Bahawe inama zo kubaka u Rwanda rushya bashingiye ku ukubabarira
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu, yarabereye muri imwe mu nzu mberabyombi bya Solace Ministries, yasize abantu 240 bari bayitabiriye babonye inama zizabafasha kumenya icyakorwa ngo abanyarwanda bose hamwe biyubakire igihugu.
Iki kiganiro cyateguwe n’Ikigo cyitwa The Mustard Seed Institute kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Gufasha abantu kwiyunga binyuze mu gusana imitima no kubabarirana.”
Abitabiriye iyi nama bakozwe ku mutima n’ubuhamya bahawe n’abanyarwanda bane bagize uruhare mu gusana imitima ya bagenzi babo ndetse no kwiyubaka.
Umwe muri bo ni uwungirije Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Johnson Mugaga wari kumwe na Dominique Savio Kayitana ukora akazi k’ubunyamabanga bukuru mu ishyirahamwe ry’abakorera bushake baharanira amahoro, Association des Volontaires pour la Paix (AVP).
Abavuze bose bagarutse ku kamaro ka politike ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge, no ku kamaro imiryango bahagarariye yagize mu kunga abanyarwanda by’umwihariko.
Kayitana yagarutse ku kamaro ko guhuriza hamwe abarokotse n’abafitanye isano n’abakoze Jenoside bakaganira kubyabaye bityo bakabona uburyo bwo kwiyunga, bagasangira kandi bagasabana.
Kubera ibi biganiro, impande zombi zurumvikana kandi zikabana amahoro nk’uko yabisobanuye.
Yasabye ababyeyi kujya bigisha abana amahoro n’ibitekerezo byubaka bizatuma umubano mwiza usagamba mu Banyarwanda b’ejo hazaza.
Johnson Mugaga yatsindagirije akamaro k’inyigisho u Rwanda ruha amahanga mu bijyanye no kwiyunga ibi zigira kuko ngo bigatuma nayo amenya uko yahangana n’ibibazo ahura nayo.
Undi watanze ikiganiro ni Lambert Bariho wo muri Ellel Ministries na Mama Lambert.
Lambert yavuze uko yababajwe no kubona uko benewabo bagize uruhare muri Jenoside. Gusa ngo kuba baramenye ibyaha bagasaba imbabazi, byatumye nawe agira amahoro yo mu mutima.
Ubu nawe agira uruhare mu gutuma abandi bakira ibikomere nk’ibyo yari afite kera. Mama Lambert we yabwiye abari aho uko yabashije kubarira abagize uruhare mu kumwicira abavandimwe.
Yemeza ko gukorana na Solace Ministries nabyo byamubereye imbarutso yo gukira no gukiza abandi.
The Mustard Seed Institute ni Ikigo gikoresha amahugurwa n’ibiganiro bivuga ko ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’Abanyarwanda.
Kwinjira muri biganiro kiba cyateguye ni ubuntu kandi buri wese yemerewe kubijyamo.
Intego nkuru y’ibi biganiro ni ugufasha Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo bituma babasha kubana amahoro.
UM– USEE.RW
2 Comments
Kuki Habaho guhatira umuntu kubabarira kuruta uko habaho kwigisha uwahemutse gusaba imbabazi? ikindi nibaza ,Uwiha kubabarira abifitiye ubuhe bubasha kandi atariwe wishwe cyangwa ngo akorerwe ubundi bugizi bwa nabi?
Ningobwa kubabarira niyo waba utasabwe imbabazi, bigufasha gukira igikomere cyubuhemu wahemukiwe, bikurinda kwihora, bihufasha kwiyunga, bihukiza inzika ni ndwara zagahinda ,bituma ubugingo bwawe, ubwenge bwawe ndetse numubiri wawe byongera kuba bizima!. buriya ikomere kiva muguhemukirwa ndetse nigikomere kiva kukimwaro cyoguhemuka ntakundi twabikira tudatanze imbabazi nyazo bityo ndumunyarwanda ibe ishema ryu rwanda?.
Comments are closed.