Ab’imyaka 21 bahagurukiye kubaka u Rwanda
Imyaka 21 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni. Imyaka 21 irashize Ingabo zari iza RPA zihagaritse iyi Jenoside ifatwa nk’ubwicanyi bukomeye bwabaye ku Isi mu kinyejana cya 20. Imyaka 21 irashize u Rwanda rwibuka. Abafite imyaka 21biganjemo abarokotse ubu bari mu bikorwa byo kubakira abasizwe iheruheru na Jenoside batishoboye bagikeneye ubufasha.
Iyi myaka 21 ishize ngo ni isomo rikomeye ku rubyiruko rwibumbiye mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorwe Abatutsi AERG, na bakuru babo barangije Kaminuza bibumbiye mu Muryango GAERG; bamaze ibyumweru bibiri batangiye ibikorwa bise “AERG-GAERG Week”, bigamije gufasha abarotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite intege nke n’umuryango Nyarwanda muri rusange.
Mu mpera z’iki cyumweru ibikorwa by’uru rubyiruko byakomereje mu turere twose tw’igihugu aho bakoze ibikorwa bidandukanye, bigamije kubaka igihugu cyari mu icuraburindi mu myaka 21 ishize.
Mu ijambo yavugiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo ahazwi ku izina rya “Remera y’Abaforongo”, Umuyobozi wa GAERG, Charles Habonimana yavuze ko impamvu bari hirya no hino muri ibi bikorwa, aruko igihugu cyabakoreye byinshi, igihe kikaba kigeze ngo nabo bakiture ibyo cyabakoreye mu myaka 21 ishize.
Yagize ati “Uyu munsi murumuna wanjye muto muri AERG afite imyaka 21, kuva Jenoside ibaye hashije imyaka 21, bivuze ko imfubyi ya Jenoside cyangwa se umwana wayirokotse icyo gihe, Leta ishobora kumushyingira, yitwa umugabo, umukobwa w’inkumi cyangwa umugore; ni wa wundi ufite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo. Dore rero icyemezo cyiza twafashe gikomoka kuri ubwo bukure tugezeho: “AERG-GAERG Week”, ibikorwa bigomba kuzenguruka igihugu hose.”
Ibi kandi bishimangirwa n’Umuvugizi w’ibi gikorwa, Jean Pierre Nkuranga, avuga ko uyu ari umwanya babonye ngo batange umusanzu wabo mu gufasha abacitse ku icumu, kuzirikana no gushimira abasirikare bari aba RPA-Inkotanyi bahagaritse Jenoside no gushimira by’umwihariko abagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi.
Jean Pierre Nkuranga yagize ati “Umwana uvuga ati ‘njyewe mfite imyaka 21, igihugu cyaramfashije aho ngeze ndahakesha abantu banyitangiye, bakoze ibishoboka byose kugira ngo ngere aha, nanjye hari icyo ngomba gukora’. Umwana ufite uwo mutima kandi ufite ishyaka ryo ku bikora ni isomo rikomeye rizanywe n’iki gikorwa turimo gukora.”
“Urumuri rwavuye mu mwijima ukabije”
Mu ijambo Depite Kalisa Evariste yagejeje kuri uru rubyiruko i Rulindo, aho rwari rumaze kubaka amazu ane y’abacitse ku icumu, kubaka uturima tw’igikoni, guharura imihanda no gusukura Urwibutso rwa Remera-Mbogo n’Urwibutso rwa Ngoma; yababwiye ko ibikorwa barimo gukora bisa no gutwara urumuri rumurikira benshi.
Yagize ati “Ubushize twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 20 mwajyane urumuri nk’ikimenyetso none murazenguruka arimwe rumuri nyarwo. Muri urumuri, mwavuye kure mu mwijima ukabije, twese turabizi; nimwe cyizere cy’ejo hazaza.”
Ibi bikorwa bya AERG na GAERG kandi byanashimwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé wavuze ko bishimishije kubona abana bari baraheranwe n’agahinda aribo bafashe iya mbere bakaba barimo kubaka urwababyaye.
Ati “Twigeze kuvuga ngo dufite inzozi z’uko abacitse ku icumu, baba ari abapfakazi n’abana b’imfubyi basanzwe bafashwa, igihe kizagera uwafashwaga akavamo umuterankunga. Iyo turebye ibimaze iminsi bikorwa n’ibyakoze uyu munsi ubona ko aho tugana ari heza cyane.”
Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere twakorewe mo Jenoside ndengakamere mu Ntara y’Amajyaruguru; ibi bishimangirwa n’uko kabaruwemo imiryango 289 yari igizwe n’abantu 1182 yazimye burundu.
Aka Karere kandi karimo inzibutso za Jenoside umunani zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi isaga 18.000.
Ibi bikorwa byateguwe na AERG na GAERG bikomeje kubera mu turere twose byibanda ku bikorwa bitandukanye birimo gusukura inzibutso, gusana no kubaka amazu y’abacitse ku icumu, kubaka uturima tw’igikoni, guharura imihanda, gucukura ibyobo bifata amazi no gusibura imiferege, gutera ibiti ahari amatongo y’imiryango yazimye, gushimira abamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside, gushimira no kugabira abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi mu gihe cya Jenoside n’ibindi.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Nta kintu gishimije nko kubona urubyiruko nkuru rwahagurukiye kubaka igihugu cyabo. GAERG na AERG Bravo mubere u Rwanda kandi muri urumuri koko nk’uko Depite Kalisa yabivuze.
Nkunze aho Kalisa yavuze ati ati “Ubushize twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 20 mwajyane urumuri nk’ikimenyetso none murazenguruka arimwe rumuri nyarwo. Muri urumuri, mwavuye kure mu mwijima ukabije, twese turabizi; nimwe cyizere cy’ejo hazaza.”
birashimsije kubona abana nkaba bahagurukira kubaka igihugu cyabo byerekana ko ntawe uzongera kugihungabanya babona
Comments are closed.