Kigali: Yashyikirije Polisi umugenzi wari umwishyuye amafaranga y’amakorano
Umugenzi yishyuye umumotari inoti y’amafaranga 2000 undi urebye neza asanga iri inkorano ahita yifashisha undi mumotari mugenzi we bamushyikiriza Polisi ku Muhima.
Hari kuri taliki ya 16 Werurwe 2015 ubwo uyu mumotari yatwaye umugenzi amukuye mu mujyi ahitwa kwa Rubangura amujyanye Kicukiro. Uyu mugenzi akimara gufatwa ngo baramusatse bamusangana andi mafaranga y’amakorano angana n’ibihumbi 107,000 agizwe n’inoti za bitanu n’iza bibiri.
Uyu mugenzi ubusanzwe atuye mu Kagari ka Karambo, umurenge wa Gatenga Akarere ka Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Modeste Mbabazi yashimiye uyu mumotari n’abamotari muri rusange kubera uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa nka biriya cyane cyane ko kuko uyu wafashwe bigaragara ko akiri muto.
SP Mbabazi akomeza agira inama abakira n’abatanga amafaranga bacuruza, cyangwa bishyura za tagisi, na moto gushishoza no kugira amakenga ku mafaranga bakira, kuko bishoboka ko haba harimo amafaranga y’amahimbano.
Yongeyeho kandi ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kuko bishobora gutera ihungabana ry’ifaranga bityo rikaba ryata agaciro kw’ifaranga.
Ibi kandi bigira ingaruka ku mucuruzi ku giti cye iyo asanze yishyuwe amafaranga y’amakorano.
Ingingo ya 603 y’itekego rihana ibyaha nk’ibi ihanisha igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu umuntu wese ukwirakwiza amafaranga y’amakorano.
RNP
UM– USEKE.RW