Digiqole ad

APR FC isa n’isezerewe nyuma yo gutsindwa mu rugo na Al Ahly

 APR FC isa n’isezerewe nyuma yo gutsindwa mu rugo na Al Ahly

Michel Ndahinduka yazonze cyane ba myugariro ba Al Ahly

Gasabo, 14 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa gatandatu, mu mukino ubanza w’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa, i Kigali APR FC yari yakiriye Al Ahly yo mu Misiri, umukino urangiye APR itsinzwe ibitego bibiri ku busa nubwo nubwo yagaragaje umukino mwiza. Amahirwe yo gukomeza akaba ari macye cyane mu Misiri mu mukino wo kwishyura.

Michel Ndahinduka yazonze cyane ba myugariro ba Al Ahly
Michel Ndahinduka yazonze cyane ba myugariro ba Al Ahly

APR FC yatangiye igaragaza ubukaka nk’ikipe iri mu rugo, ariko yakinaga n’ikipe ifite ibikombe byinshi kurusha izindi zabigize umwuga ku Isi, Al Ahly yihagazeho amahirwe APR FC yabonye yose agapfira imbere y’izamu ntacyo atanze.

Rutahizamu Michel Ndahinduka wa APR yasatiriye kenshi, azonga cyane ba myugariro ba AL Ahly kubera ibigango bye, yabifashwagamo na Iranzi na bagenzi be bamuhaga imipira, uburyo bwose yabonye ntacyo bwatanze igice cya mbere kirangira ari 0 – 0.

Mu gice cya kabiri Al Ahly yakomeje kwihagararaho nk’ikipe yasuye iri gukinira ku kirere gikenkemuye guhisemo imvura yari yaguye i Remera.

APR FC ihererekanya neza cyane yake kubona uburyo aho myugariro wa Al Ahly yagushije Michel Ndahinduka mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi akavuga ko bari bari hanze yarwo maze coup franc yatanze ntihagira ikiyivamo.

Mu mpera z’umukino abakinnyi ba Al Ahly batsinze ibitego bibiri bikurikiranye,

Emad Mohamed ku munota 65 na Waleed Suleyman ku munota 83 nibo batsindiye ikipe ya Al Ahly.

Stade yose igwa mu kantu ikipe y’ingabo n’abafana bayo barakonja cyane, buri wese akavuga ko urugendo rwa APR FC rusa n’ururangiriye aha kuko mu byumweru bibiri i Cairo kuhavana intsinzi yasezerera iyi kipe ikomeye kurusha izindi muri Africa bigoye cyane.

Mbere y'umukino abafana ba Al Ahly tayari bari bamaze gukanga abantu n'imiriro
Mbere y’umukino abafana ba Al Ahly tayari bari bamaze gukanga abantu n’imiriro y’abafana
Bagenzi babo bari hakurya basa n'abakonjemo
Bagenzi babo bari hakurya basa n’abakonjemo mbere y’umukino
Abasufuzi bo muri Zambia bayobowe n'uyu w'isutikesi mu ntoki nibo bayoboye umukino
Abasufuzi bo muri Zambia bayobowe n’uyu w’isutikesi mu ntoki nibo bayoboye umukino
Minisitiri w'Ingabo akaba na Perezida w'icyubahiro wa APR FC aramutsa rutahizamu bita Bugesera
Minisitiri w’Ingabo akaba na Perezida w’icyubahiro wa APR FC aramutsa rutahizamu bita Bugesera
Yifuriza kandi amahirwe Emery Bayisenge
Yifuriza kandi amahirwe Emery Bayisenge
Rurambikanye
Rurambikanye kuri stade Amahoro
Bayisenge mu gice cya mbere nta kazi gakomeye cyane yabonye
Bayisenge mu gice cya mbere nta kazi gakomeye cyane yabonye
Michel Ndahinduka bita Bugesera yokeje igitutu cyane Al Ahly
Michel Ndahinduka bita Bugesera yokeje igitutu cyane Al Ahly
Abasore ba Al Ahly banyuzagamo bagasatira nabo
Abasore ba Al Ahly banyuzagamo bagasatira nabo
Hagati mu kibuga abasore ba APR nabo bahagararaga neza
Hagati mu kibuga abasore ba APR nabo bahagararaga neza
Bugesera yakomeje kuzonga Al Ahly
Bugesera yakomeje kuzonga Al Ahly
Iranzi yirambura ngo arekure ishoti
Iranzi yirambura ngo arekure ishoti
Yarirekuye riremereye cyane
Yarirekuye riremereye cyane
Ariko risanga umuzamu wa Al Ahly ahagaze neza
Ariko risanga umuzamu wa Al Ahly ahagaze neza
Aba bonyine bari bazonze stade yose bikiri n'ubusa ku busa. Ku ruhande kandi bazanye na murumuna wabo
Aba bonyine bari bazonze stade yose bikiri n’ubusa ku busa. Ku ruhande kandi bazanye na murumuna wabo
Abo mu Gatenga, Gikondo, Kicukiro, Gahanga bose barakonje kandi bikiri 0 - 0
Abo mu Gatenga, Gikondo, Kicukiro, Gahanga bose barakonje kandi bikiri 0 – 0
Ku ntebe y'abatoza ariko naho hariyo akabeho
Ku ntebe y’abatoza ariko naho hariyo akabeho
Nyamara abasore ba APR nibo bakiyoboye umukino
Nyamara abasore ba APR nibo bakiyoboye umukino
Bugesera arashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina nabo bamubanye ibamba
Bugesera arashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina nabo bamubanye ibamba
Aragerageza kubacamo ngo akomeze
Aragerageza kubacamo ngo akomeze
Aramucitse Bugesera agana mu rubuga rw'amahina ariko baramukurura kandi bamuteze akaguru
Aramucitse Bugesera agana mu rubuga rw’amahina ariko baramukurura kandi bamuteze akaguru
Uko bigaragara yarwinjiyemo umupira ukiri ku kirenga kandi amaguru yombi ahagaze hasi
Uko bigaragara yarwinjiyemo umupira ukiri ku kirenga kandi amaguru yombi ahagaze hasi
Arabaza umusifuzi icyo ategereje ngo atange Penaliti
Arabaza umusifuzi icyo ategereje ngo atange Penaliti
Undi ati 'oya bagutegeye inyuma y'urubuga rw'amahina'. Iyi coup franc ntacyayivuyemo
Undi ati ‘oya bagutegeye inyuma y’urubuga rw’amahina’.
 Iyi coup franc ntacyayivuyemo
Iyi coup franc ntacyayivuyemo
Migi nawe ibitego nk'ibi ajya atsinda n'umutwe imbere y'umwarabu ntibyashobotse
Migi nawe ibitego nk’ibi ajya atsinda n’umutwe imbere y’umwarabu ntibyashobotse
Emery Bayisenge aragenzura neza cyane umupira n'ikibuga
Emery Bayisenge aragenzura neza cyane umupira n’ikibuga
Rwarutabura ubusanzwe ufana Rayon ntako atari yagize ashyigikira abakeba b'imbere, yanazanye madamu
Rwarutabura ubusanzwe ufana Rayon ntako atari yagize ashyigikira abakeba b’imbere, yanazanye madamu
Fair Play ku rugamba mpuzamahanga
Fair Play ku rugamba mpuzamahanga

Andi mahirwe ya Ngabo yo gutera mu izamu

Amaze kurekura ishoti areba niba hari ikibaye
Amaze kurekura ishoti areba niba hari ikibaye
Ariko ashwi da!!!
Ariko ashwi da!!!
Mu cyubahiro
Mu cyubahiro
Hafi aho
Hafi aho
Ikibuga cyakiniwemo cyane ni icya Al Ahly
Ikibuga cyakiniwemo cyane ni icya Al Ahly
Aba bakinnyi na 'preparateur physique' wabo barareba aho rukomeye imbere y'izamu ryabo
Aba bakinnyi na ‘preparateur physique’ wabo barareba aho rukomeye imbere y’izamu ryabo
Rusheshangonga mu rubuga rw'amahina arakiza izamu rye
Rusheshangonga mu rubuga rw’amahina arakiza izamu rye
Andrew Butera mu buryo bwiza amaze gutera 'centre'
Andrew Butera mu buryo bwiza amaze gutera ‘centre’
Ikipe ya Al Ahly itsinze igitego cya kabiri byari ibyishimo bikomeye, bamwe hasi abandi hejuru
Ikipe ya Al Ahly itsinze igitego cya kabiri byari ibyishimo bikomeye, bamwe hasi abandi hejuru
Byarangiye mu gahinda kuko amahirwe ari macye cyane mu Misiri mu byumweru bibiri
Byarangiye mu gahinda kuko amahirwe ari macye cyane mu Misiri mu byumweru bibiri

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Ngaho ndebera nawe.Noneho Rayon irabyishyura. Umunyarwanda yarihoreye ati: ” Uwo nyina ashima niwe unnya munzu”. Retour ni 5-0

  • Ha ha ha ikipe ino tugira ni mwe rukumbi utabyemera tumutega imikino yo hanze aho De Gaulle atagira ijambo !!!!

  • APR oyeeeeeee bariye banyoye baratsinzwe

  • Al ahly nikipe ituye kw’isi tuzayitsinda mashami umutoza wa APR twagiye twishima who twishikira APR itsinda sunrise gusa ntizongera kujya gukina na amakipe yo hanz

  • APaR ireke kwangiza amafaranga NGO irajya muri misiri Kuko izaba nyandwi cyangwa tarisisi Ana rayon oyeeeeeeeee ejo tuzakwakwanya agakipe

  • Rega aba NyaRwanda turacyahuzagurika mubintu byinshi..Prezida wenyine niwe ukora ibyo azi ntagushakisha kdi kucyizere cyi 100%..nurukundo Rwinshi ku Gihugu…ibingibi Dr.Ministiri wintebe wacyuye igihe yigeze kubivuga abantu bamujyira umusazi…nkibaza naryari benshi muba NyaRwanda tuzumva yuko tugomba gukorera Igihugu kdi twikorera..?? Al Ahly idustinze Na championa yiwabo yarahagaze..wibaze nawe..wonjyeye yuko idustindiye iwacu..ubu c iwabo bizajyenda gute..AbanyaRwanda tuzi umupira gsa Arabakabishyigikiye cg arabakabishyize mubikorwa..bose baba bisinziriye ntacyo bitayeho..imicungire ya Maquipe ishingiye kubumenyi bitaribyabindi byamaranga mutima yacu byaratunaniye..imyaka ishize ari 21..biteye isoni na gahinda Mana Tworohereze.

  • N’ubundi iyo bitaba igitugu kiri mu mupira wacu, APR ntiba yaraserukiye u Rwanda in the first place!

  • Hahaha hahaha…..
    Ariko c Ubwo Iyo Niyakipe Abanyamakuru Birirwa Basingiza ?!!? Njye Kugiti Cyanjye Mbona Aruko LETA YAREKA KWIVANGA MU MIKINO IKAYIREKERA ABASIVILE KANDI AMAKIPE AKARE KA UBUSUMBANE BUKABIJE….. URAKINA NIKIPE YO MURWANDA UKAYIBA BIGATUMA UMUKINNYI WAWE ATAMENYERA GUSHAKA INTSINZI NTABUFASHA BWABA SIFUZI… SO APR HARI GIHE KIZAJYERA IJYE IKINA CHAMPION YONYINE IZINDI ZIVEHO NKAZA ATALACO …

  • Ariko mumenye ko iyi kipe nubwo ituwe ikomeye, ubu muro iki gihe ntikomeye cyane, kuko ubu ni iya gatatu iwabo, Zamalek niyo ya mbere ifite 45 mugihe Al Ahly ifite 36. ZAMALEK iyirusha amanota 9 yose. Kuba rero Apr fc idashoboye kuyitsinda muri ibi bihe, ndabona nta bundi izabishobora, kuko niyo nahaga amahirwe cyane ko yari mu rugo, kandi byavugwaga ko yiteguye neza bihagije!

  • Abareyo weeeee! Sawa ubwo turabamenye nabwo.

  • ariko ntimugashinyagure APR yasatiriye AL Ahly ryari ko nari mpibereye actions ebyiri gusa…. ngo Bugesera yazonze ab inyuma….ngo Bayisenge ngo ntiyagize akazi nuko atabashaga kubatangira….abantu badustinze igitegi bakoze passes zirenga icumi! harya ubwo ngo ni ugukunda igihugu? unavuga ibyo tutakoze??? ahaa murashoboye

  • Ntibyoroshye

  • Amafoto kobayagushiriyeho uravuga iki?

  • Oh!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nibyiza

  • ikipe y’igihugu APR yatsinzwe se? cga niyo yatsinze? APR ok komeza utsinde

  • nnukuri bavandimwe tujye twemera abarabu baraturenze bita vugwa gusa APR izatsinda 4-1

  • bibaho tuzatsindira hanzeeeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish