Uwamahoro YATANGIYE, arashaka kuba umugore wa mbere KU ISI uciye umuhigo
*Amaze iminsi yitoza amasaha umunani ku munsi
*Ngo asanzwe ari umunyembaraga kandi wigirira ikizere
*Yatojwe na Eric usanzwe ufite umuhigo w’isi w’amasaha 51 akora ibi
Cathia Uwamahoro muri iki gitondo yatangiye kugerageza kumara amasaha 26 mu nshundura akubita (batting) udupira twa Cricket maze akinjira mu gitabo cya Guiness World Records, nabishobora araba ariwe mugore wa mbere ku isi uciye aka gahigo.
Uwamahoro nawe arifuza kujya mu mihigo y’isi nka Eric Dusingizimana umwaka ushize wavanyeho umuhigo w’Umuhinde Virag Mare wari waramaze amasaha 50 akubita udupira twa Cricket. Dusingizimana yamaze amasaha 51.
Mu baje kumushyigikira harimo Heather Knight, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ya Cricket ngo waje kubera gutangarira umuhigo w’uyu mukobwa w’umunyarwanda.
Eric Dusingizimana ufite umuhigo w’isi, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket yabwiye Umuseke yizeye cyane ko Cathia Uwamahoro ashobora uyu muhigo.
Avuga ko ariwe mukobwa mu ikipe y’igihugu usanzwe witwara neza cyane kandi ngo asanzwe ari umukobwa ugira ikizere muri we unafite imbaraga.
Dusingizimana ati “Nkanjye wamaze amasaha 51 naje kumuba hafi kandi namweretse icyo nakwita ibanga mufasha no mu myitozo yatuma abishobora. Yitozaga amasaha umunani ku munsi , agakora imyitozo ngorora ngingo, twamuteguye mu mutwe bishoboka kandi buri munsi , rero hatagize indi mbogamizi itunguranye rwose araza kubishobora.”
Kugira ngo ageze amasaha 26 ari mu nshundura atera umupira wa Cricket hakenerwa imbaraga ndetse no gushyigikirwa n’abafana. Ababishobora bazagera i Remera kuri stade nto aho azaba ageragereza uyu muhigo w’isi guhera kuri uyu wa gatanu, bakamutera akanyabugabo.
Ibindi wamenya kuri Cathia Uwamahoro wo ku Gisozi kanda hano
Eri Dusingizimana avuga ko Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore y’Ubwongereza afite amatsiko y’uyu mukobwa ushaka gutangirira abandi ku isi mu kwinjira muri Guinness World Records kuko abakobwa benshi babitinya.
Cathia natsinda ngo afite intego yo gushyigikira umushinga wo gukomeza kubaka stade ya Cricket mu Rwanda kimwe na mugenzi we Eric Dusingizimana.
Kubaka Stade ya Cricket i Gahanga ngo bikomeje gushyigikirwa kuko n’amakipe ya Cricket mu Rwanda amaze kugera kuri 15 kandi baratangiye ari abiri gusa.
Kubaka iyi stade bigeze ku kiciro cya mbere aho ikibuga cyarangiye, ikiciro cya kabiri ngo kizaba ari ukubaka ibiro (offices) n’ibindi bikorwa remezo stade ikenera. Byose hamwe bikazatwara miliyoni imwe y’amaPound.
Photos © Daddy S.Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Du courage!!!
Courage Cathia …wish you the best.
turamushyigikiye ariko munsobanurire iyo hagize utumucika ntadukubite aba atsinzwe?
kereka iyo kangonze kariya gati
aha ntibareba ngo kamucitse cg yakagaruye ahubwo bareba umwanya amara akina ataruhuka niba mbyibuka neza
oya record ni umwanya amara akina, si ukureba uko yakinnye
Comments are closed.