Uburezi kuri bose bugomba kujyana n’ireme – Prof Lwakabamba
Mu nama yahuje ibihugu 47 byo mu muryango w’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara yabereye i Kigali kuva kuwa 09 Gashyantare 2015 havugiwemo ko uburezi kuri bose bugomba kujyana n’uburezi bufite ireme nyuma yuko hagaragaye ko umubare w’abarangiza amashuri ntacyo babona cyo gukora abandi nta bumenyi buhagije barangizanya, uburinganire mu mashuri nabwo bugomba kwitabwaho cyane ko kwigisha umukobwa ari ukwigisha igihugu ariko mu bihugu bimwe na bimwe bikaba bitubahirzwa.
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Min. Prof Silas Lwakabamba yasobanuye ko uburezi kuri bose bwitaweho ariko ireme ry’uburezi rikaba rikiri ikibazo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ariko ngo hakaba hari gahunda yo kuvugurura iteganyanyigisho ku buryo umuntu azarya yiga isomo runaka akavamo hari ibyo agomba gukora bijyana n’ibyo yize.
Mu Rwanda kugirango uburezi kuri bose bwubahirizwe hashizweho uburezi bw’imyaka 12 gusa ngo abanyeshuri usanga bimuka nta bumenyi buhagije bafite bityo kubona ibyo bakora bikabagorana.
Prof Min.Silas Lwakabamba yavuze ko hagomba kujyaho iteganyanyigihso rihuza n’ibikenerwa mu buzima busanzwe.
Byagaragaye ko umubare munini w’abanyeshuri barangiza Kaminuza ariko kubona akazi bikagorana kuko ababona akazi ngo batagera kuri kimwe cya gatatu cy’abarangije kandi no kwihangira imirimo bikaba bikigoranye kubera kubura igishoro.
Prof Lwakabamba avuga ko ibi bizakemuka ariko buri muntu wese yumvise ko uruhare rwe mu burezi rukenewe ndetse Minisiteri igafata ingamba zo gushaka uko bahuza amasomo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo kandi n’umunyeshuri ubwe akumva ko kumenya ibintu bitava kuri mwarimu gusa agakoresha ikoranabuhanga rihari mu kwiyungura ubumenyi.
Eliya Limbani Nsapato umuyobozi w’umuyoboro ugushizwe ubukangurambaga ku burezi kuri bose muri Afurika(Reseau Africain de Campagne pour l’Education pour tous) avuga ko ikibazo cyo kubura akazi ari uko buri wese ubishinzwe; haba inzego za Leta n’izabikorera babishyiramo imbaraga, abarimu bagatanga uburezi bufite ireme n’abanyeshuri bakiga neza bateganya guhindura byinshi aho gutegereza ko icyo bakorerwa.
Iyi nama yateguwe na UNESCO yahuje ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bigera kuri 47 irikwiga ku guteza imbere ireme ry’uburezi ndetse no kubahiriza uburinganire mu mashuri y’ibyiciro byose. Izaba mu gihe cy’iminsi itatu guhera ku wa 09 kugeza kuwa 11 Gashyantare uyu mwaka.
Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Uburezi kuri bose kandi hari imvangura rishingiye ku bitsina hano mu Rwanda ? Muratubeshya pee !!
Comments are closed.