Senateri Roméo Dallaire wigeze kuyobora ingabo zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu myaka 20 ishize, ariko kuva mu mwaka wa 2005 akaba yari Umusenateri muri Sena ya Canada aratangaza ko tariki 17 Kamena azava mu Nteko Ishinga Amategeko akajya gukora ibikorwa by’ubugiraneza cyane cyane mu gufasha abana binjizwa mu gisirikare no kurwanya Jenoside. Mu […]Irambuye
Afurika niwo mugabane w’Isi ukungahaye ku mutungo kamere kurusha indi, amabuye menshi y’agaciro, amashyamba y’ibiti by’agaciro, ubutaka buhingwa bukera neza, peteroli, gaze n’ibindi, ibi ntibibujije ariko kuba ariwo mugabane urangwamo ubukene, inzara n’intambara ndetse ibi by’agaciro Africa ifite usanga bijyanwa mu nganda ku yindi migabane bikaba aribo bikiza Afurika yo igakomeza gukena cyane. Hakenewe impinduka? […]Irambuye
Amarushanwa yo gukora ‘robot’ yahuje za kaminuza n’amashuri y’ubumenyingiro yo mu bihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda yaberaga muri Kenya yarangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ikigo cya Tumba College cyahawe igihembo cyo gukora ‘Robot’ nziza no kwitwara neza mu irushanwa. Aya marushanwa yaberaga Kenyatta International Convention Center, Tumba College of Technology yari yagiye ihagarariye u […]Irambuye
Urukiko muri Canada rwanzuye ko ikirego cy’uko Jean Berchmans Habinshuti ashobora guhohoterwa agejejwe mu Rwanda ari “amagambo gusa”. Uyu mugabo arakekwaho ibyaha by’intambara bifitanye isano na Jenoside ndetse yatsinzwe ubujurire aho yaburanaga yifuza kugumana muri Canada n’umuryango we nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Thestar. Mu mwanzuro wanditse watangajwe kuri uyu wa kabiri, umucamanza Michael L. Phelan yagize […]Irambuye
Achille Michel Rugema Jenoside yabaye afite imyaka 18, yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe batandatu barimo babiri barererwaga mu rugo iwabo na bane bavukanaga nawe. Bose barabishe asigara wenyine. Nyuma ya Jenoside bigoranye cyane abasha kurenga ahahinda gakomeye, ariga ararangiza, ariyubaka, arashaka, arabyara ubuzima burakomeza…. Iwabo bari batuye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, mu muryango […]Irambuye
Kuwa 26 Gicurasi intumwa za rubanda mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda zagaragaje akababaro ziterwa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, zashyikirijwe kuri uyu wa mbere. Aka kababaro kagaragariye buri wese wari mu nteko. Abadepite basaba bidasubirwaho ko ibyo guhana abanyereza umutungo wa Leta n’abawucunga nabi byava mu […]Irambuye
Mu murenge wa Jali, umukozi wo mu rugo witwa Gerardine Uwineza yabyaye umwana amujugunya mu musarani mu gitondo kare kuri uyu wa kabiri, Polisi nyuma yo gutabazwa yavanye uyu mwana yavanywe mu musarani agihumeka, ubu akaba ari kwa muganga. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi, ubwo umwe mu baba mu rugo ruri mu mudugudu wa […]Irambuye
Raporo ya 2012-2013 ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashyikirije Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 26 Gicurasi 2014, EWSA iri ku isonga mu gukora amakosa menshi y’icungamutungo, naho ngo Inyerezwa ry’umutungo wa Leta riteye impungenge. Iyi raporo Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagejeje mu Nteko Nshingamategeko guhera ku isaha […]Irambuye
Abahinde bashora imari yabo mu Rwanda batangaje ko umutekano, ruswa iri ku rugero rwo hasi no korohereza abashoramari ari bimwe mu bituma hari Abahinde benshi bakomeje kwifuza gushora imari yabo mu Rwanda. Hari mu nama yabahuje na bagenzi babo b’abanyarwanda, yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB kuri uyu wa 26 Gicurasi i Kigali. Kanyonga […]Irambuye
Igihugu cya Sudani y’Epfo n’ubwo kitaremerwa ku mugaragaro mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’u Burundi byamaze kwinjizwa mu bufatanye mu bya gisirikare bwo kwivuna umwanzi no kwirinda buhuriweho n’u Rwanda, Uganda na Kenya. Byemejwe mu biganiro by’abahagarariye ingabo biri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 26 Gicurasi. Nyuma y’uko tariki 20 Gashyantare, i Kampala […]Irambuye