Akababaro k'abadepite kuri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta
Kuwa 26 Gicurasi intumwa za rubanda mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda zagaragaje akababaro ziterwa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, zashyikirijwe kuri uyu wa mbere. Aka kababaro kagaragariye buri wese wari mu nteko. Abadepite basaba bidasubirwaho ko ibyo guhana abanyereza umutungo wa Leta n’abawucunga nabi byava mu magambo bikajya mu bikorwa.
Iyi raporo igaragazaga uko imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari 2012-2013 yacunzwe, yerekanye ko ibigo byinshi bya Leta byagaragawemo amakosa menshi ajyanye no gucunga imari ya Leta. Nubwo Umugenzuzi mukuru avuga ko nibura ubu hari intambwe yatewe mu kuyabona no kuyakosora.
Leta yahombye akayabo mu buryo bunyuranye, nk’aho EWSA yahombeje miliyari zigera kuri 28 z’amanyarwanda, binyuze mu kutishyuza abo iha serivisi, mu kugura porogaramu ya Oracle ikamara imyaka idakora kandi yaratanzweho akayabo, gusana ibikorwaremezo itangije atari nayo ibishinzwe, kudasana ibihombo by’amazi ameneka, gutumiza ibikoresho bya miliyoni 600 no gukora ingomero ntizitange umusaruro 100%.
Ibigo nka RDB, KIST, icyahoze ari NUR, ISAE, RTDA, Uturere tumwe na tumwe, Ibitaro n’amashuri na byo biri mu byahombeje Leta mu buryo bunyuranye nko kugura ibikoresho bikazasazira aho biri bidakoreshejwe, guha akazi abantu bakora raporo zitari zo (bahimba) zerekano uko amafaranga yakoreshwejwe no guha abakozi amafaranga Leta itabizi nk’ibyabaye mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda.
Ikimenyetso kerekana ko habaho guhimba raporo, ni icy’uko amafaranga ibigo n’imirenge bitabona ingengo y’imari ya Leta mu buryo butaziguye byandika mu maraporo yabyo ugereranyije n’imibare ya Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, harimo ikinyuranyo cya miliyari 15. Izi ni izaburiwe irengero….
By’umwihariko ikigo nka CAMERWA cyari gishinzwe gutumiza imiti, cyo cyahombeje Leta binyuze mu miti yaboreye mu bubiko, akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300. Nyamara hari ibitaro bimwe na bimwe bitaka kubura imiti, mu gihe hari iyaboreye mu bubiko yaratumijwe kuri ako kayabo.
FARG yavuze ko umuntu utishoboye wacitse ku icumu ahabwa inka ihaka amezi ane, ariko nyuma igenzura rigaragaza ko ibeshya, ndetse hamwe mu turere yatanze amafaranga yo kubakira abatishiboye imyaka irashira amazu atuzura. Amafaranga y’ibi bikorwa yo ngo akaba yarasohotse.
Ikigo gishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru, SFAR nacyo cyaje mu bivugwamo imicungire mibi y’imari ya Leta, iki kigo kikaba kigomba kwishyuza asaga miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe mu kuguriza abanyeshuri bigaga ariko miliyari 2 zonyine ni yo amaze kwishyuzwa.
Mu burezi kandi havuzwe ikibazo cya mudasobwa nto zihabwa abana, ariko izirenga 200 zikaba zaribwe, izindi ngo ntizikora kuko nta mashanyarazi ibigo by’amashuri ziriho bifite. Byanagaragaye ko ibigo 407 aribyo byatanzwemo mudasobwa z’abana mu gihe Leta ifite umugambi wo kuzitanga mu bigo by’amashuri 2 234, hakiyongeraho ko aho zatanzwe rimwe zabaga ari nke ugereranyije n’izasohotse.
Aya makosa n’andi menshi yo kunyereza no gucunga nabi umutungo wa rubanda yerekanywe muri raporo y’Umugenzuzi Mukukuru w’Imari ya Leta niyo yateye abadepite agahinda ndetse babigaragaza mu magambo bagiye bavuga.
Hon. Nkusi Juvenal ukuriye Komisiyo yo gukurikirana imicungire y’umutungo wa Leta (PAC), ati “Ikintu kiza ni uko abakoze amakosa iyo ubabaza bayemera bakanagusinyira, igisigaye ni ugukurikirana ababikoze.”
Yongeraho ati “Ibyo bigo nta bayobozi babikuriye bigira ngo bakosore abo bakuriye? Inteko Nshingamategeko ikwiye gushaka ubundi buryo byasobanuka neza.”
Hon. Nyirahirwa ati “Amakosa agenda yisubiramo uko habayeho kwerekana raporo, kuki inama zitangwa zitubahirizwa? Ibi bigo ntabayobozi bifite ngo bazaze basobanure neza ikibazo gihari?”
Hon. Habimana Saleh we yibaza impamvu ibigo byinshi ngo bizana amakompanyi y’abanyamahanga gukora za raporo zo guhuza imibare y’amafaranga bagirango bahishe icyuho cy’ayabuze. Mu gihe ngo haba hari abakozi ubusanzwe bashinzwe ‘finance’ muri ibyo bigo.
We akavuga kandi ko yishimira ko nibura mu Rwanda hari uru rwego rugaragaza aya makosa mu micungire y’imari ya Leta.
Hon. Niyonsenga Theodomir yabajije Umugenzizi Mukuru impamvu raporo zikorwa ari izo mu bigo bito. Ati “Kuki ibigo bikomeye nka RSSB, BNR n’ibindi tutabona raporo zabyo habura iki? Ibyo bigo bifite ubudahangarwa ku buryo nta muntu wabigenzura?”
Uyu mudepite yanagaragaje ko hari uturere tugifite amakonti menshi mu mabanki kandi itegeko risaba akarere kugira konti imwe muri BNR. Urugero rwiza ni akarere ka Gasabo ngo gafite amakonti 136 kandi kakagombye kugira imwe ya BNR.
Ku bw’iyi mikorere mibi yongeraho ati “Kuki abakozi bagaragarwaho imicungire mibi y’imari ya Leta bakiri mu kazi? Bakabaye birukanwa.”
Aha yatanze urugero rw’umukozi wakatiwe n’inkiko ku cyaha cyo kunyereza miliyoni 36 akaba yarafunzwe imyaka ibiri nyuma yigira gucuruza ako kayabo nta na rimwe asubije Leta.
Hon. Gatabazi we ngo ntiyumva ikibura ngo Urwego rw’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta ngo rutange raporo buri mwaka. Ikindi ngo kuki hagenzuwe 79% by’imari ya Leta? Akibaza impamvu hatagenzuwe 100%.
Hon. Nyirarukundo ati “Raporo ni nziza ariko irababaje.”
Akaba yibaza impamvu ikigo nka REB kitagaruza amafaranga y’inguzanyo cyatanze. Yongeraho ati “Ni gute ibigo nka KIST na NAEB bitanga isoko ryo kubarurisha umutungo kandi hari abakozi bahemberwa ako kazi?”
Yongeraho ati “Kuki Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) idakora ibishoboka byose ngo abanyereje umutungo wa Leta bakurikiranwe kandi bahanwe banagaruze amafaranga batweye ndetse batange n’amande?”
Hon. Bamporiki Edouard we avuga ko hatagizwe igikorwa ngo kunyereza umutungo byabaye icyorezo gishobora kuzagira ingaruka ku buzima bw’abana b’ejo hazaza mu Rwanda.
Yagize ati “Abasinyiye amafaranga barahari, ntabwo amafaranga ari ikigega cy’amazi gitoboka akameneka, arasinyirwa. Kuki (abayasinyira) badakurikiranwa?”
Hon. Mukamwiza avuga ko atumva impamvu Umugenzuzi adakoresha ijambo ‘Abajura!’ Yongeraho ko hakwiye kuzaba inama ikomeye ihuje inzego zose zikabwirwa uburyo umutungo w’igihugu ukwiye gucungwa.
Yibaza ikibazo gikomeye ati “Kuki abiba Leta basubizwa mu yindi mirimo?”
Hon. Mukamurangwa we ati “Hakwiye raporo y’amafaranga yose yanyerejwe agakurikiranwa. Gatsibo yigize Gatsibo, Rusizi … Nyagasani abiba bakenetse Leta!”
Hon. Senateri Mukankusi, we yagarutse kuri raporo avuga ibyitwa ‘Food for Work’ akaba ashaka ko ubwo raporo ihari hakwiye kugaragara abagize uruhare mu kunyereza umutungo.
Yagize ati “Hakwiye noneho kumenya abo gukurikirana.”
Hon. Bwiza we ngo ntiyumva ikihishe inyuma y’inyerezwa ry’umutungo wa Leta. Yagize ati “Ni amakosa atagambiriwe ‘nk’uko bikunze kwitwa’ cyangwa ni ubuswa bw’akarande mu bakozi ba leta?”
Hon. Karemera we ati “Abo yobozi igihe cyose baje kwitaba Inteko bavuga ko amakosa yagaragaye, kuki ntagihinduka?”
Yongeraho ati “Umujyi wa Kigali, Gatsibo n’ahandi bafite agasuzuguro, bahombya Leta mu byemezo bafata bazi ko batazaryozwa ayo mafaranga.
Niba barananiwe kuki batamanika amaboko bakegura? Hari Abanyarwanda benshi bakora ako kazi.”
Hon. Ngabo we ngo ntiyumva uburyo Umugenzuzi ajya mu bigo by’amashuri 42 agasanga byose bidakoresha mudasobwa kubera amashanyarazi, yarangiza akazihasiga ntasabe ko zajya aho bafite umuriro w’amashanyarazi.
Hon Mporanyi Théobald asanga ngo raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ikwiye kujyanwa muri Komisiyo y’ingengo y’imari ikazagenderwaho mu kugena abagomba guhabwa amafaranga n’abadakwiye guhabwa andi.
Ikindi ngo hakwiye gukorwa raporo y’isubiracyaha igaragaza amafaranga buri kigo cyanyereje.
Hon Mathilde, we ngo ntiyumva uburyo imiti iborera mu bubiko, ndetse ngo ntiyumva uburyo ingomero zikorwa ntizitange amashanyari uko bikwiye mu gihe za miliyari z’amafaranga zasohotse ngo bikorwe neza.
Ati “Nta Banyarwanda bahari babigenzura? EWSA ikora ite idafite uburyo buhamye bw’imikorere?”
Hon Murebwayire ngo ntasobanukirwa mpamvu ki Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta rutagenzura ibigo byose. Ati “Ni ikibazo cy’abakozi bake cyangwa?”
Hon. Kantengwa ati “EWSA ibyo ikora byaburiwe inyito.”
Hon Mukazibera we ngo asanga kuba haratowe itegeko rijyanye no kugaruza umutungo wa Leta, Umugenzuzi Mukru w’Imari ya Leta yajya aryitwaza. Akomeza avuga ko kuba hakigaragara kunyereza no gucunga nabi ibya Leta, haba ubushake buke mu babishinzwe.
Yagize ati “Ubushinjacyaha bukore akazi kabwo.”
Hon Mukayisenga Françoise, ntatinya kwita abakekwaho kuneyereza nyereza cyangwa gucunga nabi ibya leta “Abajura”.
Yagize ati “Raporo ikoze neza cyane, abakoze amakosa bahanwe babere abandi urugero, sinumva uko amafaranga aburirwa irengero. Hari aho twavuye, hari heza turi ubu ariko ntitwifuza kuhaguma.”
Hon. Emmanuel Mudidi ati “Hari byinshi byiza byakozwe, ariko hari amayeri agenda ahinduka mu kunyereza imari ya Leta.”
Aha we ngo ntabasha gusobanukirwa neza n’uburyo Banki Nkuru y’igihugu nk’urwego rugenzura amafaranga rushyiraho igiciro cy’amafaranga n’inyungu ariko abantu bakavuga ko amafaranga yaburiye mu ivunjisha.
Dr Ntawukuriryayo J. Damascèene Perezida wa Sena wari n’Umushyitsi mukuru, we yavuze ko Umugenzuzi w’Imari akazi ke yagakoze uko abisabwa bityo ngo ahubwo ibyari kuba ikibazo ni uko haba hari ahandi hanyerejwe amafaranga ya Leta akaba atarahamenye.
Ati “Akazi ke yakarangije, agasigaye ni akacu.”
Umuseke wabashije kumenya ko ngo kugenzura imari ya Leta bitabaho 100% nk’uko Umugenzuzi Mkuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yabitangaje, gusa ngo iyo byageze kuri 85% biba byagenze neza.
Ikindi Umugenzuzi yatangarije Umuseke ngo ni uko kugenzura Imari ya Leta babihereye mu bigo bikuru nka Minisiteri (Central Government Institutions) ngo bizakebure ibigo bizishamikiyeho.
Ubu rero, nk’uko Umugenzuzi Mukuru abivuga ngo ubwo Raporo y’uko imari ya Leta yacunzwe yashyikirijwe Inteko Nshingamategeko, iyi Nteko na yo igomba kuyishyikiriza Umushinjacyaha Mukuru wa Leta, maze inkiko zigakora akazi kazo.
Photos/Ange Eric Hatangimana/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Abadepite kwitotomba nibyo, kuko birakabije cyaneeee..Ariko ikintangaje mi Depite Gatabazi, nibaza niba nawe asaba ko bahana abagaragayeho gucunga nabi umutungo, kuko bahannye bose nziko nawe yabigenderamo, yibuke ibyo yakoreye Akarere ka Rushaki we na Mayor Muhizi, mbere yuko aza mu nama y’urubyiruko, bizwiko isanduku y’Akitwaga ako Karere yayigize ay’ifundi igira ibivuzo peeeeeee. None nawe ngo/Ariko nanjye nshyigikiye ko abacunga nabi n’abanyereza ibya Leta bahanwa, ndetse vuba byihuse by’intangarugero, umutungo wa Leta si umurage wa ba se.
Hanyuma se kuva 2009 ntabwo baribabizi? Ewasa harigihe iba itarimumajwi yabantu?Hahindukiki?Ntacyo.
Ikibabaje n’uko aba bayobozi basigaye bameze nk’abasizi bavuga ntibakore ibyo bavuga cyangwase bavuga uburakari bwabo bukagira ahandi bugera bakabucubya !!!! mumbabarire gukoresha iyi mvugo nanjye ntewe agahinda n’umujinya byokubona buri munsi batubwira ngo runaka yanyereje umutungo ntibatubwire ngo umutungo wanyerejwe na runaka wagarujwe cg bakamukura mu kigo kimwe ahubwo ugasanga bamuhaye ikirusha cyakindi yahombeje kuba cyiza !!!!! nonese ni gute Akarere kavugwa inshuro irenze imwe mw’ikosa rimwe ntagikorwa kuri abo bayobozi ????? ikigaragara cyo hari ba Ntakorwaho naba Nakozebyinshi n’abandi umuntu yakwita ba Ndazwibihagije !!!!! niba aba bantu babahorero ahubwo mbona hakwiriye gukurikiranwa Umugenzuzi Mukuru kuko nawe yangiza imari akora za Audites kandi aziko ntankurikizi kubo arega !!!!!!!! Nibakandi hari abafite ubudahangarwa bwo kutabazwa ibyo bangirije nitwemere ko uguhaye umwanya ku kazi kajyanye n’ifaranga aba akubwiye ngo ishakiremo amasaziro. igisekeje ubu wakumva ngo Gitifu w’Akarere runaka ngo yigwijeho umutungo Ariko Ntiwumve ngo Umuyobozi runaka wo mu kigo gikomeye nka EWSA kandi nubusanzwe uhembwa akayabo ntihagire n’umutunga urutoki!!!!!????????? Abayobozi nibafate ingamba nkizo Polisi yafatiye ruswa mu bapolisi !!!!!!!!!!!!!!!! cg nkizo Imigration yafatiye abakozi bayo badatanga service nziza !!!!!! kuki mu Rwanda hari abayobozi batigira kubandi gukora ibyiza ?????
Ariko aba banyereza umutungo wa Leta baziko aba ari amafaranga ya ba baturage bahora birataho baba bari gukoresha nabi? nonese nibo bonyine bashoboye akazi mu Rwanda? hanyuma dukomeze tubareke babicunge uko babishaka? kuki hadafatwa ibyemezo (NDATUNGA AGATOKI ABABISHINZWE) murashaka ibyo nabyo His Excellency nabyo azaze kubikora! nta mpamvu yo guhembera amakosa n’abanyamakosa! reka noneho tumusabe: Perezida wacu dukunda kandi utureberera amanywa n’ijoro turakwinginze tabara abanyarwanda udukize abahekura igihugu n’abanyarwanda by’umwihariko
Wowe urimo kumva izo mpombo zo muri 2009 ziri Nzove zitakoreshejwe! muri uyu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa 2 batanzwe isoko ryikubye irya 2009 inshuro 2 ry’izo mpombo n’iza mbere ntacyo zirakora! Leta nibikurikirane zitaraza ahubwo habanze hakoreshwe izo ziri gupfa ubusa! bitari ibyo twaba turi gutera inyuma aho kujya imbere kandi ababikora baba bishakira indonke nta keza baba bashakira abaturage!
sha murimo kutuma nisekera kbsa nonese mwabonye hehe ahantu umuntu arega umwana kuri nyina akagira igihano gikomeye yamuha uretse kumubwira ngo ntazongere, nawe se ndebera igihe ibi bigo n’uturere byaherewe bivugirwa nta raporo n’imwe bitagaragaramo ahubwo aho kugirango bikosore amakosa ugasanga ahubwo yiyongerere imyaka irashize indi iratashye nonese banyarwanda mubona tuzatera imbere dute mugihe rubanda rugufi ushinga aka butike bugacya bashyizeho akagufuri ngo ni uko utishyuye umusoro wamara kuyatanga akajya mu mifuka ya bamwe bakiyubakira ibipangu, gusa jyewe icyo nasaba izi ntumwa za rubanda (abadepite) ni mugire icyo mukora mutugaragarize ubushobozi twababonyemo tubatora noho ubundi ntaho twaba tugana rwose.
Ariko njyewe sinumva impamvu abobayobozi badafungwa,ngo basubize nayo mafranga banyereje,ariko muziyuko ayomafranga arimisoro y’abanyarwanda? kko icyikibazo,amategeko nadakurikizwa.harabandi bazagikurikirana,kko biragaragarako harimo gukingirwa ikibaba,kumafranga abayanyerejwe.Leta nifatire ibihano abobantu bose babigizemo uruhare bitabayibyo bizatera ikibazo gikomeye cyane.
Ubu se murumva atari ukwivuguruza kandi muhora mutubwira ko u Rwanda rukoresha amafaranga neza, zero corruption tolerance, etc. Mujye no mu bigo byigenga ariko bibona inkunga za Leta cg za NGO. Mu Bitaro bya GITWE ho amabandi akoramo yahagize uko ifundi igira ibivuzo. Umuntu aba ataramara umwaka ku kazi akaba agize umutungo urenze uwa Mirenge. Ngayo amazu y’ ibitabashwa, amamodoka amaduka, amakonti… njye narumiwe! kUGERA NAHO NUMWANA UKIVUKA ABYIBONERA. Wagirango Leta yacu abajura bayiciye amazi. Wagirango niyo bibira. Afande adushakire akanyafu naho ubundi ni agasuzuguro. Dutange imisoro itunge amabandi Kweli!
Biteye agahinda kubona hari abagororerwa indi myanya muri Leta nyuma yokugaragaraho kunyereza ibya rubanda. Twavuye habi ntidukeneye ingirwa bayobozi zidutobera igihugu zimunga ubukungu n’ubushobozi bwacyo akakageni. Ubundi raporo idafite inkurikizi ntacyo imaze kuki abagaragayeho kunyereza (Kwiba) umutungo wa rubanda badashyirwa mungoro y’ibisambo? Murimo guhemukira abana Banyu, ubu bararya imitsi ya rubanda, ariko ntibazahunga ingaruka ziza kurikira ubusambo bwanyu. Agapfa kaburiwe n’impongo
jyewe rwose birantangaza iyo abantu bagaragaraho amakosa ntibayahanirwe, ubundi ubusanzwe tuzi ko iyo umujuru yibye agafatwa, agaruzwa ibyo yibye akanahanwa kugirango abicikeho none hano ndabona atariko bimeze pe. ikimbabaza cyane ni uko police yirirwa yirukankana abantu banze kwiba bagahitamo kwikorera agataro ikanabafunga kandi barimo birwanaho ngo bishakire ubuzima, ikaba yananiwe gukurikirana abanyereza ama million iki ni ikibazo nibaza mbese urwego rw’ubutabera rw’ u Rwanda rwo ntabwo rukora? none habuze iki ngo bakurikirane aba bantu?
Ndagirango ngire icyo mvuga kuri iyi raporo y’umugenzuzi mukuru, ntangiriye ku gitekerezo cya Hon Mathilde, aho avuga ko adasobanukiwe impamvu Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta rutagenzura ibigo byose. Ati “Ni ikibazo cy’abakozi bake cyangwa? Nkibaza nti se izagenzuwe zo, ndetse zikagaragaramo ibibazo byose twumvise, kuki byo bidakurikiranywa ngo uwo mu tungo ugaruke? Nibagire icyo bakora ku bigo, uturere na za minisiteri zakorewe ubugenzuzi nk’intumwa za rubanda; aho gutegereza raporo ziva mu bigo byose.Ikindi natangaho inama, ni uko ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta bwakorana n’urwego rw’abagenzuzi bwite (Internal Auditors). Mbona abashinzwe urwego rwa “Internal Auditors” bakorera muri MINICOFIN batabasha gusohoza inshingano zabo uko bikwiye. “Internal Auditors, ni babe urwego rukorana na OAG kuko nibwo icyo bita ubwisanzure “Independent” bwabo cyagaragara. Naho se wowe urafata umukozi ukavuga ngo afite ubwisanzure kandi uwumuhemba ariwe ashinzwe gukurikirana. Ibyo rero ni nko kuvuga ngo urutugu rwasumba ijosi! Aho gukomeza guta igihe hatangwa raporo zitagira gikurikiranywa (Kandi nazo kuzikokora bisaba akayabo), hakwiye kumenya igitera ibyo byose.
Arakoze TT, ibitekerezo bigira inama Leta nibyo dushaka ureke abatukana ngo baratanga ibitekerezo. Nibyo koko izi nzego zombi zishinzwe ubugenzuzi (Internal Auditors na OAG) zikwiye gukorana bya hafi kuko bose basenyera umugozi umwe wo gukurikirana ikoreshwa ry’umutungu wa Leta. Cg se OAG bagire ububasha bwo gukoresha Internal Auditors. Bitabaye ibyo, Internal Auditors baba ari za baringa niba amakosa akorwa barebera (Ariko kandi kurebere kwabo gufite ishingiro kuko nta bwisanzure bafite “Independentence”)
hahahahahahahahahahhahaahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa ahahahahahahaaaaaaaaa….ndabasetse mwese muta inyuma ya Huye hahahaaaa
Comments are closed.