Digiqole ad

Gushima Imana gusa ntibihagije – Kagame

Kigali – Mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Kanama Perezida Kagame yitabiriye umugoroba w’amasengesho hamwe n’abayobozi wateguwe na Pasitoro Rick Warren, mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko gushima Imana gusa bidahagije mu gihe umuntu agifite ibyo gukora ngo agire icyo yigezaho ubwe.

Pasitoro Rick Warren, Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame
Pasitoro Rick Warren, Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame

Mu ijambo rye Perezida Kagame yakomoje ku miyoborere, avuga ko imiyoborere itagomba guhera mu magambo gusa ahubwo igizwe cyane n’ibikorwa, umusaruro no gukemura ibibazo.

Avuga ko abayobozi batagomba guhunga ibibazo ahubwo bagomba guhangana nabyo uko biri. Ngo mu gihe cyose ariko bumva ibyo babereyeho n’ibyo bari kugerageza kugeraho.

Perezida Kagame kandi yabwiye abari aho ku bijyanye no kubaka imbere h’igihugu kishoboye.

Yagize ati “ Gushimira Imana gusa ntabwo bihagije. Ntabwo dukwiye kuba dushimira Imana ko hari abantu bakomeje kwikorera umutwaro wacu. Dukwiye kuba dushimira Imana ko turi mu nzira nziza aho dushobora kuzishoboza guhagarara ubwacu. Kugira agaciro si ukuba umuntu agukorera ikintu ahubwo kuba wikorera ikintu no kuri buri wese.”

Kuri Perezida Kagame u Rwanda n’abanyarwanda si ibintu bito. Avuga ko abantu bashobora kubona u Rwanda nk’igihugu cy’ibibazo byinshi ariko kandi cy’ibisubizo byinshi.

Pasitoro Rick Warren washinze idini ryitwa Saddleback Church i California muri America, yateguye inama y’abayobozi batandukanye bo mu bihugu bya America, Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhinde n’ahandi bo mu bihugu byose bya Africa izabera i Kigali muri Kanama 2014.

Pasitoro Rick Warren kuri uyu mugoroba yavuze uburyo ahagana mu 2004 yamenyanye na Perezida Kagame biciye kuri Joe Ritchie no ku gitabo yanditse cya “The Purpose Driven Life”, ubwo Perezida Kagame nyuma yo gusoma iki gitabo yaje kumwandikira amubwira ko u Rwanda ari igihugu gifite intego.

Kuva icyo gihe Rick Warren yabaye inshuti y’u Rwanda yiyemeza kwifatanya narwo no kurubera umuvugizi mu rugendo rufite intego u Rwanda rurimo, ndetse yaje no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ategura ibikorwa bitandukanye by’ubufatanye hagati y’amatorero y’iwabo n’ayo mu Rwanda mu kubaka amahoro, gushima Imana n’ibindi.

Perezida Kagame aganira na Rick Warren
Perezida Kagame aganira na Rick Warren
Abayobozi n'abihaye Imana batandukanye bari muri uyu mugoroba wateguwe na Rick Warren
Abayobozi n’abihaye Imana batandukanye bari muri uyu mugoroba wateguwe na Rick Warren
Joe Ritchie umuherwe w'umunyamerika yari muri uyu mugoroba, uri mu batangaije akanayobora ikigo RDB
Joe Ritchie umuherwe w’umunyamerika uri mu batangaije akanayobora ikigo RDB nawe yari muri uyu mugoroba,
u Rwanda ngo ni igihugu cy'ibibazo byinshi n'ibisubizo byinshi
u Rwanda ngo ni igihugu cy’ibibazo byinshi n’ibisubizo byinshi

Photos/PPU

 UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Gushimira Imana nibyiza kuko Abanyarwanda yadukuye ahakomeye.Ndashimira abayobozi b’ighugu bashyigikiye iki gikorwa.

  • Dufite ubuyobozi bwiza bwubaha Imana ni yo mpamvu tuzahora dutsinda intambara zose duhura nazo kuko kubaha Imana ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.  Ibibazo ni byinshi ariko dufite Imana ifite ibisubizo biruta ibibazo twaba dufite. Wa bibazo we dufite Imana. Turabashimiye cyane mwe mwese mwateguye aya amasengesho Imana yumve gusenga kwanyu.

  • Aba barugigana turabarambiwe bazasubiriwabo.ibi binyuranyije nukwigira bahora batubwira.

  • gushima Imana ni ingenzi cyane iyo uyishimira ibyo wagezeho bikozwe nawe wabigizemo uruhare , ni ugukoresha Impamno Imana iba yaraduhaye ikindi tukamenya ko Imana ifasha uwis=fashihse , kuko yaduhaye buri kimwe ngo abe aritwe tubibyaza umusaruro, ndatekereza aribyo president hano yashaka kuvuga , gushima Imana kandi udakoresha impano iba yaraduhaye sibyo Rwose

  • imana ikomeze kuturindira Perezida wacu dukunda kuko ibyiza byose azabitugezaho

Comments are closed.

en_USEnglish