Digiqole ad

Ni iki gikurura Abahinde mu Rwanda?

Abahinde bashora imari yabo mu Rwanda batangaje ko umutekano, ruswa iri ku rugero rwo hasi no korohereza abashoramari ari bimwe mu bituma hari Abahinde benshi bakomeje kwifuza gushora imari yabo mu Rwanda. Hari mu nama yabahuje na bagenzi babo b’abanyarwanda, yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB kuri uyu wa 26 Gicurasi i Kigali.

Umuhindekazi wasusurukije abitabiriye iyi nama mu mbyino z'iwabo
Umuhindekazi wasusurukije abitabiriye iyi nama mu mbyino z’iwabo

Kanyonga Louise umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwandikisha ubucuruzi n’ibigo muri RDB yabwiye Umuseke ko iyi nama yari igamije kongera kureba ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubuhinde hagamijwe kuzamura ibikorwa hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Aba bashoramari b’abahinde batweretse igishushanyo mbonera bise ‘Doing Business in Rwanda’ kigaragaza amahirwe babona mu Rwanda. Banatugaragariza kandi amahirwe abashoramari bo mu Rwanda bafite mu Buhinde.”

Kanyonga avuga koahanini icyari kigamijwe muri iyi nama  ari uguhuza abacuruzi b’abanyarwanda n’abacuruzi b’abahinde ngo bamenyane bavugane ku mikoranire hagati yabo n’uko bafatanya guteza imbere ibikorwa byabo.

Byatangajwe muri iyi nama ko Abahinde  bamaze gushora imari igera kuri miliyoni 20 z’amadorari ya Amerika mu Rwanda mu bikorwa by’ubucuruzi mu itumanaho, ubukorikori, ibicuruzwa bitandukanye.

Clarence Fernandes uhagarariye Ubuhinde mu bikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda ndetse unafite ibiro muri RDB, yabwiye Umuseke ko bishimira ko nta mupaka bagira mu gushora imari yabo mu Rwanda.

Ati “Nubwo u Rwanda ari igihugu gito ariko ni igihugu cyiza cyane, ni igihugu gifite imiyoborere myiza, kirwanya ruswa bikomeye , ahantu hose hafite umutekano, nta hantu na hamwe duhezwa gukorera ubucuruzi. Izi nizo mpamvu duhitamo kuza gukorera mu Rwanda”

Clarence avuga ko mu Rwanda hari imishinga minini igera kuri 64 y’abahinde, atabaze indi mishinga mito mito y’abacuruzi b’abahinde mu Rwanda.

RDB ivuga ko yateguye ihuriro nk’iri ry’abacuruzi b’abahinde bakorera mu Rwanda n’abifuza kuhazana imari yabo ndetse n’abanyarwanda ngo barusheho gufatanya mu bikorwa byabo.

Inama nk’iyi ni iya kabiri ibayeho hagati y’izi nzego zombi z’abacuruzi.

Abahinde b'abashoramari bari muri iyi nama
Abahinde b’abashoramari bari muri iyi nama
Nyuma y'ibiganiro bataramiwe n'umuhindekazi
Nyuma y’ibiganiro bataramiwe n’umuhindekazi
Abahinde mu Rwanda bamaze kuhashora miliyoni zigera kuri 20 z'amadorari ya Amerika
Abahinde mu Rwanda bamaze kuhashora miliyoni zigera kuri 20 z’amadorari ya Amerika

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Hanyuma se abanyarwanda bafite i cash ritubutse baba hanze y’ U rwanda kandi batayashora mu rwanda mugereranije yaba ari ama millioni cg se miliards zingahe z’ amadollars n’ ama euros ?????? U Rwanda ntirwabona na za Banki akwirwamo kabisa !!!!! Ubwang njyenyine kandi numva nkennye simbuze nka equivalent ya twa 500 millions de FRW

    • are you sure for what you are talking?if yes you are a man and invest where you want for your reason!!!!!!!

  • ese abanyarwanda bo bashora imari mubuhinde?babemerera gukora?

Comments are closed.

en_USEnglish