Digiqole ad

ACP Theos Badege yasimbuwe na ACP Tony Kuramba

Kuri uyu wa 13 Kanama, Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda yatangaje ko ACP Theos Badege yasimbuwe na ACP Tony Kuramba ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).

ACP Theos Badege wagiye kongera ubumenyi
ACP Theos Badege wagiye kongera ubumenyi

ACP Theos Badege wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiye kwiga nk’uko byatangajwe na ACP Damas Gatare Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

ACP  Tony Kuramba yahoze akora uyu murimo wo kuba umuyobozi w’ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda.

ACP Theos Badege yari muri uyu mwanya kuva muri Nzeri 2013 ubwo yasimburaga CP Christopher Bizimungu wajyanywe mu ishuri irukuru rya Polisi i Musanze.

ACPTony Kuramba wongeye kugirwa umuyobozi wa CID
ACPTony Kuramba wongeye kugirwa umuyobozi wa CID

Photos/archives/UM– USEKE

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • arabikwiriye  Tony  kuramba  kandi  turabyishimiye!

  • Ese kuki ari bamwe bahora basimburana ku myanya y’ubuyobozi? Mujye muha n’abandi amahirwe turebe.

    • Ntabwobigezebakubwirase kumugati ataruwabose?

  • Ibi ni nko kwikirigita ugaseka. Abantu bamwe tuuuuuu!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish