Iburasirazuba – Abaturage bo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma baravuga ko bambuwe n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi hari mu 2010 ubwo kitwaga EWSA. Bavuga ko icyo gihe EWSA yanyujije ibiti n’ibyuma by’amashanyarazi mu mirima yabo, bakabarirwa ibyangiritse ariko kuva icyo gihe ngo ntibarishyurwa. Bavuga ko ikibazo cyabo ntaho batakijeje ndetse n’inyandiko zisabwa […]Irambuye
18 Gashyantare 2015 – Abaturage bo mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bagaragaza ikibazo cy’ibidukikije bahangayikishijwe nacyo giterwa n’ibyuma bisya biri iruhande rw’ingo z’abantu. Urusaku rukabije ku manywa na nijoro, umwanda w’ifu itumukira mu ngo bavuga bibateye ikibazo gikomeye. Ibi byuma birenga 20 biherereye aho bakunze kwita ku madepo […]Irambuye
Ireme ry’uburezi ni kimwe mu byibanzweho n’inama mpuzamahanga ya UNESCO ku burezi iherutse gukoranira i Kigali, muri iyi nama hagaragajwe impungenge z’uko mu bihugu byinshi bya Africa birimo n’u Rwanda hari aho umwana ashobora kwiga amashuri abanza akarinda arangiza umwaka wa kane ataramenya gusoma no kwandika. Iyi nama yashakishaga umuti urambye w’ibibazo nk’ibi mu burezi […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gashyantare 2015, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yagaragaje uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda n’ingamba zihari zo kubungabunga agaciro karyo. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Guverineri wa Banki Nkuru John Rwangombwa yasabye Abanyarwanda kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu guhaha no kohererezanya amafaranga ngo kuko bifite ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu. Uku kugaragaza uko […]Irambuye
17 Gashyantare 2015 – Kuva mu mwaka w’i 2000 Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda basinye amasezerano y’imikoranire mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka no guhanahana amakuru n’abanyabyaha nk’ibihugu bituranyi. Inama ngarukamwaka ihuza ubuyobozi bw’izi nzego ngo isuzume uko iyi mikoranire ihagaze uyu munsi yateraniye i Kigali ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ku ruhande […]Irambuye
Amasoko ya Kabirizi n’agasoko gato bita Kabagore yombi aherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi aremwa n’abantu benshi bo muri aka karere ndetse n’abo mu karere ka Rutsiro. Abayarema ariko babangamiwe cyane no kuba nta bwiherero afite ndetse bafite impungenge z’indwara bashobora kuhavana, kuko bamwe bikinga mu bihuru. Ikibazo kimaze umwaka n’igice. Ubwiherero […]Irambuye
16 Gashyantare 2015 – BRALIRWA ku bufatanye na East African Promoters bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere batangaje abahanzi 15 basigaye muri 25 b’ibanze bari bafashwe ku ikubitiro. Ku rutonde rw’abasigayemo hagaragayemo abahanzi bashya mu irushanwa nka Social Mula, Queen Cha na Jody Phibi. Hagarutsemo kandi itsinda […]Irambuye
16 Gashyantare 2015, Amajyaruguru – Icyumweru cyo guteza imbere umuco wo gusoma(Book & Reading Festival) cyatangijwe kuri uyu wa mbere ku rwego rw’igihugu mu murenge Base mu karere ka Rulindo aho ababyeyi basabwe gufata iya mbere bagana amasomero mu gutanga urugero no gutoza abana umuco wo gukunda gusoma. Akarere ka Rulindo niko kaza imbere y’utundi […]Irambuye
Kantengwa Angelique wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, (RSSB) agatabwa muri yombi mu mwaka wa 2014 akekwaho kunyereza asaga miliyari 1,6 z’amanyarwanda yagaragaye mu Rukiko Rukuru aburana ubujurire yarugejejeho ku cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugegenge cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo we akaba asaba ko yaburana ari iwe kubera uburwayi no kuba atatoroka ubutabera. Urukiko Rukuru kandi […]Irambuye
I Kiziguro mu karere ka Gatsibo niho muri week end ishize hatangirijwe ku mugaragaro amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bana b’abakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 15. Minisitiri w’umuco na siporo ahavugira ko iki ari igikorwa gikomeye gitangiye ku mupira w’amaguru mu Rwanda. Iri rushanwa rizamara amezi 14 rizakinwa n’amakipe 73 mu Ntara z’u Rwanda (73 […]Irambuye