Ngoma: Abayobozi b’imidugudu barasaba guhabwa amagare
Iburasirazuba – Abayobozi b’imidugudu mu karere ka Ngoma barasaba ko bahabwa amagare yo kubafasha mukazi kuko hari abakora ingendo ndende cyane bakora bava mumidugudu bakoreramo bajya mu nama zitandukanye zibera ku mirenge yabo. Muri bo ngo hari abakora 25Km n’amaguru bajya mu nama ibunaka, bityo bagasaba ko bafashwa. Ubuyobozi bw’Akarere bwo butanga ikizere ko amagare aba bayobozi basaba yazaboneka.
Mu karere ka Ngoma uretse mu mujyi wa Kibungo ahandi hose ni mu bice by’icyaro aho bigorana kubona icyo utega uva nko mu murenge wa Mugesera ujya muwa Jarabana cyangwa uva muwa Rukumberi ujya mu murenge wa Kibungo, uretse moto nayo iba ihenze. Ahenshi aba bayobozi ngo bahagenda n’amaguru bajya mu mirimo itandukanye n’inama.
Aba bayobozi b’imidugudu bavuga ko inama nyinshi zibera ku mirenge kandi naho usanga kuva mu mudugudu runaka ujya kumurenge hari urugendo rurerure bikaba ngombwa ko bagenda n’amaguru.
Rubagumya Apolinaire umuyobozi w’Umudugudu wa Gituku mu murenge wa Rukira abariza bagenzi be ikibazo cy’ingendo ndende bakora niba badashobora kubifashwamo bagahabwa amagare yaborohereza kuzuza inshingano zabo.
Rubagumya ati “Twese ntabwo ariko duturanye n’imirenge tujya munama bikaduhenda kandi ntiduhembwa, ntakuntu mwatubonera ibasikeri(igare) yajya itujyana munama? Nagirango mutubarize rero aho duherereye cyangwa se ko mutuzirikana”.
Aphrodise Nambaje umuyobozi w’akarere ka Ngoma we avuga ko leta ishima akazi aba bayobozi b’imidugudu bakora gusa ngo ubushobozi ntabwo bubonekera rimwe ariko ngo hari ikizere ko aya magare yifuzwa n’aba bayobozi b’imidugudu muri Ngoma yazaboneka.
Aragira ati” Murabizi ko igihugu cyabatekerejeho, mwagenewe mituweri gusa uko ubushobozi buzagenda buboneka biturutse ku byinjira mu misoro y’Akarere tuzareba uko tubafasha kuko akazi mukora natwe turakazi karakomeye”.
Akarere ka Ngoma kagizwe n’imidugudu 473, abayobozi b’imiduguu bakaba akazi bakora bavuga ko ahanini ari ubwitange kuko batanahemberwa uwo murimo.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
ITEGEKO nshinga yarikwiye kwiga kuriyi ngingo. “abakuru bumudugugudu bakaba abakozi ba leta ” kuko bakora kurusha gitifu . nibo babazwa amakuru yambere ayariyo yose. niba mutemera ko baba abakozi baleta nka bandi mubahe nibura ayo magare ? nukuri mugihugu hose barababaye . hari nabagenda ibirometero birenze biriya kumunsi.
Nibagabanye amafaranga ku mushahara wa Executif w’umurenge kuko ahembwa menshi kandi ntacyo akora kigaragara kurusha abandi, hanyuama ayo mafaranga bayaguremo ayo magare ahabwe abayobozi b’imidugudu.
Executif w’umurenge Leta yamuhaye imodoka, nyamara usanga iyo modoka ariyo yiryoherezamo gusa, ndetse usanga benshi mu ba Executifs b’imirenge birinda kujyana izo modoka mu mihanda yo mu giturage kureba ibibazo abaturage babo baba bafite, ngo bakaba batinya ko izo modoka zabo bazijyanye muri iyo mihanda y’igiturage zakwangirika.
Niba ibyo bavuga aribyo koko, izo modoka bahawe zaba ari iz’umurimbo gusa zikaba ntacyo zibafasha mu kuzuza inshingano zabo mu kazi bashinzwe ko guhura n’abaturage babo bakaganira ku bibazo binyuranye bigamije iterambere.
Comments are closed.