Digiqole ad

Martin Ngoga yatorewe gusimbura Abdul Karim Harelimana mu nteko ya EALA

 Martin Ngoga yatorewe gusimbura Abdul Karim Harelimana mu nteko ya EALA

Martin Ngoga wamaze igihe kinini ari umushinjacyaha

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Werurwe 2015 yatoreye Martin Ngoga gusimbura Hon Sheikh Abdul Karim Harerimana mu Nteko Ishinga Amateko y’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, EALA.

Martin Ngoga wamaze igihe kinini ari umushinjacyaha
Martin Ngoga wamaze igihe kinini ari umushinjacyaha

Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yari amaze amezi ashinzwe kuyobora Komisiyo yashyizweho na Leta y’u Rwanda ngo ikurikirane ikuba cya BBC-Gahuzamiryango na Documentaire yaciye kuri Televiziyo ya BBC yiswe ‘Rwanda Untold story.

Martin Ngoga asimbuye Sheikh Abdul Karim Harelimana muri Gashyantare 2015 wegura ku mwanya wo kuba mu Nteko Ishinga amategeko y’umuryango wa East African Community ku mpamvu ze bwite.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi kuri uyu wa mbere ikaba yatoye Martin Ngonga ku bwiganze bw’amajwi 86 kuri 89 y’abitabiriye atsinze umukandida Jennifer Wibabara umwe bahataniraga uyu mwanya.

Martin Ngonga w’imyaka 47, yatanzwe nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi, nyuma yo gutorerwa uyu mwanya yatanagje ko azi inshingano zikomeye z’uyu mwanya atorewe kandi azafatanya na bagenzi be asanze muri iriya Nteko ikorera i Dar es Salaam, guhagararira no guteza imbere inyungu z’u Rwanda mu muryango w’ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Uyu mugabo nigeze kumugezaho ikibazo cy’abacamanza bandimanganyije aransuzugura. Abo nibo bayoobozi se babereye uRda? None ngo agiye muri EALA. Asuzugura abamugana bari mu Rda abazamusanga hariya azabamarira iki? N’ukubabona ngo n’abayobozi ariko wabasanga mu biro bakendfa kukurukaho cga bakifatisha amatelefona ngo bakwereke ko bari busy kdi byahe ari ukukwereka ko wamuyobeyeho? Birababaaaje.. Baharekeye se Abdul Karim atway’iki?

    • Uyu mugabo nigeze kumugezaho ikibazo cy’aba procureurs bandimanganyije bafatanyije n’ubucamanza (dore ko bahura baga tekinikira hamwe bakabwirana ingingo bacurika bagakuramo ukuri bakwegeka ku muntu bafitanye deal y’akantu) aransuzugura. Abo nibo bayoobozi se babereye uRda? None ngo agiye muri EALA. Asuzugura abamugana bari mu Rda abazamusanga hariya azabamarira iki? N’ukubabona ngo n’abayobozi ariko wabasanga mu biro bakendfa kukurukaho cga bakifatisha amatelefona ngo bakwereke ko bari busy kdi byahe ari ukukwereka ko wamuyobeyeho? Birababaaaje.. Baharekeye se Abdul Karim atway’iki?

  • mbwirende urasetsa niba ibyo wavugaga bidasobanutse hahita uvuga ngo abayobozi ese ubundi wajyanga kwa ngoga ahandi hose harihakunaniye kuburyo usimbuka inzengo namwe muri bantamunoza
    ese ubundi wumva ga ko icyouvuze ahita agikora abaza gutekereza noneho akajyenzura nawe iyo abonye ntashingiro arakwihorera
    wewe ndakuzi cyane washakanga ko yirukana abo udashaka
    siko akora niyo mpamvu leta yamugiriye icyizere
    ahubwo nyakubahwa nkwifurije amahirwe masa

  • Arabikwiye rwose nizeye ko azaduhagararira neza nkuko yateje imbere Ubutabera bw’igihugu.

  • Naho wowe uvuga ngo baragusuzuguye ushobora kuba waragiye ufite iterabwoba ndumva kgusuzugura nta kosa ririmo. Ugomba kubanza wamenya uko umuntu yifata imbere y’abakomeye bo ku isi. Iryo somo uzarebe aho uryiga.

  • Aneti agiye kujya a flying kampala muri games ahahahah

  • The PG who lacked to act without fear , fever n prejudice. Only known to flew with the criminal record officer to Nairobi in a mission. Airhead

  • congratulations kuri Martin Ngoga kandi azaduhagararire neza cyane muri EALA

  • NTIBANYE BABSHYA AMANYARWANDA.Yagabiwe ntiyatowe.kANDI NTAHOATANIYE NA GAHIMA GERARD TOUS SONT DES CORROMPUS.Ejoazaba yabaye nga Colonnel Patrick Karegeya.

  • from Umushinjacyaha to Umushingamategeko. Uwanyereka umudamu wawe

  • uyu numugabo kumuhitamo ni 100%yakoze akazi ke neza
    kuri benshi.jye yarandenganuye narenganye.numugabo
    Imana nayo iri mu bamutoye.komera mukazi kawe naho
    abavuga babwire igisubizo Putine yatanze ati ibihuha bitabayeho
    nta buzima bwabaho.

  • Ngo Putine yavuze iki? Noneho ukuri ntikukavugwe ngo ni ibihuha!!! Urivugira sha, niba nawe hari uko mwabyumvise kimwe wabuzwa n’iki kuvuga utyo! Cyakora icyo yiyemeje agikora neza, da!!! Impande zose arazizi.

Comments are closed.

en_USEnglish