Kicukiro: Ibuye ryashyizwe ahazubakwa Ikigo gihugura abarimu b’imyuga
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Kamena 2015 ku kicaro cy’ishuri rya IPRC-Kigali hashizwe ibuye ry’ifatiro ry’ahazubakwa Ikigo kizaba gishinzwe guhugura abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda ryiswe Rwanda Technical Teachers Institute (RTTI).
Iki kigo kizaba ari cyo cya mbere kigiye kubaho mu Rwanda kikazubakwa ku nkunga ya Korea y’epfo binyuze muri mu mushinga wayo ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, KOICA.
Biteganyijwe ko kubaka iyi nyubako bikazatwara miliyoni5$.
Min.Albert Nsengiyumva Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri Minisiteri y’uburezi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Leta ya Korea y’epfo ku bufatanye ifitanye na Leta y’u Rwanda ndetse n’uruhare ifite mu kuzamura no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.
Yongeyeho ko Koreya y’epfo ibinyujije muri KOICA yagize uruhare mu kubaka inyubako y’ikicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda, kiri i Gikondo muri U.R CBE(icyahoze ari SFB).
Min.Nsengiyumva yagize ati “ Iki kigo kizahugura abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro ubu ntacyo twagiraga mu gihugu. Ariko kandi ntituzategereza ko inyubako yuzura kuko ubu hari impuguke zoherejwe na KOICA mu mezi atatu ashize kandi vuba aha amahugurwa araba atangiye.”
Yemeje ko bitazaba ngombwa ko iinyubako irangira ngo babone gutangira ahubwo ngo bazaba bifashisha izo mpuguke zibe zibaha amasomo bazifashisha ikigo nicyuzura.
Han Choongsk Umuyobozi wungirije wa KOICA yavuze ko batangiye ubufatanye n’u Rwanda kuva 2010 kandi ko KOICA yiteguye gukomeza ubu bufatnye na Leta y’u Rwanda mu kubaka uburezi bufite ireme kandi ngo RTTI ni umwe mu mishinga myinshi KOICA iteganya gutera inkunga mu Rwanda.
Eng. Diogene Mulindahabi uyobora IPRC-Kigali, yashimiye Leta y’u Rwanda n’iya Korea y’epfo ku nkunga bakomeje gutera iki kigo kuko babafasha kubona ubumenyi baha abanyeshuri kandi bikabafasha kohereza abarimu kujya guhugurirwa muri Korea y’epfo.
Eng. Mulingahabi akomeza avuga ko inyubako ya RTTI izakoreramo izaba igizwe n’amagorofa atatu ikazajya ku butaka bungana na metero 112.5 kuri 40.
Imirimo yo kubaka igiye guhita itangira kuko ibijyanye n’amasoko byamaze gutungana. Iyi nyubako ngo izuzura mu mezi 17.
Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abarimu 4500 bigisha imyuga n’ubumenyingiro n’ ibigo 356 byigisha imyuga n’ubumenyingiro 60% muribyo bikaba ari iby’abikorera.
UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW.
2 Comments
Mukuremo ubwo bukositimu mukate mwubake mbemere cyangwa mu bireke byose mubise umufundi acyure umubyizi we.
dushimire Korea yepfo ko yadufashije muri byinshi kandi ikaba igikomeje kudufasha mu bindi byinshi
Comments are closed.