Digiqole ad

Mu Rwanda bamwe babaye ‘Abashumba’ b’imitungo itari iyabo – Umuvunyi Mukuru

 Mu Rwanda bamwe babaye ‘Abashumba’ b’imitungo itari iyabo – Umuvunyi Mukuru

Aloysie Cyanzayire Umuvunyi Mukuru

*Cash less economy (kutagira amafaranga mu mufuka) byaca ruswa,
*Amategeko aracyajenjekera abahombya Leta mu mishanga mfabusa,
*Abantu biyambura imitungo bakayitirira abandi bayobya uburari.
*Ngo hari dosiye abazikurukirana basabwa kuzireka n’ “inzego zo hejuru” kandi hari ibimenyetso!

Mu biganiro bikomeje kubera mu Nteko Nshingamategeko bijyanye no kurwanya ruswa, mu kiganiro cya kabiri cyatanzwe n’Umuvunyi Mukuru, Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta na Transparency International Rwanda, Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko hari amayeri akomeye yo kuragiza imitungo abandi bantu “Abashumba” mu rwego rwo kuyobya uburari ku byo batunze babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aloysie Cyanzayire Umuvunyi Mukuru

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire yavuze ko amategeko Leta yayashyizeho, ariko ko hakwiye ubufatanye mpuzamahanga, kugira ngo abahisha amafaranga mu mabanki yo hanze y’u Rwanda kure na bugufi yarwo kubakurikirana byorohe.

Aloysie Cyanzayire yavuze ko bari gukorana n’Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD kugira ngo ryongerere ubumenyi abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi mu bijyanye no gukurikirana icyaha cya ruswa.

Ikindi abona cyaca burundu cyangwa kikagabanya ruswa, ngo ni uguca uburyo bwo gucisha amafranga mu ntoki avuye muri banki.

Ati “Turifuza ko bank bashyiraho umubare runaka w’amafaranga menshi adakwiye kuva muri banki ngo ahererekanywe hagati y’abantu {mu ntoki}.”

Ikindi gikwiye ngo ni uko abantu bafata amafaranga menshi bakajya kuyavunjisha, ibiro bishinzwe ibyo kuvunja amafaranga mu Rwanda byajya bikurikirana imyirondoro y’abantu bavunjisha.

Umuvunyi Mukuru abona ko hari inzitizi zikomeye mu mategeko, aho ibyaha byo kwigwizaho umutungo bitarafatwa nk’ibyaha bya ruswa, ibyaha bya ruswa na byo bikaba bisaza vuba (imyaka itatu) kandi bikanahanishwa ibihano bito.

Indi nzitizi iri mu mategeko ngo ni uburyo umuntu uregwa kwigwizaho imitungo, iyo basanze umutungo we  udahuye n’ibyo yinjiza, umucamanza abaza Umushinjacyaha gutanga ibisobanuro bihamya ko uwo muntu yigwijeho umutungo, aho kugira ngo uwo muntu ubwe abe ari we usobanura aho yakuye uwo mutungo.

Guhishirana biri mu nzego za Leta nayo ngo ni inzitizi ikomeye, kuko yifashishije ingero yavuze hamwe umukozi ushinzwe amasoko yahamwe n’ibyaha bya ruswa ariko akazamurwa mu ntera akava ku muyobozi ushinzwe amasoko akagirwa ushinzwe imari.

Uwakoraga mu murenge na we ngo yahanishijwe gufungwa imyaka itanu, ariko arahava ajya gukora mu karere. ati “Ingero ngo ni nyinshi…”

Ibikorwa bya Leta nabyo ngo byangirika abantu barebera, aho mu ngero zatanzwe n’Umuvunyi harimo idamu yubatswe Kirehe itwaye miliyari imwe isaga y’amafaranga y’u Rwanda, ariko ikaba nta musaruro itanga kandi abayubatse ntawababajije ayo makosa.

Umushinga wo kuyibyaza amashanyarazi  muri Kalisimbi na wo Leta yawutanzemo asaga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda ariko na byo bigenda nk’amahembe y’imbwa, nta cyo bigegejeje ku gihugu kandi nabyo ngo ababikoze barigaramiye.

Amayobera mu butabera

Umuvunyi Mukuru yavuze uko mu butabera bw’u Rwanda ishyamba atari ryeru.

Ngo umuntu wakoraga akazi k’izamu yahamwe n’icyaha cyo kurya ruswa yamafaranga igihumbi (1000Frw) gusa, nyuma y’igihe gito akatirwa gufungwa imyaka itanu.

Umugabo w’umukire warigishije amafaranga ya Leta, agera kuri miliyoni 700, mbere yagizwe umwere n’urukiko, ubundi aza guhamwa n’icyaha hashize igihe kirekire akatirwa imyaka ibiri, nayo ntiyayikora kuko yahise atoroka.

Umuvunyi Mukuru asanga iyo mikorere y’ubutabera igaragaza ko abantu badafite amakuru n’imyumvire imwe mu kumenya uburemere bwa ruswa no kuyihana.

Umuvunyi Mukuru yanavuze ko Abavoka babaye ba komisiyoneri ba ruswa bakaba bayishyikiriza abacamanza n’abanditsi b’inkiko nyuma yo kuyisarura mu bakiliya baburanira.

Umuvunyi Mkuru avuga ko bikwiye ko habaho urwego rwigenga mu nzego z’ubutabera rugenzura inzego z’ubutabera.

Indi nama yafasha mu kurwanya ruswa, ngo ni ugucungira umutekano uwatanze amakuru kuri ruswa, ndetse hakabaho gukuraho ikurikiranacyaha ku muntu wiyemeje gutanga amakuru y’ukuntu yatswe ruswa, kuko mbere itegeko rihana umuntu wese wagize uruhare muri ruswa.

Umuvunyi Mkuru asanga guhagarika kompanyi y’ubucuruzi yakoze amakosa runaka ari nko gukora ubusa, ahubwo ngo hakwiye guhagarika abantu bene izo kompanyi, kandi bagakomanyirizwa haba mu gufata amadeni muri banki, gufunguza izindi kompanyi z’ubucuruzi kugeza bishyuye.

Aloysie Cyanzayire yagaragaje ko hari “ABASHUMBA” ba za company n’imitungo y’abantu bayiragiza bagamije kuyobya uburari bituma bigorana gukurikirana bene imitungo.

Avuga ko hakwiye gusaba ko umuntu wese wandikisha company agaragaza aho yakomoye igishoro, kugira ngo bizoroshye iperereza.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko hakwiye ubufatanye, guhishirana bigacika igihe umutungo wa Leta wangirika.

Yavuze ko nawe ashyigikiye ko ibyo kutagendana amafaranga mu ntoki bishize byagabanya ruswa kuko ngo mu bihugu nka Sweden ibyo bintu byagize akamaro.

Francine Umurungi wo muri Transparency International Rwanda, we asanga mu gihe abantu batumva ko ruswa ari icyorezo bagatekereza gusa ko u Rwanda ruri mu myanya myiza mu kuyirwanya ubwabyo ari ikibazo.

Ati “Igihe tuzakomeza kugendera ku bipimo by’uko duhagaze ugereranyije n’ibihugu bidukikije, tukibwira ko ruswa yagabanutse tuzaba twibeshya kuko mu Rwanda imbere dufite ibibazo bikomeye.”

Ibintu byatangaje benshi ndetse abari mu Nteko Nshingamategeko bakajujura, Francine Umurungi wo muri Transparency International Rwanda yagaragaje ko mu Rwanda hari ubwo abantu baba bakurikirana icyaha runaka ku muntu, bagasabwa kubihagarika n’abategetsi bakomeye.

Ati “Hari ubwo Abayobozi Bakuru basaba ko dosiye runaka ireka gukurikiranwa kandi ibimenyetso bihari.”

Abantu bajujuye basaba kumenya abo bayobozi abo ari bo.

Na we ati “Biva mu nzego zo hejuru!”

Ngo birakwiye ko mu Rwanda habaho urwego rukomeye rufite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kugenza no gukurikirana ibihano bigenerwa abantu barya ruswa n’abahombya Leta.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • murakoze kunkuru nkizi ario ico mabwiye cyo mubucamanza uswa imee nabi kandi ikiitera nabaybozi bubutabera batabihyirmo imbaraga ugasanga ngo ntaimenyetso bifatikababonye.ese ni gute umuntu avugwaho urya ruswa incuro nyinshi bagkomeza kmwihoera?? niba ntanibienyetso arikokyivugwao enhi yarakwiye kubibawa. hano muyaro abnu banyereza ibya eta birirwa bagirwa abere kandi si mubucamnza gusa ahbwo na parquet niyo irekura benhi yangwa se bakica dossier nkana ngo nigea kumucamanzaasage nakirimo ahiteaurekura.muri iki gihugu twrwanye intambara nyinshi ntbwo twari ukwiye kunanirwa na ruswa.munzego zibanze ho iraca ibintu abyobozi bakavuga ngontabimenyetso, abaturage baraagorewe.

  • Nibyo Ruswa iteye ubwoba mu Rwanda. Biriya bipimo mpuzamahanga bishyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu bijyanye na Ruswa ndizera ko Abayobozi bacu batari bakwiye kubigenderaho kuko biratubeshya cyane.

    Mu bindi bihugu nibura byo ruswa itangwa ku mugaragaro ukaba wanamenya neza uko iyo ryswa yifashe n’uko wayirwanya, ariko mu Rwanda ruswa itangwa mu ibanga rikomeye, no mu bwiru ku buryo utari umunyarwanda udashobora kumenya neza ko ruswa yatanzwe. Ninayo mpamvu abanyamahanga bamwe badasobanukiwe usanga bashimagiza u Rwanda ngo nta ruswa ibayo. Nyamara se ahubwo itabaye mu Rwanda yaba ahandi he!!!!

    Abanyarwanda ni inyaryenge cyane, abanyarwanda ni incakura, umunyarwanda ushobora kumurebera hanze uko ari n’uko avuga ukaba wamwibeshyaho cyane. Ruswa rero kugira ngo uzayivumbure ku munyarwanda wowe uri umunyamahanga biragoranye.

    Tubwizanye ukuri kose: mu nzego zo hejuru harimo ruswa ikaze cyane ariko nta n’umwe utinyuka kubivuga. Ndetse n’Umuvunyi Mukuru ntiyatinyuka kubivuga n’ubwo yaba abizi neza. Ndetse uramutse ugapima kubivuga bashobora kuguhitana cyangwa bakaba baguhimbira ibyaha akaba ari wowe ufungwa.

  • Jye rwose singaya ipimo bigenderwaho bihamwa ko mu Rwanda hari ruswa nke. Kuko iyo uhuye n’abaturuka mu bihugu turusha umwanya mwiza mu kurwanya ruswa bakwereka ko bashize bababajwe n’umuco wa ruswa wimitwe iwabo, utuma imishinga yose baba bafite imyinshi idindira, indi ntirangire. Twe rero dukomereze aho turi, ntitwumve twadohoka ngo noneho ruswa ibe institutionalized, No. Ahubwo koko niba hari bamwe bananiwe kumva ko ibya rubanda atari ibyabo, hakomeze ingamba nziza zo kuyirwanya nk’izo umuvunyi avuga: cashless, gukorana kwa ma banks na leta bya hafi baganira uko ruswa yacika, icyaha cya ruswa kukigira icyaha kidasaza, gukomeza guhugura abantu ku ngaruka mbi za ruswa,kudahishirana igihe ubonye ufite inda nini ashaka ibitari ibye, no guhana nta kwivanga kw’inzego. Murakoze

    • Niba bivugwa ko ruswa inatangwa hakoreshejwe mobile money, bivuze ko no muri Cashless economy ruswa yadutanzeyo…!

  • Ruswa(Reçois)=Akira Nyakubahwa.Iyo mu Rwanda(Made in Rwanda) irihariye.Iruta iyo muri ibyo bihugu babeshyera ko turusha umwanya mwiza kuko Leta ubwayo itanga Ruswa ngo Bene madam(Abazungu) barushyire mu myanya myiza.Naragenze cyane.DRC Burundi Uganda Kenya Zambia Tanzania Ruswa yabo ni sawa kuko bayisaba ku mugaragaro,bakayisangira,kandi mugaciririkanwa.Wabasaba n’ideni ryayo mukumvikana.Ariko inyarwanda yo,iragatsindwa.Niba ayigusabye binyuze ku mu komisiyoneri,agutegeka menshi,wamuha make akagufata akagufunga.Reka ndekere aho.Ariko mu gusoza,ko hafatwa abacuriritse gusa:Ba ministers,generals,ba Nyakubahwa ntibayirya?Umuvunyi azibeshye abaze abagura indege,amato,abubaka bya bizu aho bayakuye! Nibwo azamenya ko Ruswa yacu ari made in Rwanda.

  • Erega iyo ibintu byubatswe na system y’imitegekere y’igihugu; biba bigoye kubisenya. Ishyaka riyoboye igihugu rifite imitungo y’umurengera iri ku mazina y’abantu; abategetsi bo hejuru mu bushorishori shori nibo batangije ibintu by’ama company ari obscur. Ubu yabaye system kuku nta mucuruzi ukibikaho imitungo ye yose ku izina rye.

    Njye natunguwe n’umugabo w’inshuti yanjye; ni umuturage usanzwe utaranize. ariko yarandahiye ko we amafaranga ye yayaganbanije ku bagize umuryango we agahitamo kujya yaka inguzanyo mu mabanki abo bakishyura kugirango ajijishe Rwanda revenue. Ibintu biri ku rwego rwo hejuru. Kubica byasaba gusenya uburyo iyi system yubatse kandi bisa n’ibidashoboka kuko ifite imbaraga z’umurengera.

  • UWABABWIRA UMUGORE WAHOZE AYOBORA SACCO YA RUHANGO WARYANYE AMAFRANGA N’UMUKOZI WA VUP W’UMURENGE.UYU MUGORE YATEGETSE UMWANA W’UMU CACHIER GUTANGA AMAFARANGA YO GUHEMBA LISTE YA BARINGA.BIMENYEKANYE BARAFATWA BOSE BARAFUNGWA ARIKO KUBERA IZO RUSWA MUVUGA;UMMUGORE YARAREKUWE UMWANA ABOREYE MURI GEREZA UMUKOZI W’UMURENGE YARACITSE KANDI UMWANA N’ABAKOZI BA SACCO BABISHINJA UWO MUGIRE.URUBANZA RUMAZE GUSUBIKWA INSHURO ZIRENZE 6.NTA MUCAMANZA UTARAJYA MURI URWO RUBANZA BOSE BARUKOZEHO BAGENDA BARWIVANAMO ARIKO ARI UKOYOBYA AMARARI NGO BABE BASUNIKA IMINSI UWO MUGORE ABE YIBEREYE HANZE.NKUKO UMUVUNYI YABIVUZE;ABA AVOCAT BABAYE BA COMISSIONAIRES NIBYO UWO MUGORE N’UMUGABO WE NI AVOCAT IYO YABURANYE ABA AFITE ABA AVOCAT NK’ICUMI.IGITANGAJE N’UKO NUMVISE NGO YANABONYE N’AKANDI KAZI MURI DUTERIMBERE.URWO RUBANZA RURIMO KUBURANISHIRIZWA MUHANGA.MUREBE NEZA TURASHIZE ABADAFITE AKANTU NTA BUTABERA TUZABONA.MPERUKA KANDI NGO MWARAVUGURUYE MWAVANYEHO ABATARIZE KU MUGANI WA KARUGARAMA NGO BABAZAGA IMANZA SINZI NONEHO ABIZE BO UKO BAZIGENZA MWAZABAZA KARUGARAMA AKAZISHAKIRA IZINA NAZO.

  • Ubanza ibi bitangajwe n’UMUVUNYI, UMUGENZUZI MUKURU W’IMARI YA LETA, TRANSPARENCY RWANDA aribyo abayobozi bakuru bikanze ko Padiri NAHIMANA n’ISHEMA Party rye bazavuga baje kwiyamamaza bigatuma abaturage babumva, bituma babaheza ishyanga ahubwo bo ubwabo biyemeza kujya kubivugira mu nteko! Nta gishya kigaragara kiri muri ibi byatangajwe n’izi nzego, ahubwo ikibabaje nuko nta kizakorwa ngo inama zatanzwe zishyirwe mubikorwa. Aba banyakubahwa bari bateraniye muri iriya nteko bazazigira amasigara cyicaro.

  • Ni akazi kanyu, MURIRIWE NTIMURAYE.

  • Abantu bifatiye ubutegetsi n’imbunda, none mwe muratetsa imikara ngo murashaka kubategeka uko babutera imirwi n’uko basaranganya iminyago.

  • Iyo umuntu yicaye mu mwanya atashyizwemo n’abaturage, kubakorera neza cyangwa kubaha serivisi nziza ni byo byaba bitangaje. Buri wese akorera uwamutumye.

Comments are closed.

en_USEnglish