Digiqole ad

Ruhango:Umuforomo arashinjwa uruhare mu rupfu rw’uruhinja rutaravuka

 Ruhango:Umuforomo arashinjwa uruhare mu rupfu rw’uruhinja rutaravuka

Nyiraneza Josianne, utuye mu mudugudu wa  Nyagasambu akagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, yatangarije Umuseke ko  yafashwe n’ibise  ajyanwa  mu bitaro bya Kinazi  agezeyo umuforomokazi witwa Uwimana Jeannette yanga kumwitaho  kugera  aho umwana atwite apfira mu nda, ndetse n’umura urashwanyuka.

Uyu mubyeyi  Nyiraneza avuga ko  aramutse abonye ubushobozi yasubira kwa muganga kuko yumva  afite ikibazo cy'umura washwanyutse.
Nyiraneza avuga ko aramutse abonye ubushobozi yasubira kwa muganga kuko yumva afite ikibazo cy’umura wangiritse

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Nyiraneza Josianne  yafashwe n’ibise, ajyanwa  mu kigo nderabuzima cya  Mukoma giherereye  muri uyu murenge, agezeyo  abaforomo bamwohereza mu bitaro bya Kinazi kubera ko babonaga  ikibazo cye  gishobora gukemurirwa  mu bitaro bifite ibikoresho n’abaganga benshi.

Nyiraneza avuga ko  yageze muri ibi bitaro bya Kinazi, ahasanga umuforomo  witwa Uwimana Jeannette, amusaba ko yamuha ubufasha bwihuse kuko yumvaga ari hafi yo kubyara.

Nk’uko bivugwa n’uruya mugore, Uwimana ngo yamusubije ko atari we wenyine ugomba kwitabwaho, ko  ngo hari n’abandi barwayi benshi  yariho akurikirana.

Mukakanani Rejina ,uyu akaba ari Nyirabukwe wa Nyiraneza, amaze kubona ko umukazana  we ari hafi yo gupfa, yasabye ko bamushakira igitanda  akaba ari cyo yibarukiraho.

Mukakanani yagumye hafi aho ategereza uko biri bigendekere umukazana we,  hashize umwanya utari muto baza kumubwira ngo  naze arebe umukazana we.

Ahageze ngo bamubwiye ko umwana yapfiriye mu nda ndetse ko n’umura wangiritse.

Yiyambaje umuganga mukuru w’ibitaro amujyana ku iseta amukuramo uwo mwana wamupfiriye mu nda, amutera n’amaraso, ariko ababwira ko agiye gukurikirana  umuforomo wagize uburangare  bityo akabona kubaha ibisubizo bijyanye n’umwanzuro yafashe.

Ntibyatinze  kuko ngo umuyobozi w’ibitaro, Dr Habimana Valens, yabwiye uyu mukecuru ko  yasanze harabayeho uburangare, ariko ko agiye kubahuza n’uyu muforomo Uwimana Jeannette kugira ngo asabe imbabazi  ku makosa yakoze.

Kubera ko umugabo  wa  Nyiraneza  yari yamenyeshejwe ikibazo umugore we yahuye nacyo, yahise aza asanga  umuyobozi w’ibitaro yahamagaye impande zose, atangira gusabira  umuforomo we  imbabazi, ariko banga kuzimuha.

Ngo bavugaga ko nta mbabazi bashobora  guha uriya muforomo kandi we ubwe ntazo yabasabye.

Ikindi uriya Nyirabukwe wa Nyiraneza ariwe Mukakanani avuga ko yanenze kandi cyamubabaje ni ukuntu uriya muforomo nta bihano yafatiwe n’urwego rumukuriye kandi rwemera ko yagize uburangare bukaviramo umuntu gutakaza ubuzima.

Mu kiganiro Umuseke wagiranya na Dr Habimana Valens Umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi kuri telefoni yemera ko aya makosa yabayeho, ariko ko  ubwo yabahuzaga  bemeye ko batanze imbabazi.

Yavuze ko agiye kwandikira Uwimana Jeannette, amusaba  gutanga ibisobanuro mu nyandiko.

Kubwa Dr Habimana ngo n’ubwo habayeho uburangare, ku rundi ruhande ngo n’ubundi inda yari igiye kuvuka  itagejeje iminsi  kuko ngo  umubyeyi yari afite  inda y’ibyumweru 35 gusa, iminsi uyu muyobozi avuga ko  ari mike.

Mutabazi Patrick Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, yavuze ko  iki kibazo atari akizi, ariko ko agiye  gukorana inama n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kinazi  kugira ngo  amenye neza impamvu  nyayo yatumye  uyu mubyeyi adahaba serivisi nziza, bikageza aho umwana apfira mu nda ndetse n’umura we ugashwanyuka.

Yemeje ko nibasanga harabayeho uburangare  uyu muforomo azahanwa hakurikijwe amategeko asanzwe agenga abakozi.

Uretse ibi, uyu muforomokazi uregwa yataye ikarita y’ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Santé) y’uyu mugore wahuye n’isanganya gusa ngo abasezeranya ko azabashakira indi.

Kuri iki kibazo umuyobozi mukuru wa biriya bitaro nawe yarabyemeje koko byabaye kandi avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bugiye kumwishyurira indi mutuelle de santé.

Nyirakanani Rejina, Nyirabukwe wa Nyiraneza nawe ahamya ko  abaforomo barangaranye uyu mubyeyi.
Muakakanani Regina, Nyirabukwe wa Nyiraneza ahamya ko abaforomo barangaranye umukazana we.

MUHIZI ELIZEE
UM– USEKE.RW-Ruhango.

13 Comments

  • Nyabuneka bantu mushinzwe kwita ku magara y ‘abarwayi, nimwiminjiremo agafu.

  • Ariko we nukuri birababaje kubona hakuri umuntu wagira imyitwarire nkiyi,Ari mubuganga,byongeye abigirira umubyeyi,azahanwe kdi basanze yarabikoze nkana hazakurikizwe amategeko.

  • Ngo bajugunye mutuelle de la santé y’uyu mubyeyi barangaranye kugera aho umwana amupfira munda. None ngo bazamugurira indi mutuelle? Ahubwo nibavuge ko n’uwo mwana wapfiriye munda nawe bazamugura uretse mutuelle. Iki gikobwa n’ikigome nk’ibindi bigome byose. Ese ko ubuyobozi cga Ministère de la santé batavuga ko bazamwirukana mu mwuga w’ubuganga? Kuko uyu nta don y’ubuvuzi afite n’ubwo yabyigiye, yize ibyo atiyumvamo. Umugome nk’uyu ntiyiga ubuganga cga ngo bamurekere mubuganga. Sinon, ….

  • Imagine! ibi bintu koko biracyaba muri iki gihugu sinkunda gutanga comments ariko ibi byo bitumye ngira reaction, umuganga muzima utekereza neza koko aranagarana umubyeyi uri kunda it’s imposible, wenda warangarana umuntu urwaye nk’ibicurane ariko umuntu uri kunda byo ntibishoboka kuko uba uri gushyira mu kaga ubzima bw’abantu babiri, niba yari afite abarwayi benshi se kuki atasabye ubufasha? kuki se atabibwiye umuyobozi we ko afite abantu benshi? kuki se yataye carte ye?, njye ndabona ahubwo yarabuze carte ye bigatuma atamuha bwo bufasha, uyu mu maman yegere aba nya mategeko bamufashe maze uyu muganga akurikiranwe n’ubutabera kuko ndabona ataratabaye umuntu kandi yarabonaga ari mu kaga. Umuyobozi w’ibitaro nawe imvugo ze ntago ari proffessionels ibaze nawe ngo basabane imbabazi kandi umwana yitabye imana, nonese baramuzura, kuki ashaka kumukingira ikibaba, please uyu muforomo nave muri uyu mwuga ajye gukora Mecanique automobile.

  • Sha mwe muracyavuga, twe twarumiwe ubu nibwo byeze wagirango byaremejwe. Iyo urebye mubabyeyi babyarira mubitaro bya leta usanga benshi barangaranwa utwana tukaba utudebire, gusa twarumiwe nange byambayeho. Nonese ko numva ngo hari ba directeur b’ibitaro n’abashinzwe ubuzima, baba bazi inshingano zabo cg nabo kurya gusa? leta seyo ikora iki ngo irengere umutungo wayo? birambabaza cyane.

  • Ariko uziko mukinisha ubuzima bw imuntu koko biratangaje kandi birababaje mbega abantu ariko koko mwaretse ubugome nkubwo ,umuntu wese yagiye amenya ko icyo atifuza ko cyamubaho kibi ntakifurize undi,ubwo nta soni ngo gusaba imbabazi mubintu by urupfu nkurwo navuga ko ari rubi cyane.

  • Banyamakuru rero rimwe na rimwe ntimugatware inkuru uko abaturage bazibabwiye cyane cyane inkuru nkizi zangiza izina ry’umuntu; reka mbabaze? Ese umuforomo arabaga? Ese muri service ya maternite ntamu docteur wamukoreye consultation akihagera? Eseko uwo muforomo bavugako yari mukandi kazi barabeshya?.

  • Imagine? ??????? Umwana agspfa na nyababyeyi yuwo mugore ikangirika??? ? What whatttt??? Ubuzima bwe Bwose ntazongera kubyara hejuru yumuntu ngo nunukozi wa Hospital? ??? Yewe ndababaye gusa ntacyo nabikora ho kandi

  • Yewe muri Centre de Sante zimwe na zimwe ntabwo bita ku barwayi, umukecuru arabwira umuganga ati ndwaye imigozi, umuganga akamutukagura ngo imigozi ni igiki, yamusubiza ati ni rubagimpande, noneho umuganga akongera ibitutsi, umurwayi yakumva arembye yaryama mu kanyatsi, bakamutukagura ngo nahaguruke ahongaho hatagira umuyobozi uhamusanga, ibi bivugwa n’abivuriza mu ivuriro ryo mu Murenge wa Ruhashya mu Majyepfo ari nako bashima abaganga b’i Rubona mu Murenge wa Rusatira.

  • Ibyo aba banyamakuru bavuga aribyo byaba bibabaje…ariko reka ngaruke kubanyamakuru:,Risks zo guturika umura ni zero%?Kuki mutabsnza ngo mubaze nyirubwite ko mwamuvuze nubundi ngo ababwire uko byagenze….Nibyiza ko mwabajije umuyobozi ariko muba mwarabajije uwo muforomo muvuga akabaha version ye….Ikindi kirazira gutangaza izina ry’umuntu ukekwa igihe atarahamwa n’icyaha byakorwa nabakora analysis z’inzobere medical…. so be professional Umuryango w’uyu mubyeyi bihangane……

  • Nibyo koko uyu muntu yahuye n’insanganya ariko murebe uyu muforomo niba ariwe ufata ibyemezo bya nyuma, ese uyu mudamu yahageze ryari agira ikibazo ryari, ese umuforomo niwe ufata icyemezo cya nyuma ku murwayi, ese docteur bari bararanye izamu yari he, kuki nta cyemezo yafashe kuri uyu murwayi, cyangwa ntago bigeze babimugezaho iki kibazo, ariko bimeze byaba ari akumiro ariko ndumva bidashoboka keretse ari muri centre de sante, ese uyu muforomo ntiyaba yaragize akazi kenshi ni ukuvugA kwita ku bandi barwayi ari wenyine hakagira abagira ikibazo , ubundi barara izamu ari bangahe, ikigaragara ni uko uwakoze iyi nkuru bigaragaza aho abogamiye cyane ko atigeze yumva uyu muforomo, ngo amubaze ibi bibazo , abaze n’abandi bantu bararanye izamu n’uyu muforomo nibwo hagaragara uruhare rwa buri wese, ariko kwandika uyu muforomo nk’uwateje ikibazo nsanga atari byo, uyu munyamakuru turamusaba kutubwira umubare w’abakozi bari baraye izamu n’icyo bakoraga kugirango umuntu umwe ariwe ugaragara muri iki kibazo, turashaka uruhare rwa buri wese niba atari byo ibi ni ukwibasira umuntu kandi birahanirwa.

    • Nukuri uyu muforomo muramwangije kuko mumuteje abantu nkuwarangaye mukazi bikaviramo umwana kubura ubuzima. Bibaye ariko bimeze byaba bibabaje, ariko kuba mutaramubajije ngo nawe yisobanure, ahubwo mukajya kubaza abamukuriye, umuntu wese yakeka ko hari umugambi ubyihishe inyuma wo kumugirira nabi. Nkuko n’abandi babivuze, ahahantu ntimwashishoje mbere yo gushira iyi nkuru kukarubanda.

  • ok

Comments are closed.

en_USEnglish