Mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yosezu waragijwe Ishuri ryamwitiriwe rya St Josep i Kabgayi, byabaye kuri uyu wa Kane, Musenyeri Musengamana Papias wari uhagarariye Umushumba wiriya Diyoseze, yasabye ababyeyi kongera ingufu mu burere baha abana babo kuko ngo bizabera abarimu umusingi wo gutanga uburezi bufite ireme kuko nta burere nta n’uburezi buranbye […]Irambuye
Mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere, cyabereye mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 18 Werurwe 2015, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yavuze ko bimwe mu bikorwa bihangayikishije ubuyobozi bw’akarere harimo kurangiza imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, kugeza ubu itari yishyurwa kandi ngo bizarangizwa […]Irambuye
Binyuze muri gahunda ya AERG-GAERG WEEK yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye ndetse n’abamugariye ku rugamba, kuri uyu wa gatatu urubyiruko rwa AERG INATEK na GAERG bubakiye imiryango ibiri y’abamugariye ku rugamba. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma muri iki gikorwa bwatangaje ko iyi ari gahunda nziza izanafasha Leta kugera ku ntego […]Irambuye
Ejo ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru k’imiyoborere mu Karere ka Gicumbi, umuturage witwa Narohoza Jean Pierre yareze umuyobozi w’Akagali ka Rwankoko witwa Bisigayabo Marceline avuga ko yamufungishije amuziza y’uko afata za magendu ziba zambuka ziza mu kagali abamo ariko abaturage baramunyomoza, bavuga ko ariwe munyamafuti. Mu gihe cyagenewe […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 ubwo hatangirizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere ku rwego rw’igihugu bagaragaje ibibazo bafite birimo icy’amazi meza gusa banatangaza ko bishimira cyane impinduka zigaragara babonye mu miyoborere. Mu byo abaturage bafashe umwanya bashimye harimo kuba ubuyobozi bwarabashishikarije kurwanya amavunja bakabigeraho, kurwanya ibyo […]Irambuye
Police y’igihugu ifunze abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye, bakaba bakekwaho gusambanya abana, ibi bikaba byarabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza. Umwe muri abo bagabo wagaragajwe nka Ntiyamira, w’imyaka 49 akekwaho kuba tariki ya 18 Werurwe yarasambanyije umwana w’imyaka ine. Icyo cyaha ngo cyabereye mu Karere ka Rwamagana, mu murenge wa Gishari. […]Irambuye
Abaturage bo mu mirenge ya Rwinkwavu na Mwiri ho mu karere ka Kayonza nyuma yo guhabwa umuyoboro w’amazi meza, baravuga ko ubushobozi bwabo butabemera kugura ijerekani imwe y’amazi ku mafaranga y’u Rwanda 30, ubuyobozi bwo buravuga ko ikibazo atari ubushobozi ahubwo ngo ni imyumvire yo hasi y’abaturage. Nyuma y’igihe kirekire imerenge ya Mwiri na Rwinkwavu […]Irambuye
Hashize iminsi mu Karere ka Ruhango havugwa ibibazo by’isoko ry’inyama bituruka kuri rwiyemezamirimo bivugwa ko yahawe isoko ryo gucuruza inyama mu Karere, abacuruzaga inyama mu Karere bavuga ko bangiwe gukomeza ubucuruzi bwabo, uwabibabariyemo ni umuturage ubu ngo wabuze akaboga. Kuwa 15 Ukuboza 2014, Akarere ka Ruhango kahaye isoko Kamureng Rwanda Ltd ihagarariwe na Jean Bosco […]Irambuye
Umugenzi yishyuye umumotari inoti y’amafaranga 2000 undi urebye neza asanga iri inkorano ahita yifashisha undi mumotari mugenzi we bamushyikiriza Polisi ku Muhima. Hari kuri taliki ya 16 Werurwe 2015 ubwo uyu mumotari yatwaye umugenzi amukuye mu mujyi ahitwa kwa Rubangura amujyanye Kicukiro. Uyu mugenzi akimara gufatwa ngo baramusatse bamusangana andi mafaranga y’amakorano angana n’ibihumbi 107,000 agizwe […]Irambuye
Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa kugira ngo babashe kugumana Perezida Paul Kagame bemeza ko yabagejeje kuri byinshi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka nawe kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 yagaragaje ko ashingiye kubyagezweho nawe yifuza ko uwabikoze yakomerezaho. Aba baturage bamaze kugaragaza byinshi byagezweho mu gihe perezida Paul Kagame yari […]Irambuye