13 Mata 2015 – Muri Gereza ya Nyarugege izwi nka 1930 abagororwa bayifungiyemo bakoze umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri iki cyumweru muri iyi gereza abagororwa 34 bagize ihungabana rishingiye kuri Jenoside. Abafungwa bavuzwe cyane mu Rwanda muri iyi myaka ishize; Leon Mugesera, Victoire Ingabire n’umuhanzi Kizito […]Irambuye
Updated: 13 Mata 2015 – Kuri uyu wa mbere Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yaje i Huye mu majyepfo y’u Rwanda kubonana na Perezida Kagame uriyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Kuri uyu wa mbere impunzi z’Abarundi zinjiye mu Rwanda ku buryo budasanzwe kuko haje abagera kuri 935 nk’uko bitangazwa na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano. […]Irambuye
Nyuma yo kuganira n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda n’izindi Kaminuza ziri muri uyu mujyi kuri iki cyumweru Perezida Kagame yasuye Gare nshya ya Huye, ku maso yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa remezo gishya cyuzuye mu mujyi wa Huye munsi y’umuhanda mugari werekeza i Nyamagabe na Rusizi. Iyi gare nshya ya Huye yuzuye itwaye miliyari […]Irambuye
12 Mata 2015 – Mu rugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwatangiriye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kugera kuri Stade i Remera, urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwasabwe gushyira inyungu z’igihugu imbere y’ibintu byose kugira ngo ibyagezweho bibungabungwe kandi ko rugomba kurangwa ubutwari buturuka kuri bakuru babo mu rwego rwo kubaka ibitaragerwaho. Brigadier General […]Irambuye
12 Mata 2015 – Mu ruzinduko yagiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye kuri iki cyumweru, President Paul Kagame yabwiye abanyeshuri n’abayobozi ko niba ubumenyi bahabwa budakoreshejwe mu guhindura imibereho y’abanyarwanda ikiri mibi nyuma y’imyaka 60 u Rwanda rubonye ubwigenge, ubwo bumenyi bwaba ari impfabusa. Mu ijambo rye President Kagame yibajije kandi abaza abari aho impamvu […]Irambuye
12 Mata 2015- Ku mu goroba wo kuri uyu wa gatandatu mu kagali ka Bubazi mu murenge wa Rubengera Police y’u Rwanda yataye muri yombi Seraphine Nyirabahizi na Nkurunziza bakurikiranyweho guhohotera umwe mu barokotse Jenoside baturanye witwa Joyeuse Bihoyiki. Nyirabahizi na Nkurunziza bakurikiranyweho guhohotera mu magambo no gukubira Joyeuse bamusanze iwe mu rugo ubwo yariho […]Irambuye
Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ndetse no muri Koleji ya Siyansi na Takinoloji (CST) biri ahahoze Ishuri rya Gisirikare (ESM), uwaharokokeye yavuze ko hiciwe Abatutsi benshi ku buryo kumenya aho bajugunywe bizagorana. Iyi mihango yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 10 Mata 2015, […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2015 Inama nkuru y’Itangazamakuru n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) bifatanyije n’abanyarwanda bose muri rusange kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside. Muri uyu muhango wabereye ku Kacyiru aho RBA ikorera, abagikora uyu mwuga basabwe kuwukoresha mu kurwanya bivuye inyuma abahakana n’abapfobya Jenoside. […]Irambuye
Antoine Karasira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi na Police akurikiranyweho kugira uruhare mu micungire mibi y’amafaranga agenerwa abakene muri program ya VUP(Vision Umurenge Program). Gerard Muzungu Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko koko uyu muyobozi afunze ariko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane ayo mafaranga yacunze nabi uko angana. Inspector of Police Emmanuel […]Irambuye
Ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi biri gukorwa ku rwego rw’imidugudu usanga bagaruka cyane ku ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya ivanguramoko, kurwanya abapfobya Jenoside, ubuhamya bw’abarokotse, ingaruka za Jenoside n’ibindi…Muri ibi biganiro ariko hari bamwe baboneraho kongera kuvuga ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame. Hamwe mu bice abanyamakuru b’Umuseke […]Irambuye