Umurenge wabuze AMABATI 20 yo gusakara inzu y’umusaza Gashaza!
*Hashize amezi abiri Umuseke ugaragaje ikibazo cy’uyu musaza w’incike
*Ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwabwiye Umuseke ko Umuganda umwe uzubakira uyu musaza
*Umuganda washije ikibanza umufundi umwe arayizamura
*Hashize IBYUMWERU Umurenge uvuga ko wabuze amabati 20
*Umusaza arakibaza impamvu atubakirwa kandi abasirikare barigeze gutanga amafaranga yo kumwubakira
Nyaruguru – Hashize amezi abiri Umuseke utangaje ikibazo cy’uko umusaza Gashaza wabaga mu kazu kagondagonze munsi y’ibiti ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabimata muri Nyaruguru bwavanye uyu musaza muri ako kantu yabagamo bumushyira mu rugo rw’umwuzukuru we witwa Nsabimana ufite umugore n’abana ngo abe ariho aba mu gihe bagigiye kumwubakira inzu ye nk’utishoboye kandi w’incike.
Umuseke wabajije inshuro zirenze imwe Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyabimata, Munyankindi Clèt aho ibikorwa bigeze avuga ko babanje gushaka ikibazo aho kibonekeye bagafatanya mu muganda gushaka ibiti.
Umwe mu baturage baturanye na Gashaza yatangaje ko ubuyobozi bw’Umurenge bwapatanye n’uwitwa Kwibarira ngo azashinge inzu ayitere imbariro.
Umuganda abaturage bakoze ngo ni uwo gutema no kwikorera ibiti byo kuzamuza inzu gusa, ibindi ngo byakozwe na Kwibarira hamwe n’abamufasha kubaka bazwi nk’abayede(aides-maçons).
Nyuma yo gushyiraho imbariro abafundi babaye baretse, bategereje kubona amabati yo kusakara kuko ngo batari gutera inzu icyondo batarasakara kuko imvura iguye yasenya inzu.
Mu byumweru bibiri bishize Umuseke wongeye kubaza umuyobozi w’Umurenge aho kubakira uyu musaza bigeze asubiza ati “ Uzaze tuvugane imbonankubone kuko sinamenya niba koko uri umunyamakuru kuko hari benshi bampamagara bambaza kuri uriya musaza.”
Nyuma y’umwanya muto, Munyankindi yahamagaye umunyamakuru bari bamaze kuvugana amubwira ko bamaze kuzamura inzu, ko mu cyumweru gitaha (icyumweru gishize) bazasakara.
Munyankindi yabwiye Umuseke ko bamaze kubakira inzu uriya musaza ifite ibyumba bibiri na salon, ngo ireshya na metero eshanu kuri eshashatu ariko ngo bazanamwubakira ubwiherero n’igikoni.
Ubwo twandikaga inkuru ya mbere ku mibereho y’uyu musaza, Gitifu wa Nyabimata yatubwiye ko hari amabati atandatu bari basanganywe ku biro by’Umurenge, ko bayaheraho basakara inzu ya Gashaza.
Kugeza ubu ikiri kwibazwa n’abaturanyi b’uyu musaza ni uburyo Umurenge wabuze amabati 20 yo gusakara inzu y’uyu musaza wabaga munsi y’igiti.
Kubera ko Akarere ka Nyaruguru, n’umurenge wa Nyabimata byegeranye n’ishyamba rya Nyungwe rikunda kugwamo imvura nyinshi abatuye aha bavuga ko imvura y’itumba yegereje nigwa ntakirakorwa izasenya n’aho bari bageze.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
8 Comments
Umukuru wu murenge ubu nta marenga abona kwiki kibazo cyuyu musaza ???
Ubu mukanya nibivundurura rapport za nyakatsi arabona bimusiga amahoro !!!
Bura kwirwanaho inzira zikigerwa ngo wikize iki kibazo.
Bamwe mu bategetsi b’iki gihe icyabashobora n’itangazamakuru riri maso!
Bakunze kuvuga amagambo birwanaho ariko ntibashyire mu bikorwa ibyo bashinzwe gukora.
Ni byiza ko bazajya bambikwa ubusa n’itangazamakuru bene aka kageni.
Abaturage baragatoye.Koko ninde uzabakemurira ibibazo? Perezida wa Repubulika wenyine igihe yasuye uturere n’imirenge? Iyo Gitifu ananiwe, na Nyobozi y’Akarere irananirwa, na Njyanama bibkaba uko?
mumpamagare kuriyi no 0788306671 ntange ubufasha
Sanzira Amon urasobanutse rwose ntureba umugabo mubantu
Ariko koko uyu muyobozi w umurenge koko , ubu abaye ari umubyeyi we yamurangarana bigeze aha!!
Mana uturinde abayobozi bakorera ku jisho
Ariko kweri kuki abantu muri rusange tutababazwa n’uko abandi bameze?! ubu koko umurenge wose wabuze amabati yo gusakara inzu y’uyu musaza, ese bamukodeshereje. Executive w’Akagari n’Umurenge begure.
thanks
Anaclet
Ariko rimwe na rimwe mujye mureka amaranga mutima, niba uzi inzego zibanze uko zikora, umurenge hari budget ugira? Amafaranga ya Leta wagirango ni ukuyasohora uko wiboneye? Utabusya abwita ubumera, ngewe ndifashe. Kandi bivugwako uyu musaza ariwe ubwe wisenyeye inzu yari yarubakiwe akagurisha inkwi bwa mbere. Mujye muva ku batekamutwe basazanye amanyanga.
None koko uyu muzehe urabona ari umuntu wo guteka imitwe, ese akarere nta budget ya social protection or vulnerable people bagira.
kandi twizereko bitazarinda kugera muri MINISTERI NO Muri PRIMATURE ngo IKIBAZO kibonegukemuka
Comments are closed.