Digiqole ad

Howard Buffett yemeye gutanga miliyoni 514 $ zo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda

Umuherwe Howard Buffett yatangaje ko yemeye kuzaha inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi  mu Rwanda amafaranga miliyoni 514 $ kugira ngo uru rwego rw’ubukungu rutere imbere. Aya mafaranga ngo azaba agenewe gufasha mu bikorwa byo kuhira imyaka mu gihe cy’izuba ryinshi ndetse afashe mu kubaka ikigo kigezweho kizigisha abanyeshuri iby’ubuhinzi buvuguruye.

President Kagame ari kumwe na Howard Buffett
President Kagame ari kumwe na Howard Buffett

U Rwanda rurateganye ko ubukungu bwarwo buzazamukaho 8,5 uyu mwaka ariko ngo ubuhinzi  buzagiramo uruhare runini cyane.

Leta y’u Rwanda yohereje abanyeshuri kwiga iby’ubuhinzi bugezweho muri Israel na USA kugira ngo bazafashe mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Howard Buffett avuga ko aya mafaranga azayatanga kuko asanga ubushake President Kagame afite bwo guteza igihugu imbere ari ingenzi cyane kandi ngo ntiyabura kumutera ingabo mu bitugu.

N’ubwo bwose ubuhinzi bufite uruhare rungana na 35 ku ijana ry’ubukungu bw’igihugu kandi Abanyarwanda bangana na 80 ku ijana bakaba babukora, uru rwego ntiruragera ku ntera yatuma abaturage bihaza mu biribwa kandi bagasagurira amasoko yaba ay’imbere mu gihugu cyangwa ayo muhanga ku rwego rushimishije.

agenceecofin.com

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ntiwumva inkuru nziza rwose, uyu mugabo wiyemeje gufatanya n’abanyarwanda kuzamura ubuhinzi Imana imuhe umugisha kandi natwe ntituzamutetereza, vive Kagame Paul

  • Howard Buffett, son of famous billionaire businessman Warren Buffett, has a net worth of $200 million. In addition to his famous family net worth, Buffett has held the occupations in the fields of philanthropy, agriculture, and photography. From the years 1989 to 1992, Buffett served as County Commissioner in Douglas County, Nebraska. He has also served on the boards of directors of various organizations and corporations, including the Archer Daniels Midland Company, The GSI Group, and the Lindsay Corporation. One company that Buffett has served as a director for (and continues to now) has a little bit more name recognition than the others: The Coca-Cola Company. Not content to simply be an executive, Buffett has written several books on the subjects of the conserving the environment, as well as columns appearing in publications such as The Wall Street Journal and The Washington Post. As a humanitarian and philanthropist, Buffett has worked with and founded an impressive number of charitable organizations, including most notably the Howard G. Buffett Foundation, which travels to environmentally needy regions and works on achieving biodiversity, clean water, and other resources that are necessary to sustaining life there. Clearly, Howard G. Buffett has not been content to rest on his father’s famous name and fortune.

    See also:

  • Niba turi abafraniste nkuko Rwigema, Nyerere babirekerezaga ndetse na Kagame akabikoresha rimwe na rimwe yikoma abafaransa n’ababiligi.Ntaho tuva ntaho tujya.Gashakabukahe numwe kandi intwaro twakoresheje tubohora u Rwanda zarwanaga n’izindi ntwaro ahubwo tugera na Kinshassa.Ninde wadukoreshaga? Gasahakabuhake wakoreshaga habyarimana.

  • abafasha u Rwanda bose mu nzira y’iterambere rurimo Imana ijye ihora ibaha umugisha

  • @ Kanyamanza ..,ntabwo igitekerezo cyawe cyumvikanye neza wagisobanura kikumvikana !!!

Comments are closed.

en_USEnglish