Ahashyinguye abantu hakwiye kubahwa n’ubwo bapfuye – Dr Nsengiyumva
Impuguke mu mibanire y’abantu (sociology) Dr Nsengiyumva Jean Bosco Binenwa akaba n’umwarimu muri kaminuza yigenga ya Kigali. Kuri we ngo umuntu ni ikiremwa gihebuje ndetse ngo ni nk’Imana nto. Bityo asanga aho umuntu ashyinguye hakwiye kubahwa n’ubwo bwose atakiri mu mubiri.
Kimwe mu biranga ko umuntu ahabwa agaciro n’ubwo yaba amaze gupfa ni uko aho ashyinguye hubahwa, ndetse hagasukurwa. Uyu mwarimu agaragaza ko mu muco nyarwanda ubwo ibyo gushyingura mu ngo byatangiraga, abantu bateraga indabo ahashyinguye ababo.
Bitandukanye n’ibyo, ubu hari amarimbi menshi yabaye ibihuru. Urugero ni irirmbi rishaje ry’i Remera ahitwa Iwabo wa twese, ubu ni mu murenge wa Kimironko.
Iyo ugeze aha ku irimbi rishaje ry’i Remera, uhabona imva zubakiye n’isima cyangwa amakaro, izisakaye ndetse n’izizitijwe ibyuma. Izi ni iz’abifashije nubwo nazo zitorohewe na Benengango.
Muri izo hari izaridutse, izinjiramo amazi, n’izarenzwe n’ibigunda. Aha hari n’ihene ziba ziri kuharisha.
Eric Mpunga utuye hafi y’iri rimbi avuga nubwo umuntu yaba yarapfuye, uwe agomba guhora amuzirikana. Ati “Uba ugamba kwibuka ko ari umuntu mwabanye kuko agaciro ke iyo apfuye ntikaba karangiye.”
Abazi iby’imibanire y’abantu bemeza ko umuntu ari ikiremwa gisumba ibindi. Haba mu bwiza, ubwenge ndetse n’uburenganzira. Abagendera kuri Bibiliya bo bemeza ko Imana yahaye umuntu ububasha bwo kuyobora ibindi biremwa byose biri ku isi.
Kubw’ibyo bemeza ko umuntu nubwo yaba yarapfuye akwiye guhabwa agaciro aho ashyinguye hakubahwa. Ibi ariko hakaba nabavuga ko bishingira ku “nkuru uwapfuye yasize imusozi“.
Mu irimbi rishaje ry’i Remera hafi 95% by’imva zirimo ntizitabwaho. Ibi ni kimwe no mu yandi marimbi amwe akinakoreshwa ahatandukanye mu gihugu, ahuriye ku kibazo cyo kutitabwaho.
Ndori Alphonse na Mukakarisa Aniziya ni bamwe mu baje gutunganya aho se ashyinguye i Remera. Hashize imyaka 17 uwo musaza yitabye Imana.
Ndori Alphonse w’imyaka 60 avuga ko kwita ku gituro cya se bifite akamaro. Ati“ bituma tumwibuka tukanereka abo tubyaye ko bagomba gukundana no kwita ku bantu bakuze.”
Mukasine ari nawe mfura y’iwabo akavuga ko baza hano buri mwaka bakareba uko hameze, gusa kuri iyi nshuro ngo basanze harabaye nabi cyane. Ati “twababajwe n’uko hahabye ibigunda kandi ari mu irimbi rizwi.”
Kuba abenshi mu bafite ababo bashyinguye mu marimbi badasubirayo, ngo byaba binafite inkomoko mu myizerere ya gakondo n’iyobokamana rya gikirisitu.
Dr.Nsengiyumva Jean Bosco, umwarimu w’imibanire y’abantu muri Kaminuza yigenga ya Kigali asobanura ko mu myizere y’abanyarwanda ba kera urupfu n’imva ari ibintu batinyaga.
Ati “Mbere yo kuza kw’abazungu nta gushyingura kwabagaho. Umuntu wapfuye bamwegekaga mu buvumo cyangwa mu ishyamba ahataba abantu. Mu myumvire ya gakondo imva ni ikintu gitinyitse. Noneho ubu haje gushyingura mu marimbi rusange, hari abantu benshi bahatinya hari n’abashobora kuba bagifite iyo myumvire.”
Uretse iyo myizerere ishingiye ku madini ituma hari abatinya kujya ku irimbi ngo badahura n’imyuka mibi n’amadayimoni, Dr Nsengiyumva avuga ko hari n’izindi mpamvu zituma abantu batajyayo.
Zimwe muri izo ngo ni uko urukundo abantu bagiriranaga rugenda rugabanuka, kuba abantu basigaye bashyingurwa kure y’aho batuye bituma abadafite ubushobozi n’umwanya muke batajyayo, ndetse ngo hakaba n’ubwo umuntu aba yarapfuye ari incike.
Emmanuel Habyarimana umwe muri batatu bita ku mutekano wo kuri iri rimbi rishaje ry’ i Remera avuga ko kuba rititabwaho ngo binakurura abanyarugomo n’abajura baza kwibamo ibyuma n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi by’agaciro biri ku mva zimwe na zimwe.
Kubwe ngo iri rimbi rikwiye kuzitirwa rikagira aho kwinjirira hamwe.
Kuba iri rimbi ritazitiye, cyangwa ngo ryitabweho ku buryo bugaragara byatumye habamo imbuga abana bakiniramo agapira, n’inzira ya bugufi kubadashaka kuzenguruka.
Muri iri rimbi ku bice bimwe byaryo umuntu amenya aho rirangiriye ari uko ageze mu ngo z’abantu, ku maduka ahegereye cyangwa mu muhanda ujya mu nsisiro za hafi aho.
Dr.Nsengiyumva Jean Bosco agira inama ubuyobozi ko ahari abitabye Imana, hubahwa nubwo haba hashaje.
Ati “muri politiki zo kugarura indangagaciro z’umuco nyarwanda, nk’ibyigishwa mu itorero ry’igihugu ibi bikwiye kugarukamo kuko byerekana aho umunyarwanda ataniye n’abandi”
Dr. Nsengiyumva avuga ko kera muri Congo (Repubulika iharanira demokarasi ya Congo) yajyaga abona abahinga ibishyimbo mu marimbi.
Ati “irimbi si ahantu ho gukinira agapira cyangwa aho umuntu yaca raccourci (inzira ya bugufi). Aha ni ahantu hakwiiye kubahwa.”
Photos/Paul NKURUNZIZA/UM– USEKE
Alain Joseph MBARUSHIMANA
UM– USEKE.RW
7 Comments
ubuyobozi bwagakwiye kuzitira amarimbi kuko hagishyingurwamo abantu hataruzura ndibuka ko akarere ka Gasabo kakaga imisoro rwiyemezamirimo wahakoreraga, none rero akarere nigafate inshingano zo kuhazitira no kuharinda abayobozi ba Gasabo ntibakabe ba rusahuriramunduru ngo bacungane n’aho bafite inyungu aho itari bahareke.
Abantu bapfuye ntibitabwaho kimwe kandi barapfuye. Abo bose hari icyo bamaze bakiri kuri iyi si. Ntibagomba kwamburwa agaciro kabo nubwo bapfuye. Hari amateka basize.
Abantu bapfuye ntibitabwaho kimwe kandi barapfuye. Abo bose hari icyo bamaze bakiri kuri iyi si. Ntibagomba kwamburwa agaciro kabo nubwo bapfuye. Hari amateka basize.
hakwiye gufatwa ingamba kuko byaba ari ukwaka agaciro abo bantu kandi baranagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu
ibi rwose kuruhande rumwe ni ukammbura agaciko kubagiye, kandi aha ariho bibukirwa, hagakwiye kwitabwaho, hagakwiye umuganda hagakorerwa isuku ihagije
Ibi nibyo Dr, nomubyiyumviro haricyo bifasha abakiriho iyo basuye bakanasukura imva z’ababo. Urugero: Iyo nagiye gukora isuku kumva ya nyogokuru wanyitagaho akiriho (physically and emotional care) numva nezerewe nkumva namusuye kandi urukumbuzi rukagabanuka.
Erega gusukura ahashyinguwe abitabye Imana bituma n’abantu baca mukiriyo neza kandi bigatuma bakomeza kumva babahaye agaciro kubera umumaro bagize mw’isi nubwo baba batababona. Inzego z’ibanze zagombye kwifashisha imiganda muri icyo gikorwa kandi na ministere y’ubuzima igafatanya n’iy’umuco bagakangurira abantu kujya basukura aho ab’itabye Imana bashyinguwe no kuhasura kuko bigabanya agahinda kandi bigatuma abasigaye badahungabana cyane.
Comments are closed.