FERWAFA yatangije irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15
I Kiziguro mu karere ka Gatsibo niho muri week end ishize hatangirijwe ku mugaragaro amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bana b’abakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 15. Minisitiri w’umuco na siporo ahavugira ko iki ari igikorwa gikomeye gitangiye ku mupira w’amaguru mu Rwanda.
Iri rushanwa rizamara amezi 14 rizakinwa n’amakipe 73 mu Ntara z’u Rwanda (73 y’abakobwa na 21 y’abahungu) ku ikubitiro amakipe yo mu turere twa Kicukiro, Nyanza Gatsibo na Rubavu niyo yatangiye. Mu mpeshyi y’uyu mwaka hakazakurikiraho amakipe y’abana yo muri Nyamagabe, kayonza, Nyarugenge na Musanze, mu Ukwakira 2015 hakine amakipe y’abana mu turere twa Nyabihu, Gasabo, Rwamagana na Rusizi, mu mwaka utaha hazakurikireho ab’Huye, Nyagatare, Rulindo na Gicumbi.
Mu gutangiza iki gikorwa,Minisitiri Amb. Joseph Habineza yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye ku mupira w’amaguru mu Rwanda ejo hazaza, ariko kibangamiwe n’ikibazo cy’ibibuga ngo bishobora no kuzahaza iterambere ry’impano z’abana.
Minisitiri Habineza avuga ko abikorera n’inzego za Leta bakwiye kubakira abana ibibuga kuko ngo gukora siporo bibafasha kuzamura impano zabo no kutishora mu ngeso mbi zugariza urubyiruko.
Mu mikino yabaye ku ikubitiro mu bakobwa ikipe yitwa ABARASHI yanganyije na Rugarama 0 – 0, mu bahungu Centre Footballistique de Kiramuruzi itsinda Gatsibo 2-1.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Biteye isoni gufata umushyitsi mpuzamahanga ukamujyana ku kibuga nka kiriya cy’agasi……………..mbega kwihesha agaciro. Please FERWAFA N’abandi bireba , muhingishe icyo kibuga mugifumbize amase muhatere ibyatsi habe ahantu ho gukinirwa koko.
aahahahah, wowe wiyise birababaje ugomba kumenya ko ibi nta gishya ku muyobozi nkuriya kuko ntacyo atazi, maze mu Rwanda yasanze ahubwo dufite naho dukinira, hari abandi bakinira mu masoko kandi bakavamo abakinnyi bakomeye, iyi gahunda turasaba ko yagenda neza maze abana bacu bakagaragaza impano zabo uko bishoboka
Comments are closed.