Digiqole ad

Gasabo: Umukobwa yabyaye umwana amuta mu musarani bamuvanamo agihumeka

Mu murenge wa Jali, umukozi wo mu rugo witwa Gerardine Uwineza yabyaye umwana amujugunya mu musarani mu gitondo kare kuri uyu wa kabiri, Polisi nyuma yo gutabazwa yavanye uyu mwana yavanywe mu musarani agihumeka, ubu akaba ari kwa muganga. 

Umwana w'umukobwa akivanwa mu musarani
Umwana w’umukobwa akivanwa mu musarani

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi, ubwo umwe mu baba mu rugo ruri mu mudugudu wa Kinunga, Akagali k’Agateko mu murenge wa Jali akarere ka Gasabo yagiye mu musarani kwitunganya akumva uruhinja ruririra mu mwobo.

Uyu yahise atabaza Polisi ihagera vuba n’ibikoresho ivanamo uyu mwana agihumeka ahita ajyanwa kuri centre de santé ya Gihogwe kwitabwaho n’abaganga.

Robert Habimana umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali yabwiye Umuseke ko kugeza ubu uyu mugizi wa nabi yahise acika akaba agishakishwa.

Urugo rwa Ngeruka Francois na Mutuyimana Jean de Dieu rusangiye umusarani niwo uru ruhinja rwavanywe, naho Gerardine yari umukozi w’urugo rwa Mutuyimana aho yari amaze amezi atatu ariko ngo ntibari bazi ko atwite.

Uyu mukobwa wo mu murenge wa Jali abaturanyi b’aho yakoraga babwiye Umuseke ko batari bazi ko atwite. Nubwo hari umugore umwe wanze kutubwira amazina ye wavuze hari hashize igihe gito amenye ko uyu mukobwa atwite, akaba ngo yahishaga cyane inda ye.

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Gicurasi mu kagali ka Matyazo mu murenge wa Ngoma Akarere ka Huye naho havuzwe umukobwa wabyaye umwana akamuta mu musarani, gusa uyu mwana we ntiyarokotse, naho nyina we akaba we yarafashwe aho afungiye kuri station ya polisi i Huye.

Icyaha nk’iki cyo kwica cyangwa kugambira kwica ku bushake amategeko ahana y’u Rwanda agihanisha igifungo cya burundu.

Ku bufatanye bw’abaturage na polisi Uwineza Gerardine akaba akomeje gushakishwa ngo abazwe ubu bugizi bwa nabi.

 

Umusarani umwana yavanywemo
Umusarani umwana yavanywemo
Uyu mwana w'umukobwa ari kozwa akivanwa mu musarani
Uyu mwana w’umukobwa ari kozwa akivanwa mu musarani
Yavanywemo agihumeka
Yavanywemo agihumeka bigaragara ko atamaze igihe kinini mu musarani
Umwana yagejejwe kwa muganga aho ari kwitabwaho
Umwana yagejejwe kwa muganga aho ari kwitabwaho
Uwineza Gerardine ugishakishwa
Uwineza Gerardine ugishakishwa

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mana nyagasani

  • Thanks Almighty God for having saved this little angel!

  • Mana wowe warokoye uyu mwana, ndagusaba ngo uzamukize igikomere nyina yamuteye

  • Mana Ihoraho tabara u Rwanda rwinjiwemo n’abadayimoni batagira ingano.Inzira banyuzamo abacakara babo n’ubusambanyi, ubwicanyi, ubujura, ubugambanyi,……Urubyiruko rumaze kuba imbata y’ibiyobyabwenge ku rwego ruteye impungenge.Nyamara abiyita abakristo birirwa babungana bibiliya ariko bamara kuva mu rusengero bagasubira mu ngeso mbi zabo.Mana tabara u Rwanda.

  • uwomwicanyi nibamufata bamuhanishe urumukwiriye koko nanimuhwe bagira gusa hababaje abazibatera.

  • aho police nikore akazi ishizwe kandi turayishimira ubutabazi yakoreye uwo mwana nikomereze aho ,naho uwo mubyeyi ahanwe byintangarugero .

  • ye baba weeeeeeeeeeeeeeeeeeeee… nta n’igikoko cyatinyuka gukora ibi!!!??? ibi ni ibiki koko?

  • IMANA ISHIMWE ITEKA RYOSE.  KANDI IRIYA DAYIMONI IZAFATWA BIDATINZE.

  • IMANA ISHIMWE ITEKA RYOSE.  KANDI IRIYA DAYIMONI IZAFATWA BIDATINZE.indaya zisigaye ziza gusaba akazi ko murugo kugirango zibone uko zibyara nyuma zamara gukora nkabiriya zigasubira kwiseta.

  • Hagomba gufatwa ingmba shya rwose kuburyo umukozi agomba guhambwa akazi azwi neza aho akomoka ndetse hakabaoneka umuntu umwishingira bitaba ibyo ntahabwe akazi kandi rwose leta ibidudashemo kugirango ubugome nkubu bwe gukomeza kwiyongera

  • Ndumiwe koko pee! Ako kaziranenge ntikagomba kuba victime y’icyaha cya nyina wakubaganye!Aboneka then ahanwe by’umwihariko n’abandi barebereho

  • Ndumiwe koko pee! Ako kaziranenge ntikagomba kuba victime y’icyaha cya nyina wakubaganye!Aboneke then ahanwe by’umwihariko n’abandi bamurebereho.

  • Uwo mugome azahanwe basambanira iki badashoboye kwakira umusaruro uvamo, mbabazwa no kwica umuziranenge kandi asanze yanduye SIDA we nyiyakwiyahura. naho Hitayezu uwo si uwo kwitwa umubyeyi ahubwo ni Umuhotozi.

  • Abo bakobwa baravahe barajyahe. noneho ndabona nigihano  cyurupfu kidahagije rwose nugutabarwa ni IMANA

  • Ariko aba bajugunya abana muri WC bajya bibuka ko ubuzima bafite byari gushoboka ko nabo ababyeyi babo bari kubajugunya muri za WC igihe bavukaga? Iyo niyo nyiturano yo gushima Imana yaguhaye ubuzima utayibabije none ugashaka wowe kubuvutsa abaziranenge? Ese bo hagize ubajugunyamo n’amafuti baba bakoze banezerwa? Iyaba bari bazi abantu hanze aha baba barifuje kubyara nibura akana na kamwe bakakabura, ntibagatinyutse no kubitekereza na rimwe.

  • Yesu we mbega umukobwa utagira impuhwe?!!!!uwamuteye inda nawe birumvikana ko ari inyamaswa kuko bari babiziranye ho….yebabawe…Mwami tabara imitima yuzuye ubugome

Comments are closed.

en_USEnglish