Digiqole ad

“Inyerezwa ry’umutungo wa Leta riteye impungenge,” – Umugenzuzi w’Imari ya Leta

Raporo ya 2012-2013 ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashyikirije Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 26 Gicurasi 2014, EWSA iri ku isonga mu gukora amakosa menshi y’icungamutungo, naho ngo Inyerezwa ry’umutungo wa Leta riteye impungenge.

Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta, Obadiah Biraro
Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro

Iyi raporo Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagejeje mu Nteko Nshingamategeko guhera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa mbere.

Iyi raporo igaragaza ko habaye ibibazo bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta, kutagaragaza neza uko amafaranga yasohotse mu bigo, gusesagura umutungo wa Leta, gutanga amakuru atariyo mu maraporo, imibare y’ibigo bya Leta ibusanye n’iya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi no kunyereza umutungo wa Leta.

Ikigo EWSA kiza ku isonga mu bigo bicunga nabi umutungo wa Leta. Iyi EWSA ishinjwa ko itagaragarije Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta irengero ry’akayabo ka miyirai 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta yasanze muri EWSA hari amazi apfa ubusa agatera Leta igihombo cy’akayabo ka miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda. EWSA yanahombye miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda yishyuye ibikoresho byangiritse kandi byangijwe n’abakora imihanda n’ibindi bikorwaremezo.

EWSA inagaragara mu bigo byahombeje Leta mu gukora inyigo z’imishinga nk’aho yahawe akayabo ka miliyari 15 yubaka uruganda rw’amazi rwa Nzove, ntirugere ku musaruro wari witezwe, ahubwo rugatanga 65% by’uwo musaruro.

Hari amafaranga EWSA yishyuje abafatabuguzi ntiyatanga inyemezabuguzi agera kuri miliyari 18 n’ikindi gihombo cya miliyari 3 iterwa n’uko hari abantu 40 000 batishyura serivisi za EWSA.

Hari n’amasezerano EWSA yagiye igirana n’amasosiyeti hakozwe inyigo nyuma ayo mafaranga akiyongera, nk’aho yahawe miliyoni 15 z’amadolari yo kubaka ingomero, hakaza kwiyongeraho izindi miliyoni umunani z’amadolari kuko umushinga utari warizwe neza.

Gukoresha amafaranga ya Leta mu kugura ibikoresho ariko ntibikore nk’aho EWSA yakoresheje asaga miliyoni y’amadolari igura progaramu yitwa ‘Oracle’ ariko na n’ubu kuva mu 2009 kugeza ubu ikaba itarigeze ikoreshwa.

Hari n’ibindi bigo byatunzwe agatoki ko byagize uruhare mu gucunga nabi imari ya Leta, nk’aho icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) cyahombeje Leta asaga miliyari 1,2 binyuze mu mafaranga n’ibindi bintu yageneraga abakozi bayo Leta itabizi.

Ibigo nk’icy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), n’icyari Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE Busogo) na byo byahombeje Leta mu kugura ibikoresho ariko bigasazira aho ntacyo byamaze bifite agaciro kabarirwa mu mamiliyoni y’amafaranga.

Ikigo RTDA gishinzwe imirimo yo guteza imbere ubwikorezi no gusana imihanda, nacyo ngo mu iyubakwa ry’umuhanda wa Kigali – Ruhengeri kizahomba akayabo ka miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uturere twa Gatsibo, Rusizi, Ruhango na two turi mutwahombeje Leta akayabo ka miliyoni 900 binyuze mu masezerano atararangiye, ba rwiyemezamirimo bakayahagarika batarangije ibikorwa bakoraga.

Mu icungwa nabi ry’umutungo wa rubanda kandi hagaragaye akayabo k’amafaranga miliyoni 600 ataratanzwemo imisoro, n’andi asaga miliyari 2 yatanzwemo imisoro ariko na n’ubu akaba ataragera kuri konti y’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA).

Leta kandi yashowe mu manza n’inzego zitandukanye ihahombere miliyoni zisaga magana abiri nk’uko byatangajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri iyi raporo.

Umugenzuzi w’Imari avuga ko uru rwego rutabashije kugera aho rwagombaga kugera hose kuko bagenzuye 79% by’imitungo ya Leta gusa yemeza ko habayeho impinduka nziza kuko ibigo byagaragaje ku gipimo cya 65% by’ikoreshwa ry’umutungo mu gihe mbere byari ku gipimo cya 17% gusa.

Abadepite bashimye iyi raporo ariko bavuga ko bidakwiye kwihanganira abo bise  ‘Abajura’ biba imari ya Leta. Bityo ngo hakaba hakwiye indi ntambwe yo gushyikiriza abagaragaweho amakosa yo gucunga umutungo wa Leta nabo mu nkiko.

Dapite Bamporiki Eduard ati “Amafaranga wagirango ni ikigega cy’amazi gitoboka amazi akameneka. Kugira ngo amafaranga asohoke habaho gusinya, kuki abasinye badakurikiranwa?”

Hari n’uwagize ati “Abanyereza amafaranga bahabwa indi myanya ya Leta, ubona barakenetse Leta.”

Gusa ngo iyi raporo ni intambwe iba itewe, noneho Inteko Nshingamategeko nayo iyishyikiriza Umushinjacyaha Mukuru, inkiko zigakora akazi kazo.

Aya makosa yo kunyereza umutungo, ni yo Umugenzuzi w’imari ya Leta yise agahomamunwa anasaba inzego zibishinzwe kugira igikorwa.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Jyewe nsanga ikibazo cya mbere ari uburyo abayobozi bakuru b’Ibigo bashyirwaho. Ubundi kuba DG w’ikigo, wakabaye wujuje ibikurikira: 1) Ubumenyi buhagije mubyo ugiye kuyobora/gukora; 2) Uburambe mu kazi butari munsi y’imyaka 15; 3) kuba warakoze amahugurwa/ specialization zihagije kandi zo mu rwego rwo hejuru (Executive) muri management, leadership, company laws/ regulation, etc…; 4) kuba waraciye muri za department zitandukanye ukagenda uzamuka inzego z’ubuyobozi by’ikigo buhoro buhoro (progressive career progression). Naho gufata umuntu urangije KIST, cyangwa se UNR, akicisha hanze agakurayo ka Masters, maze ugahitaho umuha umwanya wa DG numva utamusaba ibitangaza mu ku managinga issues ziba ziri complex (kandi amashuri atamwigishije gukemura) kandi nyinshi zikaba zabonerwa ibisubizo n’umuntu ufite experience. Mbese muri macye, urwego rwa DG ntirwakabaye just a Cabinet Resolution. Mubyukuri hakabaye either ipiganwa kuri uwo mwanya (then Cabinet ika confirminga uwatsinze) or merit ishingiye kuri CV/ Career Progression ifatika y’ugiye kuba DG. Naho ubundi byaba Ntare, cyangwa se uwo yasimbuye, n’abandi bari muri za RTDA, RURA, WDA, RHA, ONATRACOM, RDB/COO/ Heads of Clusters, etc. ninde wagize umwanya w’umuyobozi wa Department imyaka nka 10, akamanaginga nibura abantu 25 na Budget ya Rwf 100,000,000 ku mwaka? Nyuma mubahaye Billions zo ku managinga na Projects ziri complex???? What could you expect from these poor guys?? Just kwigira mu kazi no ku makosa birirwa bakora !!! Then guhemba aba bavuganiye ngo bajye mu myanya??

  • Zorota you’are right!!! Erega burya biragoye ntibinabaho ngo uze uyobore ikigo utamazemo nibura imyaka 10 ugaragaza ubushobozi. Ikosa rikomeye ndishyira kuri leta, nyuma nkajya nasanga wa mwana bahaye ibyo adashoboye atazanigera ashobora. Leta nishaka kurwanya ruswa ijye yiheraho. Njye ndi obadiah nari kuvuga ngo ibyo leta yakoze(Gushyira abantu mu myanya) byitwa agahomamunwa(Poor guys batigeze banayobora neza n’ingo zabo) ngo bagiye kuyobora abanyarwanda n’imitungo yabo!!!

  • Muri iyi rapport hari ibyo bavuga kuri EWSA bitaribyo nk’ibyerekeye program ya oracle kuko irakoreshwa muri EWSA kuva 2010 akazi kose interne niho gakorerwa kandi n’umugenzuzi niho akorera audit, umuntu akaba yakwibaza impamvu bihora bigaruka. Ikindi ko tuzi ko EWSA atariyo yubaka ibikorwa remezo nko kubaka centrale z’amashanyarazi n’inganda z’amazi; nigute batabibaza MININFRA bakabaza EWSA? Ikindi nanone umuntu asomye rapport wagirango EWSA igomba kubuza abakora imihanda gutema amatiyo n’amatsinga. Nubwo ntashinzwe kuvugira EWSA, sinumva ukuntu hari umuntu wakwishyura EWSA amafranga ntahabwe inyemezabwishyu(recu), none se yishyura binyuze muyihe nzira?Ndumva ntamuntu wakwakira amafranga ntatange recu ayo mafranga akaba yinjiye kuri compte ya EWSA. Icyo nemeranywa nawe n’amazi apfa ubusa ameneka ahantu hose kubera kudahska ingamba ziboneye zo kubirwanya.Ahanini bikaba biterwa no kujenjeka abantu bagafata amazi bakoresheje amatiyo atujuje ubuziranenge ndetse na vannes za pirates, hakiyongeraho ubunebwe bw’abatechniciens uhamagara ko amazi ameneka bakicecekera akameneka icyumweru cyose kandi ari menshi. Aha ndavuga muri Kigali cyane cyane, aho abaturage basigaye bicecekera kuko baba bazi ko kubahamagara ari uguta igihe. Ndanemeranya kandi nuvuze ko akenshi biterwa no gutanga ubuyobozi hatitawe kuburambe na performance, bituma n’ubishoboye yicecekera kubera ko abo ba engineers bamusuzugura ngo navanaho ibitekerezo bishaje, bikaba bituma investment na revenue bihabanye kubera ko abo bana ubona ntacyo bibabwiye gutekinika bizeza ibitangaza bitazagerwaho kubera ko babona ko abababanjirije babikoze ntibigire icyo bibatwara.

  • None se Leta ni iki Leta ni nde? cg se muri iyi Leta habaho abakwiye gukurikiranwa n’abakwiye kwidegembya?  kuki twirirwa tubona rubanda rwo hasi, abazunguza imyenda n’inkweto , abagore bacuruza kudutaro Leta  (polisi) yirirwa ibirukankana, bakabashyira muri pandagari baziritse amapingu kandi ntawe baba bibye ,none mwe ngo buri munsi za miliyoni, za miliyali zaburiwe iregero??!!!  Ubwo se iyo misoro yose ya rubanda batanga biyushye akuya ikazimira iyo leta uwayibaza yavuga ko arimo ikorera abaturage cg ikingira ikibaba abiba menshi? ejo bakatunyuraho muri za V8 bagira bati kuki ibi biginga bitava munzira?  Ese izi ntumwa za rubanda zo buri myaka yose zitahira kwibaza ibibazo gusaaaaaa! iibyemezo bifatwa ni ibihe?  finally ni imvugo gusaaa so, imvugo si yo ngiro.

  • Kugez ubu ubajije abanyarwanda icyo bashimira RPF, bagusubiza ko ikiruta byose ari ukubagezaho amashanyarazi. Kubera ko icyo gikorwa kireba EWSA ngirango niyo mpamvu ubu ntamunyarwanda utayivuga. Nibisanzwe rero ko ufite inshingano nyinshi ariwe unakosa.Njye nasaba Leta ahubwo guhoza amaso kuri kiriya kigo gifite impact nini kumibereho y’abaturage dore ko nyuma y’ubuhinzi n’ubworozi ariyo ikurikiraho. Nibahabwe ingufuzifatika ahubwo barusheho kutugezaho service zinoze maze igihugu cyacu gitere imbere muri 2020 tuzabe dufite ibirenga 80% bigerwaho n’amazi n’amashanyarazi duhite tubarirwa mubihugu biteye imbere. Ese umugenzuzi inama yahaye EWSA ko mutazivuzeho?

    • Kuki uvanga EWSA na RPF?  ese bifitanye iyihe sano?!  EWSA iri muri RPF cg RPF iri muri EWSA?!  kuki wumva ko ufite ibyo abazwa ku micungire mibi y’ibya rubanda wese akwiye guhita abivangavanga na RPF  ndumva EWSA yabazwa ukwayo na RPF yaba hari icyo ibazwa ikabazwa ukwayo,

  • Iki kigo cya EWSA kirananiwe nk’ubu abatuye Kamabuye dukoresha Antene ya Gikondo wagira ngo nta burenganzira dufite bwo kubona amazi, ibaze ko dushobora kumara iminsi itanu  cyangwa ibyumweru bitatu  ntayo tubona, yaboneka nabwo akaza mu gicuku agahita agenda ubwo se yavuga ite ko yaduhaye amazi ahubwo ibya ya mvugo y’iki gihe baduciye amazi niba ari uko ntamuyobozi ukomeye utuye muri uwo mudugudu sinzi, ariko ibyo byose bihombya Leta kandi bigashyira n’abaturage mu kaga batungwa n’amazi y’ibishanga kubera kubura uko babigenza rwose inzego zibakuriye zidutabare.

Comments are closed.

en_USEnglish