Digiqole ad

Dr Biruta yabwiye abaseminari b’i Ndera ko kwibuka ari ukureba imbere

 Dr Biruta yabwiye abaseminari b’i Ndera ko kwibuka ari ukureba imbere

Gasabo – Mu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abarezi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaga muri Seminari Nto ya Ndera kuri uyu wa 30 Gicurasi 2015 abanyeshuri basobanuriwe ibyabaye mu Rwanda kuko abahiga ubu baribataravuka. Babwiwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta ko kwibuka binagamije kwereka urubyiruko aho rukwiye kwerekeza igihugu.

Abanyeshuri ngo bazasiba icyuho cy'abijanditse mu byaha
Abanyeshuri ngo bazasiba icyuho cy’abijanditse mu byaha

Abenshi mu banyeshuri biga muri iyi seminari nto ya Ndera ubu ni abahungu bato bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bayimenyeho ni ibyo babwiwe, baganira n’Umuseke bagaragaje ko batarashira amatsiko y’iki cyago cyabaye mu Rwanda.

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’umutungo kamere wari umushyitsi mukuru uyu munsi yabwiye aba bana n’abakuru bari aha ko kwibuka ibyabaye ari ukugira ngo bitange n’isomo ku bakiri bato ndetse bibaviremo imbaraga zo guharanira kuziba icyuho cy’ibyangiritse.

Dr Biruta ati “Tugomba kwibuka kugira ngo mumenye (abato) aho mwerekeza igihugu.”

Dr Biruta yongeye gusaba abakuru, nawe arimo, ko bagomba guhora bafite umukoro w’icyo bakorera abakiri bato kugira ngo batazateshuka ku nyigisho z’indangagaciro z’ubunyarwanda.

Min.Vincent Biruta  yasabye abanyeshuri kurwanya abahakana n'abapfobya jenoside
Min.Vincent Biruta yasabye kandi aba banyeshuri kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi

Padiri Jean Bosco Ntagungira, umuyobozi mukuru wa Seminari Nto ya Ndera yabajijwe impamvu bamwe mu bapadiri n’abarezi binjanditse mu bwicanyi kandi aribo batoza abantu gukundana, maze abisobanura mu murongo wa bibiliya aho yagize ati: “Iyo uteye imbuto zigwa aho zishatse, hari igihe zimwe zigwa mu gitaka cyiza, izindi zikagwa mu gitaka kibi.”

Andre Havugimana, igisonga cya Musenyeri wagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahungiye muri iki kigo yavuze ko abarezi n’abandi bagize uruhare mu bwicanyi uyu munsi bafite ibibazo kurusha abo babikoreye kuko bahemukiye Imana n’abantu.

Yagize ati: “Uwagize uruhare mu kwica abantu nta ruhande ariho kuko si uw’Imana, si n’uw’abantu. Ubwo ahagaze he?

Azabaho Aimable, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu ibijyanye na siyansi yagize ati: “Twe nk’abanyeshuri twiyemeje kurinda ko byakongera kubaho, turwanya abahakana n’abapfobya jenoside kandi dusiba ibyangijwe.”

Abanyeshuri n’abarezi baguye muri Seminari nto ya Ndera bagera ku 120 ariko hakaba hariciwe n’abandi batutsi bari bahahungiye bagera kuri 700 bo bibukwa buri tariki ya 11 Mata buri mwaka.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • kwibuka ni uburyo bumwe bwo kwigisha abato uko jenoside yakorewe abatutsi yakozwe maze bagafata ingamba zuko itakongera kubaho ukundi

  • Zamwigisha ukuri nubumwe mubanyarwanda, iyomuvugako jenoside yakorewe abatutsi ntasoni bibatera? Zamuvuga jenoside yakorewe umunyarwanda kuko abahutu na batutsi barapfuye. it is good to educate rwandans with relevant education.

    • Uri icyohe gusa!!!!! Ubwo uraho urashaka kugoreka amateka ari nako kandi uriho ufobya unahakana Jenoside!!! Humura rero izaguma yitwa ko yakorewe abatutsi kuko nibo mwahigaga mugamije kumarahi inyoko Tutsi kandi mwaribeshyaga kuko nta bwoko bupfira gushira.

Comments are closed.

en_USEnglish