Digiqole ad

Uwinkindi yavuze ko ataburana arwaye ibicurane. Urukiko rubitesha agaciro

 Uwinkindi yavuze ko ataburana arwaye ibicurane. Urukiko rubitesha agaciro

Uwinkindi Jean wari umushumba muri ADEPR Kayenzi ubu araregwa ubwicanyi ku ntama ze

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Pasitoro Jean Uwinkindi ibyaha bya Jenoside birimo kuba yaratanze impunzi zari zahungiye ku rusengero yari abereye Umushumba zikicwa; kuri uyu wa 20 Ukwakira; uyu yasabye Urukiko kuba rwasubika urubanza kuko arwaye Ibicurane ariko biteshwa agaciro. Uyu mugabo yahise azamura indi nzitizi avuga ko atunganiwe.

Uwinkindi Jean wari umushumba muri ADEPR Kayenzi ubu araregwa ubwicanyi ku ntama ze
Uwinkindi Jean wari umushumba muri ADEPR Kayenzi ubu araregwa ubwicanyi ku ntama ze

Inteko y’Urukiko ikinjira mu cyumba cy’iburanisha; Uwinkindi wabonaga asa nk’uwacitse intege (ugereranyije n’uko asanzwe agaragara); n’agapapuro ko kwihanagura mu mazuru (papier mouchoire) yahise abwira Umucamanza ko arwaye ibicurane.

N’ubwo yavugaga iby’uburwayi ndetse anabisabisha ko iburanisha ryimurirwa ku wundi munsi; Pasitoro Uwinkindi nta cyangombwa cyo kwa muganga yagaragazaga. Urukiko rwahise rwanga ibyo uyu mugabo asaba byo kutaburana ngo ararwaye.

Mu iburanisha riheruka Me Ngabonziza Joseph; ari na we uri kugaragara mu maburanisha yari yabwiye Urukiko ko Me Isacar Hishamunda bagombaga gufatanya uyu murimo yaragiye mu gihugu cy’Ubufaransa kwiga gusa ko yagiye atabibwiye mugenzi we gusa akaza kubimubwira yaragezeyo.

N’ubwo akomeje kwanga aba bavoka yagenewe; Pastoro Uwinkindi yabwiye Umucamanza ko kuba Me Hishamunda Isacar yaragiye atavuze na byo bikwiye gukemangwa ngo bishimangira ukutizerwa yabagiriye. Ati “ n’ubwo ntamwemeraga sinzi n’icyatumye yivana mu rubanza.”

Uyu mugabo wakomeje kugaragaza inenge abona kuri aba bavoka yahawe avuga ko bajonjowe bityo ko akwiye guhabwa urutonde rwuzuye kugira ngo yihitiremo abo yifuza kandi yizeye.

Umucamanza yahise asaba Uregwa kutagarura iyi nzitizi y’Abavoka kuko cyafashweho umwanzuro ndakuka, ubwo rwemezaga Me Hishamunda Isacar na Ngabonziza Joseph nk’abunganizi be muri uru rubanza.

N’ubwo avuga ko yifuza guhabwa Urutonde rw’Abavoka rwuzuye; Uwinkindi anagaruka ku bavoka yahoranye (Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi) avuga ko akibafata nk’abunganizi be; akavuga ko yabambuwe ku bw’amaherere.

Uyu mugabo ukurikiranyweho kuba yaratanze impunzi z’Abatutsi bari bahungiye ku rusengero ADEPR Kayenzi yari abereye umushumba bakicwa, yanavuze ko urubanza rukwiye gusubikwa kuko atarabona uko ategura urutonde rw’Abatangabuhamya bagomba kuzamushinjura.

Me Joseph Ngabonziza wunganira Uwinkindi n’ubwo atamwemera (urukiko rwategetse ko azitabira amaburanisha mu nyungu z’ubutabera) yashimangiye ibyavuzwe n’umukiriya we ko atarategura Abatangabuhamya bazamushinjura ndetse ko imwe mu mbogamizi bakomeje guhura na zo ari uko uregwa atamwemera nk’umwunganizi we.

Ubushinjacyaha butishimiye imvugo yakoreshwaga n’uregwa; bwavuze ko uyu mugabo adakwiye gukoresha imvugo ko “abavoka yahawe bajonjowe” kuko bari ku rutonde yahawe ndetse ko bemeye igihembo cyagenwe guhabwa abazajya bunganira abaregwa mu manza nk’izi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bavoka atari umwanda watoraguwe hanze bityo ko bakwiye guhabwa icyubahiro bagomba nk’abanyamwuga.

Ubushinjacyaha ariko bwingeye gutangariza Urukiko ko niba uregwa adashaka aba bavoka yahawe nk’uburana atishoboye akwiye kugaragaza abo yifuza akaba yabiyishyurira.

N’ubwo bwagaragaje ko aba bavoka ari abanyamwuga; Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ibyo kuba Me  Hishamunda Isacar yaragiye atavuze (byanagarutsweho n’uregwa) bikwiye kuba byakurikiranwa n’inzego bireba nk’urugaga rw’abavoka na Minisiteri y’Ubutabera.

Izi mpaka ndende; zatumye inteko y’urukiko yiherera; Umucamanza yanzura ko iburanisha rikomeza kuko uburwayi bwavugwaga n’uregwa asaba ko iburanisha risubikwa atigeze agaragaza icyangombwa cya muganga kibigaragaza kandi Urukiko rutajya rugendera ku magambo gusa.

Umucamanza yavuze kandi uburwayi bw’ibicurane bwavugwaga n’uregwa atabwihariyeho kuko n’Abacamanza ubwabo bajya babirwara ariko bakitabira amaburanisha. Ndetse ko uregwa yavugaga adategwa.

Naho ku batangabuhamya bazamushinjura; Umucamanza yavuze ko kugeza ubu Urukiko rufite urutonde rw’abatangabuhamya 11 bagomba kuzashinjura uregwa batanzwe na Me Gashabana wunganiraga Uwinkindi mbere.

Iburanisha ryahise rikomeza Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bakomeza gushinja uregwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • uyu Mugabo bigaragara ko uwamuha undi mwanya yakora ntarashirwa izina pastor bazarimukureho bamwite munigantama!umuntu wica intama aragiye kdi yaraziragijwe n’Imana akanga no kwihana,nayigera imbere azavuga ko zirihe

  • Reka reka uzaribara rwose Imana ntishobora kuragiza ikirura intama kuba ari pastor ni nkuko buri wese yashaka akazi biriya abenshi baba babeshya ngo Imana yabaragije umukumbi.

  • Ngewe ntarumiwe,nonese nukumupangira abamwunganira atabashaka? Mukamupangira nabamushinjura? Ngenda Rwanda warabonetse peeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish