Mgr Musengamana arasaba ababyeyi kwita ku burere bw’ abana
Mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yosezu waragijwe Ishuri ryamwitiriwe rya St Josep i Kabgayi, byabaye kuri uyu wa Kane, Musenyeri Musengamana Papias wari uhagarariye Umushumba wiriya Diyoseze, yasabye ababyeyi kongera ingufu mu burere baha abana babo kuko ngo bizabera abarimu umusingi wo gutanga uburezi bufite ireme kuko nta burere nta n’uburezi buranbye bwaboneka.
Musenyeri Musengamana Papias yavuze ko mu byo ababyeyi bakwiye kwitwararika harimo guha abana uburere bushingiye ku iyobokamana bafatiye urugero rwiza kuri Mutagatifu Yozefu waranzwe no kubaha, kumvira no gukunda umurimo, kandi ngo ziriya ndangagaciro ni ingenzi ku munyeshuri ndetse na nyuma yo kurangiza amasomo ye akamaro kazo karakomeza.
Yasabye ababyeyi gukomera ko nshingano zabo ntubumve ko iyo umwana yageze ku ishuri inshingano zabo ziba zirangiye.
Mgr Musengamana yibukije ababyeyi ko inyigisho baha abana babo arizo abarimu baheraho bigisha abana ibindi byose baba bakeneye mu myigire yabo n’imikurire yabo.
Ati : « Yozefu yahawe inshingano zo kurera urugo rutagatifu rw’Inazareti, yumviye Imana aha uburere bwiza umwana Yezu, yakundaga umurimo. ibi nibyo twifuriza abana turera »
Frère Akimana Innocent, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu, avuga ko amasomo batanga afasha abanyeshuri kuzibeshaho bakagira ikinyabupfura kandi kikababera ishingiro n’icyerekezo k’imibereho bifuza kugeraho.
Yibukije abarimu ko bagomba kuba abafatanyabikorwa n’abanyeshuri bigisha kugira ngo babiyumvemo bityo babashe gutsinda neza.
Umunyeshuri uhagarariya abandi, Doyen, Iraguha Nshuti Elisée, Umunyeshuri uhagarariye abandi, yashimye uburyo Ikigo bigamo kibafata, avuga ko biyumva nk’abari mu muryango bakurikije uburere bahabwa n’ababyeyi, ndetse n’ubumenyi bwisumbuye bahabwa n’abarezi.
Yavuze ko bibongerera imbaraga zo kwiga no gutsinda kandi ngo akanyabugabo bagaterwa nanone n’ingero z’abakuru babo banyuze muri iri shuri.
Urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Yozefu, rwatangiye mu mwaka w’1936. Rwagiye ryongera amashami kuri ubu rikaba rifite agera kuri atanu yiganjemo ay’ubumenyi(sciences)
Uyu munsi ngarukamwaka usanzwe wizihizwa n’urugo rwa b’Afurere b’Abayozefiti (Frères Josephites) bafatanyije n’ibigo bibashamikiyeho nk’amashuri. Urwunge rw’amashuri rwa Kabgayi rwaragijwe Mutagatifu Yozefu ubu rurererwamo abanyeshuri barenga 800.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga.
4 Comments
M– USENYERI PAPI SE WE ARABUGIRA? GUSABA ICYO WOWE UTATANGA KANDI UDAFITE BIRASHOBOKA. WENDA NTIYIYIZIHO UBUCUYE
Ubisaba niwe ukeneye ubwo burere ahubwo ni umuntu mubi bidasanzwe ni umugome butwi Musenyeri Papy Musenga
ariko buri wese agira ingeso ubwo nawe iye ni iyubugwanabi mu gihe wawundi wagendaga mu gapejo hamwe nuwigisha muri ick ugenda kuri moto nabo bafatiwe ku bagore b’abandi
Ariko ubuyobozi bwa diyosezi izi comments buba bwazisomye ra???
Comments are closed.