Digiqole ad

RRA yabuze 5% by’umusoro yifuzaga mu gice cya kabiri cya 2014

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije kwerekana ibikorwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyagezeho mu gice cyakabiri gisoza umwaka wa 2014, iki kigo cyatangaje ko cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 411,5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyateganyaga kwakira miliyari 427,9 kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2014, ni ukuvuga ko imisoro itarabonetse ari 5%.

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe yavuze ko mu mwaka w’imisoro wa 2014-15 bari barihaye intego yo kwakira imisoro ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 432,7 mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2014, ndetse no kwakira miliyari 427,9 mu gice cya kabiri cy’umwaka ni ukuvuga kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2014.

Gusa mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize, RRA yabashije gukusanya imisoro ingana na miliyari 411,5 ni ukuvuga ko yabashije kugera ku ijanisha rya 95,1% ku ntego yari yiyemeje kugeraho, gusa iyi misoro yatangajwe ngo ntiharimo imisoro y’uturere.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, yavze ko ingano y’umusoro muri 2014 yazamutseho 12,7% mu gihe hari hitezwe izamuka rya 19%. Gusa ngo ugereranyije uko imisoro yagiye izamuka, usanga hagati y’umwaka wa 2009-12 imisoro yarazamukagaho 25,5%, mu gihe mu mwaka 2013-14 umuvuduko waragabanutse ugera ku izamuka rya 16,4%.

Richard Tusabe yatangaje ko kuba imisoro itarakiriwe ku bipimo byari biteganyijwe ahanini byatewe n’uko umwaka wa 2013 utagenze neza, ahanini ngo abakozi bajya mu tuzi baragabanutse, umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga uragabanuka ndetse ngo hari ibigo bimwe na bimwe byagabanyije abakozi bigira ingaruka ku misoro.

Mu ngamba RRA yafashe kugira ngo ingano y’imisoro izamuke, Tusabe yasobanuye ko bagiye gukomeza gukangurira abasoreshwa gusora kandi ku gihe, guhangana n’abanyereza umusoro aho ngo hari amakompanyi ahindurirwa amazina kandi afite imisoro y’ibirarane.

Guhangana n’abafata ibyo batunze bakabyititira abandi ndetse ngo hari n’abahunga igihugu bakajya gukorera ahandi.

Kuri ibi Komiseri Mukuru wa RRA yagize ati “Nta mpungenge dutewe n’abantu bahunga bakajya gukorera mu bindi bihugu, tuzakorana n’abafatanyabikorwa bacu, babakurikirane, na ho ku muntu ufite ibirarane n’iyo yapfa bizishyurwa kuko imitungo ye ifite abayizungura.”

Komiseri Mukuru wa RRA Richerd Tusabe yari kumwe na bamwe mu bakomiseri bungirije
Komiseri Mukuru wa RRA Richerd Tusabe yari kumwe na bamwe mu bakomiseri bungirije

Ikindi ngo RRA irashishikariza abasoreshwa gukoresha imashini za Electronic Billing Machine (EBM), kandi abakiliya bakibuka gusaba inyemezabuguzi zitangwa n’utwo tumashini. RRA kandi ngo igiye kurushaho kubarura abacukura amabuye mu gihugu, abafite inganto kugira ngo bitabire gusora.

Richard Tusabe yabwiye abanyamakuru ko RRA igiye kwegera abantu bazamura inzu z’ubucuruzi bakajya batanga umusoro ku bakozi bakoresha, ndetse bagakorana mu gutanga umusoro w’ibyifashishwa mu kubaka inzu kuko ngo mu itegeko birateganyijwe.

Tusabe yagize ati “Nta musoro mushya uzajyaho wo gusoresha inyubako z’ubucuruzi ahubwo hazakurikizwa ibiri mu mategeko asanzwe.”

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi ngo kigiye kureba neza uburyo cyajya gikurikirana niba ahantu herekanwa imipira amafaranga yakirwa atangirwa umusoro, ndetse ibyo bijyanye no gushishikariza abahanzi (Stars) kugira nomero yo gusora (Tin Number).

Abanyamakuru bagaragaje ko mu Rwanda amadini adasoreshwa kandi ngo bimaze kugaragra ko ari ubucuruzi, gusa Komiseri wa RRA yavuze ko hasorehswa ibikorwa bibyara inyungu by’amadini, ariko ngo amategeko y’u Rwanda arakura ku buryo nibiba ngombwa hamaze gusuzumwa ko amadini yasoreshwa, hazabaho kuyasoresha.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • RRA, murebe uko mwagabanya umusoro( Tax code) noneho small business ziyongere abasora babe benshi, icyo gihe bose bazabasha kwishyura kubera ko babishoboye. Ubundi umusoro wiyongere.
    Murakoze

  • UBUNDI IYO UMUSORO UTANGWA N’ABANTU BAKE NAWO UBA MUKE ARIKO IYO UTANGWA N’ABANTU BENSHI UBA MWINSHI KABONE NIYO ASORESHWA ARI MAKE ARIYONGERA KUKO ATANGWA N’ABANTU BENSHI RERO MUGABANYE IMISORO NONEHO BUSINESS ZIBE NYINSHI N’ABASORESHWA BABE BENSHI BITYO UMUSORO UBE MWINSHI CYANE. MURAKOZE.

Comments are closed.

en_USEnglish