Digiqole ad

PGGSS 5: Bavuye kuri 25 hasigayemo 15 batangajwe none

16 Gashyantare 2015 – BRALIRWA ku bufatanye na East African Promoters bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere batangaje abahanzi 15 basigaye muri 25 b’ibanze bari bafashwe ku ikubitiro.

Bamwe mu bahanzi bari kuri Final umwaka ushize
Bamwe mu bahanzi bari kuri Final umwaka ushize

Ku rutonde rw’abasigayemo hagaragayemo abahanzi bashya mu irushanwa nka Social Mula, Queen Cha na Jody Phibi.

Hagarutsemo kandi itsinda rya Dream Boys rimaze kwitabira iri rushanwa kuva ryatangira ndetse na Urban Boys amatsinda yombi akunzwe mu Rwanda.

Umuhanzikazi Knowless utaragaragaye mu irushanwa riheruka kubera impamvu z’ibikorwa bye, yagarutsemo, Senderi International Hit umuhanzi wagaragaje udushya twinshi muri iri rushanwa akaba nawe yaje muri aba 15 bazasigaramo 10 bazazunguruka igihugu.

Mu gutoranya aba bahanzi hagendewe ku bikorwa bakoze; kuba nibura hagati ya 2011 na 2013 umuhanzi yarakoze indirimbo eshanu mu majwi no mu mashusho, no kuba mu mwaka wa 2014 yarakoze indirimbo nibura imwe mu majwi no mu mashusho, ibihangano bigakundwa.

Abahanzi 15 basigaye bazatarama tariki 7 Werurwe 2015 mu gitaramo kizasigaramo abahanzi 10 ari nabo ba nyuma bazahatanira irushanwa rya PGGSS ya gatanu.

Abahanzi 15 batoranyijwe ni:

Abagabo:

Active
Bruce Melody
Bull Dogg
Danny Nanone
Dream Boys
Senderi International Hit
Jules Sentore
Social Mula
Urban Boys
Naason Nshimiyimana

Abakobwa:

Jody Phidi
Knowless
Queen Cha
Young Grace
Oda Pacy

Christopher, Teta Diana, AmaG the Black, Mico the Best ni bamwe mu bari bageze ku kiciro cya nyuma mu irushanwa rya PGGSS V.

Kuva iri rushanwa ryatangira ryegukanywe na Tom Close, King James, Rider Man na Jay Polly, uyu mwaka ni inde uha amahirwe.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Hatarimo Dany Vumbi byose ni amanjwe!

  • international Hit or dream boyz

  • Dreams Boy

    • Dream boys na Knowless

  • Senderi ntiyarikuzamo keretse niba ari irushanwa rya comedie

  • Urban Boys
    Gusa kuba habuzemo Danger “Danny Danger Vumbi byambabaje”

  • Irushanwa ry’uyu mwaka rizatwarwa na Knowless

  • urban boys bazakijyana……..

  • danny nanone niwempa amahirwe

  • Knowless crge kbsa

  • ntago byumvikana ukuntu #CHRISTOPHER yaburamo .ntibibaho kabisa ibyo mukurikiza simbizi .

    • Knowless

  • Jay-p

  • danny ni danger is missing again it`s impossible

Comments are closed.

en_USEnglish