barayinyimye. ngera ku murenge bati ntayo najya kuri NIDA bati jya ku murenge ubu nigisimbura indangamuntu sibakicyemera, nayobewe niba ari jye jyenyine cg barahakanye ko ntagomba gutunga indangamuntu. muzatubarize twe icyo batuziza. murakoze
Comments are closed.