Digiqole ad

Uko Laurent Nkusi yumva umurongo w’itangazamakuru mu Rwanda

Senateri Prof Laurent Nkusi, inzobere mu itangazamakuru, akaba yaranabaye Ministiri w’Itangazamakuru n’itumanaho mu bihe byashize, avuga ko ibitangazamakuru byose byo mu Rwanda,bikwiye gusenyera umugozi umwe ntibyirengagize inyungu rusange zo guteza imbere u Rwanda.

Hon Sen Prof Laurent Nkusi asanga ibitangazamakuru bigomba gusenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu (UM-- USEKE)
Hon Sen Prof Laurent Nkusi asanga ibitangazamakuru bigomba gusenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu (UM– USEKE)

Senateri Prof Laurent Nkusi avuga ko nubwo igitangazamakuru cyaba gifite umurongo ngenderwaho wita kuri politiki, iyobokamana n’ibindi bitandukanye, gikwiye gushyira imbere gahunda zifasha mu iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Ibitangazamakuru bikwiye gusenyera umugozi umwe, bigashyigikira gahunda za Leta zigamije iterambere. Urugero nka gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, gahunda ziteza imbere indangagaciro nyarwanda na gahunda zituma Abanyarwanda bose bashyira hamwe kugira ngo batere imbere.”

Hon Sen Prof Nkusi avuga ko no mu bindi bihugu ibitangazamakuru byaho bihuriza ku cyitwa ‘National Interest’ (Inyungu rusange z’igihugu) kubwe ngo izo nyungu z’igihugu nizo zikwiye kuba umusingi ibitangazamakuru byagenderaho kugira ngo bifashe igihugu gukataza mu iterambere.

Mu mpera z’umwaka ushize bimwe mu bitangazamakuru byagiye biregwa guhembera amakimbirane n’amacakubiri ashingiye ku myemerere y’amadini ndetse bimwe muri ibyo birego bishyikirizwa Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Uru rwego narwo rwemeza ko amakimbirane cyangwa amacakubiri, yaba ashingiye ku myemerere cyangwa ibindi, ngo yadindiza iterambere ry’igihugu.

Alain Joseph MBARUSHIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • izi nama zatanzwe na mzee akaba n’inararibonye mu itangazamakuru zikwiye kubera abanyamakuru umusingi maze koko ikitwa national interest zikaba ndakorwaho aho kwirirwa dutera induru ngo na liberte d’expression

Comments are closed.

en_USEnglish